Digiqole ad

Nyiransabimana Vestine yabenze umusore amumenaho aside

NyiransabimanaVestine w’imyaka 36 y’amavuko amaze amezi agera kuri ane arwariye mu bitaro bya Kigali (CHUK) kubera gutwikishwa acide na Twizeyimana Ephrem w’imyaka 27 wifuzaga ko amubera umugore.

Yangijwe cyane na Acide yasutsweho/photo UM-- USEKE.COM
Yangijwe cyane na Acide yasutsweho/photo UM-- USEKE.COM

Ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru tumusanze mu cyumba arwariyemo muri sallle ya 7 mu cyumba cyahariwe abarwaye ubushye Nyiransabimana  avuga ko Twizeyimana ajya kumutwikisha acide hari hashize igihe gito amusabye ko yazamubera umugore ariko undi akamuhakanira kuko yari afite undi musore .

Uko yamusutseho aside

Uyu musore wanzwe ajya kumumenaho aside yamusanze murugo rwe ari kumwe n’umushyitsi n’abana be 2 ,azakumubwira ko yamushyirira agakarita ka TIGO muri telefoni ye kuko iye yari yazimye,hanyuma akamuterefonira umuntu yashakaga cyane,ariko amubwirako byaba byiza bagiye hanze kuko televiziyo yasakuzaga cyane,Vestine yarabyubahirije barasohoka bageze hanze agiye kumva yumva amumennyeho ibintu bishyushye mu maso bimanuka umubiri wose birahatwika.

Vestine yaba yarabenze uyu musore

Vestine iyo umubajije icyo umusore yamujije akubwira ko ari uko yamwangiye urukundo kuko yari afite undi,umusore nawe ngo yigeze kumuhamagara nyuma yo kumutwika amubwirako yamwanze ko ari umukene nawe amugize atyo kugirango atazabona umukunda.

Ese abazi Vestine bo batangaza iki kucyo bapfuye?

Nyuma yo kumva ko icyo bapfuye kidasobanutse  neza umunyamakuru w’UM– USEKE.COM yashatse bamwe mubazi Vestine bakoranaga nawe kuri CHUK batubwira ko vestine yakundanaga na Ephrem(uyu wamumennyeho aside we wakoraga akazi kubu security muri Intersec) akaza kumwanga agashaka undi umusore banakoranye ubukwe,mu bushakashatsi bwacu harimo umwe watubwiye ko yaba yaramufashije no mu kwiga kwe igihe yigaga muri KHI,ishuri rikuru ry’ubuforomo,nubwo Vestine tumubaza we abihakana avuga ko yize ku nguzanyo ya Leta.

Vestine se yitaweho ate muri CHUK?

Nkuko nawe abyitangariza dore ko ibi bitaro bimuvura ari nabyo byari umukoresha we kuko yakoraga muri farumasi ya CHUK,avuga ko ntako batagize ngo bamufashe dore ko aho yari yahiye mu maso abaganga bamaze gukata uruhu rwo ku itako inshuro 2 zose bakazomeka mu maso(skin grafting).

Akeneye umuhumuriza nuwamufasha

Vestine akomerewe n’imiti yandikirwa n’abaganga kandi kenshi na kenshi RAMA itayishyura. Aha yatanze urugero rw’umuti yisiga mu maso witwa Isobethodine iodine 10% crème ugura amafaranga 12 000 kandi awisiga kabiri mu cyumweru.

Nyiransabimana Vestine yagize ati: “Umuntu ufite umutima utabara yamfasha nkabasha kuva mu bibazo n’amakuba ndimo, Imana yazamwitura”.

Nk’uko Vestine yabitangaje, umugiraneza wese wakwifuza kumufasha yabinyuza kuri konti numero 403107659011 iri muri Banki y’Abaturage kuko yavuganye n’abahinde bavuriraga CHUK bamubwira ko bamuvura amaze gukira ibisebe byo mumaso; bamubwiye ko bashobora kumubaga aramutse abasanze mu Buhindi.

Icyo gikorwa ngo cyatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni esheshatu (6 000 000 frws). N’ubwo ayo mafaranga nayo ubwayo atari macye, aracyafite undi mutwaro wo kwishyura ibitaro amezi ane amazemo, dore ko atarakorerwa inyemezabwishyu .Ushobora kandi kumubona kuri numero 0788511830 ya MTN, cyangwa kuri TIGO 0728511830.

Corneille K Ntihabose
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • birababaje kandi bireze ibyo bintu , bakobwa mwirinde gutendeka, CHUK nimufashe nkumukozi wabo kandi nubwishingizi bumufashe kuko arababaye noneho natwe tugire aho duhera.

