Digiqole ad

J.Habyarimana amaze imyaka 20 afungiwe Jenoside nta cyemezo cy’Umucamanza

 J.Habyarimana amaze imyaka 20 afungiwe Jenoside nta cyemezo cy’Umucamanza

*Habyarimana Jean yahoze ari perezida wa MRND muri Prefecture y’Umugi wa Kigali,

*Yatawe muri yombi muri 1996, yari ari ku rutonde rw’abo mu kiciro cya mbere (ba ruharwa),

*Avuga ko ari agahomamunwa kumara imyaka 20 afunzwe nta gapapuro k’Umucamanza kamufunga,

*Ubushinjacyaha bumurega gutoza Interahamwe, gutanga ibikoresho, gutanga amabwiriza yo gushyiraho bariyeri,…

*Yasabiwe gufungwa burundu y’umwihariko.

Mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarungenge kuri uyu wa 02 Gashyantare haburanishijwe urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo Habyarimana Jean umugabo watawe muri yombi mu 1996 akekwaho ibyaha bya jenoside avuga ko ari agahomamunwa kumara imyaka 20 muri gereza nta cyemezo cy’Umucamanza kimufunga ndetse atarigeze aburana mbere.

Habyarimana imbere y'icyumba cy'iburanisha ategereje kuburana muri iki gitondo
Habyarimana imbere y’icyumba cy’iburanisha ategereje kuburana muri iki gitondo

Habyarimana Jean wari perezida wa MRND muri perefegitura y’Umugi wa Kigali mu gihe cya jenoside na mbere yaho aregwa n’Ubushinjacyaha ibyaha birimo kugenzura no kuyobora Jenoside nk’icyaha kibasiye Inyokomuntu, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gutanga ibikoresho byakoreshejwe mu bwicanyi.

Uyu mugabo waburanye atunganiwe yabanje kubwira Umucamanza ko yandikiye Urugaga rw’Abavoka arusaba ubufasha (bwo kunganirwa ku buntu) kuko atishoboye gusa ngo kugeza ubwo yageraga mu rukiko yari atarabona igisubizo.

Ubushinjacyaha bumaze gusobanura ikirego; Habyarimana wari wabanje kubwira Umucamanza ko aburana ahakana ibyo aregwa yahise asoma inyandiko ikubiyemo inzitizi y’ibanze agaragaza ko nta rwango cyangwa umujinya afitiye inzego zamukoreye ibyo yise iyicarubozo ryo kuba yarafunzwe kuva muri 1996 nta cyemezo cy’Umucamanza kimufunga.

Ati “…nafunzwe kuwa 20 Ukuboza 1996, imyaka ibaye 20 nta gapapuro na kamwe k’Umucamanza kamfunze…ibi nkaba mbyita agahomamunwa, ni scandal,…”

Habyarimana wagiye mu mateka y’itabwa muri yombi rye yabwiye Umucamanza ko yafatiwe ku Gisenyi agaragara ku rutonde rw’abari bakurikiranyweho Jenoside bo mu cyiciro cya mbere.

Uyu mugabo wayoboye ishyaka rya MRND i Kigali kuva mu 1991 yabwiye Umucamanza ko muri 1997 yimuriwe muri Kigali akajyanwa muri Gereza ya Gikondo, muri Nyakanga akajyanwa imbere y’ikitwaga ‘Ndemeye’ (kuburanishwa byakorwaga muri Gereza) ariko ko Umushinjacyaha yabuze icyo amurega.

Ati “icyo gihe perezida w’Inteko yambajije icyo naba ndegerwa mubwira ko nkeka ko ari ukuba nari president wa MRND gusa.”

Uyu mugabo yavuze ko nyuma yo kugezwa muri “Ndemeye” ntagaragarweho icyaha yabwiwe ko azahabwa icyemezo mu minsi ya vuba ariko amaso agahera mu kirere gusa ngo mu 1998 yaje kumenya ko yakuwe ku rutonde rw’abo mu kiciro cya mbere (ba Ruharwa). Ati “icyo gihe nari nizeye ko bagiye kundekura ariko amaso yaheze mu kirere.”

Habyarimana yabwiye Umucamanza ko nyuma yasubiye imbere ya “Ndemeye” na bwo bikaba nka mbere Umushinjacyaha akabura icyo amurega ariko ko atahwemye kwandikira pariki n’Umushinjacyaha mukuru ariko ubuyobozi bwatambambiraga aya mabaruha ntasohoke.

Ati “ kuva icyo gihe kugera muri 2013 nta cyakozwe, nabaye nk’uwafungiwe mu nzu imfunguzo bakazita.”

 

Ngo dosiye yuburwa ari uko asabye kurenganurwa

Habyarimana avuga ko yigeze kwandikira umuyobozi wa gereza na we akandikira Umushinjacyaha mukuru Ndibwami Rugamba asaba ko gereza yafungura uyu mugororwa mu gihe haba hashize ukwezi hataraboneka dosiye imufunga.

Uyu mugororwa avuga ko Ubushinjacyaha bwabyukije dosiye nyuma y’aho yandikiye asaba kurenganurwa ndetse Umushinjacyaha Ndibwami akamuhamagaza ngo bigire hamwe ikibazo cye.

Habyarimana uvuga ko ibyo ari kuregwa ubu atigeze abibazwaho ndetse ko ibimenyetso bishingirwaho byabonetse mu buryo butubahirije amategeko.

Ati “ muri 98 nakuwe kuri premiere categorie bagombaga kundekura, jyewe ngomba kurekurwa nta rundi rwitwazo,..gufungwa imyaka 20 nta dosiye? Ni kimwe na torture y’ubwonko.”

Uyu mugabo wabwiraga Umucamanza ko adashobora kwiregura ku kirego cyari cyamaze gusobanurwa n’Ubushinjacyaha, yavuze ko atakwisobanura iyi nzitizi itanzuweho gusa Umucamanza amubwira ko kuba yemeye ko Umushinjacyaha asoma ikirego ari uko yemeraga kwinjira mu mizi y’ikirego.

Ubushinjacyaha bwemera ko dosiye y’uyu mugabo yabayemo gutinda gusa bukavuga ko byagiye biterwa no kugenda havugururwa amategeko yagombaga kugenderwaho aburanishwa ariko ko adakwiye kwanga kwiregura kuko iyi dosiye ye yatangiye kwigwaho mu 1997.

Umucamanza yabwiye Habyarimana ko agomba kwiregura ku byaha bya Jenoside,iby’inzitizi bikazasuzumirwa hamwe no kwiregura kwe bitaba ibyo Urukiko rukabifata nko kwibuza amahirwe yo kwiregura hakaba hasigaye kwiherera k’Urukiko.

Habyarimana utigeze ufata umwanya munini wo kwiregura ku byaha akurikiranyweho yibanze ku Nterahamwe ashinjwa gutoza avuga ko zashyizweho na Minisiteri y’Ingabo kugira ngo zige (Interahamwe) zirinda umutekano w’Abaturage ko ntaho zahuriraga n’ubuyobozi bwa MRND.

Uyu mugabo wavuze ko ntaho yigeze ahurira n’Interahamwe ndetse ko nta gitero na kimwe yigeze ayobora cyangwa ngo agemo ahubwo ko yigeze guhungisha Abatutsi bahigwaga akabohereza kuri Sainte Famille akabaha n’abagenda babarinze n’umushoferi wo kubatwara.

Agendeye ku nyandikomvugo z’Abatangabuhamya zagarutsweho n’Ubushinjacyaha; Habyarimana yavuze ko ibyo bavuga ari ibihimbano bityo ko akeneye ko batumizwa akababaza imbona nkubone.

Yasabiwe gufungwa burundu y’Umwihariko

Busabwe gupfundikira urubanza, Ubushinjacyaha busa n’ubwasoje akazi kabwo bwahise buvuga ko bukurikije kuba ibyaha biregwa uregwa ari ibyaha by’impurirane Mpuzamugambi birimo gutegura Jenoside bwasabiye uyu mugabo gufungwa burundu y’umwihariko.

