Digiqole ad

Abakobwa batsinze ‘Tronc Commun’ ni bake n’ubwo bafatiwe ku inota ryo hasi

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Mutarama, Miniteri y’Uburezi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) batangaje inota fatizo ryagendeweho mu gutuma abana bajya mu mashuri yisumbuye no gukomeza mu mwaka wa kane. Nubwo abana b’abakobwa bafatiwe ku inota ryo hasi ugereranyije na basaza babo umubare w’abakobwa batsinze uri hasi ugereranyije n’uw’abahungu batsinze ‘Tronc Commun’.

(ibumoso) Jerome Gasana Umuyobozi wa WDA na Dr John Rutayisire uyobora REB (hagati) mu bari bayoboye iki kiganiro
(ibumoso) Jerome Gasana Umuyobozi wa WDA na Dr John Rutayisire uyobora REB (hagati) na Dr Emmanuel umuyobozi wungirije wa REB ushinzwe ibizamini bya Leta

Ku banyeshuri barangije amashuri atatu yisumbuye ibizwi nk’icyiciro rusange cyangwa ‘Tronc Commun’ nk’uko byatangajwe na Dr Muvunyi Emmanuel, umuyobozi wa REB wungirije ushinzwe ibizamini bya Leta avuga ko batsinze ku kigero cya 86,57%, mu mashuri abanza batsinda ku kigero cya 84,5% y’abakoze ikizamini.

Mu kugena inota fatiro, abakobwa bafatiwe ku manota 21 mu bizamini byemerera abanyeshuri barangije abanza kujya mu mashuri yisumbuye, mu gihe mu mashuri y’icyiciro rusange, abakobwa bafatiwe ku inota fatizo rya 51.

Abahungu bo bafatiwe ku manota 18 mu mashuri abanza n’amanota 45 ku barangiza icyiciro rusange muri uyu mwaka ushize wa 2014.

Nubwo bimeze bityo, abahungu bazajya mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, ni 16 529, mu gihe abakobwa bafatiwe ku inota ryo hasi ari 16 191.

Mu mashuri abanza, abahungu babashije gutsinda neza bakemerwa kujya mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye ni 5 598 mu gihe bashiki babo ari 5 979.

Aba banyeshuri bose ngo bahawe amabaruwa arimo ibigo bazajya kwigaho, bakaba bayasanga ku mirenge batuyeho abarangije icyiciro rusange mu gihe abarangije amashuri abanza bayasanga ku bigo bigagaho.

Abanyamakuru basabye ibisobanuro ku mpamvu zituma abakobwa bafatirwa ku manota yo hasi ndetse n’ibigenderwaho mu gushyiraho ibyiciro by’amanota kuko ngo umuntu atamenya ngo umunyeshuri yagize amanata aya n’aya ku ijanisha.

Dr. Emmanuel Muvunyi yavuze ko abakobwa bafatirwa ku manota make bitewe n’uko hari ibigo byakira abakobwa kandi bikaba biba bikeneye ababyigamo. Yavuze ko kuba umuntu atamenya amanota umunyeshuri yagize bidakuraho ko mu guhabwa ibigo hagenderwa ku manota buri wese yagize.

Ati “Mu gutanga ibigo tureba amanota buri wese yagize, n’ubwo haba hari ibyiciro, iyo ikigo runaka cyasabwe na benshi tubanza kureba amanota ya buri wese ndetse tukareba ko yasabye icyo kigo, ufite amanota menshi ni we uba ufite amahirwe.”

Minisiteri y’Uburezi kandi yatangaje amatariki abanyeshuri bazatangiriraho amasomo muri uyu mwaka wa 2015.

Tariki ya 26 Mutarama 2015 ni bwo amasomo azatangira ariko ngo kugera ku ishuri bigomba gukorwa mbere kandi hakagenderwa kuri gahunda yumvikanyweho. Imodoka zifasha abanyeshuri zizatangira kubatwara kuwa gatanu tariki 23 Mutarama.

Kuri uyu munsi hazasubira ku ishuri abanyeshuri bo mu turere twa Nyanza, Nyamagabe, Huye na Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo. Kuri iyo tariki kandi abanyeshuri bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba ndetse n’abo mu turere twose tw’Umujyi wa Kigali bazasubira ku ishuri.

Bukeye tariki 24 Mutarama, hazasubira ku ishuri abanyeshuri bo mu turere twa Gisagara, Kamonyi, Nyaruguru na Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, ndetse hazasubira ku ishuri abo mu turere twa Karongi, Rutsiro, Ngororero, Rubavu na Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ku cyumweru tariki 25 Mutarama, abanyeshuri bo mu Ntara y’Uburasirazuba n’Amajyaruguru bose ni bwo bazasubira ku ishuri.

Minisiteri y’Uburezi yasabye ababyeyi kuzaherekeza abana babo aho bategera imodoka kandi bakabagurira amatike kare, ngo kuko byagaragaye ko hari ubwo bakererwa imodoka zikaba nkeya.

Ikindi ngo ni uko abatwara ibinyabiziga bagomba kwitonda muri iyi minsi bitewe n’uko abanyeshuri baba ari benshi.

Abanyeshuri ngo basabwa kuzagenda bambaye impuzankanokeretse abazaba bajya mu mwaka wa mbere no mu mwaka wa kane ku bigo batari basanzwe bigaho, ariko ngo nabo basabwa kwitwaza amabaruwa bandikiwe y’aho baziga.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Cyakora jye narumiwe daa!! Tekereza ariko kweri ! Ubwose amaherezo yabyo bizabyara iki koko ? Ntacyo ntarenzaho usibye gutangara gusa !

  • Oya ndagarutse ;Iryo ni imvangura rishingiye ku gitsina .

  • Umuntu ureba kure wese akwiye kwamagana iri vangura rishingiye ku bitsina. Mbere varavugaga ngo ni uko bari barahejwe none ngo ni uko Amashuri tabo ariyo menshi!! Ivangura ryose ni ribi mureke gutera abana b’abahungu umutima mubi ngo bakure bumvs ko leta ibanze. Ibi kandi bishobora gutuna abakobwa badakora cyane kubera kwizera ubufasha bwa leta

    • Kumva ngo “IBYIHEBE “burya biba bifite impamvu, kandi koko yumvikana .

  • Ibi ni nki ibya APR fc …,niyo ijya gukina yizeye ubufasha butazigute bwa FERWAFA (De gaulle)

    Nawe se tuti uburinganire hirya gato muti abakobwa mubafatire ku manota makeya…, asyiiiiiiii hari nibyo ubura aho ugera ubyibazaho.

    Africa warakubititse africa warababajweeeeeeeee Imana niyo izabyikemurira ibyuyu mugabane (iki kirakosorwa ikindi hirya kikazamba gutyo gutyoooo ubuse amaherezoooooo)

    Ibi rero ni bimwe bitera abantu gushikyzamo ayabo abadigaye bakimenya kuko aba yarabutswe yuko atazigera atunganya ibifutamye byose.

  • Itekinika-officiel.com

    Ba mayor babikora bakanagwa muyabagabo nyamara bikorwa hose…, ibi nu kurwana naza stastique ngo ziryohe ariko su kwigisha wapi kabisa.

    Ex: nkuyu mwana wataranze SENDERI iba yararangije kuko namworohereje azabuzwa niki gutaranga Star SENDERI masikini ya mungu

    Ubuse ni tujya gusaba service aha naha tujye duhunga kwakirwa nu mukobwa kuko ubwejye bwabo buhanwa ubufasha budasobanutse…, SENDERI ni wowe ubwirwa ubutaha jya wakirwa na bagabo nibo batereka Media lettre zawe.

    Kel merde !!!!!

  • iki kibazo mineduc yakize neza kuburyo guha umwanya uhagije abakobwa bituma barushanwa na basaza babo kandi koko hari ibigo binshi byakira abakobwa biba bishaka benshi gusa rero ntibagategereze guhora bazamurwa muri faveu runaka ahubwo bashyiremo agatege dore bimirijwe imbere , mineduc mukomereze aho

  • KbJ.com Abiga bacumbikiwe nibo biga neza. 12 years basic education na za private school ni parapara, kabisa.