    • bakobwa mwirinde gutendeka????!!! nta nisoni uratinyuka ukavuga gutyo????ntasoni!! mwe se abakobwa mwanga ko nta ubagira gutya!!

      mu mafranga ari kwaka yo kwivuza, azasagureho make yo kuzashakisha abazamufasha kumena aside kuruwo muhungu nako iyo mbwa!!!! ngo yamwishyuriye amasuri !! yaramaze!! hari amafranga se yamukuraga mu mufuka?? sha azamutwike nawe!!!

      • Sha kwihorera(revenge)ni icyaha gikomeye cyane.Rata uzamusabire kuri Nyagasani kuko iyo nyamaswa nzi neza ko izapfa yicuza ibyo yakoze.

        • biteye agahinda. N’ubwo yakwambura ibya mirenge.Imana yazagufasha ukabona ibindi aho gukora ishyano

  • jye kubwanjye ndumva bindenze, ariko nizereko uwo muntu yafunzwe urwaburundu iri niyica rubozo. ariko sinumva ukuntu umuntu wimyaka 27 wumusore akunda umugore wimyaka 36 yose, akagera naho kumujyira gutya yariyarabuze uwo bangana, cyakora uwo mudame imana imufashe kandi nabantu bagerageze bamufashe ajye kwivuza

    • ibyo byimyaka byo ntacyo bivuze!!!!

  • kubenga n’uburenganzira bw’umuntu cyane cyane ko fiancaille arigihe cyo kwigana umwe k’uwundi iyo rero amubonyeho inenge yamusezerera ariko ndibaza nk’umusore wakoze ibyo yahanishijwe iki?ariko ubutabera bw’urwanda ndabwemera

  • Imana igufashe kandi ukomeze uyizere kuko ibiba byose iba ibizi,niyo waba warahemukiye uwo musore ntabwo yari akwiye kukwangiza bigeze aho aba yaranyuze mu inzego z’ubuyobozi. ndabona rero uriya musore akwiye gukurikiranwa n’ubucamanza byihuse bakamugenera igihano kimukwiye,afite ubugome budasanzwe.no kwica yica…

  • eeh ko ari danger,cyokora nanjye byari byacanze nibazaga icyo bapfuye ariko ndabona mwebwe mwabidusesenguriye.

  • ariko umuseke namwe ubwo se ko muhise mushyiraho ibintu ku ifoto ye abandi banyamakuru se ko bamufotoye,corneille niwe uzi itangazamakuru cyane kuburyo yahisha aho bamutwitse,mumuhishe basi mu maso mushyireho ka kantu ariko ubwo bushye mubwereke bose.

    muakoze kandi nizeye ko mutanyongera msg kuko mbacrititse

  • Pole wana,none umugabo we abahe?wese amuba hafi gusa turamwihanganisha ariko nuriya wabikoze ahanwe kuko sicyo gisubizo yagombaga gukora.

  • Imana ishimwe cyane kuko yaramufashije ntiyangirika amaso kandi mboneyeho umwanya wo kumukomeza,akomerere mumwami kandi asenge ubudasibaImana izamwumva kandi izamutabara. ariko hari icyo nibajije none se niba ari umukozi wa chuk ntago afite ubwishingizi bwo kwivuza? nonese ko ari umukozi wa leta ntacyo yamufasha ngo ajye kwivuza hanze! none se RSSR ntacyo yamufasha!
    gusa inkunga y’amasengesho yo turayimwemereye.

  • ariko twe abakozi ba LETA dusigaye twibaza icyo RSSB itumariye niba itemera kutwishyurira imiti ngo nuko ihenze ngo iratwishyurira iriya ya make nkaho umuntu aba adatanga umusanzu utubutse. LETA niturenganure. naho Vestine we niyihangane yahuye n’umugome. isi niko imera. ubwo se iyo njiji yungutse iki. ahubwo nikurikiranwe hakiri kare itatumarira abagore kuko noneho bose barayibenga kubera ubwo bugome bwayo.

  • Yihangane imana niyo nkuru azakira kandi turamusura tumuhumurize leta nayo yakagobye kwishyurira umuntu kuko abayaratanze umusanzu we kandi ninabwo yasubira mukazi vuba murakoze

  • Rugamba yararirimbye ngo Iyi Si irarwaye. Ubu se uyu musore yakoze ibi azi Igihugu arimo? Yibwiye ko tukiri muri Leta zareberaga amarorerwa aba? Leta yacu ubu ifite ingufu no guha agaciro umuntu wese. Inkozi z’ibibi nta mwanya zifite mu Rwanda. Abakora ibi baba badusebereza Igihugu n’Umuco. Tubamagane.

