Digiqole ad

u Rwanda ruzazamurwa n’amaboko y’abana barwo – Kagame

President Kagame kuri uyu wa 1 Gicurasi yashimiye abanyarwanda umurimo bakora mu rwego rwo guteza imbere imiryango yabo n’igihugu cyabo muri rusange, yibutsa ko igihugu kizazamurwa n’umurimo w’abanyarwanda.

Arasaba abanyarwanda gukunda umurimo/photo orinfor
Arasaba abanyarwanda gukunda umurimo/photo orinfor

Aha yibukije ko umwe mu musaruro ufatika w’umurimo w’abanyarwanda ari uko mu myaka itanu ishize abagera kuri miliyoni imwe bivanye mu bukene, nkuko byanemejwe na banki y’Isi.

Mu butumwa yatanze kuri uyu munsi mpuzamahanga w’umurimo, President Kagame yavuze ko buri mwaka urubyiruko rugera ku 125 000 rwinjira mu isoko ry’umurimo.

Perezida Kagame yashimye abatsinze amarushanwa yo guhanga imirimo mito n’iciriritse mu turere twose yakoreshejwe na Minisiteri y’Umurimo n’Abakozi kuko bari ku isonga ry’iterambere ry’Igihugu cyacu.

Guverinoma irakomeza gushyira ubushobozi bwayo mu buryo bwatuma Abanyarwanda bose bafite ibitekerezo byiza bashobora nabo kuvamo abikorera. Iyi niyo mpamvu hashyizweho Ikigega cyo Guteza Imbere Abikorera (Business Devlopment Fund) mu Rwanda hose kugira ngo gishyigikire Abanyarwanda bafite ibitekerezo bishya guhanga imirimo, cyane cyane abadashobora kubona inguzanyo mu buryo buboroheye.

President Kagame yibukije Abanyarwanda ko nubwo hari ibyagezweho bagifite akazi kenshi kugira ngo bazamure igihugu.

Perezida Kagame yagize ati “U Rwanda ruzubakwa n’amaboko y’abana barwo. Tuzi aho dushobora kugera iyo dukoreye hamwe. Reka rero dukomeze guha umurimo agaciro kuko bijyanye no kukiha no kugahesha igihugu cyacu”.

Yashoje ubutumwa bwe bwa none agira ati: “Ndizera ko muri bugire umunsi mwiza wo kuruhuka ariko kandi mutekereza no ku murimo.”

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Mureke rero aka wa mugani Nyarwanda ngo inyana ni iya mweru cg ngo uko muturera niko tuzakura, abanyarwanda twese dutere ikirenge mucy`umuyobozi wacu kuko ntako aba atagize ngo atubere urugero maze duteze igihugu cyacu imbere.

  • Imana iguk6meze nyakubahwa urworugero nirwiza urubyiruko muvekumìhanda dukore ni meyback

  • Komereza aho Mzee Kijyana wacu,ubuyobozi bwawe aho butugejeje haraboneka n’aho tujya harigaragaza.Byose byubakiye ku mutekano wadufashije kugeraho.Ntituzagutenguha Mzee!

  • reka nanjye nisubireho muzambaze umwaka utaha nk’iki gihe vraiment!!! ni umusaza muzima ni nka ghandi wagarutse neza

  • uyu musaza ndamukunda cyane. ramba ramba nyakubahwa.

    tw

    Mr presidend, i lv u so much

  • umurimo wose ukoranye umwete imana iwuguheramo imigisha no kurama perezida wacyu nakomereza aho imana iramushigikiye kuko ubuyobozi bwiza bwose buva kumana

  • Muraho neza,

    jyewe ndamutse mfite ububasha (ntabwo mfite!!!), iyi shusho nayigira ishusho y’imyaka munani iri imbere, ni ukuvuga kuva ubu, kugeza muri 2020….

    AGATABO. Nkurikira kandi nikundira buri jambo H.E Paul KAGAME avuze. Ndasaba abantu babishinzwe nka Dr. Jean-Paul KIMONYO ko batoranya, maze discours zimwe bakazishyira hamwe, bagakoramwo agatabo….

    HARAKABAHO ABANYARWANDA N’U RWANDA RWACU. HARAKABAHO PEREZIDA WACU PAUL GAGAME.
    HARAKABAHO AMAHORO IWACU, UBUZIRAHEREZO.

    Murakoze muragahorana IMMANA.

    Uwanyu Ingabire-Ubazineza

    • rela Ingabire nawe ntukajye ushyigikira ibyo utazi ngo ukabye!!

      abantu bangahe se bafite amashuri babuze utuzi!ngo nuko batavuye za bugande??

      ubwo se arashaka ko baboneza iyibishinga guhinga?? nabashakire gloves rero nabasirimu nkawe kandi ndabona we yazikwikiye!!!

  • Iyi slogan nyizi he ra? nta muntu wakundaga kuyivuga kera nyuma y’amakuru mu kinyarwanda?

  • ok ni byiza kabisa komereza aho utuyobore mu mahoro nta mwiryane

  • umuntu uzi adress zanjye yatanze amakuru ku barimu ba karongi bamaze amazi3 badahemwa arangije ashyiraho no.zanjye za phone,none bitangiye kungiraho ingaruka nk’aho arinjye wabivuze.n’aho icyo kibazo cyaba gihari,umuntu ajye atanga amakuru mu izina rye,muntangire iyi message kugirango ndenganurwe.

  • Azabanze akureho akarengane mwitangwa ryakazi maze abone kudushishikariza umurimo’

  • Ariko Mana ube hafi umugani wa Byunvuhore,ngo naburya ubareba namwe musoze,Ibyo uvuze bya kazi nibyo pe.uzajye Rwanda Air uzabimenye njye nahisemo gushakira mubanyamahanga.turekibi bibaho ,ariko se ni Muzee wacu koko erega baramuvangira nziko adufata nkabana bigihugu twese,icyangombwa na mahoro ubundi mwihangire imirimo,est ce que iriya suka ayifashe haragahato nurugero rwiza aduha.Ndamukunda Imana ijye imurinda stress zanyu.

  • mzee wacu, bacu umugani ngo umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose, nuko nuko komeza uduteze imbere uduha ingero nkizi,ariko akarengane n’ikimenyane biri muri icyi gihugu ukomeze uhangane nabyo,Gusa birabajeeee, kubona za degree twarazimanitse, hari aba A3 bacyeye mu mirimo, kandi nta miziro n’1 tugira biteye agahinda peee!

Comments are closed.

en_USEnglish