Digiqole ad

Kizito arasomerwa none. Abantu biteze myanzuro ki?

Abanyarwanda benshi batunguwe no kubona umuhanzi bakundaga yambaye amapingu ashinjwa ibyaha bikomeye bihabanye cyane n’umwuga we n’ibikorwa byo kwigisha amahoro yakoraga. Kuri uyu wa gatanu nibwo uyu muhanzi n’abo bareganwa bari bukatirwe. Abantu 200 Umuseke wabajije icyo biteze ku isomwa ry’uru rubanza 158 bibaza ko Kizito akatirwa imyaka itarenze 15.

IMG_9776
Hagati muri Mata 2014 ubwo uyu muhanzi Police yamwerekaga itangazamakuru hakamenyekana ibyaha ashinjwa. Uyu munsi yabyemeye byose kugeza magingo aya

Kizito n’abareganwa nawe batatu bararegwa kurema no gufasha umutwe w’abagizi ba nabi, ubugambanyi no kugambira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Republika no gucura umugambi w’Iterabwoba.

Ku muhanzi Kizito Mihigo n’umunyamakuru Cassien Ntamuhanga hiyongeraho umugambi w’ubwicanyi bugambiriwe guhitana abayobozi bakuru b’igihugu barimo na Perezida ibi byatumye umushinjacyaha abasabira igihano kiruta ibindi mu Rwanda.

Bitandukanye n’abareganwa nawe, Kizito Mihigo kuva mu ntangiriro z’uru rubanza kugeza mu Rukiko Rukuru aho ruri ubu, uyu muhanzi yaburanye yemera ibyaha, bigera n’aho yanga abamwunganira, bivugwa ko hari inama bamugiraga zinyuranyije n’uburyo yahisemo.

Tariki 29 Ukuboza 2014 ubwo uyu muhanzi aheruka mu rukiko yongeye gusaba imbabazi Perezida wa Republika n’umufasha we, abacitse ku icumu rya Jenoside bose, ndetse n’ubutegetsi buriho yemera ko yagambiriye kugirira nabi, avuga ko izo mbabazi azisaba k’ubw’umutimanama we.

Umuseke wabajije abantu bagera kuri 200 icyo batekereza mbere y’uko uyu muhanzi n’abo bareganwa basomerwa. Abenshi bibaza ndetse bagaragaza ko bifuza ko uburyo yaburanyemo bumuha amahirwe yo koroherezwa ibihano.

Abantu 158 muri 200 babajijwe bahuriza ko basanga Urukiko ruzahanisha Kizito Mihigo igihano cyo kuva ku myaka 15 kumanura.

Abantu 21 babwiye Umuseke ko bo babona Kizito Mihigo azahanishwa igihano kiri munsi y’imyaka itanu kuko yatakambye agasaba imbabazi no guhabwa amahirwe yo gukosora amakosa yakoze.

Abantu 14 bo bavuga Kizito Mihigo azahanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka 20.

Naho abantu 7 bo bemeje ko uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo nka “Ni wowe Ndangamiye Nyagasani”, “Arc en ciel” na “Twanze gutoberwa amateka”, azakatirwa gufungwa burundu kuko ngo basanga aregwa ibyaha bikomeye cyane.

Kuri uyu wa gatanu nibwo uru rubanza ruzasomwa.Umuseke uzaba uhababereye….


Photo/Daddy Sadiki Rubangura/UM– USEKE

UM– USEKE.RW

25 Comments

  • sha mwebwe murasetsa, simbimwifuriza ark banamukatira burundu da, keretse ari hejuru y’amategeko cg hakazamo imbabazi runaka

  • Buri gihe iyo nsomye inkuru kuri dossier ya Kizito Mihigo intimba inshengura umutima bikomeye. Ibi bintu byo gutatira igihango ari umucikacumu yabitekereje ate koko? Keretse Imana yonyine ivugiye mu bacamanza n’abayobozi b’igihugu, naho ubundi ndabona nta mahirwe afite yo gukira uru rubanza.

  • NUKUBONA ABANTUBAGENDA NTAMUMUTWE YARANGIRITSE

  • Kizito kwemera icyaha kwe ni amatakirangoyi kuko yacyemeye ari uko amaze gufungwa kuko siwe wishyikirije ubutabera ngo abumenyeshe ibyo we yiyemerera nk’icyaha.

    Kuba rero yaraje kwemera icyaha agejejwe imbere y’urukiko yego byamufashwa kugabanyizwa igihano ariko kandi ibyaha aregwa kandi yemera byamuha gufungwa burundu. kuri ubwo rero sindi urukiko ariko kandi ntiyagabanyizwa birenze kuko agabanyijwe yahanisha hagati y’imyaka 15 na 25 dore ko nawe yiyemerera ibyo byaha.

    Nyayo nguko

  • Mana babarira Kizito maze utere na Leta y’u Rwanda kumubabarira.

  • n Imana izaruca ariko tuzahora tugukunda

  • Iyo nkurikije ibyo abo mwabajije bavuze, binteye kwibaza niba Kizito Mihigo ibyo yakoze aribyo bikomeye kurusha ibyo abagenocidaire bakoze bababarirwa! Niba babarira umuntu wishe mugenzi we, kuki batababarira uwibeshye akavuga ibintu bitari byiza? But mwitonde kuko abamucira urubanza bose si ko muri abere, uwakurikirana ibyo muvugira kuri za internet cg za whatsapp! Gusa ndamusabira kugira ngo yiyakire kandi yishire mubiganza by’Uwiteka, kuko twese turi abanyabyaha, kandi Imana izi intege nke zaburi wese!
    Ngaho intungane, zikomeze zimucire urubanza!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

    • Uravuga ukuri siwe wakoze nabi wenyine.ndabona akwiye amahirwe yo kwikosora kuko uwarebe natwe ntituri intungane kandi ni ijambo ry’Imana rivuga ko Intungane bwira icumuye 7.

