Digiqole ad

Nyuma ya ‘Bye Bye Nyakatsi’ haje ‘Bye Bye Agatadowa’ itangirana na 2016

 Nyuma ya ‘Bye Bye Nyakatsi’ haje ‘Bye Bye Agatadowa’ itangirana na 2016

Itadowa ngo barashaka kurica mu Rwanda

Minisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni yatangaje ko muri Mutarama 2016 Leta y’u Rwanda izatangiza gahunda yitwa ‘Bye Bye Agatadowa’, iyi ngo izaba iha abaturage bagicana agatadowa amatara akoresha imirasire y’izuba mu gihe bataragerwaho n’amashanyarazi.

Itadowa ngo barashaka kurica mu Rwanda
Itadowa ngo barashaka kurica mu Rwanda

Minisitiri Musoni yatangaje ibi mu nama y’iminsi ibiri ikoranyije impuguke z’ahatandukanye muri Africa ziri kungurana ibitekerezo ku byatuma ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi zihagije ziboneka, ni mu nama yiswe iPAD (Infranstructure Partnerships for African Development).

Amatara bita itadowa akoreshwa n’ingo nyinshi mu byaro mu Rwanda, yifashisha igitambaro na Petrol mu kumurikira ingo nyinshi nijoro. Usibye kuba iyi petro ihenda ngo hari n’ibyago byo kuhavana indwara z’ubuhumekero kubera umwotsi w’itadowa.

Minisitiri James Musoni avuga ko gahunda ya ‘Bye Bye Agatadowa’ igamije guca utu dutara mu Rwanda ku bataragerwaho n’amashanyarazi bakaba bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba.

Musoni ati “Campaign ya ‘Bye Bye Agatadowa’ izaha abataragerwaho n’amashanyarazi amatara akoresha ingufu z’izuba. Iyi gahunda izasiga buri rugo rwo mu Rwanda rukoresha itara ry’ingufu z’izuba aho gukoresha agatadowa.”

Minisitiri Musoni avuga ko ibi bizaba ari inyungu ku muryango wakoreshaga agatadowa kuko amatara bazahabwa atazajya abasaba kugura petrol kandi azajya abaha urumuri ruhagije, rushobora gufasha kunoza neza imirimo yo mu rugo, gufasha abana gusubiramo amasomo nimugoroba n’ibindi.

Leta y’U Rwanda isanganywe gahunda y’uko mu 2017 abanyarwanda 70% baba bamaze kugerwaho n’amashanyarazi.

Minisitiri Musoni yavuze ko iyi gahunda bazayigeraho  bakoresheje uburyo bwose butanga ingufu z’amashanyarazi. ‘Bye Bye Agatadowa’ izunganira izindi gahunda mu gufasha abanyarwanda bose kubona amashanyarazi kandi atabahenze.

‘Bye bye Agatadowa’ ije nyuma ya ‘Bye bye nyakatsi’ yasize nta nzu zisakaje ibyatsi zituwemo n’imiryango y’abantu.

Amatara nk'aya agora cyane imyigire y'abana niyo bashaka guca mu miryango nyarwanda
Amatara nk’aya agora cyane imyigire y’abana niyo bashaka guca mu miryango nyarwanda

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • wawou rwose muaba mufashije abantu uretseko ubu abinda nini bayikweze!!iki kintu nicyiza rwose

  • Hanyuma sekumusimbukiye kugatadowa nyakatsi yo mwarayirangije?

    • Abayobozi bagaragaza udushya niyo twaba amafuti kugirango batirukanwa.

  • Programmes mufite ni nziza , ikigoye n ukubishyira mu bikorwa . Mutuel yarabananiye , nyakatsi ntiyatirimutse , ubukene no kutihaza mu biribwa . Ubusumbane bukabije . Amazi meza ni ntayo mu baturage bose

  • Wao wao wao!!!!! iyi campaign nzayitabira kabisa nitangira. Ku ikubitiro ndatanga 100,000Rwf kuko iyo nibutse uko nakigiragaho ntegura ibizami nkaba ndi umugabo nshima Imana. Buri munyarwanda akwiriye kubishyigikira kabisa kuko n’ iby’agaciro.

  • Mbere na mbere imirire myiza,amazi meza,ubwisungane mu kwivuza.
    Twabanje tugkemura n’ibyo ngibyo!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish