Digiqole ad

Mugesera, Ntaganda na Uwinkindi bafatiwe imyanzuro n’inkiko none

Aba bagabo batatu bari kuburanishwa n’inkiko z’u Rwanda, kuri uyu wa kane bafatiwe imyanzuro n’izi nkiko buri wese kubyo aregwa cyangwa ibyo yasabye.

 Mugesera, Ntaganda na Uwinkindi mu nkiko
Mugesera, Ntaganda na Uwinkindi mu nkiko

Nkuko byari biteganyijwe, kuri uyu wa gatanu tariki 27 Mata Urukiko rw’Ikirenga rwasomye imyanzuro ku bujurire bwa Leon Mugesera bwo kuburana mu gifaransa, uru rukiko rwashimangiye ko Mugesera atagomba kuburana mu gifaransa nkuko yabijuririraga.

Umucamanza Anthanase Bakuzakunde kuri uyu wa gatau yagize ati :” ibazwa rye ryakozwe mu Kinyarwanda, kandi yagaragaje ko yumva kandi avuga neza Ikinyarwanda, bityo azaburana mu Kinyarwanda”.

Umukobwa we Carmen Nono, we kuri uyu wa gatanu, yabwiye AFP ko bifuzaga ko se aburana mu gifaransa kugirango umuryango mpuzamahanga wumve ibyo Mugesera aburana. Mugesera azasubira imbere y’inkiko tariki 9 Gicurasi.

 

Bernard Ntaganda, utari mu rukiko, nawe uyu munsi urukiko rw’ikirenga rwanze ubujurire bwe bushimangira igihano cyo gufungwa imyaka ine yari yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo ingengabitekerezo ya Genocide.

 

Uwinkindi Jean nawe kuri uyu wa gatanu yemerewe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge amezi ane yo kwitegura urubanza rwe nkuko yari yabisabye ku wa 26 Mata, asaba ko yahabwa umwanya wo kwitegura urubanza rwe,aho aregwa uruhare muri Genocide mu karere ka Bugesera.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • uyu Mugesera, icyaha cyo azi neza ko yagikoze, naho kuburana mu gifaransa byo ntibyamugira umwere ni yemere Justice ikore uko bikwiriye

  • Nshimiye uwo mukobwa ko afite ubutesi nimphuhwe kuli se!aliko se iyagira inama se akavuganira abatutsi mugifaransa muli iyo miryango igihe bicwaga ntabayarabonye prix nobel aho gusazira muli gereza?

  • Ariko ko Mugesera mutamwogosha ni ukubera iki? Mumwogoshe arakaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa

    • urumogi si ikintu kogoshwa nicyo kibazo ufite ?

  • Urwa mugesera nurucabana, numuntu utarize amategeko, urwa mugesera yaruca!

  • KANDI YEMEYE YAGABANTIRIZWA IBIHANO , ARIKO KUNANGIRA KWE BIVUGAKO AGIFITE INGENGASI YIBYO YAVUZE, UWOMUKOBWA WE UTETA NTAKABITUZANE HO, NATWE TWARIDUFITE ABABYEYI NONE NTITUKIGIRANUWO DUTETERA, AZARUKURIKIRE ABIHINDURE MURICYO GIFARANSA AVUGA ABIHE ABOBAZUNGU BABISOME NIBA ARIBO BAMUTUMYE KUVUGA DISCOURS IHAMAGARA ABAHUTU KWICA ABATUTSI

  • uwo mukubwa arateta ubumena ifu icyakora nuwase kabisa umuryango muzamahanga urusha agacyiro umuryango nyarwada ushaka kunva avugishwa ngo araburana narusome niwe warwishigishiye .

  • Uyumukobwa uvuga ko Ise amahanga akeneye kumva urubanza rwe nayahe mahanga atazi ibya Mugesera. Uretse ko ari procedure Mugesera yakabaye anaburana ko byari kwikora agakatirwa. Ahubwo uyu mukobwa ntagira isoni. Yakabaye afite isoni zo kwitwa umukbwa wa Mugesera. yakabaye yaramwihakanye. Kubyarwa nigikoko.

    • we petit , shaka andi magambo uvuga kuko uwo mukobwa kuvuganirase ntakibazo , nise niyo yaba ameze ate .

  • Azasabe umusemuzi w’ ayo mahanga arata, ariko ubu yumva arengana kweli

  • Ariko njye narumiwe pe! uwo mukobwa ngo gwiki? ngo imiryango mpuza mahanga ese yibuka imiryango yacu yazize genocide none se ntazi neza ibyo se yavuze ndetse nibyo yakoze? ahubwo nawe n’uwase mumwitege araje ariko NTIBATEZE KUDUSUBIZA AHO TWAVUYE ABO BISHE BARABISHE NTAWUNDI MUZICA SHA.

    • haha nkawe bahozeho ( ba bikabyo ) wabona nawe urubanza ryawe wararuyobeje ngo * NTAWUNDI MUZICA * iyo wiheraho kandi koko ntawe .

