Digiqole ad

Abayahudi bamwe ntibaha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi – Dr Bizimana

 Abayahudi bamwe ntibaha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi – Dr Bizimana

Dr Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside/UM– USEKE

*Ngo hari Abayahudi badashyigikira ko hari ikindi kintu kitwa Jenoside

Ku wa kabiri tariki 26 Mutara ubwo Dr Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside​ (CNLG) yitabaga Komisiyo y’imibereho myiza na Politiki muri Sena, ku isesengura rya raporo y’ibikorwa bya CNLG mu mwaka w​a 2014-15​, yavuze ko kwibika Jenoside yakorewe Abatutsi hanze y’u Rwanda hakirimo inzitizi nyinshi. Anavuga ko hari bamwe mu bayahudi batemera Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside/UM-- USEKE
Dr Bizimana Jean Damascene Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside/UM– USEKE

Dr Jean Damascene Bizimana avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikiri mu banyamahanga bakomeye.

Yabwiye Abasenetari ko nko mu gihugu cy’U Bufaransa, hari abayobozi ba Commune babujije ko habaho ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse babinyuza mu matangazo yasomwe mu bitangazamakuru.

Umurongo w’ipfobya n’ihakana rya Jenoside ngo unafitwe na bamwe mu bashakashatsi bakomeye ku rwego rw’Isi nk’Umubiligi Filip Reyntjens wigisha muri Kaminuza ndetse akifashishwa cyane n’imiryango mpuzamahanga ishobora gufata ibyemezo byagira ingaruka ku Rwanda.

Dr Bizimana atunga agatoki umunyamakuru Stephen William Smith kuba nawe mu murongo w’abahakana bakanabyobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko ibiganiro by’abanyamakuru bazwi iyo bitangwajwe mu bitangazamakuru bikomeye, bigira ingaruka zikomeye mu guhindura abantu, urugero ngo ni filimi ya BBC ‘The Rwanda ‘Untold Story’ y’umunyamakuru Jane Corbin.

Indi mbogamizi ihari kandi ikomeye, ngo ni iya bamwe mu Bayahudi batajya bemera Jenoside zakorewe abandi kimwe n’iyakorewe Abatutsi.

Dr Bizimana ati “Abayahudi bamwe ntibashyigikira ikindi kintu kitwa Jenoside.”

Muri abo bafite iyo myumvire ngo harimo Theodor Meron, umuyahudi wavukiye muri Pologne ufite ubwenegihugu bwa Amerika, ubu ni Perezida w’urukiko rwashyiriweho icyahoze ari Yougoslavia ndetse anayanoyobora urugereko rw’ubujurire mu rukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha.

Uyu ngo kubera imyemerere ye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yagiye agira uruhare mu kurekura cyangwa kugabanyiriza ibihano bamwe mu baregwaga gutegura no kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Indi nzitizi na yo itoroshye ngo ni ubushobozi buke bwa Amabasade z’u Rwanda mu mahanga, aho usanga nta bakozi bihariye bashinzwe guhuza ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Bizimana avuga ko hari n’indi ntambara y’abantu bahoze muri Leta y’u Rwanda basiyebya kandi barahawe ubwenegihugu bw’ibihugu babamo, bikaborohera gukora ‘lobbying’ bityo abanyepolitiki babashakamo amajwi ngo bakaba bashyigikira ibyo bababwira.

Umuti kuri ibyo bibazo byose bibangamira ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mahanga, Dr Bizimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, avuga ko hakwiye kwandikwa ibitabo byinshi bisobanura amateka nyayo.

Yagize ati “Umuti ni ukwandika ibitabo byinshi ku mateka ya Jenoside, mu ndimi nyinshi abantu benshi bakabimenya. Twatangiye gukorana na Kaminuza zo hanze zikazana abana (abanyeshuri) muri Stage, bakabyandikaho ibitabo by’ubushakashatsi.”

UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Nukwihangana bwana Dr. Erega na Yesu ntabwo bose ariko bamwemeye. Gusa abantu bajijutse bakenera ibimenyetso bihanitse muzabegere mubereke munababwire bazemera. Nibakora film nk’izo, twe tuzane reality.

    • @kalima ntuzigere wumvako abazungu bajijutse kukurusha,ibyo bisobanura wumva wabaha ngo bemere ko yabaye ntibikenewe,burya nubwo abantu bahakana Imana ntibivuzeko itabaho,ikindi ugomba kumenya ni uko bahakana ikintu kuko ari ukuri,kubwo kwishyira hejuru kwabo bashaka ko ibyabo ubyemera ariko ibyawe ntibabyemere kandi babizi rwose ko ari ukuri,rekana nabo rero kuko barwaye indwara yo kugira low self esteem bityo rero kugirango biyumve ko bari hejuru bumvako bagomba gushyira abandi hasi kandi burya umuntu ntiyashaka kuvushyira hasi atakubona hejuru,iyo bigenze bityo rero uramubwira uti ntacyo untwaye nta numwanya wanjye nguhaye,utemera ibyanjye nawe ibyawe simbyemeye,guma iwawe ndaguma iwanjye nibwo abona koko ko ntacyo aricyo kuko yishyize hejuru yawe ukamukuba na zeru.

      kimwe gitiza umurinde abishyira hejuru ni igihe nawe watangiye kubarebera hejuru niwowe mbese ubazamurira idarapo ukaba ubagize icyo bashaka kuba cyo,ariko iyo ubimye umwanya wawe ukabakuba na zeru baratuza.

      • Nyakubahwa Rugira rwose abazungu baraturenze wabyanga wabyemera niko biri. Baduhaye ubwigenge ariko baracyadutunze. budget dukoresha hafi yayose niyabo. Iyo computer uri kwandikiraho, kugeza no kumasogisi wambaye byose nibo ubikesha. Umuntu iyo akurenze urabyemera, noneho ahubwo ugaca bugufi ukamwigiraho. Abanyafrica tugomba guca bugufi, tukabanza kwemera ko dusuzuguritse. Bikadutera inyota n’imbaraga zo gukora cyane, umunsi umwe natwe tukazubahwa muruhando rw’amahanga dufite byinshi twerekana twagezeho. Abashinwa dore baraje kandi biyiziye bucece ntarusaku, none Rugigana ashidutse bamuri kugakanu. Ureke twe twirirwa muntambara, amatiku, guceza, no kubwejagura gusa!

      • mbona uwabaha nko kuvumbura gukora igikwasi mwaba mwafashe isi .Ese nikuki mushaka ko bayemera ku ngufu yarabaye kandi ntabwo yakorewe abanyarwanda iryo vangura mbona aliryo batemer a muzashake indi ntero iyo barayirambiwe.kandi bazi ukuli , Oya amaraso murayalishije umunsi ybagarutse sinzi nahimana

  • Nibura nabitwa ko bazize genocide, abahekuwe se bararusimbutse byo byakwitwa iki?

  • Ariko ndumva ibi bitari munshingano zabo, ikindi nuko mwakomeje gusanisha jenoside yabakorewe niyakorewe abatutsi muri 1994 kandi nta hantu nahamwe bihuriye ibi ntabwo aribishya rero kuko iyubajije abayahudi ubwabo baguha ingero nyinshi.Abayahudi bishwe n’abanazi abatutsi bishwe n’abanyarwanda basangiye ubwenegihugu.Abayahudi ntabwo bigeze batera ubudage n’ibindi byinshi cyane.