Uregwa atagize icyo avuga ku gihano yasabiwe, Umucamanza yavuze ko ibyaburanyweho kuri uyu wa kabiri bigiye gusuzumirwa hamwe bikazatangwaho umwanzuro kuwa 26 Gashyantare.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

26 Comments

  • Maze iminsi nkurikirana amateka ya Ghadafi. Ibibera mu Rwanda byo ntawe utabizi. Ngeraho nkibaza icyo kubaho bimaze. Abayobejwe n’amadini bo bavuga ko isi ari icumbi, bizeye ko hari ubundi buzima nyuma yo gupfa. Gusa nk’uko ntawe uzi uko yabayeho akiri mu nda ya nyina, bemezwa n’iki ko nyuma yo gupfa hari ubundi buzima? None ko amadini yabaroze yabayeho nyuma? Abapfuye batarakubitana n’ayo madini bafite rubanza ki? Tumenye ko hari na henshi ku isi hatari izi ngirwa madini. Mbere y’amadini y’abazungu, nta nzangano n’ubugome byabagaho. Iyo tugumana idini gakondo, nta Jenoside yari kubaho. Ubutegetsi ntibwivangaga mu mibereho y’abantu. Ubu abazungu baratuyobeje. Abantu barirwa mu bidafite akamaro ngo bategereje ubuzima bwiza bamaze gupfa. Ngo bazakizwa no gusenga. Nyamara bakarenga bagataka ubukene. Amadini yimakaje ubunebwe, kuba nyamwigendaho, kuba nyamujya iyo bijya, kutiha agaciro, kutizera umuturanyi ugapfukamira umuzungu.

    Imitegekere ya nyamwigendaho (capitalism), abakize barahezwe, abakene baratindahaye.

    Icyangombwa ni ukutagira uwo wizera: uwizera umwana w’umuntu avumwe. Abishe abantu rero nabo bashinyirize, akebo kajya iwa mugarura.

    Nemera Imana.

    • Nyamara David ibyo bitekerezo nawe si ibyawe abazungu barabigutanze. Niba uzi neza Karl Marx na opium du peuple (religion) nta ko atagize. None se ko numva utemera ibyo abandi bigisha kandi ukaba utagaragaza ko unezerewe cyangwa uri umunyamahoro.Ahubwo urarenga uti uwiringira….avumwe. Ibyo byavuzwe na nde harya? Ubwo se nyine ukwiringira wowe azamera te?
      Abakurambere bacu bati:” Utazi ubwenge ashima ubwe kandi ubwenge bw’umwe burayobera.” Emera ko bari abahanga.

    • @Kalisa niba ntibeshya umuntu wese utaracibwa urubanza aba arumwere niko ubutabera buvugwa.Ese nkubu agizwe umwere iriya myaka irenga 20 ninde wayimuriha?

      • Gufungwa imyaka 20 ? ngo yarakuriye interahamwe, nkabazi u Rwanda mudufashe mu tubwire icyo interahamwe zakoraga ? ahhhhaaaaaaaaaaaa wasanga nawe ari umwere nka Misago, ntitukiyobagize ni gute se wayobora abicanyi utari umwicanyi ? ninde uyobewe icyo izo nterahamwe zari zishinzwe, iyaba abatutsi bose bishwe bari barafashwe bagafungwa nta kibazo cyari kuba gihari.

  • NJYE NDUMVA BAMUKURIRAHO BURUNDU YUMWIHARIKO BAKA MUKATIRA NKA 30 .

  • INGENIEUR Papa Jean nafungwa azaba azize association ye na MRND, ariko we nkawe ni umugabo w’imfura cyane. Nta rwango rwigeze rumuranga.

    • @Rwanyabugigira,

      “Uyu mugabo wavuze ko ntaho yigeze ahurira n’Interahamwe ndetse ko nta gitero na kimwe yigeze ayobora cyangwa ngo agemo ahubwo ko yigeze guhungisha Abatutsi bahigwaga akabohereza kuri Sainte Famille akabaha n’abagenda babarinze n’umushoferi wo kubatwara.”

      Ibibazo:Ese umuntu watangaga abarinda abandi yari ashinzwe iki? yari afite bushobozi ki bubuza interahamwe kwica abatutsi? ese niba bari abasirikari, umusivili aha amabwiriza abasilikari, cyane cyane ko hari mu gihe cy’intambara? ni bari interahamwe, ni kuki avuga ko ntaho yigeze ahurira n’interahamwe kandi yarazihaye amabwiriza yo kurinda abatutsi?

      Imana y’i Rwanda ikurinde

  • Niyihangane! Imana niyo nkuru.

  • kwihesha AGACIRO

  • Amaze imyaka 20 ariko namba nawe aracyahumeka abandi bamaze nkiyo batarabasha guhamba ababo batazi aho baguye…. Muve mumarangamutima wayobora ute MRND utaragiye mu bwicanyi koko?

  • Niko !!principle of equal arms,ibahe mu mategeko y u Rwanda.I yi ni imwe muri conditions zo kubona fair trial.Kumara imyaka 20 ufunze utaragezwa imbere y umucamanza ni procedural error yatuma uregwa,arekurwa cg akagabanyirizwaho ikirenze 1/2 cy igihano!

    • Ibyo byose abanyamategeko BARABIZI.
      Ongeraho noneho n’igihe ibimenyetso byabonekeye 2014. biteye kwibaza ku merekezo y’ubumwe n’ubwiyunge , ukuri duharanira

  • Dore ubutabera mba ndoga Rwabugiri.
    eh koko ubu abacamanza batinyutse bategeka umuburanyi kwiregura ku cyaha atigeze abazwaho mu bugenzacyaha!!!!
    Imyaka 20
    Ejo nihagira igihugu cyanga kwohereza abicanyi ruharwa kubera iyi antecedent uzasanga imiryango yahagurutse ngo twimwe ubutabera

  • Arateta!!!!
    Twe imyaka ibaye 21 tutazi aho ba Maman n’abavandimwe bacu mwabaroshye,
    Abandi mwabataye muri Nyabarongo baribwa n’ingona.
    None wowe urazana imiteto ngo wabuze ubutabera wari ukuriye MRND!! Wari padiri ariko udasoma misa? Jya mureka sha!

    Umaze imyaka 19 wirira impungure witurije wimereye neza, dore itama ni itama!

    Hora sha natwe turi hano turacecetse

    • Bareke sha Elisee ese kuki ubu mba numva baririmba ubutabera, cyagihe babikoraga ko batabwibutse babivuze ukuri koko ngo kirya abandi bajya kukirya kikishaririza

    • Wowe uriho abawe baragusura,twe abacu bamaze 21 ans tutazi aho bari,mwarangiza ngo murarengana harya ubundi ubwo abantu bariyishe da!!!!

    • Mpore mwana. Mpoza nguhoze. Duhozanye. Kubaha abatashye bidutunguye, si ukubaryoza ubonetse hafi aho. UYU MUGABO NGO YABA AZWI NA BENSHI.BARI KWIBAZA NIBA HARI ICYO AMAKURU YASHAKASHATSWE MU MIRENGE KUVA YAFATWA HARI ICYO YAGARAGAJE.Ubutabera bw’isi tube tubuhariye ab’isi.
      MPORE, BAHO, NANJYE MBEHO. TUZA ABATASHYE BARATUJE.

  • Ibya Jean Habyarimana ni agahomamunwa.Akigera mu Rwanda bamufungiye kuri Commune Rwerere. Umunsi bamuhaye transfert yo kujya gufungirwa i Kigali abari bafungiwe Rwerere bose barishwe aba ararusimbutse. Yabanje gufungirwa i Gikondo, nyuma afungirwa i Remera hanyuma bamujyana i Kigali muri 1930. Ubutabera bukora neza bugomba kugera kuri bose. Kuba yarabaye perezida wa MRND i Kigali ntibivuga ko yishoye mu bwicanyi. Abamuzi bose bemeza ko ari inyangamugayo, muri gereza yigishije abanyarwanda benshi ibirebana n’ubwubatsi dore ko ari Ingénieur Civil . Ntabwo rero byumvikana ko umuntu yamara imyaka makumyabiri ataburana afite dossier vide! Ubucamanza buracyakora amakosa yo kumuburanisha nta avocat afite. Habyarimana arazira ko yitiranywa na Habyarimana Juvénal? Akwiriye kurekurwa imyaka 20 ni myinshi mu munyururu kandi urengana.