  • Njye ndibariza uyu musore ntarafatwa ngo abazwe ibi bigomba gucika bamuhane bivuye inyuma.

  • Uyu mukombwa ryose afite amakosa abaga kumbwira uri musore ko agomba kumusubiza ibyo yamutanzeho bagahita barekana.

  • abasore cyangwa abagabo b’abanyarwanda bagomba kumva ko umukobwa cyangwa umugore afite uburenganzira bwo gukunda uwo ashaka, igihe cyo kubakangisha ko umugabo ari kamara cyararenze ubu nabo barajijutse bafite ingero nyinshi z’abibeshejeho kandi neza badafite abagabo. umuntu atagushaka washakira ahandi kuko n’ubundi agusanze atagushaka wazabyicuza ubuzima bwawe bwose.

    • Birababaje cyane,uwo muhungu akwiye guhanwa by’intangarugero,kandi ndihanganisha Vestine nti kugera kure siko gupfa.

  • bose simbazi ariko ntakuntu umuntu yakwangiza gutyo ntacyo mupfa biragaragara ko yamukuye ibyinyo akiga umusore aziko bazabana yamara kurangiza akamusuzugura nanjye undiye ayanjye ukanshika nabigukora rwose bibere abandi bakobwa isomo

    • Sha wowe rwose ufitanye isano ya hafi cyane n’interahamwe zamaze abatutsi.Umuntu utekereza nkawe wese njye sinawifuriza ko uyu muriro wa Acide wabageraho.Mbasabiye kugira ubumuntu.Uwo wifuza kubana nawe atabyemeye n’ubwo waba waramuhaye ibya Mirenge nta mpamvu yo guhinduka igikoko kariya kageni.Ari njye uca urubanza nagukatira burundu y’umwihariko.

  • birababaje kubona umuhungu nk’uriya ashaka ko bamukunda ku ngufu!! umukobwa akunda uwo ashaka rwose nta gahato karimo!! abasore nka bariya bafite ibibazo mu mitekerereze ni tubamagane!!

  • ahubwo vestine areba kure awo musore nubwo barikuzabana ntamahoro yari kuzagira umuntu ahana gurtyo iyo bajya kubana yarino kuzamwica ni nterahamwe, abashima uyo musore ibyo yakoze nabo ni nkawe na bagome nizera ko mutabyifuriza bashiki banyu

  • ariko ubugome buzarangira ryari mumbwirire uwo mukobwa ngo pole sana imana izamufasha kandi azabona undi nubwo atamubona imana niyo mugabo wabadafite abagabo

  • birababaje pe,vestine ni umunyarwandakazi abanyarwanda umwe atanze amafaranga ijana*3000000 abo mvuze ni abantu bakuru rwose pe vestine yavurwa agasagura nayo kwishyura ibitaro,reka mbabwire abashoboye nibashyigikire igitekerezo cyanjye,banyamakuru,rwose icyo cyifuzo nimukivuge kuri leta no kuri nyakubahwa president gishyigikirwe vestine avurwe we yanayishyura kuko yarize yakize yakora akaka credit agasigara yishyura buhoro buhoro ,mwihangane dushyire hamwe avurwe rwose byaba byiza amagambo abaye make inoti zikaba nyinshi murakoze

  • ako gahungu ni akabwa gakurikiranwe kdi gafungwe burundu bitagenze bityo nawe bazayimumeneho kuko yangije ubuzima bw’undi mwana,gusa uwo ukunda ntiwamukora biriya,ahari abenshi ntibaribabona ubushye mu ma hopitaux ni ukuri usanga biteye ubwoba pee!gusa vestine yihangane ntabwo aribyo yahisemo nonese ahubwo kuki iyi nkuru mwatinze kuyivuga amezi ane yose?

  • N’UMWANAW’URWANDA KANDI R’ETAT NUMUBYEYI NIMUFASHE NATWE TUZAMUFASHA KANDI NIYIHANGANE KUBA KURIYISI NIKOBIMERA.

  • yooooooo mwihangane. gusa birasa n’ibyambayeho ariko jye sinatinyuka kumwangiza kuko naramukundaga cyane n’ubwo we asa nkaho yamennye aside mu mutima wanjye akawangiza hanyuma akanyica ndi muzima. ariko aracyariho mwangije se akangarukura sinaba nihombeje?