  • ubundi ariko nta genocide yakorewe abayahudi kuko bariya si abayahudi ni abazungu n abarabu,kandi abayahudi bari abirabura,rero bareke kwipasa muremure biyitirira izina ry ubwoko bw abirabura nta muyahudi w umuzungu wigeze kubaho nta nuzabaho,nikimwe nuko nta muzungu uzigera aba umunyarwanda kavukire kabone niyo yavuga ikinyarwanda gute.ikindi genocide yakorewe abatutsi niyo genocide y ubugome ndengaaaa kamereeee yabayeho kuri iyi isi,abo bazungu iyabakorewe bashyirwaga mu ma chambre ya gas. abatutsi sha bo babashyiraga mu nguguru z amavuta yatuye ,bakabakuramo abana munda n umupanga,bakabarya imitima iyo za cyangugu,bakabafata kungufu barangiza bakabashingamo ibiti,ibisekera mwanzi bakabyahuranya ku nkuta yewe ahubwo uwo wahakana genocide yakorewe abatutsi yaba arwaye mu mutwe,ahubwo iyabo niyo yaba itakwitwa genocide uyijyereranyije niyakorewe abatutsi.

    usibyeko se ninde uri gukora genocide y abarabu,abirabura wundi atari uwo wihimbye umuyahudi? aba palestians babishe nabi babambura igihugu bakiyitirira kandi nta murage bagifiteho kuko abaheburayo bari abirabura apana rutuku rutuku icyo azi ni ukuvisha amaraso ubundi akiyitirira amateka y abandi,afite complexe d inferiorite,low self esteem niyo mpamvu ahora yica ngo bamutinye bumufate n igihangange,byahe

  • Kwemera cg guhakana sicyo kibazo nyamukuru, ahubwo igikwiye kurebwaho n’impamvu itera uhakana guhakana n’uwemera kwemera.

    Ikindi u Rwanda rukwiye gukora nukwirinda gusanisha no guhuza amateka yu Rwanda nayahandi hirya no hino ku isi. Dr Bizimana kandi ntakwiye kumva ko ibyo yemera nabandi bagomba kubyemera uko, birakwiye ko hubahwa n’ibitekerezo by’abandi kuko sinumva ko bahakana gusa bikarangirira aho kuko bafite impamvu zituma bahakana zaba zitwa ko zifatika cg zidafatika.

    Kuba FPR abayiyoboye bakagira n’uruhare rukomeye mumateka yayo bamwe barahunze kandi bagenda bahakana berekana n’ingingo runaka zifatika zuko genocide nubwo yemejwe ariko hari byinshi byirengagijwe……….ikindi gikomeye cyane nuko Col. Bagosora uregwa kuba kizigenza icyo cyaha kitaramuhamye, none wakwibaza ngo genocide yateguwe nande? kuko iyo hatabayeho gutegurwa na genocide ntibaho ahubwo byitwa kwibasira inyokomuntu cg ibyaha by’intambara. ikirenze ibyo ibi byose byemezwa nurukiko none Urukiko rw’Arusha mubo rwakatiye ntanumwe wahamwe no gutegura no gushyira mubikorwa genocide, ahubwo bagiye bahamwa no kurema imitwe y’abicanyi…….

    Haracyari urugendo rukomeye cyane kuko uko iminsi ihita indi ikaza ibyitwaga ubwiru cg amabanga akomeye bigenda bijya hanze kandi abantu bakagenda bagira bicye bamenya.

    President Clinton yasabye imbabazi kubwo kudatabara ariko inyandiko z’ibanga zitesha agaciro ugusaba imbabazi kwe zibyita kwirengera mumafuti. inzego z’ubutasi z’America ziratangaje cyane, ibi byavuzwe na Bwana Ferroggiaro (Mr Clinton has apologized for those failures but the declassified documents undermine his defense of ignorance. The level of US intelligence is really amazing, said Mr Ferroggiaro)

    Dusenge Imana idufashe tubashe kwiyubaka no gusana imitima yacu no gukomeza guharanira icyatuma u Rwanda rudasubira mumateka mabi

    • Ese ntabasabye abandi gukora za inite zihuriweho na FAR na RPA kujya guhosha ubwicanyi bwari bwatangiye hirya nohino mu gihugu? Ese icyo gihe RPA yasubije iki? Ese ntabasabye ko UN itabara, ese ninde wasubijeko abagombaga gutabarwa 30/04/1994 bashize ko bitari ngombwa ko ahubwo nibaza mu Rwanda bazabaraso? Burya nyina wundi ntaririrwa.

  • Dr Bizimana Jean Damascene, ndagushimye kuri ibibitekerezo watanze ariko
    bijye biva mu magambo bijye mubikorwa, iyo tuvuga abapfobya tujye twibuka ko natwe tutari shya.Urugero rutari kure cyane hari aho wabonye bibukira abacu MUKABARI nyamara muri BELGIKE hari ubikora kandi Ambassade ikabimushyigikiramo. Hari aho wabonye bamwe bibuka Ambassade ikajya gutegura umuganda wokubyina cyangwa gutema ibyatsi byabazungu ngaho bibareba ibyo birakorwa mu bubirigi biteguwe na Ambasade y’u Rwanda iri muri belgique.Nagirango rero tuve kubanyamahanga biba natwe dupfobya Genocide yakorewe abatutsi abanyamahanga turabahora iki.izi ningero ntanze kandi zigaragarira abahisi nabagenzi.

  • iKINDI HATANZWE URWIBUTSO RWIKWIBUKA ABATUTSI RUTANGA N’UMUJYI WA CHARLEROI BERIGIQUE BIBUKA IMYAKA 20 ABATUTSI BARIMBUWE ICYO GIKORWA CYATEGUWE N’UMUYOBOZI WAHO AMABASSADE NTIYAHAGURUTSE IKAKIRWANYA KUGEZA NUBU MUZABAZE KO URWO RWIBUTSO RWATASHWE RWARAHAGARITSWE KUGEZA N’UYU MUNSI KANDI BYAKOZWE N’UWUNGIRIJE AMBASSADERI WITWA MUSARE F, MAHANO AMAZE GUKORA MURI BERIGIQUE ATEYE AGAHINDA RERO NGO N’UMUFASHA WA NYAKUBAHWA WAMUZANYE NTAWUSHOBORA KUMUVUGA AGIYE KUMARA IMYAKA 10 NTAWUMUHINDURA AKORA IBYO YISHAKIYE NKAKARIMA KE; KANDI KUVA YAHAGAERA HAMAZE KUVA BAMBASSADERI BAGERA KURI 4 UREBYE ABARUKANISHA NABI KUBERA AMARAPORO ABATANGAHO KANDI ABESHYA;ZAMBASADE RERO ABAKOZI NIBENSHI ARIKO ABAKORA NIMBARWA MUZABAZE HAFI YABOSE BARAZA BAKIHUTIRA KWISABIRA UBWENEGIHUGU BWIGIHUGU BAJEMO GUKORAMO AHO KUREBA IGIHUGU CYABATUMYE BAKAMENA AMABANGA YIGIHUGU BAYAHA ABAZUNGU NGO BABAHE UBWENEGIHUGU; DERE NAHO BIPFIRADr Bizimana Jean Damascene NAVE MURI AYO BATAMUKURU NO MUMWANYA YARIMO GENOCIDE IBABAJE ABAYIKOREWE ABATAYIKOREWE NTACYO BIBABWIYE. Uwakwandika ibibera mu mahanga ntiyabona aho bijya

  • Jenicide yarabayepe uyihakana nintumwa yashetani cyangwase ntabumenyi ayifiteho naho ibyabazungubo turabazi tubabamo babashaka kwiyitirira ikintu cyose cyabaye ukobabishaka erega baracyadusuzuhura cyane ariko sibo mana

    • Rwanda’s untold story.Hanyuma bongeraho ko: Iraswa ry’indege ya perezida Habyarimana ari imbarutso ya jenoside. Hirya bakavuga bati: Biramutse bigaragayeko indege yarashwe na RPA amateka ya jenosode azongera kwandikwa bundi bushya.Ibyo sijye ubivuga amateka niko ameze ubu kugeza muri 2016.

  • Hari igihe byose bizasobanuka. ubu ni uko bamwe bavuga abandi bacecetse

Comments are closed.

en_USEnglish