Digiqole ad

Petrole yabonetse mu Birunga yatangiye guteza sakwe sakwe

 Petrole yabonetse mu Birunga yatangiye guteza sakwe sakwe

Ikirunga cya Sabyinyo ku ruhande rwa DR Congo, Leta ya Kinshasa yagaragaje amashyushyu yo gucukura Petrol iri muri ibi bisozi

Biravugwa cyane mu bitangazamakuru by’iburayi na Amerika kurusha mu karere ko igenzura riherutse gukorerwa mu Birunga ku ruhande rwa Congo Kinshasa ryerekanye ko muri ibi bisozi hariyo petrol. Inkuru ishyushye ku bashoramari bakomeye, Leta ya Congo biravugwa ko ishaka gucukura iyi petrol ariko hariho igitutu cy’imiryango irengera urusobe rw’ibiukikije ibuza ko hari igikorwa muri ibi birunga.

 Ikirunga cya Sabyinyo ku ruhande rwa DR Congo, Leta ya Kinshasa yagaragaje amashyushyu yo gucukura Petrol iri muri ibi bisozi
Ikirunga cya Sabyinyo ku ruhande rwa DR Congo, Leta ya Kinshasa yagaragaje amashyushyu yo gucukura Petrol iri muri ibi bisozi

World Wide Fund for Nature umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta urengera ibidukikije umaze kubona amashyushyu iyi nkuru yakiranywe mu bashoramari kuri uyu wa mbere watangaje ko usaba ko hatabaho kwangiza agaciro ka Pariki y’ibirunga ibumbatiye urusobe rw’ibinyabuzima rusigaye hacye kubera inyungu z’igihe gito.

Mu itangazo uyu muryango washyize ahagaragara wavuze ko ‘uha agaciro mu bukungu mu gihe kinini kiri imbere iki cyanya kamere kandi gikuru cyane kurusha ibindi muri Africa bityo usaba ko iki gice kitakwangizwa kubera inyungu z’igihe gito.”

Uyu muryango usaba kandi uvuga ko uzakorana n’abayobozi ba Congo Kinshasa ahabonetse iyi Petrol mu guteza imbere ubukungu bidaciye mu gucukura petrol iri muri ibi birunga.

Gusa Aimé Ngoi Mukena Minisitiri w’ibyingufu muri Congo Kinshasa  niwe kuwa gatanu w’icyumweru gishize wari watangarije AFP ko ubushakashatsi bumaze iminsi bukorwa bwemeje ko bwabonye Petrol nyinshi mu birunga ku gice cya Congo.

Ibi birunga bihuriweho n’u Rwanda, Congo na Uganda ni ubuturo bw’inyamaswa nk’imbogo, inzovu ndetse n’ingagi zo mu misozi zisigaye hacye cyane ku isi zihuruza ba mukerarugendo.

Inshuro nyinshi UNESCO yagiye itangaza ko gucukura Petrol muri kariya gace byaba ari ibintu bibi cyane kandi binyuranyije n’amasezerano yo kurengera umurage w’isi, iki gihe yasabaga cyane Kinshasa kuvanaho uruhushya yari yatanze mu 2010 ku nzobere mu gushakisha ahari Petrol ngo zireba niba hari iri muri iki gice cy’ibirunga ku ruhande rwa Congo.

Ku gitutu mpuzamahanga Congo yahagaritse uruhushya yari yatanze ariko nanone ishyiraho itsinda ryo kwiga ingaruka zishobora guterwa no gucukura petrol ku bidukikije, abantu benshi bamaganye iryo tsinda ryo kwiga ibyo ariko bikorwa mu bwihisho nk’uko bitangazwa na AFP.

Congo yo yavugaga ko ikeneye gucukura Petrol ikekwa mu Birunga ku mpamvu zo guteza imbere ubukungu bw’iki gihugu gifite umubare munini w’abakiri mu bukene.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • twongeye twasubiye muri Congo

  • Uri h koko nka hoshi! Twongeye twasubiye muri Congo! Bande? Ariko kuko wanditse mu Kinyarwanda, ndakeka ko aritwe Banyarwanda uvuga? Niba ntibeshya rero nagira ngo nongere nkwibutse ko Ibirunga biri ku mupaka wacu na Congo, kandi ko “formations géologiques” zitagendera ku mupaka wo kubutaka, uko Abakoloni babishaka! Icyo wari ukwiye kwibaza niba ukunda Igihugu cyawe ni iki: ni izihe nyungu twaba dufite mu gucukura cyangwa kudacukura petrol iri mu Birunga? Hakorwa iki kugirango icyo cyanya gikomeze kutubyarira inyungu zirambye, nta cyononwe! Niba ukurikira amakuru, ejo bundi Perezida wa USA, yamaganye icukurwa rya petrol de ” schistes bitumineux”, kugira ngo barengere ibidukikije, kandi Canada aribyo yari irambirijeho! Umunyamakuru rero inkuru atanze ati ” biravugisha menshi” reka tureke guhubuka dutekereze kubizaramba, aho gutekereza ku nyungu z’ako kanya! Ese kuki batavuga ” gaz méthane” kandi tuyifite ku bwinshi, bakatubuza kuyicukura ngo tubanze twumvikane na Congo! Amayeri y’abo bakoloni twarayamenye! Twitondere ibyihishe inyuma y’ayo makuru ashyushye!

  • VERY SIMPLE;
    1. IYO PETEROLI ABO BAKENE NTABWO INYUNGU IZABAGERAHO NK’UKO BISANZWE MURI IYI SI,

    2. BIZONGERA GUTEZA IZINDI NTAMBARA…

  • Nibayicukure dore nibugufi bwacu wenda igiciro cya transiport cyagabanuka(jyewe amaticket y,imodoka yandembeje)

  • Abanye Congo bashobona kuva mu bukene badacukuye iriya peteroli. Bafite amabuye y’agaciro n’amashyamba yemwe n’ubutaka bwera. ahubwo mu mitwe yabo ni ho hakeneye gutera imbere hakava mu bukene.Ubutegetsi bugakorera abaturage,Bukita kuri rubanda rukennye.
    Bitagenze bityo na petroli ntacyo izabamarira
    Nibareke iriya Parke ikenewe n’isi yose kurusha iyo petroli. N’iyo bacukuye muri Asia yabue isoko dore baramanura ibiciro ubutitsa..

  • Hari umugabo w’umukene umwana we yatsindiye kujya muri secondaire arangije arimo gusangira akagwa n’abandi bagabo arababwira ati ubwo mundeba hano nagize ibyago, umwana wanjye yatsinze, yashakaga kuvuga ko atazabona minerval, mbese ko birutwa niyo uwo mwana atsindwa. Dore rero ibyago bya kongo, yabonetsemo petrol!Na za zahabu zayiguye nabi noneho ibaze US na EU na Asian tigers baje guhiga petrol mu birunga! Moto utawaka tena kwa nguvu

  • ahubwo reka dutegereze turebe nyuma yibi ngendumva ntashidikanya kuvuga ko n’umuriro wakwaka

  • Niba iri mubirunga biduhuje se biveze ko natwe twabonaho?

Comments are closed.

en_USEnglish