Digiqole ad

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Komite z’ababyeyi ahenshi mu bigo by’amashuri ari baringa

 Ubushakashatsi bwagaragaje ko Komite z’ababyeyi ahenshi mu bigo by’amashuri ari baringa

Hon.Depite MPORANYI Théobald amurika ku mugaragaro ubu bushakashatsi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango urwanya ubujiji mu rubyiruko “Fight Illiteracy Youth Organization (FIYO)” ku bufatanye n’umuryango witwa “Norwegian People’s Aid” ku ruhare rwa za Komite z’ababyeyi mu miyoborere y’ibigo abana babo bigamo bwagaragaje ko izo Komite nta ruhare runini zigira mu micungire n’imiyoborere y’ibigo cyane cyane mu bigo byigenga.

Hon.Depite MPORANYI Théobald amurika ku mugaragaro ubu bushakashatsi.
Hon.Depite MPORANYI Théobald amurika ku mugaragaro ubu bushakashatsi.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu Turere 5 two hirya no hino mu gihugu, habajijwe abanyeshuri, abarezi, ababyeyi n’abayobozi b’ibigo 25. Bwakorewe ku bantu bagera kuri 435 banyuranye barimo ab’igitsina gore 210.

Uyu bushakashatsi bwa FIYO bugaragaza ko hirya no hino ababyeyi, abarezi n’abayobozi b’ibigo batazi itegeko ryo mu mwaka wa 2012, rigena uruhare rw’umubyeyi mu miyoborere y’ikigo umwana we yigaho binyuze muri Komite z’Ababyeyi.

Mu gutangaza ubu bushakashatsi, bavuze ko ku bigo byinshi cyane cyane iby’abigenga, Komite z’ababyeyi ari baringa zidakurikirana imibereho y’ibigo abana babo bigamo.

Ngo Hejuru ya 50% mu bigo bya Leta, ababyeyi bagerageza gukurikirana imicungire y’umutungo, bakanagira uruharemu gufata ibyemezo bireba ibigo abana babo bigaho; mu gihe mu mu bigo byigenga ho biri hasi cyane.

Kubyerekeranye no gukurikirana imyigire, imyigishirize n’ikinyabupfura by’abanyeshuri n’abarezi ngo biri hasi hose.

Imwe mu mpamvu zituma Komite z’ababyeyi zitagira uruhare mu mibereho y’ibigo abana babo bigamo ngo ukutamenya itegeko ribibahera uburenganzira, ndetse no kuba akenshi abagize Komite z’ababyeyi ahenshi ngo bashyirwaho mu buryo bw’amafuti, bidakurikije amatora aboneye ya Demokarasi, ahubwo ngo usanga hatorwa abo umuyobozi w’ikigo yifuje bazakorera mukwaha kwe.

Hon.Depite MPORANYI Théobald wamuritse ku mugaragaro ubu bushakashatsi yashimye ibyavuyemo, gusa asaba ko ubushakashatsi nk’ubu bwakomeza kandi bugashyirwamo imbaraga kuko aribyo bizafasha kunoza uburezi.

Mporanyi yagize ati “Ikibazo ubu dufite mu burezi, ababyeyi ntibarumva neza uruhare rwabo mu burezi,…bagomba gukurikirana bakamenya aho amafaranga batanga ajya, n’icyo akoreshwa.”

MPORANYI yatunze agatoki ko uretse no mu bigo byigenga, no mu byareta hari aho amafaranga atangwa nk’uduhimbazamushyi twabarezi usanga yigira mu mifuka y’abayobozi b’ibigo, ahanini bitewe no kudakurikirana kw’ababyeyi.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • ariko namwe murasetsa,umuntu yishingiye ikigo,bimugoye nawe ngo uje kukimutegekamo,niyo mpamvu nta mumaro,kandi no mu babyeyi benshi ntabwo baba bazi umumaro wazo.

  • Ibitari baringa mu Rwanda n’ibihe?

  • Birenze kuba baringa! Ndabivuga nk’uwabibayemo.

  • Komite z’ababyeyi iyo urebye uko zikora wibaza niba koko zikorera inyungu z’ababyeyi n’abanyeshuri, cyangwa niba zikorera inyungu z’umuyobozi w’ikigo.

    Usanga akenshi umuyobozi w’ikigo yihererana umuyobozi wa Komite y’ababyeyi akamugira umuntu we, noneho ibyo umuyobozi w’ikigo yifuza gusaba byose cyane cyane ibijyanye n’iyongezwa ry’amafaranga ababyeyi basabwa gutanga, bakabyumvikanaho mbere y’uko babijyana mu Nteko rusange y’ababyeyi, noneho mu gihe cy’inama y’Intekorusange y’ababyeyi ugasanga Perezida wa Komite y’ababyeyi niwe urimo guhatira ababyeyi kwemera ayo mafaranga bifuza kongerza.

    Haba n’igihe umuyobozi w’ikigo aba yarumvikanye n’ababyeyi bamwe baziranye nawe, noneho akabumvisha ko bazafata iya mbere mu gushyigikira icyifuzo mu nama y’Inteko y’ababyeyi, kugira ngo abandi bagendereho. Iyo ababyeyi nka babiri cyangwa batatu bizwi ko “influents” bashyigikiye icyifuzo n’ubwo cyaba kitanoze, Umuyobozi w’inama ahita avuga ko icyifuzo cyemewe abandi bakagendara mu kigare batyo, noneho hagafatwa imyanzuro rubanda benshi batishimiye.

Comments are closed.

en_USEnglish