Digiqole ad

Perezida Kagame arajya i Bruxelles, azanayobora Rwanda Day

 Perezida Kagame arajya i Bruxelles, azanayobora Rwanda Day

Perezida Kagame mu bihebishize ubwo yari ageze i Amsterdam kwitabira Rwanda Day yahabereye

Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 07 Kamena Perezida wa Repubulika Paul Kagame arerekeza mu Bubiligi mu nama yiga ku iterambere mu bukungu no kugabanya icyuho hagati y’abakire n’abakene.

Perezida Kagame mu bihebishize ubwo yari ageze i Amsterdam kwitabira Rwanda Day yahabereye
Perezida Kagame mu bihebishize ubwo yari ageze i Amsterdam kwitabira Rwanda Day yahabereye

Ni inama ngarukamwaka (Annual European Development Days Forum) yatumiwemo na Perezida wa Komisiyo Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi Jean-Claude Juncker, inama yitabirwa n’abafata ibyemezo muri Politiki, abahanga mu bukungu  n’izindi mpuguke mu mibereho myiza n’iterambere rya muntu.

Iyi nama kandi iritabirwa n’abandi bayobozi nka Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida wa Senegal, Togo, Malawi, Guyana, Guinea, Minisitiri w’intebe wa Norvege n’abandi.

Iyi nama irahuriza hamwe abantu barenga 5,000 baturutse mu bihugu 140, barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, inzobere mu iterambere, abashoramari, abaharanira impinduka ndetse n’abahagarariye urubyiruko. Iyi nama itegurwa na Komisiyo y’Ibihugu by’Uburayi yashyizweho mu mwaka wa 2006, ikaba ifatwa nk’urubuga umugabane w’Uburayi wunguranaho ibitekerezo ku iterambere mpuzamahanga.

Perezida Paul Kagame aravuga ijambo mu muhango wo gutangiza iyi nama, ijambo rizibanda ku ngingo eshatu arizo: Iterambere ry’inzego z’abikorera, uburinganire bw’abagore n’abagabo ndetse na gahunda zo guteza imbere urubyiruko.

Mu ruzinduko rwe kandi mu Bubiligi Perezida Kagame azagirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi Charles Michel ku itariki ya 8 Kanama 2017.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi Olivier Nduhungirehe yabwiye RBA ko Perezida Kagame yatumiwe nk’umuntu wagize uruhare runini mu kuzamura imibereho y’Abanyarwanda bityo akaba ashobora gusangiza abandi uburanaribonye muri uru rwego.

Amb Nduhungirehe yavuze ko nyuma y’iyi nama y’iminsi ibiri, Umukuru w’igihugu azayobora inama ihuza Abanyarwanda baba mu mahanga izwi nka Rwanda Day.

Yavuze ko kugeza ubu mu Bubiligi haba Abanyarwanda barenga ibihumbi bine, kandi ngo n’abandi batuye hafi y’Ububiligi bazaza kwifatanya na bagenzi babo mu kwizihira Rwanda Day iba buri mwaka mu mijyi y’ibihugu bitandukanye by’amahanga.

Rwanda Day yabaye umwaka ushize yabereye muri Leta zunzeu ubumwe z’Amerika mu mujyi wa San Francisco mu Majyaruguru ya Leta ya California.

Muri Rwanda Day 2016 abayitabiriye baganiriye ku cyakorwa ngo bateze imbere umuco nyarwanda kandi birinde gufata ibiturutse hanze byose ngo babigire ibyabo.

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugomba gukora cyane rukagira ibyo rwigezaho bityo naryo rukabona ibyo rugurisha abandi, rugatera imbere.

UM– USEKE.RW 

en_USEnglish