Digiqole ad

Mu Rwanda impunzi ziriyongera amafaranga yo kuzifasha akagabanuka

 Mu Rwanda impunzi ziriyongera amafaranga yo kuzifasha akagabanuka

*HCR yasinye amasezerano ya miliyoni 11 z’Amadolari yo gufasha impunzi

*U Rwanda rwakira impunzi hagati ya 50na 100 buri munsi,

*U Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga 145 000.

Kuri uyu wa kabiri hasinywe amasezerano ya miliyoni 11 z’Amadorali ya Amerika yo gukoresha mu bikorwa byo gufasha impunzi mu cyiciro cya mbera cy’umwaka wa 2016 hagati UNHCR n’abafatanyabikorwa 11 ku bufatanye na Minisiteri ifite impunzi n’ibiza mu nshingano (MIDIMAR). Amafaranga agenerwa ibikorwa byo gufasha ngo agenda agabanuka uko impunzi ziyongera.

Azam Saber uhagarariye UNHCR mu Rwanda na Antoine Ruvebana umunyamabanga uhoraho muri MIDIMAR basinya amasezerano ya miliyoni 11 z'amadorali yo gufasha impunzi
Azam Saber uhagarariye UNHCR mu Rwanda na Antoine Ruvebana umunyamabanga uhoraho muri MIDIMAR basinya amasezerano ya miliyoni 11 z’amadorali yo gufasha impunzi

Umunyamabanga uhoraho muri MIDIMAR yavuze ko hari ikibazo cy’uko impunzi ziyongereye ariko amafaranga yo kuzifasha ava mu baterankunga akaba yaragabanutse.

Hasinywe amasezerano ya miliyoni 11 z’amadorali ya Amerika yo gufasha mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’impunzi. Aya mafaranga azakoreshwa mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2016.

Aya ni amafaranga azafasha impunzi z’Abanyekongo ndetse n’iz’Abarundi ziri mu nkambi esheshatu ziri mu gihugu.

Azakoreshwa mu bikorwa by’uburezi, ubuzima, amazu yo kubamo, abagore batwite, amazi, ibiribwa ndetse n’ibindi bikorwa bikenerwa mu nkambi.

Ruvebana yagize ati “Tuzavana impunzi mu mahema zubakirwe amazu, tuzakoresha aya mafaranga mu kuvuza impunzi, mu burezi, tumaze kuzuza amashuri 116,  ariko muri aya mashuri hagomba kuboneka abarimu, ibikoresho n’ibindi byose bikorwa bijyanye n’uburezi.”

Aya mafaranga kandi ngo azakoreshwa mu bikorwa bindi byari bisanzwe bikorwa nko kuzana amazi meza n’ibicanishwa n’ibindi.

Umunyamabanga uhoraho muri MIDIMAR yavuze ko aya mafaranga atazafasha impunzi zituye mu mijyi, ubu mu Rwanda zikaba zigera ku 26 000.

Ati: “ Aya mafaranga ni ayo gufasha impunzi ziri mu nkambi. Icyo twemera kandi tunagenderaho, ni uko iyo umuntu ahunze akaza kuba mu mujyi, ni uko hari ukuntu aba yishoboye. Iyo atishoboye ajya mu nkambi tukamufashirizayo nta bufasha dutanga ku mpunzi ziri mu mijyi.”

 

Ubwiyongere bw’impunzi ku Isi bituma imfashanyo zigenerwa igabanuka

Muri iki gihe impunzi ngo zikomeje kwiyongera mu mpande zitandukanye ku Isi nko muri Syria, Somalia n’ahandi, ngo bituma ubufasha butangwa n’imiryango itandukanye ndetse n’ibihugu busaranganywa muri ibi bihugu byose bifite impunzi.

Umunyamabanga uhoraho muri MIDIMAR yavuze ko ari ikibazo gikoye cyane.

Ati “Impunzi no mu Rwanda ziri kwiyongera, ariko wareba abatanga imfashanyo ku Isi bazoheraza muri za Syria kuko ariho hari impunzi nyinshi.”

Ku Rwanda mu mwaka ushize wa 2015 ngo hari habonetse miliyoni 34,9 z’Amadorali mu gihe ngo impunzi zari zikiri nke, ariko ngo muri uyu mwaka impunzi zikubye kabiri nyuma y’uko impunzi z’Abarundi zamaze no kuruta ubwinshi impunzi z’Abanyekongo zari zihasanzwe, ngo hamaze kuboneka agera kuri miliyoni 14,5 z’amadorali gusa.

Ngo bazakomeza kuganira n’abatanga inkunga zifasha impunzi babamenyesha ko impunzi mu Rwanda naho zikomeje kwiyongera.

