Li Yong umuyobozi mukuru wa United Nations Industrial Development Organization (UNIDO) yabonanye na Perezida Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, uyu mushinwa yemereye Kagame ko bafite ingamba nshya zigamije guteza imbere inganda cyane cyane muri Africa. Li Yong wahoze ari Visi Minisitiri w’imari w’Ubushinwa ubu uyobora iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere ry’inganda, […]Irambuye
Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko byabonye kuri uyu wa gatatu raporo y’ibanga igenewe Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye ngo yakozwe n’impuguke ikubiyemo ibishinja u Rwanda gutoza abarwanyi bo guhirika Leta y’u Burundi. Uhagarariye u Rwanda mu muryango w’Abibumbye yavuze ko ntacyo kwizerwa kuri muri iyo raporo. Izo mpunguke zashyiriweho kugenzura ibihano byashyiriweho Congo Kinshasa, ngo ikubiyemo […]Irambuye
Abaturage bo mu mirenge ya Kabarondo na Murama mukarere ka Kayonza Iburasirazuba baturiye igishanga cya Rugazi ya 2 barashinja umushinga wa MINAGRI witwa RSSP utunganya ibishanga hirya no hino mugihugu ko wabambuye amafaranga y’ingurane bagombaga guhabwa k’ubutaka bwabo bwari hafi y’igishanga. Aba baturage bavuga ko ikibazo cyabo banakigejeje mubiro bya perezida wa Repubulika ariko ngo […]Irambuye
Umuryango wo gushyigikira Amakoperative (UGAMA) urashinjwa imicungire mibi y’umutungo no kubangamira bamwe mu baterankunga. Bamwe mu bakozi bahakora bavuga ko mu minsi mike uyu muryango ushobora no guhagarara. Izi mpungenge abakozi bahakora ndetse n’abahakoze bazigaragaza bahereye ku mafaranga yagenerwaga inzobere zagombaga gukora imirimo inyuranye iteza imbere uyu muryango n’abagenerwabikorwa, arikoo UGAMA igahitamo kuyaha abakoranabushake kugirango […]Irambuye
*Mbarushimana avuga ko ikirego aregwa kidasobanutse, ubushinjacyaha bukavuga ko ibyo byaburanywe, *Uruki rwatesheje agaciro ubujurire bwa Mabarushimana wifuzaga abazamufasha gukora iperereza bigenga, *Ku wa kane tariki 11 Urukiko Rukuru ruzasoma umwanzuro rwafashe ku gihe cy’iperereza ku byaha Mbarushimana aregwa cyasabwe n’abamwunganira. Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka, kuri uyu wa gatatu tariki 3 Gashyantare […]Irambuye
Amajyepfo – Abatuye mu kagali ka Nyamirama mu murenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru baherutse kwegerezwa ishami nderabuzima (poste de santé), byari ibyishimo kuri bo kuko bakoraga urugendo rurerure bajya kwa muganga. Ariko nanone bagaya serivisi iri shami bahawe rifite kuko ngo nijoro ridakora kandi no muri week end ntibavure. Abagana iki kigo bavuga […]Irambuye
*HCR yasinye amasezerano ya miliyoni 11 z’Amadolari yo gufasha impunzi *U Rwanda rwakira impunzi hagati ya 50na 100 buri munsi, *U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga 145 000. Kuri uyu wa kabiri hasinywe amasezerano ya miliyoni 11 z’Amadorali ya Amerika yo gukoresha mu bikorwa byo gufasha impunzi mu cyiciro cya mbera cy’umwaka wa 2016 hagati UNHCR […]Irambuye
*Ngo hari Abayahudi badashyigikira ko hari ikindi kintu kitwa Jenoside Ku wa kabiri tariki 26 Mutara ubwo Dr Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yitabaga Komisiyo y’imibereho myiza na Politiki muri Sena, ku isesengura rya raporo y’ibikorwa bya CNLG mu mwaka wa 2014-15, yavuze ko kwibika Jenoside yakorewe Abatutsi […]Irambuye
*Habyarimana Jean yahoze ari perezida wa MRND muri Prefecture y’Umugi wa Kigali, *Yatawe muri yombi muri 1996, yari ari ku rutonde rw’abo mu kiciro cya mbere (ba ruharwa), *Avuga ko ari agahomamunwa kumara imyaka 20 afunzwe nta gapapuro k’Umucamanza kamufunga, *Ubushinjacyaha bumurega gutoza Interahamwe, gutanga ibikoresho, gutanga amabwiriza yo gushyiraho bariyeri,… *Yasabiwe gufungwa burundu y’umwihariko. […]Irambuye
Mu muhango wo kugeza umushinga w’ingengo y’imari ivuguruye ya 2015/16, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Gatete Claver yizeje abadepite ko bitarenze ukwezi kwa Werurwe, Leta izaba yamaze kwishyura ibirarane by’umwenda wa mituelle de santé ifitiye ibitaro hirya no hino mu gihugu. Abadepite babajije Minisitiri Gatete imiterere y’iki kibazo n’aho kigeze gikemuka mu buryo bwa burundu, dore […]Irambuye