ONG nshya yitwa SFH ije gusimbura PSI yamuritswe
27 Mata, Kacyiru – Kuri Hotel Umubano hatangijwe ku mugaragaro umuryango mushya utegamiye kuri Leta witwa SFH (Society for Family Health) uzakomeza gukora ibikorwa byakorwaga na PSI (Population Service International).
Ku bufatanye na Ministeri y’Ubuzima na USAID, SFH izakora ibikorwa byo kubaka ubushobozi bw’abanyarwanda mu ku rwanya agakoko gatera SIDA, kurwanya impiswi, ku rwanya malaria, kuvura indwara zibasira abana, kurwanya imirire mibi ndetse no kuringaniza imbyaro.
PSI yari imaze imyaka 19 ikora nayo byinshi muri biriya bikorwa ubu ikaba ibihariye SFH biriya bikorwa bizakorwa mu byiciro bitatu.
Ibi ntibisobanuye ko PSI ihagaritse ibikorwa byayo, izabikomereza mu bindi bihugu, mu Rwanda izajya ikorana bya hafi na SFH mu bikorwa izaba ikorera imbere mu gihugu byakorwaga na PSI.
Dr Agnes Binagwaho wari mu muhango wo kumurika SFH ku mugaragaro yavuze ko Ministeri y’Ubuzima ayoboye izakorana cyane na SFH nkuko yakoranaga na PSI mu kugirango ubuzima bw’abanyarwanda burusheho kumera neza.
Ku bufatanye n’imiryango nterankunga nka USAID, DOD, Global Fund, UNFPA, UNICEF, DFID n’iyindi, SFH izakomeza ibikorwa by’ubukangurambaga ku abaturage mu kubungabunga ubuzima bwabo.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
0 Comment
Nishimiye uwo muryango.Ikibazo cya Birth control na SIDA kiraremereye ariko bazakore iyo bwabaga.Mbifurije akazi keza.
Comments are closed.