Mukuru wa Kamaliza yakomeje inzira ya murumuna we yo kurera impfubyi
Mariya UWANJYE afite imyaka 65, ni mukuru wa Mutamuliza Annociata umuhanzi wari uzwi cyane nka Kamaliza. Kamaliza apfa yasize impfubyi esheshatu yareraga ku Kimihurura aho yabanaga na Mariya. Mariya yakomeje iki gikorwa cyiza ubu we arera abana 17, nyamara ni umukecuru udafite akazi, udafite umugabo, udafite ikindi icyo aricyo cyose uretse impuhwe z’abagiraneza.
We n’aba bana batuye ku Kimisagara haruguru gato ya Restauration Church hafi y’ibiro by’Umurenge. Muri aba harimo abarangije amashuri yisumbuye, umwe arangije Kaminuza, undi arakiga Kaminuza, abandi bariga imyuga. Abarera kuva ari abana bato cyane.
Mu kwa 11/1996 ubwo murumuna we Sergent Mutamuliza Annonciata yitabye Imana azize impanuka yo mu muhanda, Mariya Uwanjye avuga yasigaye yibaza uko bizamugendekera we n’abana batandatu yari amusigiye aho babaga ku Kimihurura.
Ashimira umuryango Caritas Rwanda wahise umuha inzu aha ku Kimisagara ngo akomeze kurera aba bana.
Ati “Nakomeje umugambi wa mwene maama (Kamaliza) nubwo ntacyo nari mfite cyo kubaha ariko umutima wanjye wari ufunguriye kurerera u Rwanda, sinigeze ntekereza no gushaka umugabo kuva ndi muto, numvaga ngomba kwita ku bababaye, na murumuna wanjye kandi (Kamaliza) niko yari ameze.”
Mariya Uwanjye ugaruka kenshi ku mpuhwe za Yezu na Bikiramariya ngo bo yiyambaza kenshi, avuga ko aba bana be batunzwe n’abagiraneza baza kubasura, abandi bakabarihira amashuri, abandi bakabitaho mu buryo bunyuranye.
Ati “Hari igihe biba bigoye cyane tukabona Imana itwoherereje abafasha abana bakiga, tugakomeza tukabaho.”
Ikimuhangayikisha cyane ngo ni ukuba kugeza ubu adafite inzu azasigira aba bana naramuka atabarutse.
Ati “Nk’ubu mpfuye nibaza uko nabasiga? nibaza aho nabasiga? kuko iyi nzu ni iyo Caritas yadutije. Icyo mba nifuza ni uko twabona icumbi ryacu nibura nazagenda nkabasiga nzi ko mbasize iwabo.”
Kuri uyu wa 22 Gashyantare 2016 Mariya Uwanjye n’abana be basuwe n’umuryango utegamiye kuri Leta witwa EASY AND POSSIBLE, uyu muryango waje kubamenyesha ko kuva ubu watangiye igikorwa bise Kamaliza Project kigamije kwigisha urubyiruko rw’u Rwanda kugira umutima w’impuhwe n’ubutwari nk’uwaranze Kamaliza.
Kamaliza yavutse mu 1954 muri Nyaruguru, ababyeyi be bahungira i Burundi mu 1959 aho yize amashuri i Burundi no muri Congo. Mu 1990 yatabariye u Rwanda, Mariya avuga ko bitabatunguye kuko ngo akiri umwana bamwitaga “Paracommando” kuko yari afite imigenzereze ya gisore kandi akunda igisirikare.
Nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, Kamaliza yitaye ku mpfubyi gusa nk’uko bivugwa na Mariya, ngo kuri Noheli no ku yindi minsi mikuru yabaga yagiye gusura, kuririmbira no kwishimana n’abana baba mu bigo by’impfubyi, adasize na batandatu yareraga ku Kimihurura aho yabanaga na Mariya.
Nyuma yo kumenya neza ibyabo, umuryango EASY AND POSSIBLE ngo washingiye kuri uyu mutima w’impuhwe waranze Kamaliza n’uyu mukuru we utegura umushinga wo kujya bibuka Kamaliza buri mwaka, bagashishikariza urubyiruko kugira umutima nk’uyu wita ku babaye.
Uyu muryango ukaba wahereye ku gusura uyu mukuru we Mariya Uwanjye nawe ufite uyu mutima wo kwita ku mpfubyi, ubu akaba arera abagera kuri 17.
Mariya Uwanjye yashimiye uru rubyiruko igitekerezo cyiza cyo kwibuka murumuna we witabye Imana afite imyaka 42, akavuga ko umurage w’urukundo n’impuhwe ku bababaye yasize yishimiye ko hari abawuzirikana kandi bashaka kuwutoza abandi.
Kamaliza bazajya bibuka batoza abandi urukundo rwamuranze, yamenyekanye cyane cyane mu buhanzi bwuje ubuhanga, mu ndirimbo z’ijwi ry’umwuhariko nka; Humura Rwanda , Laurette , Naraye ndose, n’izindi….
Photos/E.Mugunga/Umuseke
Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW
5 Comments
Amazing things, For sure She deserves the Supports From government and the great award for her Good Heart.
kamalisa yari afite umutima w’urukundo rwinshi, indirimbo ze ndazikunda!
yakoze igikorwa cy’ubutwali. abavandimwe be ni abo gushimirwa, gushyigikira mu gukomeza ibi bikorwa byiza by’indashyikirwa. kurera abana b’imfubyi n’ubwitange bukomeye mbashimiye. Imana izabibahembere. Mariya ndamuzi ni umubyeyi ugira urukundo kandi ahorana ibyishimo n’iyo yaba arwaye/ababara.
mbashimiye ubwitange n’urukundo bagira.
barakuze nabo bakenewe kwitabwaho kugirango batazababara, bakabaho nabi kandi barabaye ingirakamaro.(inzego zose mujye mufasha abantu nk’aba kuko batugaragariza URUGERO rwiza n’URUKUNDO MU BANTU).
Murakoze
Huum !
Sinzi uwigeze kuvuga isi yanone ntikeneye abandi babwiriza butumwa; ngo ikeneye abahamya. Voila l’évangile vécue dans sa splendeur. Dore umukozi w’Imana utavangiye!Dieu soit loué!!!
Mariya numubyeyi mwiza cyane ndamuzi, agira urukundo rudasanzwe, ahora yishimye, ahorana umurava nubwo mubona akuze muri make ntawabona uko amuvuga, akunda abana akabarera nyamara ntawe yabyaye cg ngo anashakwe, ubwia bwe yabuhariye nyagasani yemera kurera abatagira kirengera, gusa ngizo imbuto zubukristu koko!!! uri akarabo ka bikilamariya rwose.
Comments are closed.