Digiqole ad

Ubushinjacyaha – Col Byabagamba yagiriwe inama n’inzego za Gisirikare ntiyazumva

Mu rubanza rubanziriza urundi aho uvugwa mu rubanza ahabwa umwanya wo kugaragaza inzitizi mbere yo kuburana, Col Tom Byabagabamba, Frank Rusagara na Francois Kabayiza kuri uyu wa 25 bari imbere y’Urukiko rukuru rwa rwa Gisirikare i Kanombe aho bongeye gusaba kuburana bari hanze. Umushinjacyaha na we atanga ingingo z’uko bagomba gukomeza gukurikiranwa bafunze, ndetse anavuga ko umwe mu baregwa, Col Byabagamba, yagiriwe inama n’inzego nkuru za gisirikare ntazikurikize agakora ibyaha.

Col Byabagamba mu rukiko uyu munsi ntacyo yigeze avuga
Col Byabagamba mu rukiko uyu munsi ntacyo yigeze avuga

Habanje kuburana Franois Kabayiza wari umushoferi wa Frank Rusagara (wari Brigadier General) asaba ko Urukiko rwamurekura akaburana ari hanze kubera uburwayi, bisa n’ibigaragarira amaso kuko yasusumiraga, avuga ko arwaye umwijima ndetse ngo yagiye kwa muganga i Ndera bakamuha imiti yamugizeho ingaruka.

Abunganizi batatu bari kunganira aba basirikare, umwe muri bo Me Buhura Pierre Celestin yavuze ko ibyaha Kabayiza aregwa bishobora guhanishwa igihano kiri munsi y’imyaka itanu, bityo ngo mu rwego rw’amategeko bimwemerera ko yafungurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze.

Avuga kandi ko kuba ibyo Ubushinjacyaha bwavugaga ko baramutse barekuwe byakwica iperereza ngo izi mpungenge ntizikiriho kuko ngo iperereza ryarangiye.

Col Tom Byabagamba nta kintu yigeze avuga imbere y’urukiko, Me Me Gakunzi Musoni Valery na Me Buhura Pierre Celestin ahanini nibo baburanye basaba ko arekurwa kuko Ubushinjacyaha bwavugaga ko arekuwe yashyira igitutu ku batangabuhamya cyangwa agatoroka, ariko ngo izo nzitizi ntizikiriho, ikindi ngo baracyafaywa nk’abere hakurikijwe amategeko.

Frank Rusagara na we kimwe na Col Byabagamba, abamwunganira bavuga ko bakurikije imirimo bahawe mu gihugu bishobora kuba igihamya (caution/garantie) ko badashobora gutoroka.

Umwe mu bunganira aba basirikare yagize ati “Uretse aka kantu ko gukekwaho ibyaha, ukurikije igihe bagereye mu Rwanda n’imirimo bahawe yo ku rwego rwo hejuru ni caution ko badashobora gutoroka.”

Frank Rusagara yagaragaye hato na hato avuga, atanga impamvu zatuma arekurwa.

Yavuze ko agomba kurekurwa akajya gukurikirana ibintu bitameze neza kuri Konti ye muri Bank ya Ziagama-CSS, kuko ngo iyo konti itakigeraho amafaranga agenerwa y’ubwiteganyirize, ibi ngo ni ukumuvutsa uburenganzira bwe.

Avuga ko kuba kandi atarakatirwa n’Urukiko bifatwa nk’aho akiri umwere, ngo nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga, bimwemerera kurekurwa akaburana ari hanze.

Rusagara yatanze kandi impamvu y’uko umuryango we uri kure ye, bityo kuba afunze ngo ntabasha kuwukurikirana neza.

Asa n’uwanzura yavuze ko akurikije amagambo Mininisitiri w’ubutabera Johnston Busingye aherutse kuvugira i Rubavu ngo avuga ko ubutabera bw’u Rwanda bwateye intwambwe mu kubahiriza amahame mpuzamahanga, ibi ngo bikwiye kugenderwaho Urukiko rugashishoza rukamurekura kuko akiri umwere.

Avuga kandi ko Urukiko rugomba gusuzuma iby’uko aho afungiye atemererwa kuganira n’abamusuye biherereye kuko ngo hagomba kuba hari umusirikare (yise Sergent) ugomba kuza akumva ibyo bavuga, ibi ngo binyuranyije n’amategeko kuko iperereza ryarangiye gukorwa ibintu yise “iyicarubozo ryo mu bwonko” (mental torture).

Frank Rusagara yasabye kurekurwa akaburana ari hanze agakurikirana ibijyanye n'uburenganzira bwe
Mu rukiko uyu munsi Frank Rusagara yasabye kurekurwa akaburana ari hanze agakurikirana ibijyanye n’uburenganzira bwe

Ubushinjacyaha bwatesheje agaciro ibivugwa n’abunganizi b’aba baregwa, buvuga ko inzitizi bwagaragaje (ubushinjacyaha) mbere Urukiko rwamaze kuzifataho icyemezo rugategeka ko aba baregwa bafungwa by’agateganyo, ikindi ngo nta zindi mpamvu nshya bagaragaje.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyaha Col Byabagamba na Rusagara baregwa bikomeye ndetse ngo  bishobora guhanishwa igihano kiri hejuru y’imyaka 15, itegeko ngo riteganya ko bagomba gufungwa nk’uko Urukiko rwabyemeje, ngo keretse igihe iri fungwa ryaba rirengeje igihano giteganywa kuri ibyo byaha.

Mu bishya byavuzwe mu rubanza, Umushinjacyaha yavuze ko kuri Col Byabagamba yagiriwe inama mbere n’inzego zo hejuru za gisirikare, ariko ngo ntiyabyumva ajya gukora ibyaha, ibi ngo bikaba bituma bemeza ko arekuwe by’agateganyo ashobora gukomeza kubiba impuha zangisha abantu ubutegetsi, (kimwe mu byaha akekwaho).

Indi mpungenge Ubushinjacyaha bwatanze ni iy’uko Col Tom arekuwe ashobora gutotoka kabone n’aho yaba yarambuwe impapuro z’inzira ngo kuko se we wa mbere waba utorotse adafite passport ndetse ngo n’abatoroka bose ntibanyura ku kubuga cy’indege.

Abunganira aba bose bahise bamagana iyo mvugo y’Umushinjacyaha isa n’ihamya ibyaha uwo bunganira kandi ari imbere y’Urukiko, ngo kuko bafite ihame ribarengera nk’abakekwaho ibyaha bakaba bakiri abere.

Inteko iyobowe na Maj Hategeka yanzuye ko Kabayiza wari umushoferi wa Rusagara azavurwa, ndetse umwunganira agakurikirana ko abonana na muganga we. Gusa urukiko rwanze ko azajyanwa mu bitaro bya Faysal kuko ngo ibyo biri mu bubasha bwa muganga umuvura.

Col Tom Byabagamba akurikiranyweho ibyaha birimo, icyo kwamamaza nkana ibihuha, avuga amagambo agomesha rubanda agamije kubangisha ubutegetsi buriho; gukora ibikorwa byo gusebya Leta kandi uri umuyobozi; guhisha nkana ibimenyetso byatuma hatahurwa ibyaha bikomeye hakanahanwa ababikoze; gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gusuzugura ibendera ry’igihugu.

Rusagara aregwa ibyaha bitatu birimo kwamamaza ibihuha no kugomesha rubanda agamije kurwangisha ubutegetsi buriho, igikorwa kigamije gusebya Leta n’ubuyobozi buriho n’icyaha cyo gutunga imbunda n’amasasu mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Kabayiza we aregwa ibyaha bibiri aribyo gutunga intwaro binyuranije n’amategeko no guhisha nkana ibintu byakwiye gufasha mu guhana icyaha gikomeye,gutahura ibimenyetso no guhana ibyaha.

Imyanzuro y’Urukiko izasomwa tariki 02 Werurwe 2015, ku isaha ya saa 9h00 za mu gitondo.

Abunganira Col Byabagamba na Rusagara barasaba ko barekurwa bagakurikiranwa bari hanze
Abunganira Col Byabagamba na Rusagara barasaba ko barekurwa bagakurikiranwa bari hanze

Ange Eric Hatangimana
UM– USEKE.RW

23 Comments

  • abantu ntibanyurwa nkaba koko niki batahawe ku buryo bishobora mu bikorwa bituma bavanwaho ikizere bigeze hariya? reba nka Byabagamba ntako atagiriwe inama ariko aranga arakanira none se bamugenze bate? ni bahame bumve bakurikanwe ndetse ibyo baregwa nibibahama bazahanwe nabandi barebereho, u Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko bityo nta nuri hejuru yayo.

    • Sigaho nyamuneka wiseka imbohe kuko ngo isi ntisakaye buriwese yavirwa. ikindi kandi icyo cyizere uvuga bagihawe kuko bari bagikwiye ntabwo ari impuhwe bagirirwaga.

      Twirinde kubacira urubanza kuko urukiko ntabwo rwari rwafata umwanzuro.

      • urukiko se rwo ki? Ese mwambwira bangahe mu Rda baburana ukuri bagatsinda? Sinzi ukuntu umuntu yakwita inkiko zo mu Rda n’abanyamategeko bahora baririmba barata imyenda y’i,ikara gusa. Ibi confidence bidafite epfo na ruguru. Biteye iseseme.

    • Yagiriwe inama nande
      uri feke cyane
      Ubuse bagiye guhindura itegeko nshinga buriya si ukwica amategeko
      yewe ivugire wenda bagutumwe cg nibyo uhemberwa

      • Iyo rihindutse se! Igitangaza kirimo ni ikihe? Ikidahinduka ni iki se uretse les imbeciles. Abaritoye nibabyemera rizahinduka. There is nothing wrong in changing this constitution mu nyungu z’abaturage. Paul KAGAME Oyeeeeeee

        • Ntawe ushaka kurihindura . Naveho amateka akosorwe ukuri kujye ahagaragara

      • My dear you cannot replace a winning team. we as Rwandans see much potential in Paul KAGAME. Ibindi by’amagambo ntitubiriho turareba aho yadukuye, aho atugejeje n’aho atuganisha. Uyu musaza ni umuyobozi muzamugaye ikindi. Abatamwemera ni abamenyereye kwiba, kubeshya, kuvangura abenegihugu, kutubaha….

        • Kutavangura abenegihugu, abarokotse genocide bamaze kwicwa bo ntibari abenegihugu?

      • Imbwamuzindi ubwo uvuze iki. iryo zina wihaye uriyo koko ntawakurenganya

  • Aba bagabo baransetsa iyo basaba urukiko ngo rubafungure. Ntibazi se uko system bakoreye ikora. Ahubwo bashimire Imana kuba bakirimo umwuka w’abazima.

  • “Abanyamurengwe weee!!! Rimwe na rimwe ntabwo abantu bajya bibuka ngo banatekereze amahirwe twahawe n’Imana yo kugira Umuyobozi mwiza w’igihugu ukunda abaturage bose nta vangura ,Uhora ashishikajwe n’iteranbere ry’abo,Gusa mureke dushimire Nyakubahwa perezida Paul Kagame ibyiza akorera abanyarwanda birahambaye cyane ! Niyo Mana y’i Rwanda .Mureke abamaze guhaga .(Abanyamurengwe )

    • Icyo usaba bakiguhaye utagombye gucinya inkoro?

  • Inkuru yanditse neza ariko jya ubanza ukosore amakosa orthographique,

  • nihatari pe, amategeko azubahirizwa nibihangane bategereze imyanzuro nibahamwa nibyaha bazace bugufi basabe imbabazi, ariko kdi banahanwe, nibitabahama amahirwe kuribo. naho uyu wigize impuguke mubya system niba ari system ki, niba imaramo abantu umwuka se we ko ahumeka? ngo ni Matsiko!!, sha mujye mugenda gake kuko…..??? !!!, courage k’ ubutabera bwacu mukore akazi kanyu neza nkuko mwabyize naho bamatsiko aba barahuzagurika rwose, gusa aba bahozehoooo, ntacyo bazadutwara tuzakomeza dutere imbere.

  • Munyumvishirize.com…ababipfa n ababisangiye!

  • Nimwihangane
    Ntamvura idahita Bagabo
    harubwo nabarubakatira bazabasangamo

  • Utazafingwa ninde se! Utabyinye iyo bateye aba agiye. Rucitse narambutse mwene K.

  • @ Mouse, ndagushyigikiye ijana kwijana. ibyamagambo ntitukibyitayeho. Amagambo y’abashomeli wamugani wa Minister louise ntacyo atubwiye mureke dukore naho president wacu aho atugejeje nitwe tuhazi kandi turamukunda abo bibabaje bihangane n’ibitutsi byabo turabababariye niba batagira amaso tuzabagurira lunettes.

    Naho ibyabafunze ok barakoze mu gihe gikwiye ariko ntibivuga ko bakora nabi ngo babihorere ngo nuko bigeze gukora ibyiza n’Imana iyo ukoze neza iguhe ijuru wakora nabi ukajya mu muriro nkanswe twebwe abantu. nibasanga ari abere bazarekurwe nibahamwa n’ibyaha babihanirwe hari ikindi?

  • africa we !!! Ngo nyuma yanjye nugutangira kuri zero , niyo politiki yabanyafurika, kujyaho ukubita ukavaho ukubitwa bizarangira ryari kweri cg Ngo nimvaho imbwebwe zizabarya ubu africa ibyayo bizarangira bite ????? ntamuyobozi numwe wa africa wa kwibaza ko adahari igihugu cyabaho !!!! ni gatebe gatoki gusa !!!! nzabandora numwana wumunyarwanda.

  • Ariko abantu birirwa bata igihe ngo tugiye gihindura itegeko nshinga babuze ikindi bakora?
    REKA MBAGIRE INAMA RERO:
    1)Muri bible twemera nk’abakristo haranditse ngo “muhinduke”kandi na none Yosuwa yaravuze ngo jye ninzu yange tuzakorera Uwiteka(yosuwa 15:24) ubwo rero ntitwahinduka ngo itegeko nshinga twitoreye risigare.Sinumva kandi ushaka gukorera abazungu aho gukorera Uwiteka.
    2)Toute evolue change sauf les imbeciles qui ne change pas,abanyarwanda rero nti turi imbeciles.
    3)Abakwigisha democratie y’abagashakabuhake ntayo bagira kuko banze gukuraho abami n’abamikazi babo ahubwo bakuraho abacu.
    Urugero uzarebe abanya Libia babumviye ukuntu bari kuririra mu myotsi barabaga muri paradizo.

  • Muhinduke nkuko bible ibivuga kandi ntituzahinduka dusize itegeko nshinga ridahindutse.
    Toute evolue change sauf les imbiciles,abanyarwanda rero ntituri imbeciles kandi n’itegeko ryacu ni uko.
    Abigize aba democrates ko badakuraho abami babo n’abami kazi babo?Muzarebe L ibiya yakuyeho muzehe wayo uko bamerewe.
    NAHO UWIBAZA KUBAFUNZE AZABANZE AMENYE ICYO GEREZA ZUBAKIRWA,AZAHITA AMENYA IGISUBIZO UBUNDI AREKE UBUTABERA BUKORE. Kandi ngirango nabariya bafunze benshi nabo nibabe barunguruka yo.

  • Ariko njyewe muransetsa baravuga ibyurubanza hakazamo no guhindura itegeko nshinga iyo rihinduwe ikibazo nikihe?Sitwe twarishyizeho? Ngo Paul Kagame arashaka kongera kwiyamamaza aramaze ubundi se sitwe tumutora nawe uzazane uwawe bahangane ntakibazo mureke kwigana I Burayi bafite amateka yabo natwe dufite ayacu tuzamutora nubundi turabizi ko ariwe ubasha kubangamira ababisha nkamwe,maze ubundi imijinya y’imbwa ishirire mu mirizo yazo. Mushake ibi kapu mube mushyize mo ibyo bifu byanyu n’ubugome amazi si yayandi urusaku rw’ibikeri ntirubuza inzovu kunywa amazi nubwo byaba ari byinshi.

  • Nonese Obama ko yabaye umupresident mwiza,umwirabure wa mbere n’ibindi byiza byinshi kuki atahinduye constitution? Turi ibirofa kweli. Twaretse umuzehe wacu akiruhukira akajya atugira inama ko ari indashyikirwa rwose?

Comments are closed.

en_USEnglish