RAB irigukora ubushashatsi ku ndwara y’ifumbi yugarije inka mu Rwanda
*Iyi ndwara iterwa n’umwunda w’ukama cyangwa ibikoresho akamiramo
*Unyoye amata y’inka ifite ifumbi ashobora kwandura indwara
*Iyi ndwara ishobora gutuma umusaruro w’amata ugabanuka
*Hari gutekerezwa kongera ingano y’amata Umunyarwanda anywa, kuko ku rwego mpuzamahanga umuntu yakanyweye l 200 z’amata ariko ubu mu Rwanda umuntu umwe ngo anywa l 40 gusa
Ikigo k’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyahurije hamwe abashakashatsi mu byerekeranye n’amatungo kuri uyu wa 24 Gashyantare 2015 i Kigali kugira ngo barebere hamwe ingamba zafatwa mu gukumira indwara y’ifumbi (Mastitis) ifata amabere y’inka igatuma umusaruro ugabanuka.
Ubusanzwe indwara ya Mastitis ngo iterwa n’umwanda, akenshi iyo umuntu agiye gukama adakarabye neza intoki cyangwa imashini zikoreshwa mu gukama zidasukuye neza.
Dr.Christine Kanyandekwe umuyobozi ushinzwe iby’amatungo muri RAB yasobanuye uko indwara ya Mastitis ihagaze mu Rwanda n’impamvu batumijeho inama kugira ngo ibashe gukumirwa hakiri kare.
Dr.Kanyandekwe yagize ati: “Iyi ndwara ya Mastitis igaragara ahantu hose igihe aborozi batakoze neza isuku igihe barigukama, ubu Mastitis iri ku kigero cya 0,5% mu Rwanda. Nubwo nta bushakashatsi burakorwa mu kureba igihombo itera aborozi, bigaragara ko itera igihombo kinini kuko iyo ukama umusaruro uragabanuka bigarargara.”
Isidore Gafarasi, umuyobozi ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo muri RAB yavuze ko indwaya ya Mastitis igaragazwa n’ububabare ku mabere y’inka, agakurikirwa no kubyimba ndetse inka yaba itavuwe vuba amashyira agatangira kuza.
Iyo umuntu anyoye amata y’inka ifite iyi ndwara ashobora kumutera indwara zitandukanye nubwo gusa ngo nta kintu gishya kirakorwa kugira ngo ibashe gukumirwa burundu uretse gushishikariza aborozi kugirira isuku ibikoresho byifashishwa mu gukama.
Gusa ngo ku makusanyirizo menshi y’amata bagiye bahabwa utwuma dushyirwa mu mata agapimwa mu gihe kingana n’umunota kugira ngo harebwe ko ayo mata arimo ifumbi.
Iyo bigaragaye bagerageza kwita ku matungo y’uwo mworozi hifashishijwe abavuzi b’amatungo. Nkuko byasobanuwe n’umuyobozi wa ‘Land O’ Lakes’, Dennis Karamuzi ngo indwara ya Mastitis ituma gahunda yiswe ‘Rwanda diary Competitiveness Program II’ iterwa inkunga n’ikigo cy’abanyamerika USAID yitwa Shisha Wumva igamije kuzamura umusaruro w’amata no gushishikariza Abanyarwanda kugira umuco wo kuyanywa idakora neza kuko umusaruro muke utuma abantu bose batanywa amata uko bikwiye.
Kugira ngo umuntu akure neza hifashishijwe intungamubiri ziva mu mata, yakagombye kunywa nibura amata angana na Litiro 200 ku mwaka mu gihe kugeza ubu nibura kunywa amata mu Rwanda biri ku kigero cya litiro 40 ku mwaka.
‘Land O’ Lakes’ ibinyujije muri Gahunda ya ‘Rwanda diary Competitiveness Program II’ irateganya kuzamura umuco wo kunywa amata mu Rwanda ku buryo mu gihe cy’imyaka itanu umuntu nibura azaba anywa amata angana na litiro 80 ku mwaka.
Inama izamara iminsi itatu ku bushakashatsi ku ndwara ya Mastitis yahurije hamwe imbaga y’abarimu bo muri kaminuza y’u Rwanda, abakozi ba RAB ndetse n’Abanyamerika baturutse muri Kaminuza ya California ngo barebe mu by’ukuri udukoko twose tuyitera maze barebe ko hanashakwa urukingo rwayo.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Rab inarebe uburyo yakemura vuba na bwangu ikibazo k’inda (udukoko)twugarije ibiti n’amashyamba byo mu ubwoko bw’inturusu naho ubundi ingaruka Ku bidukikije zo mu zitege.
Ese iyi ndwara nta yandi matungo afata nk’ihene cg intama ku girango nazo zisuzumwe hakiri kare?
Comments are closed.