“Nta mpamvu y’uko Africa n’Uburayi byarebana nk’ibitezanya ibibazo” – Kagame i Bruxelles
Bruxelles – Mu nama mpuzamahanga ya European Development Days Conference Perezida Kagame yavuze ku ngingo zo guteza imbere abikorera, guteza imbere uburinganire bw’abagabo n’abagore, guteza imbere urubyiruko no ku kibazo cy’impunzi n’abimukira. Yavuze ku mibanire ya Africa n’Uburayi aho abona ko iyi migabane idakwiye kurebana nk’itezanya ibibazo ahubwo ikwiye gufatanya kubikemura.
Iyi ni inama ngarukamwaka Perezida Kagame yatumiwemo na Perezida wa Komisiyo Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi Jean-Claude Juncker, inama yitabirwa n’abafata ibyemezo muri Politiki, abahanga mu bukungu n’izindi mpuguke mu mibereho myiza n’iterambere rya muntu.
Iyi nama ihurije hamwe abantu barenga 5 000 baturutse mu bihugu 140, barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, inzobere mu iterambere, abashoramari, abaharanira impinduka n’abahagarariye urubyiruko.
Muri iyi nama yatangijwe muri iki gitondo, Perezida Kagame yavuze ko imbaraga n’ubushobozi bw’urubyiruko aribyo bituma hari ibishya bigerwaho, ko ariyo mpamvu u Rwanda rwashyize imbaraga mu ikoranabuhanga cyane cyane ICT no gukwirakwiza Internet.
Perezida Kagame yabwiye iyi nama ko abikorera bakomeye batuma habaho amahirwe menshi y’umurimo Leta yonyine itabasha gutanga.
Iyi ngo niyo mpamvu u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gutuma igihugu kiba ahantu horoshye gukorera Business ku isi.
Ati “Ariko kandi ntibishoboka gutekereza izi nzira zigana ubukungu uburenganzira n’impano by’abagore bidahawe nabyo umwanya wabyo wose. Niyo mpamvu u Rwanda rutashyizeho gusa amategeko azamura uburinganire anaha umugore uburenganzira ku izungura no guhagararirwa muri Politiki ahubwo runakomeje umuhate mu guhindura imyumvire y’abantu.”
Yatangaje ko Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wakomeje kuba umufatanyibikorwa mwiza w’u Rwanda mu bikorwa byarwo, inkunga yabo ngo yafashije u Rwanda kandi rurayishimira.
Perezida Kagame yavuze ko amajyambere arambye ashingira ku musingi wa Politiki nziza.
Ati “Nubwo abantu bavana amasomo anyuranye mu mateka yabo kugira ngo bashyireho imiyoborere igendanye n’uko bameze, hazagumaho umwanya wo kungurana ibitekerezo n’ibiganiro n’inshuti.”
Avuga ku bibazo by’impunzi n’abimukira ubu byugarije isi, yavuze ko usanga biterwa na politiki mbi z’igihe kirekire.
Kandi ko gushakira amahoro abandi mu kubategeka ko babaho mu mibereho y’abandi bizahora biteza ibibazo kuri buri ruhande.
Ati “Iki nicyo gikwiye gukemurwa vuba. Nitugira ibiganiro birimo ukuri kandi bireba imbere, turabona ko nta mpamvu y’uko Africa n’Uburayi byarebana nk’ibitezanya ibibazo.”
Avuga ko ku banyaburayi n’abanyafrica uyu munsi, icyemezo cyo kuva mu gihugu ubundi gihera ku kuba umwe yumva ko ibyifuzo n’ubushobozi bye bitari kugerwaho iwabo.
Ati “Twarushaho gukora neza. Hari inshingano n’amahirwe kuri twese mu gufatanya. Tugomba gufatanya kongerera imbaraga abikorea, abagore n’urubyiruko mu kubaka ibihugu bituje kandi bikungahaye.”
Nyuma y’iyi nama Perezida Kagame ejo kuwa kane azagirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi Charles Michel ndetse anaganire n’abanyarwanda baba mu Bubiligi no hafi yaho muri Rwanda Day ya 2017.
UM– USEKE.RW
22 Comments
President Paul Kagame, umunyamahoro , umuyobozi uboneye niyo mpamvu abanyarwanda ariwe dushaka , ibyo avuga ni ukuri kose nta kureba nkabatezanya ibibazo aho kumva ko ahubwo byakabaye aho gafashanya kubikemura
aha President ndamwumva cyane , turashaka isi y’amahoro nta mpamvu yuko abantu turebana ayingwe aho gushaka uko ibibazo dufite bikemuka , erega nibaze kwigira ku Rwanda kuko twese ibyo bita gutahiriza umugozi mwe , gashakira hamwe umuti w’ibibazo dufite
@Kalisa,Urashaka ko baza kubigiraho ukuntu bikorera ibiseke basaba ko itegekonshinga rihinduka? Uransekeje kbs. Yewe na Nkurunziza nawe ngo ari gushaka guhindura itegekonshinga.Harya we bazavugako atabifitiye uburenganzira bashingiye kuki?
@Kumiro. Ariko se wowe Nkurunziza umuzanye hano namunagani? Niba umufana wamusanze hakurya y’Akanyaru ariko ugaha abanyarwanda amahoro.
Iyi ni imvugo ya politiki. Abanyaburayi iyaba bataduteraga ibibazo, cyane abo mu bihugu byahoze bikoloniza Afrika, ntabwo ibyinshi mu bihugu by’uyu mugabane biba bifite abaturage bakennye kurusha uko bari bakennye biriya bihugu byitwa ko biduhaye ubwigenge. Nibo bagiye bahirika ubutegetsi bwitorewe n’abaturage ndetse abenshi mu bayobozi b’imena baricishwa, bashyigikira ingoma z’igitugu kugeza n’ubu, bakwiza intwaro mu bihugu bagiye boshya abantu b’ibikoresho byabo kubishoramo intambara, baracyadusahura amabuye y’agaciro n’umusaruro w’ubuhinzi bitongerewe agaciro, baracyaduha imyenda itagira icyo imarira abaturage bazayishyura, n’ibindi umuntu atarondora.
live long my President, every time you give a point , hope they have cleary understood you
iri ni isomo imigabane yose yakabaye yumva rwose , dukunda cyane President wacu ahorana inama zifasha cyane
Ariko Paul Nta katubeshye , uravuga ko watanze internet mu Rda , ntizikora. Watanze itegeko ryo gufungira urubyiruko kwa Kabuga , abandi , ba kabatwikira Muri Ruhurura ,
@Karoli omega. Ntugasebanye kandi ntukabeshye uko ungana uko, urasebya u Rwanda. HE Kagame ni ingenzi, ni intwari, ni umuntu utareba igice kimwe ahubwo areba Abanyarwanda bose muri rusange.
Abapfa bo bazaguma gupfa n’ubwo bidakabije. Ikibazo cy’umutekano si icy’umuntu umwe, kiratureba twese. Abantu babi bazahoraho. Fata urugero rwawe. Nawe ubwawe utinyuka kubeshyera umukuru w’igihugu ubizi neza ko ubeshya kandi ukabikora ubishaka, ubona utaniyehe n’izo nkozi z’ikibi zatwitse bajya bana bo kumuhanda??
Bravo Kagame. Turi maso kandi tuzabigeraho
@Kiiza, nonese ntibatwikiye abana muri ruhurura na lisansi haraho abeshye? Ese iperereza ryatanze iki? Ntirimeze nka rya rindi riri gukorwa kuwagonze Assinapoli Rwigara?
@omega ibyo uvuga byose ntacyo bihindura kuri reality…u RWANDA uvuga turubamo tuzi ibyo presisdent akora..kandi tuzi ko naba haters nkawe bariho so…you are waisting your time fool!
@omega ibyo uvuga byose ntacyo bihindura kuri reality…u RWANDA uvuga turubamo tuzi ibyo presisdent akora..kandi tuzi ko naba haters nkawe bariho so…you are waisting your time fool!
Karoli wowe watanze iki cg wumva watanga iki? Abantu mwanga amahoro ntacyo atwaye. I support you my president, move forward we are right following you in full commitment.
Ibyo uvuga se urabivuga uri kwakabuga cyangwa utwikiririye muri ruhurura? Niba ariko abafunga abafunga neza muri kuri internet ibitekerezo byanyu bitambuka. Kandi ntagihe bene nkamwe muzabura muri society.
Long live my President Kagame. Nkunda ko utabura no kubabwira ukuri. Ikibazo cy’abimukira bava muri Africa na Mid-east na Islamic Extremism Abazungu bari kugiterwa na Politiki mbi yabo ku bihugu bya Africa n’abo barabu yatumye bikomeza gukena no kubamo intambara z’urudaca.
Perezida Kagame yabivuze neza cyane ko ingaruka zo gushaka ko tubaho uko bashaka atari twe zigeraho gusa ahubwo nabo bari kuzibona. Kandi gufatanya no kubahana koko nibyo gusa byarangiza ikibazo kuko ubu njye nvuga ko kiri ku ntango ahubwo ntacyo barabona.
Wakoze Perezida kubabwiza ukuri
@Fidèle, harya intambara abantu twitabiriye turi benshi ntabwo yarigamije guha ubwisanzure na demokarasi turwanya akazu n’abantu bihariye ibyiza byose by’igihugu? Irondakoko nirondakarere?
Reka ntimugafate ibibazo byose ngo mubyegeke ku bazungu. Ubu se Eritrea hari intambara iriyo ? Ko birirwa bahunga, usohotse igihugu akaba adashaka kugisubiramo. Africa ifite abategetsi babi, ibisambo, injiji, ibyihebe, criminals, mercenaries, abagambanyi,… kandi badashoboye ikintu na kimwe. Ibi nibyo bitera ubukene bubyara ubuhunzi, nabwo bukavamo abagwa muri mediteranee. Uzumve ko hari umuperezida n’uwme ubikomozaho muri ya circus yabo bajyamo Addis Ababa.
Ibi byose bizakemurwa no kukijijuka kw’abanyafrica, ni uko nabonye izpo nyangabirama zahereye mu mashule akaba ariyo zizambya ngo hatavamo future leaders.
@Kayisime ubivuze neza.Igihugu nka Eritréa kirababaje cyane utanze urugero rwiza.Wajya kumva ngo nincuti yu Rwanda ngo Obiang Ngwema ninshuti yu Rwanda.Ariko iyurebye neza usanga haribyo abo bayobozi bahuriyeho.
buri gihe president wacu aba afite ingingo ihamye yo kubabwira kandi ikabageraho bose bakayumva , abanyabrayi rero bareke kumva aribo bagena uko abanyafrika tubaho , ahubwo bumveko turi abafatanya bikorwa ubundi dushyire hamwe isi igire amahoro
@Kamanzi, uwakwibariza ikibazo kimwe.Ingero z’ibihugu muri Africa zagize abayobozi barambye kubutegetsi bikarangira neza? Ujanishe hanyuma umbwire.
Njyewe ikinsetsa buri gihe nuko avugabanda burigihe ariko ntarebe ibibera mu Rwanda.abanyamakuru bahunze abantu bamariye mumagereza bazira ibitekerezo byabo.ubucamanza bubogamye nibindi byose bibi biranga ingoma zigitugu.
Ariko karori ko uvuga ibibi gusa ntanibyiza ubona koko kubeshya byo ndabona ubitsimbarayeho hanyuma ukabyitirira HE Paul Kagame.
Comments are closed.