Abakozi 30 bari aba MINICOM barishyuza Leta umushahara w’amezi 4
Hashize amezi arenga ane abakozi 30 ba Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) bari mu gihirahiro kandi batanahembwa nyamara bavuga ko bagikora. Aba bakozi bazwi ku izina rya “Rural SMEs Facilitators” bakorera mu turere twose tw’igihugu bakaba barinjiye mu kazi muri Nzeri 2012, bavuga ko Leta itabahagaritse mu nyandiko ubwo amasezerano yabo yarangiraga muri Kamena 2014, ariko MINICOM yo ikavuga ko bitari ngombwa ngo kuko bidateganywa n’amategeko, gusa ngo nibagaragaza uwabakoresheje habaho kumvikana amafaranga yabo bakayabona.
Aba bakozi mu turere bazwi ku izina rya “Rural SMEs Facilitators” bashinzwe guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse (small and medium enterprises) mu turere, nibo kandi bashinzwe gukurikirana gahunda za ‘Hanga Umurimo’ isigaye izwi nka Kora Wigire (National Employment Program).
Amasezerano y’akazi baheruka yarangiranye na Kanama 2014 ntibongera guhabwa andi, gusa bavuga ko bakomeje gukora nk’uko bisanzwe kuko batigeze bahagarikwa ku kazi n’umukoresha wabo kugeza ubu. Bakaba bibaza impamvu MINICOM ngo itabahemba kandi ari abakozi bayo.
Aba bakozi bavuga ko mu rwego rw’amategeko, iyo amasezerano hagati y’umukozi n’umukoresha harimo ingingo ivuga ko iyo amasezerano arangiye ashobora kongerwa kandi hagati aho umukozi ntahagarikwe agakomeza akazi kandi akabona ibyo amategeko amugenera.
Minisiteri ishinzwe abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) iki kibazo yakigejejweho ariko aba bakozi bavuga ko n’ubu nta gisubizo barahabwa.
Aba bakozi babwiye Umuseke ko MINICOM yabakoreye ubuvugizi nk’abakozi bayo muri MIFOTRA kugira ngo harebwe niba bashyirwa ku mbonerahamwe nshya y’abakozi iherutse gusohoka mu rwego rw’amavugurura y’abakozi ba Leta ari gukorwa hose mu Rwanda ariko ngo nta musaruro babonye wavuye muri ubu buvugizi.
Aba bavuga ko urujijo rurimo ari uburyo MINICOM ibafite mu nshingano zayo nk’umukoresha ubu ikibazo cyabo itakitayeho kandi itarigeze ibasezerera mu kazi. Bavuga ko iyi Minisiteri idashaka kubabwiza ukuri ku ruhande ihagazeho ndetse ngo MINICOM na MIFOTRA biri kwirengagiza iki kibazo.
Aba bakozi bavuga ko babona mu gihe ikibazo cyabo kidakemuwe bavuze ko bazerekeza mu zindi nzego harimo n’inkiko zikabarenganura.
Umwe muribo ati “Mu Rwanda warengana rimwe ariko ntiwarengana kabiri kuko hari inzego zizewe.”
Salatiel Uwamahoro ushinzwe abakozi muri MINICOM yabwiye Umuseke ko abo bakozi ikibazo cyabo kizwi, gusa ngo amasezerano yabo yari ay’igihe kizwi ku buryo nta mpamvu yari ihari yo kubandikira babahagarika ngo kuko mu itegeko rigenga umurimo nta birimo.
Yavuze ariko ko Minisiteri yatangiye, na mbere y’uko amasezerano yabo arangira, kubakorera ubuvugizi kugira ngo MIFOTRA ibashyire mu rwego rw’abakozi b’Akarere ngo kuko n’ubundi ni ho bakorera kandi ngo ni n’Akarere bagiranye amasezeramo icyo MINICOM yakoraga kwari ukubahemba.
Yagize ati “Akamaro badufitiye turakazi mu guteza imbere igihugu, twakoze ubuvugizi, Minisitiri (MINICOM) yandikiye amabaruwa menshi MIFOTRA no mu turere asaba ko abo bakozi bashyirwa mu bakozi b’uturere, na n’ubu ubuvugizi biracyakorwa ngo icyo kibazo gikemuke.”
Uwamahoro avuga ko n’ubwo abo bakozi baba barakoze kandi amasezerano bari bafite yararangiye, ngo niberekana uwabakoresheje mu mezi ane bavuga ko bakoze badahembwa, ngo zahabaho kumvikana amafaranga yabo bayahabwe.
Gusa ngo hari bamwe muri abo bakozi bashobora kuba barakomeje gukora koko n’abandi baba bihisha inyuma y’ibyo badaheruka ku karere bagatangira guteza ibibazo.
Ati “Ni abakozi bafite ubunararibonye, barahuguwe n’abandi bagiye bajyamo bamaze amazi atari munsi y’umunani. Ibyo bakora birakenewe, twe twumvaga aho kugira ngo baterure abandi bakozi uturere twabakoresheje twareba abakora neza bagahabwa akazi nk’abakozi b’uturere. Ikibazo cyabo ntigishobora kunanira igihugu.”
UM– USEKE.RW
5 Comments
Abo nabo ni abatesi kabisa, cyangwa abtekamutwe.
Nonese bakorera ku yihe contrat? Usibye ko ntawe Leta ijya itsinda naho ubundi urwo rwabo ni uruca abana, bazerekane contract ibaha akazi, naho kuvuga ngo ntawabahagaritse, kereka nba batazi kureba itariki amasezerano ya mbere yagombaga kurangirira.
Aba bakozi barabahemukiye
Ariko jye mbona hari n’aho Leta irengera kabisa!turazi neza ko muri buri Karere yewe no ku Murenge haba umuntu ushinzwe amakoperative, abo bita aba Facilitators ni abafacilita ibiki?bazabashyira kuri organigramme y’akarere se bitwa bande?ahaaaa!
Nonese niba amasezerano yararangiye ntibahabwe andi haricyo batabona.Iyo amasezerano arangiye ntibaguhe andi ubwo urataha nyine
ntibizoroha!!!
Comments are closed.