Digiqole ad

Inkwano ikwiye kuba inka imwe y’Inyarwanda mu gihugu hose-Ubushakashatsi/RALC

 Inkwano ikwiye kuba inka imwe y’Inyarwanda mu gihugu hose-Ubushakashatsi/RALC

Dr Nzabonimpa uyobora ishami ry’Umuco muri RALC avuga ko abanyarwanda benshi mu babajijwe bifuje ko inkwano yaba inka imwe y’Inyarwanda

*Guheeza umuryango, inkwano ihanitse, ‘guhana pase’,…Byugarije ubukwe bwa none,
*Rutangarwamaboko avuga ko abantu babaye ba ‘mitimanda’,
*Ubwunganizi/ubupfubuzi na byo biri mu bibangamiye ubukwe muri iyi minsi,…

Kubana bahutiyeho, abaranga b’iki gihe bakora icyo bise ‘guhana pase’, guheeza umuryango, gushyira imbere amafaranga, kuryamana mbere yo gushyingirana, abasore bijanditse mu mirimo y’ubwunganizi/ubupfubuzi, ba shugadadi na ba shugamami,  ni bimwe mu byagaragajwe mu bushakatsi bw’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’umuco ku bibazo byugarije ubukwe bw’Abanyarwanda muri iyi minsi. Ku nkwano ihanitse, ngo ababajijwe basabye ko mu Rwanda hose inkwano yaba inka imwe kandi y’Inyarwanda.

Dr Nzabonimpa uyobora ishami ry'Umuco muri RALC avuga ko abanyarwanda benshi mu babajijwe bifuje ko inkwano yaba inka imwe y'Inyarwanda
Dr Nzabonimpa uyobora ishami ry’Umuco muri RALC avuga ko abanyarwanda benshi mu babajijwe bifuje ko inkwano yaba inka imwe y’Inyarwanda

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bantu 4 180 bo mu mirenge 55 irimo 45% yo mu cyaro na 55% yo mu migi. Urubyiruko rwabajijwe ni 25%, abubatse bari hagati ya 21-45 ni 50%, naho abakuze ni 25%.

Dr Nzabonimpa Jacques uyobora Ishami ry’Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco wamuritse ibyavuye muri ubu bushakashatsi, avuga ko abanyarwanda babajijwe bagaragaje ko ibibazo byugarije ubukwe byinshi biri mu itegurwa ryabwo n’ibindi bishingiye ku ngeso mbi zo mu busore n’ubukumi.

Avuga ko Abanyarwanda benshi babajijwe bagaragaje ko abasore n’inkumi bo muri iki gihe bahurira mu nzira bagahuza urugwiro bagahita bategura ubukwe batitaye ku miryango bakomokamo.

Ati « Ikibazo gikomeye twabonye mu myiteguro ni uko umuryango bawuvanyemo, abantu bitegura ku giti cyabo umuryango utabigizemo uruhare.”

Avuga ko abasore n’inkumi babajijwe bavuze ko baheeza umuryango kubera ko bamwe mu babyeyi bagifite ingengabitekerezo y’amacakubiri ashingiye ku bwoko n’amadini ku buryo bashobora kubazitira mu kubana.

Ngo abasore n’inkumi banaheeza ababyeyi babo mu mitegurire y’ubukwe bwabo kubera kwiyumvamo ubumenyi buhagije, hakaba n’ababaheeza kubera kudaterwa ishema n’ababyeyi babo.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko urubyiruko rwo muri iyi minsi ruhubuka, rugafata umwanzuro wo kubana batabanje kumenyana bihagije.

Dr Nzabonimpa avuga ko ikibazo kiri mu irambagiza. Ati «Abantu basigaye bahurira hirya no hino haba ku mashuri, ku ikoranabuhanga, muri bus wenda bataha,…

Iyo bakundanye usanga nta muranga, nta muryango…muri kwa guhura kwabo bagira gutya nyuma y’ukwezi bati ubukwe. »

Avuga ko aba bashakanye bataziranye. Ati «Niba ari umunyamwanda, urasanga yakwiteguye ku buryo utabasha kumenya neza ingeso za wa wundi muri cya gihe gito. »

Ikindi kibazo ngo kiri mu baranga b’iki gihe. Ati «Noneho abo bita ngo ni abaranga…Umuhungu akundana n’umukobwa bamara guhararukana akareba undi amurangira, iki gihe basigaye babyita ngo ‘ni ugutanga pase’ [ni nako byanditse mu bushakashatsi]. »

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko hari imyitwarire idahwitse ibangamiye ubukwe bwo muri iki gihe irimo kuryamana abantu batarashyingirana, kubana bigezo, n’abandi bantu bakuze bishora mu bikorwa byo gushora abakiri bato, abahawe amazina ya Shugadadi na Shugamami.

Ngo hari n’ibindi byadutse by’abasore bakora akazi ko gukorera imibonano mpuzabitsina abagore batanyurwa n’abagabo babo. Muri ubu bushakashatsi babyise ubwunganizi (bizwi cyane ku bupfubuzi).

Ngo ababajijwe bavuze ko inkwano yaba inka imwe y'inyarwanda mu gihugu hose
Ngo ababajijwe bavuze ko inkwano yaba inka imwe y’inyarwanda mu gihugu hose

 

Inkwano ibe inka imwe y’Inyarwanda…

Mu bindi bibazo byagaragajwe n’abababjijwe, bavuze ko inkwano ihanitse iri mu bibangamiye ubukwe bwa none. Bavuga ko imiryango yaka inkwano ishingiye ku mashuri umukobwa yize, akazi afite, umuryango akomokamo n’akarere atuyemo.

Dr Nzabonimpa avuga ko hari n’agace baka inkwano y’inka umunani z’inzungu, ahandi bagakosha amafaranga y’ikirenga asaga miliyoni z’amafaranga y’u Rwanda batitaye ku bushobozi bw’umuryango w’umusore.

Ubu bushakashatsi bwanakusanyije ibyifuzo by’abaturage, bugaragaza ko Abanyarwanda benshi babajijwe bavuze ko inkwano yashyirwa ku gipimo kimwe mu Rwanda, ikaba inka imwe y’inyarwanda cyangwa amafaranga angana n’agaciro k’iyi nka bitewe n’agace umukobwa atuyemo.

Rutangarwamaboko uyobora ikigo nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco avuga ko imiryango yo muri iki gihe ishyira imbere indonke yakura mu bakobwa bayikomokamo aho guha agaciro igihango cyo kubakira abana bayo.

Ati “ Uragenda bakakubaza ati akora iki, afite imodoka bwoko ki, yubatse he, ariko jye icyo nzi mu Kinyarwanda barabazaga ngo ni mwene nde wo kwa nde, batagambiriye amacakubiri ahubwo kugira ngo bamenye ni abantu b’I Rwanda, bashimwa, b’umutima,…”

Uyu mugabo uvuga ko agendera ku mahame gakondo avuga ko aba bantu we abita ba ‘Mitimanda’, agasaba abanyamadini kwigisha abayoboke bayo bagashyira imbere igihango cyo gushyingirana.

Rutangarwamaboko ngo abantu babaye ba mitimanda ntibakimenya agaciro ko gushyingirana
Rutangarwamaboko ngo abantu babaye ba mitimanda ntibakimenya agaciro ko gushyingirana
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC, Vuningoma (ibumoso) n'inteko ya RALC, Prof Niyomugabo Cyprien (iburyo)
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC, Vuningoma (ibumoso) n’Intebe y’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Prof Niyomugabo Cyprien (iburyo)
Soeur Nayituriki Helene ngo imiryango nimenye agaciro ko gushyingirana
Soeur Nayituriki Helene ngo imiryango nimenye agaciro ko gushyingirana
Steven Mutangana ushinzwe umuco muri MINISPOC yaje kureba ubu bushakashatsi bugamije gusigasira umuco Nyarwanda
Steven Mutangana ushinzwe umuco muri MINISPOC yaje kureba ubu bushakashatsi bugamije gusigasira umuco Nyarwanda
N'abanyamadini
N’abanyamadini
Ngo ubu hariho ibyo bita guhana pase
Ngo ubu hariho ibyo bita guhana pase

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • haaaaa iyo passe ni danger,ababyeyi nibo bakwiye gufata iyambere rwose mu kurwanya uyu muco mubi ninawo utuma ubukwe buhenda

  • Ibintu byarahindutse, inkwano nta gisobanuro ikigira mu muco nyarwanda.Urebye uko bimeze iki gihe, icyo twita inkwano, ni igiciro umusore acibwa n’umuryango w’umukobwa, hakurikijwe ibizagenda ku bukwe bwabo.

  • Nimugrearageze mukosore gusa mbona amazi yararenze inkombe. ntibikiri ugukosha ahubwo nukugurisha uzanye menshi niwe umwegukana. ndavuga umukobwa

  • Jye ndabona ari ubushakashatsi ku kibazo kidafite ishingiro kandi hari ib’ingutu. Ibyo ni ibisanzwe buri wese akora ubukwe uko abyumva n’uko abagiye kurushinga babyumvikanye bakurikije ubushobozi bafite. Ntibanababwiye se ko i cyangugu umukobwa aha amafaranga umuhungu kugira ngo batangire umushinga w’urugo? Hari abajya bishora ikivu bayabaririye ubusa kandi bayahana ari 2 gusa, nta temoin bigira.Inkwano ntikwiye kuba ikiguzi, kandi ibishyingiranwa ntibyagombye kugirwa ihame ngo iki ntikiburemo ….Si icyo ngambiriye ariko. Hari ibibazo by’abasore batabasha kubaka inzu mu bice by’icyaro byashyizwe mu Mujyi wa Kigali, kuko basabwa kubaka inzu zihenze batabashije, bigatuma umusore n’inkuni barwubaka buri wese ataha iwabo,birababaje kandi bimaze imyaka irenga 10 ari uko bimeze.Hari ubusambanyi bukabije mu rubyiruko ,ubutinganyi,umuco mubi weze wo “kurya abana” usanga abagabo basambanya abangavu bangana n’abo babyaye, ingo zirasenyuka ubutitsa, abashakanye baricana, ubuzererezi buriyongera mu byiciro byose by’abantu, hari ubukene bukabije n’inzara mu miryango, imirire mibi,inzoga z’inkorano zigura make zica ubuzima bw’abantu batanariye bihagije bakaziyahuraho; umuco waracitse ntacyo mubivugaho, mwirirwa mukosora ngo ibyo bavuga n’ibyo batavuga,nabyo byaba ngombwa ariko hari ibibabaje kurusha ibindi, ngo mubabajwe n’abakora ubukwe buhenze?Hari uwabagujije se? Hari uwitwerereza ku ngufu ko bikorwa ku bushake? jye simbibonamo ikibazo, kuko ubuze amikoro babana ntabukwe bakoze cga bagakora ubuciriritse, rwose ntawe ibibwirizwa.Minisiteri y’umuryango yo sinzi ibyo ikora nikanguke bwarakeye…ni byinshi…

  • Nge ahubwo icyo nari niteze ni uko nyuma yo gusesengura ibyo mwabonye mudukorera model y’ubukwe bwa Kinyarwanda, ubukwe bujyanye n’ubushobozi bw’umunyarwanda w’iki gihe kandi bwujuje amahame y’umuco kugira ngo abifuza kubukora bagire nibura aho barebera aho kwigana ibyo babona kuri internet cg bakuye ibunaka rimwe na rimwe biba bidahuye n’ubushobozi buhari cg amahame y’umuco. Isi yabaye umudugudu ntimwabuza abantu gukora ibyo bashaka ariko nibura utabishoboye abe afite uko yakora ubukwe agendeye kuri model y’ubukwe bwa Kinyarwanda yemewe mu gihugu. Abanyafurika dupfa iki no kwandika ???

  • Iyo bavuga gukwa inka imwe muri rusange atari ika nyarwanda kuko hari igihe inka nyarawanda zizaba zitakiboneka cyangwa zanabaho zigahenda kuruta izitwa inzungu ziri kugwira ari nyinshi. None mubona inyarwanda zitazageraho zigashira ko ubu uworora wese yumva yakorora inzungu cy invange? Muzarebe inkoko nyarwanda ko idasigaye ihenze kuusha bimwe bivuka none ejobundi bakabirya. Njye numva mu myanzuro bari kuvuga ko inkwano ikwiye kuba inka imwe apana kongeraho inyarrwanda.

  • Iyo bavuga gukwa inka imwe muri rusange atari inka nyarwanda kuko hari igihe inka nyarawanda zizaba zitakiboneka cyangwa zanabaho zigahenda kuruta izitwa inzungu ziri kugwira ari nyinshi. None mubona inyarwanda zitazageraho zigashira ko ubu uworora wese yumva yakorora inzungu cy invange? Muzarebe inkoko nyarwanda ko idasigaye ihenze kuusha bimwe bivuka none ejobundi bakabirya. Njye numva mu myanzuro bari kuvuga ko inkwano ikwiye kuba inka imwe apana kongeraho inyarrwanda.