    • @Kalisa
      Ceceka sha , jya uvuga make. Nta kuntu Yaba atarakoze ibara kandi yari president wa MRND en plus i kigali ,.wabimenyemeza ute ko yarafite ubushobozi bwo kohereza abantu kuri st famille akoresheje ababarinda, maze akaba atarafite ubushobozi bwo gukora ikibi nkuko abishinjwa???? Ngo MRND ntaho yarihuriye n’interahamwe??? Hahahaha,, birirwaga badihaguza, baririmba indirimbo za MRND gute atari abayoboke bayo???
      Ni muceceke sha! Twese twarabibonye ukobyagenze!

      • Wari uhari se sha icyo gihe yoherezaga abantu muri st famille? Kukise ibyo bitigeze bigaragara plus de 20 ans ubu akaba aribwo atangiye kwitwa umwicanyi? Ingomayanyu ntabwo izahoraho, gusa murahemukira bene wanyu namwe mutiretse.

      • Ibimenyetso ngo bigaragaye vuba aha, nyuma y’myaka irenga 18 ari uko ufunzwe ako asabye kurenganurwa byari bitaramera ngo BYERE, byari byaragiyehe ku buryo ubushinjacyaha butabibonaga? . Bukabibona ari uko umuyobozi wa Gereza yanditse ko AGIYE KUMUREKURAa . Abatanga ibyo bimenyetso mu gihe cya Gacaca bari batarameya kuvuga, ngo bibe byaranditswe icyo gihe mu makayi yakoreshwaga. Abo batanga buhamya umuntu yabibaza ho?
        Duharire UBUTABERA

  • Mr Kalisa,

    Nakubazaga niba izina David witwa uryemera cg utaryemera kuko atari iry’abanyarwanda ni iry’abazungu.

    Hanyuma niba amadini ariyo yazanye ibibazo. Nakubwira ko iyo hatabaho iyobokamana nawe ubu ntuba uriho kuko ukurusha imbaraga aba yaragukuye ku isi ariko kuko abantu bemera, kandi bagatinya amategeko y’Imana kurusha ay’abantu uracyariho.

    Dukurikije amategeko y’abantu gusa, ubu buzima turimo ntabwo tuba dufite:

    Urugero: La loi du plus fort est tjrs la meilleure, Oeil pour oeil dent pour dent.

    Nagira ngo kandi utubwire niba Imana wemera ariyo natwe tuzi cg niba ari iyawe wenyine. Ese iyi mana urayisenga?

  • ariko muravuga ngo habyarimana ararengena?ubu murabona abafunze uwo mugabo batazi icyo bakora ahubwo wasanga abo basirikare yabwiye ngo ni bahungishe abatutsi ari bo babishe sha ntimukavugire abicanyi baratumaze ntambbazi none we arimo ararya nizo mungure natwe uwagarura abacu akabaha izo mpungure ahubwo ntanubwo akwiye gufungwa akwiye igkindi gihano ntambbazi namuha jyewe iyo umuntu yibutse ibyo badukoreye uba wumva utabbarira nuko ntacyo twakora nareke kwivugisha amangambure we aracyariho

  • ahhhaaaa!!!!abanyamategeko batubwire!!!ese ubwo amategeko yarubahirijwe?none niba ritarubahirijwe azagirwa umwere nkuko itegeko ribiteganya hatitawe kuburemere bwibyaha yahoze!!! mumfashe munsubize

  • ARIKO SE WA MUNTU NTABWO KUYOBORA MRND BIVUZE KO WISHE ABANTU. KUKO MRND YARI ISHYAKA NKAYANDI YOSE TUBONA UBU NGUBU.NANGE NABUZE ABANGE KANDI NANUBU SINDAMENYA AHO BABATAYE NGO MBASHYINGURE ARIKO NANONE SINABUNDIKIRA AMAKOSA NGO NYATWIKIRE. WASOBANURA GUTE UKUNTU UMUNTU AFUNGWA 20 ANS NTA DOSSIER? KUGEZA UBU ARABARWA NKUMWERE KUKO ATARABURANA NGO ICYAHA KIMUHAME.

  • Nimwiturize.

Comments are closed.

en_USEnglish