Digiqole ad

Min. Busingye yongeye kwiyama abatambamira amarangizarubanza

Johnston Busingye Minisitiri w’Ubutabera kuri uyu wa 19 Mutarama 2015 yongeye gusaba abahesha b’inkiko kugira ishyaka, ubunyangamugayo no kudacika intege mu murimo wabo wo kurangiza imanza ahanini ubamo ingorane nabo bagiye bamugaragariza mu kiganiro kirambuye bagiranye.

Minisitiri Johnston Busingye asaba ko nta muntu n'umwe ukwiye kubangamira irangizarubanza kuko riba ryabaye itegeko
Minisitiri Johnston Busingye asaba ko nta muntu n’umwe ukwiye kubangamira irangizarubanza kuko riba ryabaye itegeko

Minisitiri Bisingye yashimiye umurimo ukomeye ukorwa n’abahesha b’inkiko ndetse n’intambwe bamaze gutera nubwo bwose nawe hari byinshi yabasabye kwikosora no kwitwararika mu kazi kabo gasaba ubunyamwuga n’ubunyangamugayo bushingiye ku ndahiro bakora bagiye kwinjira muri uyu mwuga.

Hon.Busingye yongeye gushimangira ko nta munyarwanda uwo ari we wese ugomba gutambamira irangizarubanza kuko riba ryabaye itegeko.

Avuga ko abahesha b’inkiko bagomba koroherezwa akazi kabo n’ababuranyi batsinzwe kandi ko ibi bigomba guhindura imyamvire y’abanyarwanda ku butabera n’amarangizarubanza, abatsinze bagashyikirizwa ibyo batsindiye nta yandi mananiza.

Minisitiri Busingye ariko nawe yanenze cyane Abahesha b’inkiko bajya kurangiza imanza bagasaba ‘avance’ uwatsinze kandi ngo baba bagomba kwishyurwa n’uwatsinzwe.

Ignace Gakwenzi umwe mu bahesha b’Inkiko b’umwuga bari aha yatangaje ko tariki 30 Ukuboza 2014 yasabwe kujya kurangiza urubanza rw’imitungo ya Juvenal Gatorano yari yatsinze akarere ka Nyaruguru  maze agezeyo umukozi ushinzwe ibya Gasutamo aramutambamira amubwira ko nta burenganzira n’ubushobozi afite bwo kurangiza urubanza ndetse ko ashobora no kumufunga. Iyi ngo ni indi mbogamizi bahura nayo ari benshi aho batambamirwa n’abayobozi bamwe na bamwe.

Abahesha b’Inkiko bagiye bagaragaza bimwe mu bibazo bahura nabyo birimo; kuba nta mahugurwa yo kubongerera ubushobozi babona, bavuga ko hari ubwo biyambaza abashinzwe umutekano ntibabafashe, kuba igihe giteganywa mu guteza umutungo utimukanwa ari kirekire kuko bituma uwatsinzwe akomeza gukora ibyo yishakiyen’ibindi…

Spt Modeste Mbabazi Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, yasobanuye ko kuba hari igihe polisi itemera gutanga abaherekeza abahesha b’inkiko ari uko baba bashaka Polisi ibanza kumenyeshwa neza urubanza bagiyemo kuko hari igihe usanga hari urubanza rushaka kurangizwa kabiri kandi mu buryo butandukanye n’ubwambere, aha yatanze urugero rw’urubanza rwigeze ku garagara ahitwa Niboye (Kicukiro), anabasaba ko hajya hatangwa umwanya polisi ikareba ko koko urwo rubanza rwaba rugiye kurangizwa ari ubwa mbere kuko biba bigoye kubaherekeza igihe batasobanukiwe iby’irangizwa ry’urwo rubanza.

Akaba abizeza kandi ko andi makosa yose yaba yarakozwe na Polisi mu marangizarubanza agomba kugaragazwa agakurikiranywa ndetse akanakosorwa kuko n’ayagaragajwe nayo ari gukurikiranwa.

Urugaga rw’abahesha b’Inkiko rugendera ku Itegeko No 12/2013 ryo kuwa 22/03/2013 rigenga umurimo w’Abahesha b’inkiko ryaje risimura iryo mu 2002.

Ubu Abunganizi mu by’amategeko basigaye mu rugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’umwuga  ni 129 mugihe abatsinze ibizamini bategereze kurahira ari 94.

Joselyn UWASE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • C bizarre ino abakomeye baricecekera nkaba senior officer
    Ariko abitwa ngo niba sgt, Lt ,maneko seeee yajya jya jyaaaaa arakuzutaguza ukumva wanze isi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish