Digiqole ad

Kaminuza y’u Rwanda na Polisi bavuguruye amasezerano

Police y’u Rwanda na Kaminuza y’u Rwanda basinyanye amasezerano y’ubufatanye kuri uyu wa kabiri tariki 24 Gashyantare 2015, aho Kaminuza igiye guha aba polisi ubumenyingiro buzabafasha gushyira mu bikorwa inshingano zabo.

Prof.James McWHA basinya amasezerano y'ubufatanye na IGP. Emmanuel K Gasana umuyobozi mukuru wa Polisi
Prof.James McWHA basinya amasezerano y’ubufatanye na IGP Emmanuel K Gasana umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda

Ni amasezerano yatangiye mu mwaka wa 2008, ariko mbere bakoranaga na Kminuza ku giti cyayo, nyuma amashuri makuru na Kimuza Nkuru biza guhuzwa bikora Kaminuza imwe y’u Rwanda.

CP Felix Namuhoranye uyobora College ya Polisi yongerera ubumenyi abapolisi mu bijyanye n’akazi kabo yishimira imikoranire yayo na Kaminuza.

Mu muhango wo gusinya aya masezerano, Kaminuza y’u Rwanda yari ihagarariwe na James McWha uyiyobora.

Ubumenyi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) ngo buzafasha Polisi y’Igihugu gukora neza ibyo ishinzwe ku baturage.

Prof. James McWHA ahererekanya impapuro yashyizweho umukono na IGP. Emmanuel K Gasana umuyobozi mukuru wa Polisi
Prof. James McWHA ahererekanya impapuro yashyizweho umukono na IGP. Emmanuel K Gasana
Prof. James McWHA yahawe igitabo gikubiyemo amateka ya Polisi y'u Rwanda agihawe na IGP. Emmanuel K Gasana umuyobozi mukuru wa Polisi.
Prof. James McWHA yahawe igitabo gikubiyemo amateka ya Polisi mu Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Daddy Sadiky RUBANGURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ibi ni byiza kuko bizatuma Polisi yacu irushaho kuducungira umutekano no kuduha serivisi nziza.Turayishimiye,nikomeze yagure umubano.

  • nikoko kaminuza ntabwo igira umupaka mugutanga ubumenyi nikomeze ifatanye na polisi kugirango polisi y’u rwanda koko ibe professional(iyumwuga)!

Comments are closed.

en_USEnglish