Ntituzadohoka gufasha u Rwanda kuvumbura abahunga ubutabera – INTERPOL
Polisi mpuzamahanga ihiga abanyabyaha ‘Interpol’ yasoje Inteko Rusange yayo ya 84 yari imaze iminsi ine ibera mu Rwanda, yizeje u Rwanda kuzakomeza kurufasha guhiga no guta muri yombi Abanyarwanda bakekwaho ibyaha n’ubutabera bw’imbere mu gihugu cyangwa ubwashyiriweho u Rwanda cyane cyane abakekwaho Jenoside.
Kuri uyu wa kane, Inteko Rusange ya Interpol ya 84 yasoje imirimo yayo, ndetse IGP Emmanuel Gasana, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yashimiwe cyane uburyo yateguye iyi nteko rusange ashyikiriza ibendera Indonesia, nk’igihugu kizakira inteko rusange ya 85 izaba mu mwaka utaha.
Iyi nteko rusange ya Interpol yabereye mu Rwanda yagombaga kwiga ku kibazo cy’ubukungu kiri muri Interpol, ndetse no gushakira hamwe uburyo bwo guhangana n’ibyaha bigezweho nk’ibyifashisha ikoranabuhanga, gucuruza abantu by’umwihariko abana b’abakobwa, ibiyobyabwenge, iterabwoba, ruswa n’ibindi.
Nyuma yo gusoza iyi nteko rusange, Jürgen Stock, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Interpol yabwiye itangazamakuru bize ku ngingo nyinshi zirebana n’inshingano za Interpol muri rusange zirimo gutanga amahugurwa, ibikoresho, ubumenyi no guhuza Polisi z’ibihugu 190 mu gusangira amakuru afasha mu guhangana n’abanyabyaha.
Ku byerekeranye n’ikibazo cy’Abanyarwanda cyane cyane abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bakihisha ubutabera batarafatwa, Stock yavuze ko badasinziriye mu kubashakisha.
Yagize ati “Dufite gahunda yihariye irebana na fugitives (abahunga ubutabera) igamije gufasha ibihugu binyamuryango byacu, kandi twabifashije mu birego bitandukanye, bifata abantu baba bagerageza gucika ubutabera, ahanini gahunda yacu ni ugutanga umurongo mugari n’uburyo kugira ngo ibihugu 190 binyamuryango byacu bisangire amakuru afatika afasha u Rwanda n’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba kumenya no gufata fugitives aho baba bagerageza kwihisha hose,…kugira ngo batagira ahantu na hamwe ku Isi bicara bagatuza.”
Jürgen Stock yeruye ko kuba uko Isi igenda itera imbere ari nako ifungukira buri umwe, kandi abahigwa bakaba bafite ubushobozi ngo ari imwe mu mbogamizi nkuru bahura nayo.
Yagize ati “Rimwe na rimwe bitwara igihe kirekire kubera ko barimo kubyaza umusaruro globalization (kwaguka kw’Isi irimo guhinduka nk’umudugudu umwe), baragenda cyane hirya no hino, rimwe na rimwe bifata igihe kirekire ariko ntiturambirwa, turakomeza gufasha ibihugu binyamuryango byacu guhiga abo banyabyaha, ntitujya tudohoka mu guhiga aba banyabyaha.”
U Rwanda rufite abantu benshi bari mu mahanga bakurikiranyweho ibyaha, ariko abavugwa cyane ni abagera ku 9 bakomeje gushakishwa n’ubutabera mpuzamahanga ndetse n’ubwu Rwanda, abo barimo umuherwe Félicien Kabuga, Protais Mpiranya, Aphrodis Bugimgo, n’abandi bashyiriweho Amadolari agera kuri Miliyoni 2,5 ku muntu watanga amakuru yatuma umwe muri abo atabwa muri yombi.
Mu majambo yavugiwe mu muhango wo gusoza iyi Nteko rusange, Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yongeye kwizeza Interpol ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya nayo mu kurushaho kugira isi nziza.
Min.Harerimana asaba ko amasomo, imyanzuro n’ibitekerezo byavuye muri iyi nama bishyirwa mu bikorwa, ndetse bagakoresha ubumwe bubakiye muri iyinama mu gusangira amakuru n’ubumenyi mu guharanira umutekano w’abatuye Isi no kurwanya ibyaha.
Muri 2017, iyi Nteko rusange ya Interpol ishobora kuzagaruka mu karere kuko Uganda aricyo gihugu cyonyine cyasabye kuyakira.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
1 Comment
Iyi nama ndakeka hari byinshi isigiye igihugu cyacu n’abashyitsi bayitabiriye muri rusange ni intambwe ikomeye police y’igihugu iteye kandi ndabizi neza ko izakomereza aho no kwankira andi manama y’umutekano mpuzamahanga kuko irashoboye kandi itanga isura nziza ku ruhando mpuzamahanga
Comments are closed.