Digiqole ad

Kayonza: Abasaga 600 bavuga ko bambuwe n’umushinga wa MINAGRI

 Kayonza: Abasaga 600 bavuga ko bambuwe n’umushinga wa MINAGRI

Abaturage bo mu mirenge ya Kabarondo na Murama mukarere ka Kayonza Iburasirazuba baturiye igishanga cya Rugazi ya 2 barashinja umushinga wa MINAGRI witwa RSSP utunganya ibishanga hirya no hino mugihugu ko wabambuye amafaranga y’ingurane bagombaga guhabwa k’ubutaka bwabo bwari hafi y’igishanga.

Aba baturage bavuga ko ikibazo cyabo banakigejeje mubiro bya perezida wa Repubulika ariko ngo kugeza ubu kikaba kidakemuka.

Ubuyobozi bwa RSSP ku rwego rw’igihugu bwo butanga ikizere ko aba baturage bagiye kwishyurwa bitarenze uku kwezi kwa kabiri.

Aba baturage basaga 600 nibo bavuga ko batwawe ubutaka busaga hegitari 180, ubu butaka bukaba hari ubwari mu gishanga ubundi bukaba buri ku nkuka y’igishanga cya Rugazi ya 2 kiri hagati y’Umurenge wa Kabarondo n’uwa Murama yo mu karere ka Kayonza.

Aba baturage bavuga ko kuva 2012 babarirwa hari abahawe make y’ikiciro cya mbere gusa hakaba hari n’abatarahabwa na busa.

Nakababaro kenshi bashyira mu majwi umushinga Rural Sector Support Project (RSSP) utunganya ibishanga mugihugu kuba utarubahirije amasezerano bagiranye.

Umwe mu baturage witwa Ngendahimana J.Bosco ati “Baje kutubarurira imitungo muri 2012, ikiciro cya mbere bagitanze mukwa munani (2015) ayandi ntayo baraduha kugeza n’ubu”.

Umukecuru w’imyaka 63 y’amavuko nawe twaganiriye we aravuga ko n’ay’ikiciro cya mbere we ntayo bamuhaye, ati “Batubaruriye hamwe n’abandi abandi babaha macye jyewe n’ikiciro cya mbere ntayo bampaye”.

Aba baturage bavuga ko byabagizeho ingaruka zikomeye kuko bambuwe ubutaka bahingaga bakavanaho inyungu, ngo basiragiye mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi ndetse bagera naho ikibazo cyabo cyigezwa mubiro bya Perezida wa Repubulika kugira ngo abarenganure.

Ngendahimana ati “Njyewe ubwanjye nagiye muri Presidence, bahise bababaza iby’ikibazo cyacu maze barababwira ngo amafaranga yageze kuri konti zacu, ariko barabeshyaga kuko nagiyeyo nsanga ntayariho kugeza n’ubu.

RSSP ntihakana kuba harabayeho ubukererwe mu gutanga ingurane kuri aba baturage kuko Benjamin Murigande ushinzwe ibibazo by’abaturage no kubikemura mu mushinga wa RSSP ku rwego rw’igihugu yatubwiye ko iki kibazo ubu kiri kwihutishwa, ko bitarenze uku kwezi kwa kabiri aba baturage bazaba bamaze kwishyurwa amafaranga yabo yose.

Murigande ati “Habayeho ikibazo cyo guteranya nabi bituma bisubira inyuma ariko ubu ibaruwa yageze hano mugitondo tugiye kubikora vuba kuburyo nko mu byumweru bibiri cyangwa bitatu bazaba bamaze kwishyurwa uku kwezi kwa kabiri ntikuzashira.”

Iki gishanga cya Rugazi ya 2 cyimaze umwaka gitunganyijwe gusa kugeza nanubu ntagikorwa cyirakorerwamo.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish