Digiqole ad

Turkiya ibona u Rwanda nk’umufatanyabikorwa mwiza mu by’ubukungu – Ambasaderi

 Turkiya ibona u Rwanda nk’umufatanyabikorwa mwiza mu by’ubukungu – Ambasaderi

Ambasaderi Raif Karaca aganira n’abanyamakuru nyuma yo kubonana na Minisitiri w’Intebe

*Umwaka ushize ubuhahirane hagati ya Turkey n’u Rwanda bwinjije miliyoni 37$

Mu kiganiro agiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa 05 Ugushyingo ambasaderi wa mbere wa Turkey mu Rwanda, Mehmet Raif Karaca yavuze ko u Rwanda ari igihugu gifite imiyobore myiza n’ubukungu buri kuzamuka cyane mu karere bityo ko igihugu ahagarariye kibonamo u Rwanda umufatanyabikorwa mwiza mu by’ubukungu.

Ambasaderi Raif Karaca aganira n'abanyamakuru nyuma yo kubonana na Minisitiri w'Intebe
Ambasaderi Raif Karaca aganira n’abanyamakuru nyuma yo kubonana na Minisitiri w’Intebe

Nyuma y’ibiganiro yagiranye na Minisitiri w’intebe, Ambasaderi wa Turkey mu Rwanda; Raif Karaca yabwiye Abanyamakuru ko muri ibi biganiro barebeye hamwe ibyo ibihugu byombi bimaze kugeraho n’ibyifuzwa kugerwaho nyuma y’aho bifunguriye za ambasade ku mpande zombi.

Ambasaderi Raif Karaca yavuze ko u Rwanda rusanzwe rufitanye umubano mwiza ushingiye ku buhahirane n’ingendo aho yagaragaje ko muri ibi bihugu byombi sosiyeti ikora ingendo zo mu kirere ya Turkish Airlines ikora ingendo inshuro eshatu mu cyumweru i Kigali bityo ko ari ikimenyetso cy’ubuhahirane n’ubufatanye hagati y’ibi bihugu.

Raif avuga ko uretse kuba igihugu ahagarariye cyarashoye imari mu Rwanda mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere, Turkey ngo iri no gutera inkunga u Rwanda mu bijyanye n’ubwubatsi bw’ibikorwa remezo nk’imihanda.

Uyu muyobozi umaze umwaka umwe mu Rwanda yavuze ko igihugu cye kiri gufasha u Rwanda mu by’ingufu z’amashanyarazi nka kimwe mu byo u Rwanda ruri gushyiramo ingufu.

Ati “ nta kibazo gishingiye kuri politiki turagirana n’u Rwanda, tubona u Rwanda nk’umufatanyabikorwa mu by’ubukungu, tuzi kandi twemera ibyo u Rwanda rugaragaza nk’amahirwe arurimo, ni igihugu gifite ubukungu buri kuzamuka kandi bushobora gutanga umusaruro, ni igihugu gifite imiyoborere myiza mu karere giherereyemo.”

Ambasaderi Raif Karaca avuga ko n’ubwo ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi busa nk’aho buri mu ntangiro umwaka ushize ubucuruzi hagati y’ibi bihugu bwinjije asaga miliyoni 37 z’amadolari.

Innocent Nkurunziza Umujyanama wa Ministiri w’intebe yavuze ko kuba igihugu cya Turkey cyarohereje ugomba kugihagararira mu Rwanda ari intambwe nziza u Rwanda ruteye mu buhahirane n’ibindi bihugu kuko aho iki gihugu kigeze hatanga ikizere mu bufatanye n’ibindi bihugu.

Ati “…Turkey ni igihugu kiriho gitera imbere cyane kandi kikaba kiri hagati y’uburayi na Aziya ndetse kikagirana umubano mwiza n’ibindi bihugu byo muri Afurika na byo bifitanye umubano n’u Rwanda .”

Amb Raif Karaca yakiriwe muri mu ntangiro z’uyu mwaka, ubwo yakirwaga yavuze ko igihugu ahagarariye ibihugu byombi bifite imishinga 10 byenda gushyiraho umukono bityo ko izashimangira umubano w’ibi bihugu.

Umujyanama wa Minisitiri w'Intebe
Innocent Nkurunziza umujyanama wa Minisitiri w’Intebe avuga ko gukorana na Turkey ari ikintu kiza ku Rwanda

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish