Min.Uwacu yanenze abayobozi bavanga indimi iyo babwira abaturage
- Ababyeyi bakwiye kuganiriza abana babo mu kinyarwanda.
- Abayobozi, abahanzi, abanyamadini n’abanyamakuru bagomba gukoresha indimi abo babwira bumva
- Iterambere n’ubusirimu ngo ntibikwiye kutuvana kuri gakondo yacu
- Hagiye gutangira ikiciro cya gatatu cya kaminuza kigisha Ikinyarwanda
Mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’ururimi kavukire, uba tarikiya ya 21 Gashyantare buri mwaka, minisitiri w’umuco na siporo yavuze ko ikinyarwanda nk’umuyoboro unyuzwamo indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda kigomba gusigasirwa kigakoreshwa kitavanzwe n’izindi ndimi. Yavuze kandi ko nta terambere rirambye rishobora kugerwaho mu gihe umuco utabaye igicumbi cy’iryo terambere.
Kuvangavanga indimi ni kimwe mu bibazo byagarutsweho na benshi baba intiti, abayobozi ndetse n’abaturage nk’igituma ururimi rw’ikinyarwanda rutagumana ubusugire ndetse bigatuma rwangirika.
Minisitiri wa siporo n’umuco Uwacu Julienne yasabye ababyeyi kujya bigisha, banaganiriza abana bakiri bato ururimi rw’ikinyarwanda. Yavuze ko umwana ururimi yumva akanavuga neza ari urwo yatojwe n’ababyeyi.
Abarezi nabo ngo bagomba gufasha abana kumva neza ururimi baba baratojwe n’ababyeyi, kugirango ubumenyi babatoza bujye bwiyongera ku burere.
Minisitiri Uwacu yagarutse ku bayobozi bavanga vanga indimi iyo babwira abaturage. Ngo bikagora abaturage kumva ibyo bateguriwe.
Ati: “Hari ubwo bigorana ko abaturage bumva neza ubutumwa twabageneye bitewe n’ururimi twakoresheje.
Niba umuyobozi adashobora guha abo ayobora ubutumwa bwumvikana biragoye cyane kuzategereza ko abo ayobora bashyira mu bikorwa ibyo abategerejeho. Abayobozi bafite inshingano zo zo kumvikana nabo ayobora.”
Yanasabye kandi abahanzi, abanyamakuru ndetse n’abigisha ijambo ry’Imana kujya bakoresha ururimi ababakurikiye bumva ngo kuko bakurikirwa n’abantu benshi kandi ngo ibyo bageza ku banyarwanda biba ari ingirakamaro.
Ubusanzwe ni byiza kumenya indimi z’amahanga zikenewe cyane kubera aho isi igeze mu iterambere, ariko ngo ibi ntibikwiye gukuraho kumenya no kuvuga neza ikinyarwanda. Gutera imbere no gusirimuka ngo ntibigomba kuvana abanyarwanda kuri gakondo yabo.
Yasabye abanditsi n’abahanzi gukomeza kwandika no guhanga , ariko anasaba abanyarwanda b’ingeri zose guha agaciro ibihangano ndetse n’ibyanditswe n’intiti kuko ngo baba babyanditse ngo bigirire akamaro umuryango nyarwanda.
Leta y’u Rwanda mu gushyira imbaraga mu kurinda no gusigasira ikinyarwanda yashyizeho Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco. Ngo ikomeze kurinda no gusigasira ikinyarwanda.
Iyi nteko yakoze ibikorwa bitandukanye birimo kwandika ibitabo bitandukanye bigaragaza imikoreshereze y’ikinyarwanda. Nk’ikitwa “ Ntibavuga bavuga”.
Inteko y’Ururimi kandi iritegura gusohora inkoranya irimo amagambo y’amuga. Amagambo mashya yeremwe azajya akoreshwa mu myuga itandukanye.
Mu gusigasira no guha agaciro ikinyarwanda muri kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi hagiye gutangizwa icyiciro cya gatatu cya kaminuza cyigisha ikinyarwanda.