  • uyu musore naho atandukaniye ninterahamwe pe. ubun’ubugome burenze ukwiyumvisha. Icyambere ntamuntu ufite uburenganzira bwo kwihanira m’uRwanda. nubwo kuri ngje numva umukobwa ntacyaha afite.
    2. uyumusore akwiye kuvuza uyumukobwa. uyumusore akwiye gusukwaho acid nawe. KOmeza wihangane Vestine we turagusengera.

  • yoooo!!!!!!!!!!!!!!!!!! nukwihangana sinarinziko harabantu bateye nkinyamaswa!

  • Ariko uyumusore ntiyaba igisimba arakanyagwa!Ubuse yakuwe ibyinyo bingana iki kugeza aho atekereza guhotoza umuntu acide?Namaboko se yaraciwe?Ikigihano yatanze sicyabantu ahubwo ninyamaswa nazo zifite ibibazo byo mumutwe .Ubuse mwamugeneye ikihe gihano?Biteye ubwoba aho ibyabaye muri 94 ntasomo byaduhaye kugezaho tugikomeza kupfa ubusa.Subundi uyu mwabanaho mwazarwubaka? Simbizi…

  • Pole sana birababaje cyane kdi uyu nafatwe ahanwe by’intangarugero! Ariko nanone isomo rikomeye kubakobwa cg abahungu bafite umuco wo kubeshya kubera inyungu zako kanya maze ukamufasha nk’uko abigusabye maze igihe cyagera abonye akazi akareba akabona atari wowe bakwiranye?! Ibi nabyo ntibikwiye abana bu Rwanda twisubireho bagenzi

  • Ibi n’akumiro pee! naho yaba yaramurihiye ibya mirenge, ntabwo yamwica ruriya rupfu, ndabwira uyo silas nawe umenya wabikora kw’ifaranga rwawe rishyushye, ahubwo uwo yarakwiye kumanikwa kuko n’umwicanyi kabuhariwe.

  • Pole sana my sister! Quelle mechancete’!!!!!! Gusa n’ ubwo ibi bibaye rwose wakwishimira ko utabanye n’iyi nyamaswa kuko wari kuzahangayika iminsi yose mwari Kuba muri kumwe. Uwo rwose si umuntu kuko Kuba umuntu ni umutimanama si umutwe n’ igihimba gusa. Vestine ihangane kabisa Imana izagufasha kandi burya Nta mvura idahita, kandi burya ushobora kurara uniha bwacya mu gitondo impundu zikavuga!!!!! Pole sana!!!

  • Uyu musore se ntabwo yafashwe ngo afungwe? wasanga yibereye hanze yidegembya! byaba ari akaga!

  • kiriya ni icyaha ndenga kamere nashakishwe azahanwe byintangarugero

  • Nje sinzi impamvu uwo muntu adakurikiranywa kabisa koko abagome ntibagira konji, mu byukuru urukundo rushora imizi aho rushatse n’igihe rushakiye kuko njye sinumva uburyo uwo muntu yakora amarorerwa ateye atyo na nubu Police ikaba itaramufata ko numva akoresha number ya MTN amutera ubwoba ubwo se byaba bimaze iki ? njye aha numva ko nabakagombye kurinda uwo mwari w’urwa Gasabo ntacyo bamumarira kabisa, none se kmo mbona kuba uwo mubyeyi8 arwaye hari kwangirikira byinshi dore ko atishyurirwa Imiti na RMA kubera ko ayo yazigamye yashizemo Vraiment birababaje kabosa kandi biteye isoni kuki mu Rwanda i wacu hatajyaho itegeko ryo guhana abantu bameze nkabo kabisa njye ndumva bitoroishye kuri iryo tegekop ryari rikwiye kujyaho Birashoboka ko MTN yafasha uwo mubyeyi bagashaka uwamukurikirana ko ikigaragara naramuka apfuye abana be bazabaho nabi kandi ni urubyiruko rw’u RWanda ruzaba ruri kuhangirikira kugirango akurikiranwe n’umutabera Nibura wenda nimugirire impuhwe abo bana kuko barazira ikosa batakoze kabisa !!!!!!!!!!!!!! Thanks GUKUNDA NO GUKUNDWA SI AGAHATO KUKO NTIBYINGIRWA AHUBWO BIRAHARANIRWA!!!!!!!!!! TURASABABA CYANE KO pOLICE YACU YAKURIKIRANA CYANE UYU MWICANYI KJANDI IKAMUKANIRA URUMUKWIRIYE KKUKO IBYO YAKOZE NI AMAHANO AKABIJE CYANE!!!!!! MTN mudufashe kabisa

