Digiqole ad

Kigali: Hagabanyijwe igiciro cy’ibyangombwa byo kubaka mu mujyi

Mu rwego rwo gukomeza kworoshya itangwa ry’ibyangombwa byo kubaka mu Mujyi wa Kigali, ubuyobozi bwawo bwagabanyije ikiguzi cy’amafaranga yakwa abasaba ibyo byangombwa ho 30% nkuko byemejwe n’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali mu nama yayo yo ku wa 29/04/2012, ikiguzi cyo gukoresha fiche cadastrale/deed plan cyavuye kuri 60 000 Frw gishyirwa kuri 42000 Frw naho uruhushya rwo kubaka rwavuye kuri 200 Frw rushyirwa kuri 140 Frw kuri metero kare.

Impushya zo kubaka  n'amande yo guparika mu mujyi byagabanyijwe igiciro/photo umuseke.com
Impushya zo kubaka n'amande yo guparika mu mujyi byagabanyijwe igiciro/photo umuseke.com

Umujyi wa Kigali kandi wagabanije ihazabu icibwa abatishyuriye ku gihe amafaranga ya parikingi rusange mu mujyi avanwa kuri 50 000 Frw ashyirwa kuri 10 000 Frw ku muntu urengeje amasaha 24 atarishyurira ikinyabiziga nkuko byemejwe nanone n’ inama y’Inama Njyanama yo kuri 29/04/2012;

Umujyi wa Kigali kandi washyizeho amabwiriza abuza akanahana ikoreshwa ry’abana bataruzuza imyaka 18 y’amavuko imirimo itemewe harimo; iyo mu ngo nk’ububoyi cyangwa ubuyaya. Na byo bikaba byaremejwe n’iyi nama y’Inama Njyanama.

Itangazo ryatanzwe n’Umujyi wa Kigali

0 Comment

  • murakoze bayobozi bumugi mutwereka ko byose mubikora kunyungu zacu.maze ureke abirirwa bavuga batazi akazi mudukorera courage bayobozi bacu barangajwe imbere ni ntwari paul

  • Iki ni igikorwa cyo gushimwa cyane. Gusa abayobozi bagombye kudohora no mu bindi nko kureka abatunzwe n’ikarito n’udutaro n’utundi turimo two hasi, bagakora ahubwo bakajya bategekwa gusukura aho bakorera, utabikoze akabihanirwa! Nibwo tuzarushaho kuryoherwa n’iterambere natwe abo hasi rikatugeraho.
    Turabashimiye

  • Ni byiza ariko ni ubwo ibyo biciro byagabanijwe n’izo mpushya zo kubaka na za fiche cadastrale nizitangirwe igihe umuturage atazerereye incuro zitabarika ku biro by’Akarere. Sinzi ahandi ariko mu Karere ka Kicukiro ni agahomamunwa, kugirango dosiye yawe izasohoke ni affaire. Abakozi baho kugira ngo bazemere kujya kugupimira ni ikibazo. Byose ariko ngo bitinzwa no kwigiza nkana ngo bagire icyo babapimira. Mutibeshya ngo muvuge ngo ndabeshya kuko nababwira na mazina yabo!. Abayobozi babishinzwe b’aka Karere nibareke kwiremereza bagenzure abakozi babo bamenye ibikorwa n’aho ubundi abaturage turahaguye!

  • Ku bijyanye n’ibyangombwa byo kubaka mu gihe gishize bari bashyizemo agatege ariko na n’ubu muri Gasabo biracumbagira,
    ibaze nawe gusa ibya ngombwa ukamara Umwaka wose utarabibona kdi ibyo usabwa byose warabitanze.
    Nyakubahwa President wa Republica anenga imitangire ya za service mu bigo byigenga n’ibya Leta ariko ntibumva. Buriya hari ahantu nemera batanga sevice nziza muri Leta. Muri Service itanga impushya zo kujya hanze. Bo biyemeza no kuguhamagara bagutumaho ko ibyo wasabye byabonetse.
    Mwambariza abandi babibuzwa n’iki cyane ko tuaba twanishyuye ayiyongera ku misoro itari mike dutanga ko?
    Hoya nibivugurure rwose, wahendwa ariko nibura ukabona icyo ucyeneye.

    Murakoze

    • Uvuze ibya service za immigration numva nanjye nakunga muryo uvuze. Mperutse kuba nihuta pe, ariko baraje turara muri office bankorera passport ya service ndibugende iryo joro. cyokora twanenga cyane ibi byangombwa byo kubaka kuko uko batinda kubitanga niko batinza abantu mu iterambere. Ahubwo nibatabitanga umujyi uzubakwa ryari? Service za gasabo ziragerwa ku mashyi. Kicukiro batubwire igihe bazatangira igishushanyo cya Masaka

  • Iyo abayobozi bavuga custom care, nibaza niba abashinzwe ubutaka mu karere ka Gasabo bajya babyumva!
    Amasomo aracyakenewe kuri abo bantu.

    Birababaje aho umuntu ashobora kwaka service akamara umwaka atarayihabwa.

  • Turashimye ariko byababyiza bagiye bategurira abaturage aho bagomba kubaka kuburyo kwiyi saha ungiye ku biro byumujyi wa Kigali babwira ngo gura aha wubake.Naho bari barateguye mu myaka ishije hose harubastwe hafite banyiraho,ibyo rero jye mbona aribyo bituma kubaka mu kajagari bidacika kuko umuntu arajya kimisagara akagura inzu yibyumba bibiri ahezwe agashaka kongeraho ibindi bibiri.

Comments are closed.

en_USEnglish