Mu nama y’umushyikirano ushize mu myanzuro yafashwe hashyizweho umwanzuro ugena imikoreshereze y’ikinyarwanda. Ikinyarwanda kandi kiri mu ndimi eshatu zemewe gukoreshwa mu buyobozi.
Ikinyarwanda ngo abanyarwanda bategetswe kukirinda nk’uko abanyarwanda bose bategetswe gukunda igihugu no kukirinda.
U Rwanda rwijihije uyu munsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ikinyarwanda kinoze ishingiro ry’uburere n’ubumenyi.”
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
12 Comments
ko mbona se na Perezida Paul Kagame avanga indimi iyo atubwira? avuga English nkaho twese twize English. Ministri w’UBUZIMA ,DR Binagawaho Agnes,nta KINYARWANDA avuga: aradutuka yivugira mu ndimi z’amahanga. Yewe umuco wacu warazambye
Wibeshya sha! Perezida ntajya avanga indimi. Avuga mu cyongereza iyo hari abanyamahanga bahari agira ngo nabo bumve ibyo avuga. Witubeshya rero nkaho tuba Canada
Ejobundi avugako azahitinga Kikwete yarari kubwirabande? Surubyiruko rwabana yarari kubwira rwa Unity club?
Witubeshya; HE ntavanga indimi. Ahubwo iyo abo abwira harimo abanyarwanda n’abanyamahanga abanza akabwira abanyarwanda mu kinyarwanda hanyuma akabona kubwira n’abanyamahanga. Kandi ikinyarwanda cya HE kirasobanutse ntavanga peeee. Keep it up our president
Nyakubahwa umukuru w’igihugu ntavanga indimi avuga ikinyarwanda gisobanutse ahubwo igitangaje ejo numvise Dr Vuningoma avuga avangamo n’amagambo y’indumi z’amahanga birantangaza.
Ce qui se conçoit bien s’énonce clairement – Et les mots pour le dire arrivent aisément.
L’Art poétique (1674)
Nicolas Boileau-Despréaux
Références de Nicolas Boileau-Despréaux
Read more at http://www.dicocitations.com/citations/citation-58059.php#BeSO1SfOWqsGyvS8.99
None se iyo indimi ebyiri zemewe kuzivuga hari ikibazo kiba kirimo?
Kuzivuga zombi, no kuzivanga biratandukanye musaza! Umunsi mwiza.
Dore uko baba bavuga <<Nta muyobozi ukimenya ikibazo. bagezwaho ishuzi.bakazasesinga bagasanga ari polobulemu zikomeye bagomba kudilinga binyuze murmobilayizeshoni.bagahita benfominga izindi strakazi bahereye kuri meya na gavana. Investigesheni zigakorwa ubundi ripoti ikaba sheyadi kubo bireba.bagahita binshuwaringa otoritizi Ku iyo kese yabaye sovedi ahanini babikesheje kopereshoni buriwese yamanifestinze.
hahahah
Hahaha. Urandastandinga rwose pozitiveli.
Hahahah,
Bamwe na bamwe ahubwo kuburyo rimwe na rimwe wakwibaza uti ese avuzi iki bikakuyobera. Hari n’igihe rero HE ahita amubaza ati mbese ubwo uvuze iki, Abanyarwanda bakuye iki mubyo uvuze. Umusaza wacu we mu mureke rwose, arasobanutse kandi turamushyigikiye.
Hahahah muransetsekeje, none se murumva yavuga Ikinyarwanda gusa ahantu hakoraniye n’Abanyamahanga.Ni ngombwa ko nabo abibwirira mu rurimi rwabo kavukire bakumva neza icyo aba ashaka kubagezaho. Uko byagenda kose ni ngombwa ko twasigasira Ururimi rwacu, nirwo Shingiro y’Isano y’Umuco dufite nk’Abanyarwanda.
Mugire amahoro y’Imana
bavuge ikinyarwanda mubaseke?muzamenyese ko bazi ikizungu ryari?ahubwo bose bazerure bivugire English nkuw’ubuzima yenda batange nakubusemuzi bisobanuke.naho izo mvange zo numwanda muwundi ukwiriye kujyanwa induba peee.
Comments are closed.