U Rwanda ntirukwiye kuba nk’ibihugu bifite ubukungu ariko bidafite ubutwari – Min. Joe
Kigali, 20 Mutarama 2015 – Mu gihe Urwego rw’igihugu rushinzwe Intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe(CHENO) ruri gutegura umunsi w’Intwari wizihizwa kuya mbere Gashyantare buri mwaka, Minisitiri w’umuco na Siporo Ambasaderi Joseph Habineza yatangaje ko ubutwari bw’abanayrwanda atari ubwa none kandi atari n’ubwa cyera gusa. Ko mu myaka 20 ishize buryo abanyarwanda biyubatse nabyo bigaragaza ubutwari bwabo.
Mu kiganiro ikigo cya CHENO cyateguye cyarimo na Minisitiri w’umuco na Siporo watangaje ko muri iyi myaka 20 ishize habayemo n’ibigwari nabyo ngo bigomba kugawa ati “ikiza ni uko ibyo bigwari bitaganje Intwari zacu”
Amb. Habineza avuga ko abanyarwanda badakwiriye kuba ingaruzwamuheto nk’ibihugu bimwe na bimwe bifite ubukungu ariko bidafite ubutwari.
Yongeraho ko ubukungu bw’Abanyarwanda ari ubutwari bushingiye ku kuba jenoside yakorewe Abatutsi yarakozwe n’Abanyarwanda ikanahagarikwa n’Abanyarwanda.
Ambasaderi Habineza yabwiye itangaza makuru ko Umunyarwanda afite amahitamo atatu arimo kuba umuntu usanzwe, kuba Intwari no kuba ikigwari ariko umunyarwanda akaba agomba guharanira kuba intwari kugirango n’umuryango we uzahore umwibuka.
Muri iki kiganiro n’abanyamakuru habajijwe ibisobanuro by’ibihembo cyangwa amashimwe ahabwa imiryango yagaragayemo Intwari z’Igihugu, igihe gutoranya Intwari z’Igihugu bisaba n’icyo bisaba kugira ngo hashyirweho izindi ntwari z’igihugu.
Amb.Habineza yavuze ko kugirango umuntu agirwe Intwari y’igihugu agomba kugira uburambe bw’ubutwari n’ubwamamare, yongeraho ati “Erega urugiye kera ruhinyuza Intwari ni nayo mpamvu usanga kugaragaza izindi Ntwari bigoye kuko no mubanyarwanda haracyarimo akantu ko kutemera ko umuntu yakoze neza.”
Dr Augustin Iyamuremye uyobora urwego rwa CHENO yasobanuye ko Ibihembo cyangwa amashimwe bihabwa imiryango ikomokamo Intwari y’Igihugu hasobanuwe ko bihari kuko usanga abadafite aho kuba babashakira inzu zabo n’ibindi ariko bitari amafaranga.
Dr Iyaqmuremye avuga ko gutanga ishimwe cyangwa ibihembo mu mafaranga byaba bibaye kugura Ubutwari kandi bitabaho ndetse n’uba wabaye intwari ataba yarabikoreye ashaka iryo shimwe.
Dr Iyamuremye yavuze ko gutangaza intwari z’igihugu nshya atari byo bintu byihutirwa ahubwo izihari zikwiye kurushaho guhabwa agaciro kazo kandi ibyo zakoze bikareberwaho.
Uyu muyobozi wa CHENO yasobanuye ko umuntu aba intwari ku giti cye, nta muntu witwa intwari kubera umubyeyi we kandi abantu bagomba gutandukanya intwari z’igihugu n’abantu bakora ibikorwa by’ubutwari bakanabihemberwa.
Uyu mwaka Umunsi w’Intwari uzarangwa no gutanga amashimwe ku bantu bakoze ibikorwa by’ubutwari bitandukanye no mu kazi kuko ngo kuba intwari bakora y’igihugu atari ukurwana intambara y’amasasu gusa ahubwo no kurwana neza intambara yo kugiteza imbere ari ubutwari.
Umunsi w’Intwari wa 2015 uzabanzirizwa n’icyumweru cyo kuzirikana Intwari z’u Rwanda kizatangira tariki 23 Mutarama ahazaba urugendo rugana kuri Petit Stade Amahoro rwo kuzirikana ubutwari hakanatangwa ibiganiro byerekeranye n’ubutwari n’ibikorwa by’ubutwari.