Mu Rwanda ubu harabarirwa impunzi zisaga 145 000. Iz’Abanyekongo 73 000 harimo 2 000 baba mu mijyi. Hari n’impunzi z’Abarundi 74 000 harimo izigera ku 24 000 ziba mu mijyi cyane ya Kigali na Huye itandukanye.

U Rwanda buri munsi ngo rwakira impunzi hagati 50 na 100, ngo ibi bizatuma mu gihe gito umubare w’impuzi wari watangajwe ko utazarenga mu bushobozi bw’igihugu ugera.

Hari havuzwe ko u Rwanda rushobora kwakira impunzi z’Abarundi 50 000 mu nkambi, gusa ngo Leta yategetse ko nta mpunzi izasubizwa inyuma nubwo uwo mubare uzaba wageze.

Azam Saber uhagarariye UNHCR mu Rwanda
Azam Saber uhagarariye UNHCR mu Rwanda
Bamwe mu bafatanyabikorwa bari bitabiriye uwo muhango
Bamwe mu bafatanyabikorwa bari bitabiriye uwo muhango
Inkambi y'impunzi ya Kiziba ni imwe mu zicumbikiye Abanyekongo benshi
Inkambi y’impunzi ya Kiziba ni imwe mu zicumbikiye Abanyekongo benshi

Callixte Nduwayo
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Ubundi se simwe muzihamagara. Nk’abarundi iyo mudakorayo propagande baze mu Rwanda baba batari iwabo bakorera igihugu cyabo! None nk’abi Muyinga bahunze iki?kandi n’ubu mushizeho imodoka ngo abashaka gutaha ni bande, inkambi yasigaramo ubusa muretse kubafata bugwate. U Rwanda icyo yuzi ni ukubaryamo inoti gusa, niziramuka zibize rero icyo nzi ni uko muzahera mu buzukuru n’abuzukuruza b’impunzi i Gicumbi, Karongo na gatsibo batazi naho ba sekuru bari batuye, nyuma mujye i Mahama. Ibisusa bitangiye kutubyarira amazi. Mwabatse mukareba ko badataha.

    • u Rwanda ruvana amafaranga mu mpunzi! Yegoko mana!
      Mbega umwanzi w’igihugu cye!!! Ubuse igihugu kiracuruza, kiravana mu ngangi, kiravana muri Rwandair,
      Kiravana muri minerals nke gifite, kiravana muri Peacekeeping Missions, kiravana hano na hariya none nawe ugatinyuka ngo kiravana no mu mpunzi koko!

      Urakabije urakapuuuuuuuuuuuuuuuu

      Cyakora ntuzagume gutyo, nunaguma utyo uzabipfane ntuzarage uwawe kwanga igihugu no kugisebya bigeze aho

    • Wowe wiyise “Uwe” ikibazo si Urwanda, nikimenyimenyi Tanzania icumbikiye impunzi z’abarundi hafi 200.000 ni iz’abacongomani 150.000, none se nabo tuvuge ko Tanzania yabafashe bugwate. Uzajye ubanza utekereze mbere yuko wandika lubuabua.Ingirwa President w’Uburundi witwa Nkurunziza, nawe yivugiye ubge ko abatamushigikiye bazashira nk’ifu y’iminjira. Nkurunziza aracihishe mu mwobo nk’ifuku, ntanubgo arara mu inzu imwe 2 kikurikiranye, none se urumva nawe impamvu impunzi z’abarundi zikomeje kwiyongera.

  • Ubundi se simwe muzihamagara. Nk’abarundi iyo mudakorayo propagande ngo baze mu Rwanda baba batari iwabo bakorera igihugu cyabo! None nk’abi Muyinga bahunze iki?kandi n’ubu mushizeho imodoka ngo abashaka gutaha ni bande, inkambi yasigaramo ubusa muretse kubafata bugwate kuko n’ibujumbura ni hamwe na hamwe, none abaje i Kigali abenshi sibisuburiyeyo inzara imaze kubabaga bagataha bakayoboka. U Rwanda icyo tuzi ni ukubaryamo inoti gusa, niziramuka zishize rero icyo nzi ni uko muzahera mu buzukuru n’abuzukuruza b’impunzi z’abanyamurenge i Gicumbi, Karongo na gatsibo batazi naho ba sekuru bari batuye, nyuma mujye i Mahama. Ibisusa bitangiye kutubyarira amazi. Mwabatse mukareba ko badataha.

    • Juste des blablablaaaa
      Kuvuga gusaaaa nta fact, nta na kimwe ushingiraho ibyo uvuga urumva bimeza iki.
      Haters you’ll always be but the nation won’t leave the good way we are in.
      Understood?

