Digiqole ad

Batatu baguye mu mpanuka ku Ruyenzi

Abantu batatu bitabye Imana abandi batatu bakomereka bikomeye mu mpanuka y’imodoka yabaye kuwa 25 Mata nijoro, ku Ruyenzi ku muhanda wa Kigali-Butare nkuko byemejwe na Police.

Yaguye ku Ruyenzi ihitana batatu/photo police.gov.rw
Yaguye ku Ruyenzi ihitana batatu/photo police.gov.rw

Iyi mpanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi n’umuvduko mwinshi yagenderagaho.

Nyuma gato y’iyi mpanuka, police n’ingabo ndetse n’imodoka zo gutabara bageze ahabereye iyo mpanuka nyuma y’igihe gito batabara abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya CHUK.

Umuvugizi wa Police Superintendent Theos Badege yongeye kwibutsa abatwara imodoka ko hari ibihano bikaze ku bashoferi bagaragaza uburangare no kwica amategeko y’umuhanda ari nabyo bivamo impanuka nk’izi zitwara ubuzima bw’abantu.

Ubu tugiye gufata izindi ngamba zikarishye mu rwego rwo kugabanya impanuka ku mihanda” Superintendent Theos Badege.

Zimwe muri izo ngamba, harimo gufatira impushya zo gutwara ku bashoferi bagerageje guhisha uruhare rwabo mu mpanuka yahitanye ubuzima bw’umuntu, impanuka zahitanye abantu cyangwa se gukomeretsa bikomeye umuntu mu gihe utwaye ariwe wishe amategeko y’umuhanda, impushya zo gutwara zikazajya zifatirwa ku bakoze aya makosa.

Police ikaba yongeye gukangurira abatwara abantu ku binyabiziga bya moteri kwitwararika igihe batwaye kuko urugendo rwiza ari urusorejwe mu rugo.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Abashoferi rwose bakoze accident kubera uburangare bajye bakwa impushya zabo zo gutwara igihe cy’umwaka

  • Imana ibakire mu bayo shenge! nahubundi Abashoferi n’abamotari b’inkonkobotsi baratumaraho abantu da!

  • Ababuze Ubuzima Bwabo Imana Ibakire mu bayo AIME FURAHA Wari umunyeshuri INES Ruhengeri nawe yatabarutse urugero rwiza n’ubutwari twamubonagamo bimuheje kuruhuka bidashura naho impanuka zo n’amazu twiyubakiye asigaye atugwaho imisozi ikatumanukira imyuzure sinakubwira mbese ni ibibazo niho isi iteye duhore twiteguye

  • bashoferi please mwirangara ,kugeza aho bitwara ubuzima bw`abantu….!

  • abo bantu Imana ibakire mu bayo kandi ngira inama abashoferi kujya birinda kurangara mu muhanda. murakoze.

  • abasigaye bakomeze kwihangana

  • buriya numunsi erega nonese ntiharimo abandi batapfuye aliko guhana chauffeur ningombwa mujye munabafungaho iminsi kuko aba yishe abantu abigambiriye uburangare bwica abantu bungombwa guhanirwa byintangarugero.

Comments are closed.

en_USEnglish