Rulindo: Imodoka nto yafatiwemo l 256 za kanyanga na ‘chief warage’ 3000
Kuri uyu wambere tariki 23 Gashyantare 2015, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo yahagaritse imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina, ifite nomero za purake RAB 196M, yari ipakiwemo litiro 256 za Kanyanga n’udushashi 3000 twa Chief Warage.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP André Hakizimana, yavuze ko iyi modoka yahagaritswe ahagana saa tatu za mu gitondo, mu kagari ka Kajevuba, mu murenge wa Ntarabana, ariko uwari uyitwaye akanga guhagarara.
Yagize ati “Abari mu modoka babonye ko Polisi ibakurikiye bayihagaritse nko muri km 1 uvuye aho bangiye guhagarara, bava mu modoka bariruka bayitana n’ibyari biyipakiyemo.”
Yavuze ko imodoka n’izi nzoga za magendu mu Rwanda biri kuri Posite ya Polisi ya Kajevuba mu gihe iperereza rikomeje gukorwa.
Yagize ati “Polisi izi amayeri yose abatunda, abanywa n’abacuruza bene izi nzoga zitemewe n’amategeko mu Rwanda bakoresha. Ubikora wese amenye ko isaha iyo ariyo yose azafatwa.”
Yavuze kp byaba byiza babiretse mu rwego rwo kwirinda ingaruka zabyo zirimo igifungo, uburwayi n’izindi ngaruka mbi ku buzima by’ababinywa.
CIP Hakizimana yagaragaje ko ingaruka zitagera gusa ku banywa, abacuruza cyangwa ababitunda ahubwo ko zigera no ku muryango wabo, kuko ngo iyo bafunzwe cyangwa igihe ibiyobyabwenge biteje ingaruka mbi ku buzima bwabo ntibakora ibibateza imbere n’umuryango wabo.
Yagize ati “Nubwo ubukangurambaga bwa Polisi y’u Rwanda mu kubirwanya bwatumye abantu bamenya ububi bwabyo ndetse abenshi bakabireka, bake baracyabinywa, bakabitunda ndetse bakanabicuruza.”
Yavuze ko ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’amakimbirane mu ngo, biterwa ahanini no kunywa bene izi nzoga zitemewe n’amategeko mu Rwanda.
Yakanguriye abaturage kunywa no gucuruza ibinyobwa byemewe n’amategeko mu Rwanda no gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku batunda, abacuruza n’abanywa kanyanga n’inzoga za chief warage ziva muri Uganda, kimwe n’izindi nzoga zitemewe mu Rwanda.
UWASE Joselyne
UM– USEKE.RW
2 Comments
ntimujye murimanganya namwe mwabica mutabica bizanywobwa hano murwanda ahubwo mushake ingamba zukuntu twajya tubinywa ntibiduteshye umutwe
Ni babimene rwose. Ni bibi, ntacyo bimaze.
Comments are closed.