  • Ndashimira iki gitekerezo cya Athur kuko kiraduhumurije kabisa bantu mugira impuhwe mukomereze aho mutabarize uwo mubyei kuko arababaye dore uko Athur yavuze mu magambo ye”Bavandimwe, mw’izina rya Minisante mwakoze kutugezaho aya makuru. Icya mbere nababwira nuko uyu madam arumukozi wa CHUK. Nk’umukozi w’ibi bitaro rero, arafashwa kugirango azakire vuba. Aho nvugira aha, hari specialist wavuye mu Buhinde wamusuzumye asanga CHUK yarakoze byose by’ibaze mubuvuzi byagombaga gukorwa. Uyu specialist yavuze ko umurwayi agomba kubaza gukira ibisebe arwaye akabona gukorerwa plastic surgery nyuma y’amezi atandatu (6). Yavuze ko ibyakabaye bikorerwa mu Buhinde, CHUK yamaze kubikora kandi ibikora neza. Ubu rero, turindiriye ko yakira ibisebe bya acid nyuma akazakorerwa plastic surgery. Ibitaro bizakomeza kumwitaho nk’abarwayi bose ariko nanone byumwihariko ko ari n’umukozi wabo. Dusabe abanyamakuru kuja mubanza kubaza neza service za minisante mbere yo gutangaza amakuru nkaya kandi tuba difite ibisobanuro bihagije. Mbisubiremo, iyi case ya madam turayikurikirana neza, kandi nihagera igihe tuzabona ko acyeneye referral yo hanze, nabyo tuzabikora. Murakoze cyane.” IMANA IGUHE UMUGISHA!!!!!

  • ese ko numva muvuga inkuru y’umukobwa gusa mutatubwira uko umusore ameze niba afuzwe ariko ntaho ataniye ninterahamwe nawe akwiriye kwicwa cg nawe agasukwaho aside akumva uko bimeze niho atasubira kuko uwicishije ikintu nawe akwiye kukicishwa muge mugarageza guhana muce umuco wo kudahana uziko mbuze inkuru y’irengero ry’umusore uziko wasanga akiri no mukazi ke????????????????????????????????????????????????????

  • Ariko ibubyo birababaje. Biteye isoni koko? Kotwaze tukaba inyamaswa bangenzi bizagenda gute? Ubusekoko yaramukundaga? wapi. Ariko na none hari ibitunvikana, ngo numuganga akagerekaho kuba yakoreraga CHUK barangizango rama ntiyishyura iyo miti? CHUK yose ubwayo imaze iki nkumukoresha wambere? ibi sirwara namakuba kuki ubumuntu bwabuze, 7 million? kuri CHUK! Ubuse niba aCHUK nkikigo ntacyo cyakora abakozi bakorana byaranze mbereyuko yitabaza pubulique, mana iwacu harahagazwe.

  • Ariko kuba nta bihano bifatika bihabwa abagizi ba nabi muri iki gihugu, bizatuma ubugizi bwa nabi bukomera!

    Umukobwa afite uburenganzira bwo gukunda uwo ashaka kimwe n’umuhungu!

    Mbese uriya muswa nta bandi bakobwa yabona aho gukora ibara nka ririya?

    Afatwe ahanwe kandi ku buryo bw’intangarugero kuko ibintu nk’ibi ni ikimwaro ku gihugu cyacu.

  • inyamanswabantu ziracyariho ubuse uyumuntu yazize iki koko?ubwose yabuze abandi bakobwa mbere yo gukora ubugome nkubwo,birababaje rwose pe!!!!!!!!!!!.

  • inyamanswabantu ziracyariho ubwose uwo mukobwa yazize iki kweri koko?uwomuhungu sewe yabuze abandi bakobwa mbere yo gukora amahano nkayo.

  • NIYIHANGANE IMANA ITABARA ABABABAYE,HAHIRWA UWIHANGANIRA IBIMUGERAGEZA………..

  • birababaje kandi biteye agahinda.uyu mugabo ubanza yari yasaze ntago ari gusa.ko atari we wa mbere wari wanzwe se?ibyo yabitewe n’iki?icyo namubwiracyo urukundo ntirugurwa kandi nawe azapha nabi kabisa.

  • Dent pour dent. No mu mategeko hakwiye kujyaho ibihano bidasanzwe. Uyu musore rwose akwiye gufatwa hanyuma bakareba ibice byose uriya mutegarugori yasutsweho acide hanyuma nawe bakamumenaho acide akajya yumva uko bimera.