      Nahabwe amahirwe yanyuma.

  • Birakomeye cyane ariko niyihangane , gusa tumenye ko nta muntu numwe uri hejuru y’amategeko
    Reka tureke ubutabera bukore akazi kabwo

  • HAAAA

  • IMANA IMWOROHEREZE PE…… NIMUGACE IMPANZA ARIKO

  • njyenamazekumubabarira ndumva ubutaberabwaca inkonizamba kubayemera kandi agasaba. imbabazi rwosenimuce inkonizamba mumubabarire.

  • Mu rwego rwo guteza imbere imyandikire y’ururimi rwacu, nagiraga ngo nisabire UM– USEKE kutongera kwakira inyandiko nk’iza ba NTAKIRUTIMANA Eugène, YOYO n’abandi bandika ikinyarwanda ku buryo ushobora kwibaza niba ari rwo rurimi bazi kurusha izindi, niba atari rwo rero nibareke gutesha agaciro imyandikire y’ ikinyarwanda!! Nimutubabarire rwose birababaza cyane!!

    • Nyagasani Mana wowe wababariye igisambo mwari cyari ibumoso yawe igihe wari kumusaraba ndagusabye ubabarire Kizito amakosa yakoze maze umuhe kwiyakira mubuzima bushaririye arimo ndetse nubwo agiye kuzakira nyuma yogusomerwa gusa muhe ku kurangamira no gukomeza kugusingiriza mu ndirimbo nziza n’ijwi ryiza wamuhaye maze umukomeze munzira y’umusaraba arimo,ndabigusabye Nyagasani utwumve turagutakambiye.
      naho abavuga nimwivugire umunyarwanda yaravuze ngo’unseka amamanuka nzaguseka amazamuka”.sinzakwibagirwa mu ndirimbo nziza ufite ziranyubaka

  • ARIKO SE KOKO KWEMERA ICYAHA KWE NTAHO KWAHURIRA N’UMUBABARO W’IPINGO KO BYOSE ABYEMERA? MUBAZE MUGANGA ASHOBORA NO KUBA HARIMO GUTA UMUTWE!

  • Imana irababarira kandi na leta y’ubumwe yababariye abakoze amahano muri mi rongorwenda n”akane nawe bamugirire ikigongwe kuko hari byinshi byiza yakoze nubwo bavugango abambere bazaba abanyuma.murakoze

  • nanjye iyo ndebye ibyo yakoze kandi yari umwizerwa byerekana ko bamubabariye bakamuhanisha igihano gito byaba ari ibi byazanatuma abandi bakora ibyaha bazi ko bazabarirwa kandi burya ubwo yabitekereje nubundi yazabikora, kugira ngo rero bihanize nundi wese wabitekereza, kizito azahanwe kandi byihanukiriwe

  • KIZITO MIHIGO yakiniye ku kibuga atazi kandi kiri mu rugo rwe.Kuba yaremeye ibyaha ntibiruta DR Gasakure wabungabungaga amagara ya Kagamé.Niyihangane hari n’abandi bafungiwe akamama imyaka irenga 10.Victoire Ingabire ntibari kumwe?

  • Mana babarira umugaragu wawe ,umurengere ndabigusabye.

  • UKUNTU WARIRIMBAGA NEZA INDIRIMBO ZIFASHA MU BURYO BWOSE NIBYO BIMBABAZA!! KWEMERA KO WABIKORA BIRAGOYE ARIKO KUBA UBYIYEMERERA BIRASOBANUTSE. IMANA IKUBABARIRE UGARUKE UYIKORERE NONEHO UTAYIVANGIRA.

  • twese dutuye hano kubutaka imana yaremye ibyago twagize nuko satani yajugunwe kurubutaka oke adamu nawe yarashutwse uyu mwenedata ibyo yakoze yasabye imbabazi iyamuremye ndetse natwe kandi adamu we yabashaga kuvugana nima aranga akora icyaha ndifuzako uyumwedata ababishinzwe bagerageza kumwumva nkumuntu uhagaze kuriyisi imana ikubehafi kandi irakuzi tumufashe twese ntawe bitabaho murakoze nukuri kuba yaranze abamuburanira suko atabuze icyo abishura /////////////////////////////////////

  • Wowe wiyita Uwamwezi Belina si byiza kwihutira kugaya abandi ngo n’uko batazi kwandika neza ikinyarwanda kandi nawe ndabona utazi kubahiriza amategeko agenga imyandikire y’ikinyarwanda .Biragaragara ko wagize amahirwe yo kujya mu ishuri ;ariko hari n’abatarayagezemo .amazina yawe wagombaga kuyatangiza inyuguti nkuru none urimo kugaya abandi nta soni ?

  • reka dutegereze imyanzuro y’u Rukiko ku byaha kizito aregwa

  • Jean d’amour nawe wirenganya Uwamwezi ko aneguye abandika nabi ik inyarwanda , kuko bitera umunsi ya kubona injiji su ute muli iki gihugu! Ariko kwica byo barabishoboye !naho ibya KIZITO ni ukubiharira ISUMBABYOSE

  • Sorry! Kuko bitera umujinya kubona injiji zuzuye muli iki gihugu!

Comments are closed.

en_USEnglish