  • Biratangaje kubona abayobozi ba REB babeshya abanyarwanda ngo igituma bafatira ku nota ryo hasi ku bakobwa, ngo ari uko hari amashuri y’abakobwa yihariye (yigwamo n’abakobwa gusa) ngo bafatiye ku nota rimwe hari amashuri y’abakobwa yabura abanyeshuri.

    Ariko wagira ngo abanyarwanda basanzwe, abayobozi bamwe badufata nk’aho turi injiji kandi tutarizo. Icyo gisobanuro rwose cyatanzwe ntabwo ari cyo, ni ikinyoma cyambaye ubusa. ibyo ni muri rwa rwego rwo gutekinika.

    Dore ubundi uko byagombye gukorwa: bagombye gufatira ku nota rimwe ku bahungu no ku bakobwa. Noneho ya mashuri yihariye yigwamo n’abakobwa gusa akaba ariyo babanza gushyiramo abanyeshuri b’abakobwa batsinze, bamara kuyashyiramo abo bakobwa, noneho bakabona gufata abandi bakobwa basigaye nabo batsinze bakajya babasaranganya mu myanya yindi iri mu mashuri yigamo abahungu n’abakobwa. Babikoze batyo rwose ikibazo cyakemuka, nta rwitwazo na busa rwaba ruhari rwo gufatira ku nota ryo hasi ku bakobwa. Nta n’ishuri na rimwe ry’abakobwa ryabura abanyeshuri bo kuryigamo.

    Nibemere berure bavuge ko bafatira ku nota ryo hasi ku bakobwa kubera ko baba batsinzwe ari benshi, noneho bagasanga bafatiye ku nota rimwe n’abahungu, hakwemererwa abakobwa bake cyane, ibyo bikaba wenda byatesha ishema u Rwanda imbere y’amahanga kandi duhora twirarira ngo mu Rwanda ikibazo cya gender cyarakemutse.

    Ndetse hari n’abaterankunga batanga imfashanyo yo guteza imbere uburezi bw’umukobwa, baramutse rero basanze abakobwa batsinze ari bake cyane babaza Leta impamvu birirwa batanga izo mfashanyo zabo mu kuzamura uburezi bw’umwana w’umukobwa mu Rwanda. Ngiyo impamvu nyamukuru ituma MINEDUC na REB bafatira ku nota ryo hasi ku bakobwa. Baba mbese bashaka gushimisha mbere na mbere abanyamahanga batera inkunga uburezi bw’u Rwanda.

    Rwose ibi bintu MINEDUC na REB barimo gukora nabyo bigiye kwonona uburezi, hazemo ivangura rishingiye ku gitsina. Uzasanga abahungu babonamo abakobwa nk’aho ari abantu b’abaswa bagomba buri gihe guhabwa imyanya y’ubuntu mu mashuri. Icyo kintu ni kibi cyane. Ni nk’aho ari ugutesha agaciro umukobwa-munyeshuri-munyarwandakazi.

    Nibaza impamvu abagore b’abanyarwandakazi ubu bari mu nzego z’ubuyobozi, no mu NTEKO ISHINGAMATEGEKO batacyamagana.

    • Babanze gutangaza ko abakobwa ngo bigaranzuye abahungu mu bizamini ,none barongeye ngo abakobwa batsinze ikizamini ni bake.Ubwo murumva ibisobanuro byabo bisobanutse koko ?

  • Ibi bintu nibyo kwamaganwa ku mugaragaro cyane ahubwo birica abana mu mitwe abakobwa bakumva ko niba barimo bakora effort haraho batagomba kugeza kubera ko bafite akarusho. Urugero niba barimo kwigira ikizami cya leta umuhungu azageza saa sita z ijoro umukobwa ageze saa mbili kuko avuga ati sinageza ahawe wowe uzafatirwa ku manota meshi. Ibi biranyibutsa ibyigeze gukorwa mu misi yashize n uwari minister w uburezi witwaga Karemera ngirango abakurikirana murabyibuka kandi ko abantu babyamaganye ntibyongere gukorwa. N ibi rero sibyo na gato murimo kwica urubyiruko mutabizi kandi iri ni ivangura ku mugaragaro. Abakobwa n abo ndetse na babadamu bari mu nteko bajya bakurikirana uburyo barengera igitsina gore bakirinda ivangura n ihohoterwa ibi bakwiye guhaguruka bakabyamagana kuko nabyo ni ikandamiza n ivangura rishingiye ku gitsina kuko rigaragaza ko umukobwa afite ubushobozi buri hasi y ubw umuhungu. Mwikosore hakiri kare rwose