Iki cyumweru kizasorezwa kuri petit stade Amahoro ku mugoroba wa tariki 31 Mutarama ahateganijwe igitaramo gisingiza Intwari z’Igihugu kizitabirwa n’Abahanzi nyarwanda batandukanye bucya ari Umunsi nyirizina aho Abayobozi bakuru b’Igihugu n’imiryango y’intwari bazakora umuhango wo gushyira indabo ku gicumbi cy’umuco i Remera.
Umunsi w’Intwari nyirizina wa tariki 01 Gashyantare uyu mwaka ukazizihizwa ku rwego rw’imidugudu, ku nsanganyamatsiko igira iti “Ubutwari bw’Abanyarwanda , agaciro kacu”
Minisitiri Habineza yavuze ko uyu mwaka uzizihizwa ku rwego rw’Umudugudu kugira ngo Abanyarwanda bose ngo bibaze bati “Niba nshaka kuba Intwari nakora iki nk’umunyarwanda w’iki gihe?’’ ngo hanabonerweho akanya ko kugaya ibigwari.
Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW
9 Comments
Njye nzaba umuntu usanzwe
Niyo naba ikigwari nta kibazo, aho kubura ubuzima ngo bazahore banyibuka ngo ndi intwari, umugore wanjye asigare ahangayitse , abana nabo basigarane agahinda. Oya pe , abashaka kuba intwari nzahora mbibuka
uri igitangaza ahubwo wowe Epra. Kweri ushaka kuba ikigwari ariko ukabaho? Abantu bagapfa, bakakugira nkuko bagiraga abatutsi ukicecekera kugirango ubeho? Ubaye nkumuntu umwe wigeze ambwira ngo aho kugiranogo arwanye umuntu umuhagika yakwemera akamuhagika apfa kuba abikora gahoro gahoro-mbega ngo yakwemera kwicwa urusorongo ariko akabaho-same as you wakwemera ko abantu bakubangamira bakakubuza uburyo ukibera ikigwari! Mbega ubwo ubona Fred Rwigema yarakoze ubusa? Icyakora sinavuga menshi wasanga uri mubo yarwanije kandi agatsinda. WHatever, umenye ko yarwanije ikibi nubwo yapfuye ariko wowe ufite urubuga rwo kwiyandikira ibyo ushaka! Komeza ubugwari bwayw rata Epra!
Abantu basanzwe ntibapfa se?
@ EPRA : ha ha ha shaaa urasekeje unkuyehooooo
Some time harubwo ibyo twaciyemo ubihuza nibyo uvuze rwose ukaba wakora ibyu vuze !!!!
Kuki mushaka kugera ku gasongero nta musingi??
kubera ko ubutwari atari ukujya ku rugamba gusa duharanire gukora iby’ubutwari aho turi hose maze imihigo ibe myinshi cyane
@Epra:Abantu egoistes nkawe nta gihe batabaho,icyo ubarushije niba ariko navuga ni uko wumva biguteye ishema kubivuga! Muri make wumva ko hari abagomba kuguhangayikira byaba ngombwa bakagupfira nawe ukivuga ko uri ikigwari. Ubwo kandi ni nawe uba mu bambere babaza impamvu umutekano atari 100% n’ibindi byerekanau ububwa. Ubwigumanire ariko ntawe ukeneye kumva ububwa bwawe! Hanyuma n’ibigwari burya birapfa! Ahubwo uko nkumvise abajura bashobora kuzatera iwawe ukohereza umugore cyangwa umwana ngo ajye guhangana nabo ngo hatagira ikikubaho ugatera umuryango wawe agahinda!
ubutwari ni kimwe mu biranga umuntu muzima kandi ufite ubumuntu kuko biva mu gukunda ikiremwa muntu aho kiva kikagera birenze kwireba ho wowe ubwawe ahubwo ureba kure ukita kubandi,ntiwavuga ngo uzibera umuntu usanzwe kandi nubundi uri usanzwe naho watinya gupfa nubndi uzapfa kandi byaruta ukazapfa uri ntwari aho gupfa uri ikigwari.
Comments are closed.