  • Birababaje kandi biteye agahinda gusa imana niyo yokugoboka abari mubibazo nkibyawe kandi aho ubushobozi bwa bana babantu bugarukiye niho imana itangirira

  • Mana nkibi niki koko iyo nyamanswa muntu se
    Rwanda we ko abamena amaraso yabawe bakataje
    Tabara umuja wawe umurengere,umukize kuko tuziko ushobora byose,ntakikunanira naho uwo muhemu umuhe umutima wokwicuza ibyo yakoze,kuko naho yaba yaramurihiye ntibihuye no kumuvutsa ubuzima cg kumusiga ari igisenzegeri kuriya birababaje pe,njye byandenze simfite icyo kuvuga

  • Ndabaza nti; nikihe gihano giteganyirijwe uyu muntu wabuze umutima w’abantu agahitamo gutunga umutima w’inyamaswankazi? cyakoze zubakwa kwinshi, ubuse bwo iyo babana ntiyari kuzamutwikira muburiri?

    i am waiting for the answer,thxs

  • Ubu ni ubunyamaswa, ahubwose iyo amwishyuza ibyo yamutanzeho niba abifitiye gihamya.Nahanwe n’amategeko kuko uko ni ukwica urubozo.

  • uriya musore akwiriye kwicwa , akicihwa nawe kumenwahoaacide,leta kuki mudakurikirnira ibintu hafi ubugome bukabije kwiyongera kubera ko ngo hakuweho igihano y’urupfu,uriya kwiriye gupfa nabndi bakabona isomo, dukomeje kuziraa uusa.

  • mureke kubembekereza abanyabyaha kuko birakabije

  • Mana yange koko,gukunda ko ari uburenganzira waduhaye ngo dukunde uwo dushaka uyu arazira iki?iyi shitani wayikuye mu bantu wiremeye koko.kiza uyu mudamu umuvaneho igisuzuguriro kdi umuhe kwihangana no kubabarira kukuo ni cyo dusabwa.ushyigikire ubutabera umurinde umutima uhora.Amen

  • tujye dukoma urusyo ni ngasire bakobwamwe ntacyomwakwibwira mubintu mukora nka business yego yagize uburakari bwindengakamere ariko…….niba yaramwishuriyekoko nshuti ahaa???

  • Kubantu umutima wa Kimuntu warabuze cyane ariko birakwiye ko byibura twongera tukibuka ko twakomotse kuri Nyagasani Imana kdi ko nayo itigeze ikora ubuginga nkubwo bityo natwe tukirengagiza ibyo umukurambere wacu Adam ad Eve bakoze tukiganira Nyiribiremwa

  • uwo mugome, akwiye kumuvuza we wamutwitse, ese ubundi aracidegembya cg ari mu butabera? aho ari hose navuze uwo yahemukiye.

  • Uwo musore ntakigenda cye.Bamukanire urumukwiye ahubwo yagombye no kwicwa n’uko bitakiriho

    • ijambo ry’imabna rivuga ngo umutima wanjye niba utancira urubanza ninde wundi wancira urubanza,none ngo ipfunwe rigutera kwizeza mugenzi wawe ibidashoboka ukaba wikururiye umwanzi bigezo.tumenye ibi:abagabo bakunda kwizera cyane,abagore ntibatekereza ibyimbere ndavuga ikintu cyazanwa ni kindi,uko utinza ikibazo n’umuntu niko uba wongera ubukana bwa cyo none tureke byinshi bariya bombi bazi uko byagenze,imana nayoirabizi izi ni ikizakurikiraho,gusa bitubere iso twese dusubize amaso inyuma tujye gusaba imbabazi abo twahemukiye,ni uriya washatse uriya imana irabizi kandi nawe arabizi,tugirane n’inama kuko kumenyana n’umuntu ukumva umukunze si icyaha ariko jya umubaza uti ufite incuti niwasanga ayifite umureke niyakubeshya ukazamenya ko ayifite uzamureke mubyo kwirinda ibyo bibazo bagabo ntugashuke umuntu ufite inshuti ngo ngira iyakabiri,ntukavuge ngo ndikwikinira cga ngo mbone unyokipa,uko ibihe bigenda bijya imbare biba bikomera kubryo ushaka kubivamko amazi yararenze inkombe bikananirana.mugire ibihe n’ubufasha no kwisuraho twese umugoroba mwiza.hari nabacumuriye mu kwandika comment musubire buri muntu asome iye asabe imabazi.murakoze

      • IMABAZI NIimbabazi

  • ARIKO SE UBUNDI KO MU RWANDA IGIHANO CY’URUPFU CYAKUWEHO NANIYO MPAMVU ABANYABYAHA BABIKORA LETA IREBERA UBWO SE ZA PRISON ZIZABONEKA UBWO SE LETA YO NIYO CHARGE YO KUGABURIRA ABO BA RUVUMWA IZABIVAMO ABANYARWANDA BAKAGOMBYE GUSHAKA IKIBATEZA IMBERE KURUTA KWIRIRWA BAVUSHA AMARASO ATARIHO URUBANZA, IKIGERETSE KURI IKI KANDI NUKO TURI MU MINSI YA NYUMA AHO ISI IMAZE KUBA RUKUKURI NUBWO ITAZANA IMVI, UBUHANUZI BURAVUGA NGO MU MINSI Y’IMPERUKA ZA LETA Z’IBIHUGU ZIZANANIRWA GUHOSHA UBUGOME BUZABA BURIHO MURI IYO MINSI KANDI NIBYO KOKO UHEREYE IWACU, LETA IRIMO KUNANIRWA GUHOSHA UBWICANYI SOIT BWO MU NGO SOIT, BW ABANTU BADAKUNDANA MUREKE RERO UBUHANUZI BUSOHORE KUKO NTIBUZASOHORERA KU BITI HAHIRWA USHIRA MU GACIRO AKAMENYA IGIHE TUGEZEMO KANDI AKAMENYA UWO KWIZERWA ARIWE MUGABO WO GUHAMYA WITWA YESU CHRIST WE MUGENGA WA TWESE YESU ABARINDE KANDI ABAMURIKISHIRIJE MU MASO YE ABAREBANE AMASO Y’IMBABAZI ABABERE BYOSE KUKO ARI BYOSE.

  • ikintu kitumvikana n’ukuntu mu Rwanda, duharanira guteza imbere uburenganzira bw’umugore ….dufite abadepite 30% mu nteko batorewe ngo bahagarire abagore gusa, dufite imiryango myinshi iharanira iterambere ry’umugore inarwanya ihohoterwa ry’umugore iyo miryango ikaba iterwa inkunga nyinshi cyane ngo ikore ibyo yiyemeje …… nyamara ihohoterwa nk’iri rikorewe umugore, iyo miryango n’abo bayobozi bacu bahagarariye abagore ntibagire icyo bakora ngo mugenzi wabo ajyanwe kuvuzwa !!!!!!

    • Abo badepite n’iyo miryango ni uburyo bwo kwishakira amaramuko no kwikwizaho imitungo naho guharanira gukurikiza inshingano byo byibagirwe.Ese abo bahabwa iyo myanya ni uko ari bo babishoboye kurusha abandi?Oya ahubwo ni uko baba bafite ubavugira kwa nyiri igihugu,niba wowe ugitegereje icyo abo bategetsi bazakumarira kurayo amaso!!

  • Eheeeeeeeeeee ko mbona uyu muntu ari umugome cyaneeeeee ra! ariko ahanwe rwose bikabije kandi twese tubimenye ukuntu yahanwe n,undi wari ufite igitekerezo nk,icye arebereho rwose

  • sha vestine ihangane waramubabaje aliko nawe ninterahamwe niyo mubana yari kukurya gusa imana igufashe wibonere inkunga kuva ukiriho uzabaho kandi sinumva nicyo yashakaga ko wabyaye atari kugutwara aliko hari icyo ntumva neza yaraje iwawe gukora iki ese wowe umubonye ntiwagize ubwoba kukise utatatse ngo bahite bamufata ko warikumwe nabantu munzu sha harimo ihurizo.byarabaye ntacyo twakora aliko akeneye imfashanyo pse abagiraneza ni mugire courage kiriya kigabo nakirihisha facture zose nabafatire imitungoye niba hari iyo afite bagifunge burundu numugome arenze interahamwe.

  • nkurikije ibyuyu mugome w’umusore yakoreye uyu mubyeyi nagira inama bashiki bacu uzi ko afite idene ry’umusore uwo ariwe wese ko yakora ibishoboka byose akamwishyura hakiri kare atarakurwarira inzika ngo agambirire kukuvutsa ubuzima.birashoboka ko yayamuhaye bakundanye ndetse umusore amwiyumvamo nyuma umukobwa akaza kumuhemukira;bibaho ariko wagombaga kwikora wowe n’umugabo wawe mukamusubiza ibye,kuko umugabo wawe yagukunze ari uko abona ufite akazi ntabwo wagombaga kwibagirwa uwakakugejejeho;ubwo kubana bitari bigishobotse yagombaga gusubizwa ibye. basore mukunda mujye mubanza mubaze,ntukarebe ikimero cyúmuntu ngo uhite wiruka .ubu umugabo wawe abaye victime wibyo atazi ?!!!!!!!!!!!!!!!Uyu mugome we inzego zibishinzwe zirahari zizamukurikirana.