  • Umuntu watekereje kugabanya amanota y’abakobwa bimukiraho niwe nyirabayazana w’ibi bibazo. Abakobwa nyine ntibiga bashyizeho umwete kubera ko baba bazi ko bazimukira ku manota macye, barangiza nayo bakayabura kuko baba batize. Ese ubundi iryo vangura hagati y’abana riremewe? Ni nde wababwiye ko abakobwa bafite ubwenge bucye karemano? Mwarangiza ngo ihame ry’uburezi? Rizava he se ko politiki y’uburezi mumRwanda wagirango igamije kwica ihame ry’uburezi muri rusange? Nimuturekere abana b’abakobwa bahatane na basaza babo, kandi bazatsinda kuko barashoboye. Abaswa n’abahanga baba mu bitsina byombi. Ababyeyi ndabinginze, ntimuzemere ko abakobwa banyu bimukira ku manota macye kuko bizatuma bahora baza ku myanya ya nyuma. Niba Uganda babikora birabareba, ariko mureke tujye dukopera ibidufitiye akamaro, ibitudindiza tubireke please.

  • Birababaje kubona ubu umwana w’umukobwa yitabwaho kugira ngo ashobore kugendana na musaza we ariko ntibishoboke!

    Sinumva niba ari abigisha bigisha nabi cyngwa ari ubwenge ndetse n’ubumenyi bw’umwana w’umukobwa bikiri hasi nkuko bigaragazwa n’ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda REB…..

    Barezi ndabisabira kuzajya mubanza mukamenya ubushobozi bwo kumva neza ndetse no kureba by’umwana w’umunyarwanda mbere yo kumupfunyikira uwo murage ushingiye k’ubumenyi.

    Ntarugera François

  • Ariko tutabaye Gender biased ntimuzi ko mu buryo bwa Statistics hari percentage( %) Igitsinagore kirusha Igitsinagabo mu Rwanda cg n’ahandi henshi ku isi ni muri urwo rwego rero REB na MINEDUC babikora.

  • Jolie ibyo uvuga ntaho bihuriye na subject iri hano kandi niba uri igitsinagore ukaba wibeshya ko biriya bitwubaka uribeshya cyane ahubwo biradusenya kuburyo bubabaje.Jya ukora analysis witonde urabona ingaruka mbi zo kumva abana batanganya ubushobozi kandi tuvuga uburinganire. Muziko yabisobanuye neza cyane impamvu REB itanga siyo itera biriya kuba kuko ibaye ariyo byakagenze uko Muziko yabivuze. So menya ko hari izindi mpamvu REB idatangaza kandi zifite ingaruka zitari nziza kuri rubo rubyiruko mu misi izaza

  • MINEDUC na REB barica uburezi bagira ngo bari kugirira neza bashiki bacu habe namba. Ubuse umuntu yigira mu ishuri rimwe nundi mwarimu umwe amasaha angana ikizamini kimwe barangiza mugutanga imyanya hakazamo ivangura rishingiye kugitisina.
    Rwose iyi gahunda ituma abakobwa badakora cyane ndibuka nange niga muri senior 3 twajyaga muri etude satatu abakobwa bakajya kuryama ngo ntamwanya bafite ngo bazatwongereraho 11 twe tugasigara turwana n’amasomo kdi bikatubabaza nihatagira igikorwa bizarangira ari uburezi bw’abakobwa abahungu twarasigaye inyuma Dr. Rutayisire gira icyo ukora kabisa.

Comments are closed.

en_USEnglish