RCS yamuritse igihembo cyo ku rwego rw’isi iherutse kuvana muri Australia
Kuri uyu wa mbere Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwamuritse igihembo cyo ku rwego rw’isi ruherutse kwegukana mu bijyanye no kubungabunga ubuzima bw’abagororwa. Iki gihembo cyahawe u Rwanda kubera umushinga wa Biogas cyakiriwe na Komiseri mukuru wungirije w’uru rwego Mary Gahonzire ari nawe wasobanuye ibyacyo.
Ari kumwe na Komiseri mukuru w’uru rwego Gen Paul Rwarakabije, Komiseri Mary Gahonzire yavuze ko iki gihembo bagihawe mu nama ngarukamwaka ya 17 y’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’ibijyanye no kugorora (International Correction and Prison Association) iherutse kubera muri Australia mu mpera z’ukwezi gushize. Aha hari abahagarariye ibihugu barenga 1 000 harimo abashakashatsi n’abareba iby’uburenganzira bwa muntu.
Mary Gahonzire yavuze ko iyi nama yigaga ku kureba ibyagezweho mu kugorora no kubahiriza uburenganzira bw’abagororwa, ndetse no kureba inzitizi zaba zituma ubuzima bw’abagororwa butamera neza, biga icyakorwa kitari ugufunga abantu ndetse no kureba niba uburenganzira bwa muntu ku bafunze bwibahirizwa.
Komiseri Mary Gahonzire yavuze ko muri iyi nama u Rwanda rwashimirwaga nk’igihugu, RCS nk’urwego itavugwaga kuko yo ishyira mu bikorwa gahunda za Leta y’u Rwanda.
Ati “u Rwanda rwashimiwe ko Biogas ikoreshwa mu magerezwa yose 13 mu gihugu bikarengera ibidukikije. U Rwanda rwashimiwe ikijyanye no kugabanya ubucucike mu magereza hakorwa imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro TIG na gahunda y’Abunzi y’ubucamanza bwunga butohereza abantu muri za gereza.”
Mu bihembo bitanu byatangiwe muri iyi nama u Rwanda ngo nirwo rwahawe igihembo cy’indashyikirwa (excellence) nyuma y’igenzura ryakozwe ku rwego rw’isi no gutoranywa na komite yabugenewe.
Ibihembo byatanzwe ku buryo bukurikira;
U Rwanda rwabonye ‘Correctional Excellence Award 2015’
Mexico ihabwa ‘Offender Management and Reintegration Award 2015’
USA ihabwa ‘Management and Staff Training Award 2015’
Canada ihabwa ‘Community Correction Award2015;
Australia yo ihabwa ‘Outstanding Correctional Service employee Award 2015’
Asobanura ku kamaro ka Biogas ku magereza CIP Hilary Sengabo umuvugizi w’urwego rw’amagereza yavuze ko Gereza ya Gasabo (iri ku Kimironko) ubu ariyo ya mbere mu gukoresha Biogas nyinshi kandi umusaruro itanga ari ntagereranywa.
CIP Sengabo ati “Ubu gereza ya Gasabo ikoresha amasteri abiri y’inkwi ku munsi, mbere yakoreshaga amasteri 42 ku munsi, igiciro cya steri imwe ni ibihumbi cumi na bitatu, iyo ukubye ku munsi ku cyumweru no ku mwaka dusagura tuzigama miliyoni 177 n’ibihumbi magana abiri yakabaye atangwa kuri gereza imwe ya Gasabo ku mwaka.”
CIP Sengabo avuga ko hejuru y’ibi hiyongeraho kuba Biogas idatera imyotsi bikarinda abagororwa indwara z’ubuhumekero, bikarengera ibidukikije kuko ahantu hari kuba hagitemwa amasteri 42 buri munsi y’inkwi ubu haba harangijwe n’isuri kandi ari hanini, ndetse ko Biogas inakoresha imyana iva muri gereza kuko ubu abaturiye Gereza ya Kimironko ngo bibaza aho umunuko n’imyanda byahoraga hafi ya gereza byagiye, kuko ubu umwanda uva muri gereza ukoreshwa muri Biogas.
Komiseri Mary Gahonzire avuga ko usibye iyo nyungu kuri za gereza n’ubuzima bw’abazibamo uyu mushinga wa Biogas ngo abagororwa bawuboamo isomo maze abasohotse barangije ibihano byabo bajyana ubu bumenyi mu miryango yabo bakabukoresha nabo bakabona inyungu.
Umushinga wa Biogas watumye u Rwanda rubona iki gihembo mpuzamahanga Mary Gahonzire yavuze ko watangiye gukorwa muri gereza zo mu Rwanda mu 2009.
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Muri ino myaka ubona urwego rushinzwe amagereza rumaze gutera intambwe ikomeye mu gufasha abagororwa kubaho neza no kurangiza ibihano byabo neza
iki gihembo rwose muragikwiye kandi mukomereze aho muzatwara n’ibindi
Comments are closed.