*Yigeze umugore n’abana babiri, abana umwe yarafunzwe umugore yitaba Imana *Amaze hagati y’imyaka ibiri n’itatu aba mu kazu yagondagonze munsi y’igiti *Ingabo zakoreraga hafi aha zatanze amafaranga yo kumwibakira ntibyakorwa *Yanze gucumbikirwa mu baturanyi kuko yakomeje kwizezwa kubakirwa Gashaza Celestin w’ikigero cy’imyaka 70 ni umusaza w’umukene bigaragara wo mu murenge wa Nyabimata, Akagali ka Mishungero,Umudugudu […]Irambuye
Mu iburanisha ry’urubanza ubushinjacyaha bukurikiranyemo Pasiteri Jean Uwinkindi ku byaha bijyanye na Jenoside, kuri uyu wa gatatu tariki 21 Mutarama 2015, urukiko rwategetse ko Me Gatera Gashabana na Me Niyibizi Jean Baptiste bunganiraga Uwinkindi basimbuzwa kuko bivanye mu rubanza, ariko Jean Uwinkindi yavuze ko nta kifuzo yagejeje mu rukiko cyo gushakirwa abandi bunganizi. Jean Uwinkindi […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Mutarama, Miniteri y’Uburezi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) batangaje inota fatizo ryagendeweho mu gutuma abana bajya mu mashuri yisumbuye no gukomeza mu mwaka wa kane. Nubwo abana b’abakobwa bafatiwe ku inota ryo hasi ugereranyije na basaza babo umubare w’abakobwa batsinze uri hasi ugereranyije n’uw’abahungu batsinze […]Irambuye
Kigali, 20 Mutarama 2015 – Mu gihe Urwego rw’igihugu rushinzwe Intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe(CHENO) ruri gutegura umunsi w’Intwari wizihizwa kuya mbere Gashyantare buri mwaka, Minisitiri w’umuco na Siporo Ambasaderi Joseph Habineza yatangaje ko ubutwari bw’abanayrwanda atari ubwa none kandi atari n’ubwa cyera gusa. Ko mu myaka 20 ishize buryo abanyarwanda biyubatse nabyo bigaragaza ubutwari […]Irambuye
*FDLR mu barwanyi yohereje gushyira intwaro hasi umwaka ushize harimo abatabona n’abamugaye *Faustin Twagiramungu yemereye izi ‘mpuguke’ ko yagiye muri Tanzania kubonana n’abayobora FDLR *”Marie Furaha” umugore wa Col Hamada (umuyoboz muri FDLR) aba i Kampala yohererejwe amafaranga avuye Dar *Abanyarwanda bamwe baba Quebec, Paris, Mayotte, Maputo, bohereje amafaranga i Dar es Salaam ‘agenewe’ FDLR […]Irambuye
Johnston Busingye Minisitiri w’Ubutabera kuri uyu wa 19 Mutarama 2015 yongeye gusaba abahesha b’inkiko kugira ishyaka, ubunyangamugayo no kudacika intege mu murimo wabo wo kurangiza imanza ahanini ubamo ingorane nabo bagiye bamugaragariza mu kiganiro kirambuye bagiranye. Minisitiri Bisingye yashimiye umurimo ukomeye ukorwa n’abahesha b’inkiko ndetse n’intambwe bamaze gutera nubwo bwose nawe hari byinshi yabasabye kwikosora […]Irambuye
Iburengerazuba – Guhera saa munani z’amanywa kuri uyu wa mbere Urukiko rwisumbuye rwa Karongi rwatangiye isomwa ry’urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo rya Bernard Kayumba n’abakozi batatu bareganwa nawe ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta. Urukiko rwanzuye ko uyu wari umuyobozi w’aka karere aba arekuwe by’agateganyo kuko ibyaha ashinjwa hari ibyerekana ko bitamuhama. Abaregwa bose ntabwo […]Irambuye
Abaturage bo mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Gatsibo barasaba ubuyobozi ko bwakora ibishoboka bakabona amazi meza. Bashinja abayobozi bo mu nzego z’ibanze na ba rwiyemezamirimo ko ari bo bagira uruhare mu kubura kw’amazi meza, bikaba bituma bavoma amazi mabi mu bishanga. Mu mirenge ya Muhura, Remera, Kiziguro, Rugarama na Rwimbogo aho Umuseke wabashije […]Irambuye
Hashize amezi arenga ane abakozi 30 ba Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) bari mu gihirahiro kandi batanahembwa nyamara bavuga ko bagikora. Aba bakozi bazwi ku izina rya “Rural SMEs Facilitators” bakorera mu turere twose tw’igihugu bakaba barinjiye mu kazi muri Nzeri 2012, bavuga ko Leta itabahagaritse mu nyandiko ubwo amasezerano yabo yarangiraga muri Kamena 2014, ariko MINICOM […]Irambuye
Bernard Kayumba wari umuyobozi w’Akarere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba bwa mbere kuri uyu wa kane taliki 15 Mutarama 2015 yagejejwe imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Karongi aho akurikiranyweho icyaha cyo gukora inyandiko mpimbano, ubufatanyacyaha mu gukoresha izi inyandiko no kunyereza umutungo w’ubwisungane mu kwivuza. Ubushinjacyaha bwamusabiye kuburana afunzwe. Kayumba we yahakanye ibyo aregwa byose anasaba kuburana adafunze. […]Irambuye