      Mushatse mwagabanya kwanga igihugu cyanyu no kurebera mu ndorerwamo y’ikibi, ntacyo bizabagezaho tu

  • Harimo bimwe turi kwirengagiza iyo tuvuze ibi.Impunzi ziri kwisi hose.Twibutse bimwe.Ejobundi leta ya Kongo yagaregeje kuza kuvugana n’impunzi zayo ziri mu Rwanda.Izo ntumwa za kongo zageze mu Rwanda ariko leta yavuzeko ariyo igomba kunyurwaho kugirango ibyo biganiro bibe ahubwo abo bayobozi ba Kongo barakumirwa bisubirirayo.Ejobundi turibuka mbere yuko na Nkurunziza yiyamamaza hari za coasteri zabaga zitegereje abantu ku Kanyaru ko bambuka bagahita bajyanwa mu Rwanda.Ese tumaze kubona ibihugu bingahe kwisi biza guparika amabisi ku mupaka ya gutwara impunzi? Ubu mu Rwanda hari impunzi z’abanyekongo bahungaga imirwano muri Kivu,CNDP,M23,Mayi Mayi niba barahungaga leta ya Kongo byo birumvikana ko bigumira za Kiziba nahandi ariko niba barahungaga M23 ntabwo twigeze tubona bataha igihe M23 yari imaze gufata Goma.Ibi nibintu bigomba kuvugwa.Muri imfashanyo zurabuze.Harya gucyura abanyarwanda bari muri Kongo kureka kubagaburira ntibyari mu mugambi wo kubacyura? kandi icyo gihe leta yu Rwanda yaribishyigikiye.

    • Womgere ubumve! Mu Rwanda hari ingingo zitagomba kuvugwaho! Ikibazo cy’impunzi z’abanyarwanda ziri hanze kigomba kuvugwaho, nyamara iz’ibindi bihugu duturanye zo ntawe ugomba kuvuga ko zitaha! Ndetse nyinshi murizo zahawe ubwenegihugu(abanyamulenge)! nyamara zikanakomeza kwitwa impunzi! Ibi ni kimwe mu ngorane zugarije akarere. Aho usanga zimwe mu mpunzi ziri no mu ngabo z’igihugu! njye mbona aho amahoro yagarutse abahubze bashishikarizwa gusubira iwabo cyane cyane ko u Rwanda ari n’igihugu cyifitiye ubuso bucye,gituwe cyane ndetse kinacyennye. Abana bacyo benshi nta n’imirimo bafite. Ni byiza kumvisha abarundi ko ababona iwabo ku misozi bakomokaho hari amahoro basubirayo Bagakomeza ubuzima busanzwe. Si byiza na none gushyira imodoka ku mipaka zije gutegereza abahunga kuko bituma n’abari basigaye iwabo nabo bumva ko bakwiye guhunga. Iri ni ikosa ryakozwe n’inzego za MIDMAR ndetse na HCR mu Rwanda. Kubivuga si uguca inka amabere. Amakosa rero yakozwe yagombye gukosorwa hagaharanirwa ko ituze n’amahoro bigaruka aho impunzi zaturutse zikabona zigataha mu bihugu byazo.

      • Hitayesu ibyuvuga ndabyemera 100%, Ese abo banyamulenge bajya iwabo gufata amafaranga yubugwate,hanyuma bakagaruka mu Rwanda abonabo barakitwa impunzi? Ese ubu umuntu ababajije icyo bategereje ngo basure mu gihugu cyabo basubiza iki? ese bashakako Kabila avaho makenga,Nkunda,Ntaganda bagafata ubutegetsi?

  • Jye simbyumva rwose! Ko Ubuhunzi bwaciwe, kuki kandi imupunzi zikomeza kwiyongera?

  • U Rwanda ruha ikiremwamuntu agaciro. Abanyarwanda babaye impunzi, bazi agasuzuguro basuzuguwe, ku bw’ibyo ntibakwemera ko ubahungiyeho ahangayika, arara ku musozi, yicwa n’inzara, agenda amaguru agaturika. Niyo mpamvu Leta yafashaga abarundi bahunze kuva ku mipaka bajyanwa mu nkambi. Ubirwanya ni udafite umutima wa kimuntu, ariko we decided. Ikindi kureka impunzi zikandagara ku misozi bishobora guteza ibyorezo. Abaturage nabo bagomba kurengerwa.

    • Iyo uba uzi umubare w’impunzi z’abanyarwanda zitaratahuka ntiwari kuvuga ibyo.

  • ehh dukomeze tubahamagare ejobundi nibabura amafaranga bazinjira muri ISIS tumere nka Kenya abantu 150,000 si abantu bacye, nibabyara bazikuba ahubwo mujye mwibuka kubaha condoms cg mubahe ibintu bituma batabyara

Comments are closed.

en_USEnglish