Digiqole ad

Iburasirazuba: Inzara iri gutuma bamwe basuhukira mu mahanga

 Iburasirazuba: Inzara iri gutuma bamwe basuhukira mu mahanga

*Ingo 10 mu mudugudu umwe zarasuhutse
*Imirenge ine muri Kayonza yugarijwe n’inzara
*Abasuhutse ngo harimo aberekeje muri Uganda
*Izuba ryinshi ryakurikiwe no kurumbya nibyo nyirabayazana

Mu turere tumwe na tumwe mu Ntara y’Iburasirazuba haravugwa amapfa akomeye yateye kurumbya biviramo abaturage batunzwe n’ubuhinzi gusonza. Abaturage bamwe bakaba ubu barahungiye iyi nzara muri Uganda nk’uko byemezwa n’abasigaye. Ubuyobozi busaba abaturage bafite iki kibazo guhagarara gitore bagafatanya gushaka igisubizo cy’iyi nzara.

Ibishyimbo bari gusarura henshi byarumyekubera izuba
Ibishyimbo bari gusarura henshi byarumyekubera izuba

Ahavugwa iki kibazo ni mu mirenge imwe n’imwe y’uturere twa Ngoma, Kayonza na Kirehe. Mu murenge wa Rwinkwavu abahatuye bamwe babwiye Umuseke ko bafite ikibazo cy’inzara kubera kurumbya.

Martha Ndererimana w’imyaka 60 utuye muri uyu murenge ati “Inzara yaratwishe bamwe barasuhutse bagiye Buganda abandi bagiye mu Umutara gupagasa mbese ubuzima ntabwo”.

Mugenzi we witwa Muhirwa Deo ati “Turahinga ariko niyo bimeze bikagera igihe cy’ururabo (ibishyimbo) bigahita byuma, ubu nuko twe tudafite aho dusuhukira tuba natwe twaragiye”.

Inzego zibanze ziremeza ko hari ingo zamaze gufunga imiryango y’amazu yabo . Reverien Niyotwagira umuyobozi w’Umudugudu wa Byimana, mu kagari ka Nkondo, aremeza ko hamaze kubarurwa ingo icumi zasuhutse kubera iki kibazo cy’amapfa.

Umuyobozi w’Intara y’u Burasirazuba Madame Uwamaliya Odette avuga ko iki kibazo gihangayikishije Intara gusa ngo hakaba hagiye gushakwa ingamba zirambye.

Goverineri Uwamaliya ati “Turabizi ko hari ibice binini byahuye n’izuba ryinshi ariko nakubwira ko ubu aricyo kibazo turiho kuri iyi saha. Turimo kureba uko twagikemura ku buryo burambye hatunganywa ibishanga hakaboneka amazi ahoraho, gusa twari twagerageje guha ibiribwa abari bashonje cyane(bamwe)”.

Guverineri Uwamaliya agaya bamwe mu baturage bahungiye mu bindi bihungu, ngo bari bakwiye guhagarara gitore bagafataniyiriza hamwe nk’abanyarwanda hagashakwa igisubizo cy’iyi nzara.

Iki kibazo cy’amapfa cyugarije abatuye cyane cyane mu mirenge ine y’Akarere ka Kayonza ariyo Rwinkwavu, Murama, Mwili na Kabare naho mu karere ka Kirehe aho ivugwa cyane ni mu mirenge ya Nasho na Mpanga, hamwe n’akarere ka Ngoma mu murenge wa Rukumberi.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

28 Comments

  • Guverineri we, ribara uwariraye!!!

  • Umudonga wundi ngo ntukuza gusinzira koko.

  • Birababaje kubona mu Rwanda hari ikibazo nk’iki, kandi abayobozi b’aba baratanze amaroporo ko ibintu ari Sawa. Aliko burya ntiwahisha umwotsi, uko biri kose uragutamaza. Nabo babyemeye kuko abantu bahunze. Naho kuvuga ngo bahagarare gitore, ni uko atari wowe. Mwebwe ntimwabyumva kuko n’izuba ntimuryumva muba muri muma V8,TX-L, mukayavamo mwinjira mu mitamenwa, amamiliyoni yinjira ku kwezi. Ahubwo mwakabaye intore abo ntibagasuhutse. Byibuze mwakwigomwa no kuzi za mission mukazibaha kuko ubwazo aba ari akayabo.
    Nta ntore y’inzara.

  • ariko yee…wahagarara gitore ute ushonje koko…???

  • Uyu gouverneri azi gushinyagura gusa.

  • Guhera mu kwezi kwa cumi k’umwaka ushize, abantu bari batangiye kuvuga ko MINAGRI ikwiye gutangira gufata ingamba kuko byagaragaraga ko imvura igwa nabi hari abaturage batazeza, ikabatabariza hakiri kare. Nyamara muri uku kwezi ni bwo Minister Mukeshimana yongeye gushimangira ko nta nzara iri mu gihugu, ngo uretse mu mirenge imwe ya Nyagatare. None nimunyumvire, ngo abashonje ntibakwiye guhunga, bakwiye guhagarara gitore. Mu yandi magambo, ubu ikibazo si inzara, ikibazo ni abayihunga. Gusuhuka ushonje bibaye ubugwari, kuko intore itaganya. Kandi ntimwibwire ko ikibazo kiri mu Burasirazuba gusa. Yenda nuko bo hari uko bataka ijwi ryabo rikumvikana kurusha ahandi, dore ko ari na ho haba imiryango n’imishinga ifasha abaturage kurusha ahandi mu gihugu. Cyangwa nuko banafite aho basuhukira biboroheye kurusha ahandi, ingozitagituwe kuzihisha ntibishoboke, dore ko nk’uwo mu Majyepfo cyangwa mu Burengerazuba kwambuka umupaka asuhuka, ajya mu Burundi cyangwa muri DRC, byaba ari nko guhungira ubwayi mu kigunda.

  • Eh, ibi binyibukije 1989 bahagarika pate jaune, Presiden amaze kuvuga ngo igihugu kirihagije, maze inzara ikahuka mu bantu. Babara abanyagikongoro baba bararokotse Kibeho ubu bakaba bakiriho !

    “Intore ntiganya, intore ntihunga inzara !”

  • Guhagarara gitore, guhagarara bwuma!!! Buriya Uwamariya ntarasonza na rimwe cyangwa ngo aturane n’abashonji? Ahubwo se umushonji arahagarara? Abagifite akabaraga bashushwa bajya gupagasa bagasiga boroshe ingarisi zabo batazi niba hari uwo bazasanga akirimo akuka none ngo bahagarare gitore? Hari Abategetsi bapfa kuvuga ibyo babonye nyuma bikazasigara mu mitwe, mu mvugo,y’abantu benshi ndetse bakabicamo imigani, n’iryo ryo guhagarara gitore ukareka gushushwa ujya guca inshuro cg gusabiriza, iryo jambo ntaho ritaniye n’iry’undi wavuze muri 1973 ngo Abo bahunga barahunga iki? Bayobozi mujye mwitondera ibyo muvuga

  • Koko agahwa kari kuwundi karahandurika!!! Nta guhunga inzara ikubabaga…..kandi umuhanzi yaravuze ati nta je t’aime inzara igutema amara………Ni akumiro k’abayobozi!!!

  • Igitangaje nuko 95% abanyarwanda ari abahinzi, bivuze ko MINAGRI ariyo shingiro ry’igihugu. Ikibabaje ibishanga byeraga mu gihe cy’izuba byujujwe ingomero ibindi birimo umuceri nawo bigaragara ko wananiranye rwose, abaturage barohama mu ngomero ahahoze imirima yabo bashakamo amafi yo kurya; guhuza ubutaka! Ngo n’amahanga arabikora! Abahuje ubutaka bakitwa ba rwiyemezamirimo! byose MINAGRI ikabaha umugisha. Kugeza ubu mu Rwanda ikitwa ibiribwa kirahenze cyane, abahingaga bagasagurira amasoko barananijwe ubu bahinga bahinga ibyo kwirira gusa mu rugo kuko ntiwakweza ngo bakurangurire ku biciro byabo, amaherezo n’inyanya zigiye kujya ziva imahanga.

  • Ndatekereza ko ikibazo cyinzara gikwiriye kwigwaho kuko si iburasirazuba gusa munyarukire Kamonyi murebe uko byifashe

  • Kera muri za 80’s aha iwacu wajyaga kubona ukabona Burugumestiri (ni nka Meya w’ubu) akugezeho iyo mu murima arimo atembera mu giturage, agahagara mukaganira, akakubaza uko uko ubuzima bumeze, ibibazo mufite; yamaraga nk’iminota 20 muganira hanyuma akikomereza, akagenda abanyuramoooo, nimugoroba agasubira kuri komini, ukazagira utya nka nyuma y’umwaka ukongera ukamubona atembera n’amaguru iyo mu ntoke no ku gasantere.

    Uyu munsi, uretse na meya ubwe, gitifu w’umurenge wakwemera kwisiga ibyondo n’ibishokoro cg kugaragara avugana n’umuturage wanduye urimo guhinga epfo iyo mu kabande ubanza ahari ijuru ryahanuka rikagwa ku bantu. Cyakora icyo twe abaturage tumenya ni ikimodoka cye gipfutse ahantu hose ku buryo udashobora kumubona, buri gihe kitunyuraho kiruka amasigamana gitumura ivumbi, mu kanya kikaba kirahinduye kigendera mu bicu !

    Uwapfuye yarihuse atabonye u Rwanda rwo mu kinyejana cya 21, abaturage bageze aho babwirwa ko bagomba guhagarara hamwe inzara ikabadiha, bityo bakaba bagaragaje ubutore bwuzuye !

    Biragaragara ko uyu gavana Uwamaliya Odette ananiwe biteye isoni, twasabaga Peredida Kagame ko yamushakira ibindi akora, akatwoherereza undi, kandi mbere y’uko tujya mu matoro umwaka utaha.

  • Ushonje ntiyumva! Bavandimwe, tureke amarangamutima, ahubwo dushake uburyo twatabara abo bavandimwe bishwe n’inzara. Abayobozi bari bakwiye gutabaza Igihugu cyose, tugakora fundraising, kugira ngo ibyokurya biboneke! Igihugu cyose ntabwo imvura yabuze. Ngo Imana itera amapfa ni nayo itanga aho bahahira! Tureke kubakina ku mubyimba inzara ivuza ubuhuha, ahubwo tugire umutima utabara! Murakoze, Imana ibidufashemo.

  • Uyu Gov. uwamuraza ubusa nka kabiri konyine, bikaza byiyongera ku bana be birukanye mu mashuri kubera kubura school fees, maze nkareba ko ibyo abwira abandi ngo bahagarare gitore we yabishobora!Aho gushaka uko yaramira abaturage ashinzwe bagiye kwicwa n’umudari, ngo bahagarare gitore inzara ibice!? Dear Governor!

  • Nta gitangaza ko ibibazo bimwe na bimwe bitungura abayobozi kuko usanga abenshi muli abo bayobozi batabana n’abaturage ku nzego nyinshi. Baza ku kazi bakitahira mu mijyi aho badafitanye ihuriro n’abo bayobora. Harakwiye ko batura hafi y’abo bayobora.

    Umuturage w’i Kayonza muli 2008 ubwo namubazaga niba akoresha ifumbire yaranshubije ati “Ifumbire n’amazi”. Icyo gisubizo cye gikubiyemo byinshi. Yanyeretse umugezi unyura hafi y’iwe ati: “iyaba leta yadufashaga aya mazi ahora aducica agakoreshwa mu kuvomerera imyaka kuko ikibazo tugira hano ni amapfa, iyo imvura yaguye neza tureza nta kibazo”. Ahubwo akali kera n’aliya mazi nayo tuzagera ubwo tutayabona kuko isuri aho kugabanuka iliyongera mu turere twose tw’u Rwanda.

  • Reka nsubize Uwitwa Nkamata yavuze neza kandi siwe gusa abantu bose banditse ibitekerezo byabo batekereza neza kurusha Uwamariya Odetta mbese iriya V8 idafite Esansi yagenda ? Oya kuko iba ishonje none ngo Bahagarare gitore inzara ibahonde!!! umugizi wa nabi aguteye mu nzu uritabara cyangwa ukamuhunga ariko ibyiza ni ukumuhunga niba bishoboka naho ubundi yaguhitana. Prezida Please tugoboke udukize uri kudufatànya n’inzara

  • U Rwanda rukwite gushaka uko rwateza imberr ubushakashatsi cyane k ubuhinzi,ubuzims,ibidukikije!!ibibazo byinshi biterwa nuko nta bushakashatsi bukomeye buhari

  • Hahaaa, aba bategetsi (bambe ngi ni abayobozi mawe!) bari so disconnected n’abo bategeka ku buryo buteye ubwoba pe ! Uyu Governor ejo namubonaga na minister ku ruganda rwa steelRwa. Ese ubundi ibibazo by’abakora mu nganda ziri mu Ntara ye bigomba guhagurutsa minister i Kigali ari uko byagenze gute ? Ese gavernor ntamenya ibibera mu ntara ategeka, ese nta bubasha afite bwo gufata ibyemezo, minister niwe ubufite wenyine ?

    None dore arihanukiriye ati abaturage kugirango berekane ko ari intore bagombye kuguma hamwe. Nibakuvaneho, bazane abandi nabo bakomeze keretse niba ari bya bindi ngo ntawe uhindura ikipe itsinda, ariko ubundi urananiwe pe !

  • Data weeeeeeee….!!!! Ngo nibahagarare gitore? uyu gavana ni umuti w’amenyo koko! ahubwo nkaho yakoze declaration ko intara yugarijwe ikeneye imfashanyo, nyumvira kweri. ariko abayobozi nkaba kuki bateguzwa koko?

  • MURABESHYA MU RWANDA NTA NZARA IHARI N ABO BIHA GUHUNGA SI INTORE KUKO INTORE NTIGANYA ISHAKA IBISUBIZO…LOL HHHHH

  • DEAR GOVERNOR, PLZ….

  • Umuti w’ikibazo si ukugihunga ahubwo ni ugushikama ukakirwanya butwari,none se ko basuhuutse igihe imvura izagarukira izasanga ndee

    • Umuti w’ikibazo si ukuguma aho ngo abantu bicwe n’inzara. Umuti wa vuba ni uwo kujya gushaka aho ibiribwa cg frw biboneka abantu ntibicwe n’inzara, hanyuma umuti urambye ni uko hashyirwaho abayobozi bashoboye gukemura ibibazo by’abaturage kandi babakunda.

      Naho ibyo kubwira abaturage ngo nibagume hamwe bicwe n’inzara, ababyeyi bamabre ubusa imbere y’abana ni agashinyaguro, ni ubugome.

    • Just we uri inanga rwose. ubwo se nibicirwa n’umudari mu mazu yabo imvura aho izagwira izabanza ibazure babone guhinga!? Amapfa iyo yateye gusuhuka ni ibisanzwe. Naho uwo so called muyobozi simututse ariko arakaburara yumve! Tugire umutima utabara.

  • uko mbibona nihatagira ingamba zifatwa n’ahandi inzara izahagera kuko isi yugarijwe n’ihindagurika ry’ikirere.
    hakwiriye gushyirwaho ibigega binini bibika amazi muri buri kagali k’igihugu akabikwa mu gihe hari imvura nyinshi akazafasha abaturage mu gihe cy’izuba.

    Hakwiriye gushyirwaho ikigo gishinzwe imibereho y’abaturage. Kigahabwa inshingano yo kureba ibibazo biri mu miryango haba mu buhinzi, imirire, isuku, imiturire, ubuzima,uburezi nk’uko hariho ikigo cy’igihugu cy’iterambere

  • Muraterana amagambo mukirengagiza ihindagurika ry’ikirere; ikindi ubuyobozi ntibubona ko uduce tumwe natumwe tumaze kuba ubutayu ibiti byakabafashije byarangiyeho.

    Abayobozi babwiwe ko hagiye kubaho ihindagurika ry’ikirere ariko ntibibuka ko abo bayobora bizabagiraho ingaruka. Ubwo zitangiye rero ntibicuze kuko gusuhuka bitandukanye no guhunga.

  • Ariko ubundi, reka nibarize, Abagavanazi (Governors)bamaze iki? Ba Meya ntibahagije?
    Awabimenya yatubwira!

  • nugusenga imana ikadutabara kuko niyo ifite ububasha hejuru y’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere cy’ugarije isi mana ndakwinginze ngo udutabare

Comments are closed.

en_USEnglish