  • Muraho neza, ubu bushakashatsi burakwiye pe kuko na western countries ntabwo bagihendwa na wedding kd banayafite so ndasaba RALC ko yashyiraho model ya wedding yubahirije umuco kuva mu irambagiza kugeza gutwikurura urugero: umuhango wo gusaba no gukwa uveho ahubwo gusaba irembo bijyane no gukwa kd byitabirwe na bake bagize imiryango nk’uko irembo rimera, aho bishoboka reception ibere mu rugo rw’umugeni kuko nta mpamvu y’abantu benshi bibe ibya bake kuko sintekereza ko umuntu akwiye gukora ubukwe ashingiye Ku bandi kd ntawe uzamwubakira!!!!!! Basore namwe nkumi mubanze mwumvikane mwumvishe ababyeyi n’imiryango ibyo mwifuza bijyanye n’ibyo mwe mushoboye kuko ak’imihana kaza imvura ihise. Murakoze

  • Ubukwe si bubi ubwabwo, kandi hari abashoboye gukora ubuhenze. N’iyo iyo model y’ubukwe yajyaho ndumva ari byiza, ariko nizere ko itazaba ihame cyangwa itegeko ahubwo buri wese azahitamo ashingiye ku busobozi afite. N’ubu hari ababikora, barasezerana bakaba baratumiye imiryango ya hafi n’inshuti za hafi,bagasangira igihari bakishima mu rugo rw’abageni, abashyitsi bagataha.

  • Aliko nkubwo ntasoni gukora inama nkiyongiyo ifatibyemezo byigihugu mukazanamo nabapfumu koko? Nkuwo Rutangarwamaboko mwamutumiye ngwazamaremo iki? Ngwababuiruko baragurizaga ubukwe bakazeza se???? Umuntu wiyemerera yemye kwarumupfumu koko!!!!! Aha nzabanumva uwomuco wanyu uheza iby’Imana, mwarangiza mukamuicaza hamwe n’Ababikira bitwa ko bo bihaye Imana! Twe abapasitori ntawarikuza muriyonama yanyu kuko imbaraga zumuijima zarikurwana nizacu zumwuka rukabura gica

    • @ claude. Ko numva ufite imitwe nk iyaba pasteur. Ubwose bariya babikira bo ntibakorera imana. Kuki se izo esprit uvuga zitarwanye? Cg washatse kuvuga ki esprit satanique ebyili zari kuharurira zigakozanyaho.

  • Inkwano ubundi ni cadeau umukwe aha nyirabukwe na sebukwe kuberako bamurereye umugore ntiyarikwiye kurenga inka imwe none basigaye barayigize ikiguzi basigaye bacirirkanwa Kd ntacyagura umwana wumuntu

    • Ibyo nibyo rwose ni cadeau, abantu ntibokageze aho baciririkana nkaho umwe agura undi agurisha. Niyo nka ibaye itabonetse bashakisha indi cadeau y’urwibutso bose bibonamo kandi bashoboye kubona.

  • Iby’ubukwe n’umuco nyarwanda Leta y’u Rwanda yabicishije ibi bikurikira:
    1.uburenganzira bw’umugore (uburinganirebutigishijwe neza ngo bwakirwe mumuconyarwanda).

    2.uruvangavange rw’indimi zamahanga rwatumye ikinyarwanda gicika.

    22.Amategeko ashyigikira umugore mu kwica umuconyarwanda (imyambarire iyo amategeko aturuka akatugeraho yafashe indi sura).
    33.Guhanga imirimo mishya bishe umuco bitagira igaruriro.

    3.N.B Mukureho amasezerano y’ivangamutungo twibanire à contract tube abanyamahanga.Naho inkwano ntategeko igira,umukobwa agomba kumvikana numusore akamubwiza ukuri uko yifite akabibwira iwabo.

    4.NB Ababyeyi namenyeko bakosha abatunzi bagomba kubakirabana inkwano nicyubahiro cyumubyeyi kdi icyubahiro si umusozi(jye ntibangoyeahubwo nzaboneka some time nibicamo kuko mfite inka Irenze 1)

  • Jye sinakosha umusore byubu;
    Inkwano mukinyarwanda ni INKA ukwa i nka y’ubwoko kwa sobuke batunze(bimitse frw kubera ababyeyi bubu nibisamo kuko nibashaka gushyingira ngo bakire abakwe ngo bazane babakiremubyobazanye niba shaka guherekezaumukobwa wabo ngo bamuhe munkwano (kurongoranya byagiye nkingataimena)!

Comments are closed.

en_USEnglish