  • Birababaje cyane kuba uyu mugome atafashwe!? urukundo ruba ku mbande zombi iyo arurwumwe ntabwo ruba rwuzuye nonese yagirango bamukunde kungufu.
    Gusa ubu bugome yakoze aho yaba yihishe hose azafatwa cg nawe ababare birenze ibi.
    Vestine we ihangane

  • yoooooooo!birababaje cyane uyu muhungu afite imyumvire mibi akwiye igihano kuko yakoze icyaha gikomeye .

  • Ariko biteye agahinda, uyu muntu n’inyamaswa pee, ariko se yaba atarafatwa koko? vestine niyihangane kabisa,abagome babaho.

  • niyihangane,kuko iminsi turimo n’ibihe birushya,abantu babaye inyamaswa ariko mungu iko,gusa niba nta ruhare ubifitemo Imana izagufasha,si ruhari uzikiranure nayo ,uwo nawe afite urwe rumutegereje.imana ikurinde.

  • nanjye unyambuye ntunyishyure nabikora kuko kurya n”ukwishyura nuwo musore arumukuri

  • C’est trop, nubwo yaba yaramutanzeho byinshi ntabwo yafashe potion nziza, yaramwangije!!!Bgabo tugabanye umujinya nubwo twaba dufite ukuri, kuko dushobora gukora ibidakorwa.Pole madame

  • Imana ihora ihoze birababaje pee! ubuse uyu musore yakemuye iki! kumwica urwagashinyaguro! Mana niba uriho koko nkuko bibiriya ibivuga uzampanire uyu mugome nawe azamenye ko yagize nabi

  • Uyu musore yarahemutse cyane ni inyamaswa.Abakobwa nabo bisubireho barya utwabahungu bababeshya ko babakunda bagatendeka abahungu bazajya babyishyura.

  • Uwo mudamu Imana izamutabare pe, kandi yihangane azakira

  • Ephrem ni igicucu pe!None se kuki wumva wamwizirikaho?Ibintu ni ibishakwa my friend.Police nikore akazi kayo ite muri yombi iyo njiji.

  • Uburyo bwiza niba umukobwa agiranye ubucuti n’umuhungu ariko ntibabane hari ibyo umwe agomba undi;ndavuga wenda niba umukobwa hari amafaranga yaguhaye cyangwa ibindi bintu byagufashaga igihe mwari mukundanye ubimusubize mu gihe mutabanye kuko aba afite impunwe! ibyo bikorwe ku mpande zombi:umuhungu &umukobwa!Murakoze!

  • sorry ikosora nibeshye imabna niIMANA none NI NANONE

  • gusa iyi minsi ni iyanyuma imana ibabarire uriya mubisha imuhe agakiza ikindi kandi abafite nibafashe uriya mu mama nubwo arumuryi niba koko yarariye ibyuriya mugome IMPANURO :bihe isomo abakobwa bafite ingeso yo gukunda ibyubusa nabandi batendeka

    thank

  • ariko ubwo iyo ngegera irihe koko? urabona agasutwa ngo karangiza ikiremwa muntu!!!!! erega nakomeje kubona muvuga ngo vestine yariye ibyabandi, hari contract bagiranye se??? ngo yamurihiye KHI, haaaaaaa ubwo se intersec yarihiraa nde mwebwe mutabeshye, abo ni babagabo mbwa bavuga si abandi!!! sha uri injiji*1000!! ariko reka nibarize basore bagenzi bange, nimpamvu ki mushaka gukunda utabankunda??????? bikagera aho mwimanika cg mugakora ubuginga nkubwo?????
    mana wee, paul aracyafite akazi nakwambi, kokuyobora inginga nkizi!!! ewana nange nunge muryamugenzi wange, INTERPOL nimushake maze niba yarafite niyo mitungo maye, ivuze vestine. maze kabone kagye 1930!! syeeeeeeeeee, urabona!!! murakoze

  • imana imworohereze

  • Kurya nukwishyura!! igihe waryaga utwuwo musore wamubonagamo igicucu ne? Ugasaba ni Imana ngo ibigufashemo ngo umurangize!!none reba niwowe urangiyepeeeeee! Ariko ndagusabira ku Imana ngo ikorohereze kuko ibyo wakoreye uriya musore nagahoma munwa!!ibyo nawe yagukoreye sinabimushimira mbese nisatani 2 zahuye!nawe ntashakishwe barunde muri 1930,ubundi mutangire ibihano byuwiteka mukiri ku isi,!mwabagomemwe!

Comments are closed.

en_USEnglish