Bayisenge, imfubyi ya Genocide inzu yubakiwe yaguye ayibamo
Bayisenge Theoneste, umwe mu mfubyi zigera kuri 92 zarokotse Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 zituye mu mudugudu wa Gatwa, mu murenge wa Shyorongi akarere ka Rurindo. Avuga ko kuba agiye kumara umwaka ataba mu nzu ye, ubuyobozi bwabigizemo uruhare kuko yabumenyeshaga ko yangiritse kuburyo izagwa, ariko bugakomeza kumwihanganisha.
Bayisenge na bagenzi be, bo bakomeje gutura mu mazu n’ubwo yari yarangiritse, bayatujwemo guhera muri 2007 amaze kubakwa.
Bashyira mu majwi ba rwiyemezamirimo bayubatse kuba intandaro yo gusenyuka, nta gihe amaze. Gusa bakanavuga ko mugihe byagaragaraga ko agiye gusenyuka, babimenyesheje ubuyobozi bubegereye ariko bugakomeza kubabwira ko buri hafi kuyasana.
Bayisenge Theoneste, ubu ucumbikiwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Shyorongi, aganira n’UM– USEKE.COM yagize ati:″ubuyobozi bwari bubizi ko izi nzu zifite ibibazo, bahora batubwira ngo′ twihangane bari hafi kudusanira′, irinda ihirima ntakintu bari bakora.″
Kuko nta kundi ngo yari kubigenza, Bayisenge yabaye muri iyi nzu kugeza iguye. Ku bw’amahirwe ariko yaguye atayirimo yagiye guhinga.
Emilienne NIWEMWIZA, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Rurindo, avuga ko abari mu mazu ashobora guteza ibibazo abayarimo bacumbikirwa kugeza ubwo azasanwa bakayagarukamo.
Miliyoni zigera ku icyenda z’amafaranga y’u Rwanda (9.000.000frw) nizo ziteganijwe gukoreshwa hasanwa amazu yangiritse yo mu mudugudu wa Gatwa.
Photos/Ngenzi T
NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM
0 Comment
Muvandimwe nshuti, humura ibibazo byawe byose Yesu arabizi. Humura Yesu yagiye kudutegurira aho tuzatura iteka ryose,aho inzu zitazongera kugwa,aho tutazongera kubura abacu, ahotuzabana ubudatandukana. Humura , ihangane, shikama ibyiza birimbere
very ridiculous!!!
aliko se uretse umutima mubi kuki batazisana kumuganda kandi nabo bana bagiye hamwe bashobora kuvunika cyangwa se bakisabira inkunga farge cyangwa uwundi mugira neza bakisanira nimurindira ibyumurenge bibzaza nyuma yimyaka itanu erega namwe mujye mushyira mugaciro niba adafite budget nukurindira aliko niba umuntu aguhaye inzu ukamara imyaka idasanwa iragwa mukwiye kujya hamwe nkabana mufite ikibazo mukareba namwe uko mwakwisuganya wenda umuganda cyangwa inshuti zikabagoboka mujye mumenya ko muru mfubyi mwimenye nshuti nurindira ko bayisana ubu se ntibabibona akimuhana kaza imvura ihise.
Amakosa yakozwe mu mirimo yo kubaka amazu n’inzibutso arakabije. Abakoze cahier de charges, abubatsi n’abakoze ubugenzuzi bose basangiye amakosa!
Nta sima bakoresheje, reba nk’iyi nzu nini yubatswe na 1/2 cy’itafari aho gukoresha itafari ryose butisi).
Igishimishije ni uko abacitse kw’icumu tumaze kujijuka, ntabwo tuzongera gusondekwa.
Mukomeze kwihangana
abafite amakosa bose ku bwubatsi bw’izo nzu bari bakwiye kujya bayahanirwa bagategekwa kongera kuzubaka bundi bushya kuko urabona nk’iriya nzu yasenyutse ntaho wahera uyisana irasondetse cyane.
mvuge iki ko bindenze!!!!!!!
twishyire mu mwanya w,aba bana badafite aho baba maze twumve uburemere bifite banyarwanda.Imana ishimwe kuba itaramugwiriye uretse ko itanabyemera kuko yamurinze na genocide yarayimurinze arayirokoka.tugire umutima utabara
@ Dusabe Danat,
rwose ibyo uvuga ni byo kabisa. Na njye nicyo gitekerezo narimfite…..
Please, inzu zarangiye kubakwa muri 2007, zigahirima zitamaze byibuze n’imyaka itanu!!!!!!!!!!!!!!
Rwose, H.E President KAGAME n’abagenzi be baracyafite akazi. Immana ibarinde kandi abahozeho amaso, umunsi n’ijoro. Nabo dukwiye kubasabira buri munsi.
Jyewe ubu, umujinya wanyishe, kandi ubusanzwe ntabwo mfa kurakazwa na buri kantu. Cyakora biriya birandenze, mba mbaroga…..
I Rwanda hari ibibazo by’ingorabahizi peeee, ariko bimwe biteye AKANTU NTAVUZE….
AND SO SORRY. THIS IS MAN-MADE MISERY!!!!
To be honest, me myself, right now, I am so angry, so furious. It is better to hold my tongue…..
This is a situation of emergency. Please, to whom it may concern: “Hurry up and fix that issue……okay”.
Ndangije nsaba “umuseke.com” ngo uzakurikirane icyo kibazo, maze ujye utubwira aho kugikemura bigeze. Hafi buri kwezi, niba bishoboka….
Murakoze mugire amahoro.
Uwanyu Ingabire-Ubazineza
Cyokora aya mazu yubakiwe abacitse ku icumu yahaye abayobozi gukira
Comments are closed.