  • bamukureho izo jwiri ngo n’imisatsi

    • wowe ntibagutindeho , wifitiye ikibazo cyo kutamenya gutandukanya , gusa inama nuko wakwegera abazi ijwiri bakakwigisha .

  • Nonese Mugesera iriya Discours yayivuze mu gifaransa? cyakoze yagize ipfunwe rikomeye ryo kongera kumva reccords z’ibyo yavuze ku kabaya yashishikaye cyane reka sinakubwira!! none arashaka kwiregura mu gifaransa, abanyarwanda ntituri abafaransa turi abanyarwanda kdi tuvuga ikinyarwanda ururimi gakondo.ari narwo yakoresheje ashishikariza abandi koreka imbaga y’inzirakarengane ko atabivuze mu gifaransa se kuki ashaka kukireguramo?? nonese iriya discours yayibwiraga intiti byibura zivuga kdi zikumva igifaransa cg yayibwiraga abanyarwanda?? umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahagarara hama hamwe!!usanze waracumujwe n’akamanyu k’umutsima gusa reka ucirirwe urubanza twebwe dufite Leta ndetse n’Ubuyobozi bwiza Leta itavangura, itagira irondakoko ntigire irondakarere,KAGAME Paul Long live!our Lovely Parent.Abanyarwanda tubanye neza ntitukishishanya abahutu n’abatutsi barangiranye n’ingoma yo kwa mugesera na bene wabo ubu twese dutahiriza umugozi umwe twitwa abanyarwanda,ubumwe n’ubwiyunge nibyo bituranga kandi bizatugeza no mu ijuru.iyaba wemeraga ukicuza nturushye ubutabera kuko nabyo Imana izabiguhanira ukwabyo hatarimo igihano Ubutabera bw’u Rwanda buzagusabira.Gusa Leta yacu niyo Mubyeyi murakarama

  • sha Magayane yavuze ukuri!
    harya ngo mu rwanda hari abashinzwe reconciliation!!?? hahahaaaaaa umukobwa wa mugesera ntabwo ari umutesi, ahubwo abazungu birengagiza ibyabahanuzi bacu bakazana ama course yamafuti ngo za recinciliar=tion nibo batesi!!!

    Nubwo muba mwihaye abantu ngo barishe! nkurikije comment ziba zanditse hano, ziba zerekana umujinya ninzika zibyabaye!
    nkaba pmamya ntashidikanya ko harindi ntambara ibaye habura abatemana??

    reconciliation mu Rwanda, ninzozi pee!!!

  • Ikibabaza ni kimwe. Umwe ni intiti y’umwarimu, undi ni intiti y’umunyamategeko, undi ni intiti y’uwihaye Imana.Injiji zize gusa!!!

    • *INJIJI ZIZE GUSA ?* wowe ukaba iyihe njiji ?

  • Ikibabaza ni kimwe. Umwe ni intiti y’umwarimu, undi ni intiti y’umunyamategeko, undi ni intiti y’uwihaye Imana.Injiji zize gusa!!!Umuntu wize amashuri nk’ayaba bagabo aba injiji ate?

  • yewe muko ndagusetse kuklo sinababanzwa nibyo wavuze kuko nawe ubwo wuzuye ubugome nkubwa so gusa niba ujya uhura nabanyarwanda cy’abacitse kwicumu rya so ntukababwire ko ubyarwa na mugesera kuko iso nigikoko ahubwo mwagize imana kuba mwarakuze kitabaririye munzu nakumiro pe

  • Ndi Mugesera abangira inama sinabatega amatwi ahubwo nahinduka mumutima nkasaba Imana imbaraga zo kwicuza ibyo nakoze narangiza nkayisaba imbabazi nkakiranuka nayo hanyuma nkirega mu butabera bwurwanda nkaborohereza gushaka ibimenyetso simbarushye hanyuma nabacamanza nkazababwiza ukuri nkasaba nimbabazi mubutabera nkongera nkazisaba abanyarwanda muri rusange.Naho kuvuga ko arimo kwiga dossiier ashaka na ba avocats ntacyo bizamumarira.Keretse nahakanako atitwa Leon Mugesera bityo iriya discours namahano yayikurikiye bigasibamgana.
    Muzehe rwose sinkwanga nakugiraga inama nkumunyarwanda usobanukiwe nubutabera bwo murwanda.
    Erega hari nabakurushije kwica bireze bakemera icyaha bagatanga amakuru yose ,bagafasha ubutabera ubu basubiye mu miryango yabo.
    Hitamo neza rero witera imigeri cg ngo avocat agushuke kuko we yishakira cash,wowe se urashaka iki?Ndakwinginze umvikana nubutabera ubworohereze uvugishe ukuri usabe nimbabazi maze wirebere…

  • Génocide irasema kandi amaraso y’Abanyarwanda aratabaza.

  • nibilunettes bibi we mugesera.amagigo se ya bernard.ingirwa pasteur se amaraso yabantu ntazabaha amahoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish