Digiqole ad

Karongi, Gatsibo, Rwamagana, Nyamasheke na Rusizi hatowe ba ‘Mayor’ bashya

Karongi – Francois Ndayisaba  wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi mu karere ka Karongi niwe inama Njyanama y’aka karere n’intumwa z’imirenge batoreye kuba umuyobozi mushya w’aka karere mu matora yabaye kuva saa sita z’amanywa kuri uyu wa 25 Gashyantare 2015. Ndayisaba yatowe bidatunguranye cyane ku bwiganze bw’amajwi ari hejuru ya 95% y’abatoye. Uyu munsi kandi nibwo utundi turere twa Gatsibo, Rwamagana, Nyamasheke na Rusizi twakoze amatora y’abayobozi bashya.

Umuyobozi mushya w'Akarere ka Karongi arahira
Umuyobozi mushya w’Akarere ka Karongi arahira

Richard Gasana wahoze ari umuyobozi w’Umurenge wa Gasaka muri Nyamagabe yatorewe kuyobora Akarere ka Gatsibo yiyamamarije ku ruhande rw’Umurenge wa Kiramuruzi, ubu akaba yari umuyobozi w’Umurenge wa Tare.

Abdul Karim Uwizeyimana nawe yatorewe kuyobora Akarere ka Rwamagana, yari asanzwe ari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye kiri mu murenge wa Kigabiro.

Frederic Harerimana atorerwa kuyobora Akarere ka Rusizi.

Frederic Harerimana nawe uyu munsi yatorewe kuyobora Akarere ka Rusizi.

Aime Fabien Kamali yatirewe kuyobora Akarereka Nyamasheke, uyu yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo.

Urukiko rwisumbuye rw’Akarere ka Karongi rwabanje kurahiza abajyanama bashya binjiye muri Njyananama y’Akarere ka Karongi basimbura abayivuyemo barimo Bernard Kayumba, abinjiyemo ni; Alexis Gahizi na Francois Ndayisaba. Nyuma hakurikiraho igikorwa cyo kwamamaza no kwiyamamaza ku bifuza kuyobora Akarere ka Karongi.

Hamamajwe Ndayisaba Francois uyobora Umurenge wa Gitesi na Azarias Nzamutuma usanzwe ahagarariye Umwalimu SACCO mu karere ka Karongi.

Aba bombi bavuze imigabo n’imigambi yabo, gusa mu cyumba cy’itora ukabona mu baturage bagize za Njyanama z’Imirenge n’Indorerezi zari zihari bishimiye cyane Ndayisaba.

Mu matora yatangiye saa sita, mu mantu 256 batoraga, 240 batoye Francois Ndayisaba, Azarias Nzamutuma atorwa n’abantu 16. Francois Ndayisaba yegukana atyo umwanya w’umuyobozi w’Akarere Karongi.

Ndayisaba avuga mu murenge wa Rwankuba i Karongi, arubatse, afite umugore n’abana babiri.

Mu 2005 yarangije kaminuza mu Ubukungu, mu 2006 agirwa umuyobozi w’Umurenge wa Rwankuba iwabo, 2007 ayobora umurenge wa Gashari, yavuye muri Gashari ajya kuyobora Umurenge wa Mubuga, ava mu murenge wa Mubuga mu ntangiriro z’uyu mwaka ajya kuyobora umurenge wa Gitesi hose muri Karongi.

Mu byo yavuze azitaho; yavuze ko azaharanira ko abagore n’urubyiruko bakomeza gutera imbere, kandi azakorera mu nyungu z’abaturage yicisha bugufi bishoboka.

Ndayisaba yavuze ko yanga ikinyoma, akanga umuntu ubangamira abandi, kandi ngo ntateze kwibagirwa aho yavuye bityo azaharanira gukorana bya hafi n’abaturage.

Ati “Sinje guteza akaduruvayo, nje gufatanya n’abo nsanze ngo duteze imbere Akarere ka Karongi n’abagatuye duharanira ko biigira.”

Asoza avuga ati “Uhinga mu kwe ntasigana, kandi amagambo mvuze si amasigara kicaro.

Caritas Mukandasira uyobora Intara y’Iburengerazuba wari muri uyu muhango yavuze ko yizeye ko ibyo uyu muyobozi mushya avuze kandi arahiriye kuzakora azabitunganya nk’uko abyivugiye.

Guverineri Mukandasira wari muri uyu muhango yavuze ko yizeye ko azakora ibyo yarahiriye
Guverineri Mukandasira wari muri uyu muhango yavuze ko yizeye ko azakora ibyo yarahiriye

Byari bimeze iminsi bihwihwiswa

Ntibyatunguranye, byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko Ndayisaba ari we uzasimbura Bernard Kayumba weguye mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere ubwo habaye inkubiri yo kwegura kw’abayobozi b’uturere tugera kuri turindwi muri 30 tw’igihugu.

Abaturage baganiriye n’Umuseke bavuga ko Francois Ndayisaba aho yagiye anyura nk’umuyobozi w’Umurenge yabyitwayemo neza, ndetse bagaragaza ko bishimiye itorwa rye uyu munsi.

Mu minsi micye ishize mbere y’amatora ya none, habanje kuzamuka umwuka mubi mu bayobozi ku rwego rw’Akarere barimo abifuzaga uyu mwanya.

Amakuru bamwe muri bo bahaye Umuseke ariko ntibifuze ko amazina yabo atangazwa ni uko ngo hari abatifuzaga ko Francois Ndayisaba yahabwa uwo mwanya kuko ngo ari uwo mu muryango wa Bernard Kayumba asimbuye, ndetse bavuka hamwe.

Mu cyumba cy'itora gutora Ndayisaba ntibyatunguranye
Mu cyumba cy’itora gutora Ndayisaba ntibyatunguranye

Ibibazo bimutegereje

Akarere ka Karongi ni kamwe mu turere nyaburanga tw’igihugu kuko gakora ku kiyaga cya Kivu, hari amahoteli ndetse abahagenderera batuma hari impinduka mu bukungu ziba ku batuye hafi aho.

Gusa mu bibazo uyu muyobozi mushya azasanganizwa harimo ikibazo cya ba rwiyemezamirimo bagiye bagiye bata amasoko bakanambura abaturage.

Ibikorwa by’iterambere byadindiye nk’ahagomba kujya gare ya Kibuye habaye imbuga y’amatungo nyamara hashize imyaka 10 abaturage barahimuwe ngo gare yubakwe.

Muri aka karere havugwa kandi ikibazo cy’abana bata amashuri bakajya mu bikorwa by’uburobyi n’ubunyonzi.

Nubwo muri bo nta uba wifuza ko bivugwa ariko hari ikibazo cy’imyiryane n’ubwumvikane bucye bwagiye buvugwa kandi bukivugwa mu bayobozi batandukanye b’Akarere. Ingaruka zabyo zikagera ku baturage bahabwa serivisi itanoze rimwe na rimwe batakabaye bahabwa

Ikibazo cy’abaturage b’abasangwabutaka bakiba mu ishyamba mu murenge wa Mubuga. N’ibindi bikorwa by’iterambere ry’Akarere muri rusange bigikeneye gukorwaho.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

15 Comments

  • None se mwe mumenya abari butorwe batari batorwa?
    Urugero muri Nyamasheke baratangira amatora saa munani none mwe mubitangaje saa saba!!!

  • Rwamagana Hatowe Abdlukalim

  • twumwifurije akazi keza kandi azakomeze kwitwara neza nkuko yitwaye ahandi bityo karongi izazamuke kuko ari akarere kadakwiye kuza mu twa nyuma

  • Icyo muziho, Ndayisaba yicisha bugufi. Tumwifurije imirimo myiza kandi aje azi neza ko bitoroshye kuyobora Akarere dore ko yari akamazemo iminsi. Congratulation Francis!

    • Ibyo uvuze nibyo rwose i Rwankuba iminsi yahamaze yatuyoboye neza kandi hari mu bihe bikomeye cyane (ubumwe n,ubwiyunge byari biki hasi cyane;tukiva muri genocide yakorewe abatutsi).Imana imushoboze kandi imujye imbere;gusa abo asanze birinde kuzamunaniza.

  • hahhh niba Alpha avuga ukuri byaba bisekeje!!!

  • wowe Alpha ujye ubanza usome neza mbere yo kuvuga ibikuri mu mutwe! aba maires bavuze hari uwa Nyamasheke urebamo?? uwitwa dada nawe jya ubanza usome ntukagurukane n’ibiguruka byose!!

  • Kanyarwanda ni wowe utasomye inyandiko igishyirwaho, bari banditse izina rya Mayor ngo witwa Kamali Fabien ariko baje kubikuramo nyuma.

  • ndayisaba uhawe inshingano zikomeye, ariko imana izagufasha natwe turahari.Courrage

  • conglaturation kuri Francois Ndayisaba tukwifurije amahirwe masa mukazi kwicisha bugufi byo n ibintu byawe .

  • Twizereko aje kuduteza imbere kuko aribyo dushaka dore rwose I Ruganda batwemereye umuriro ariko ntibigeze babyitaho .twizere ko ibyo yiyemereye agiye kubishyira mu bikorwa natwe tukagera ku iterambere.Sawa thx.

  • tumuri inyuma buri wese azamufashe abana neza

  • Twizere ko uyu muyobozi mushya w’akarere ka GATSIBO Bwana Richard GASANA aje kugateza imbere atazamera nk’uwo asimbuye wahoraga ku mwanya wa nyuma mu kwesa imihogo.Aliko ahere ku murenge wa RWIMBOGO uri inyuma mu mibibereho myiza y’abaturage kubera ko utagira amazi meza n’amashanyarazi,biracyari bicye.

  • congs to Francis

  • Turamwishimiye cyane kandi tumuri inyuma ariko mukuzamura iterambere
    azongere umuriro nko mumurenge wa gashali ahitwa i rugobagoba uvuye mu birambo ugana iruganda wanyuze imbere ya mwendo bari mu bwigunge cyane.

Comments are closed.

en_USEnglish