Inama y’Abaminisitiri yahinduye abayobozi muri MINISPOC, MINECOFIN, Primature…
Mu itangazo ry’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa gatanu tariki ya 19 Gashyantare 2016 iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, hatangajwe impinduka mu bayobozi mu nzego zitandukanye, muri zo harimo abanyamabanga bahoraho muri MINISPOC, MINECOFIN no mu biro bya Minisitiri w’Intebe. Iyi nama yemeje Fidele Ndayisaba wayoboraga Umujyi wa Kigali nk’Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge.
Iri tangazo rivuga ko iyi nama y’Abaminisitiri yashimye uburyo amatora y’Inzego z’Ibanze yabaye kuwa 8 Gashyantare 2016 yagenze neza, inashishikariza Abanyarwanda kuzitabira amatora y’Abajyanama Rusange n’Abakandida b’Abagore ateganyijwe ku itariki ya 22 Gashyantare 2016.
Mu yindi myanzuro iyi nama yemeje harimo Politiki n’Amabwiriza ngenderwaho yerekeranye n’iperereza ku mpanuka z’indege.
Yemeje kandi Umushinga w’Itegeko ryemera amasezerano y’inguzanyo zigera kuri enye u Rwanda rwafashe muri Banki y’Abarabu Itsura Amajyambere mu by’Ubukungu muri Afurika (BADEA), mu kigega cya Koweti gitsura amajyambere, mu kigega cya Saudi – Arabia gitsura Amajyambere no mu kigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere (IDA).
Izi nguzanyo zikaba zigamije kubaka umuhanda wa Nyagatare- Rukomo- Byumba- Base ndetse no guteze imbere urwego rw’amashanyarazi mu Rwanda.
Iyi nama yemeje yashyize abayobozi batandukanye mu myanya inyuranye, imwe muri yo ni;
Muri MINISANTE
Dr. NYEMAZI Jean Pierre: Umunyamabanga Uhoraho asimbuye Dr Dr Solange Hakiba Itulinde
Muri Rwanda Biomedical Center (RBC)
Dr. CONDO UMUTESI Jeanine: Umuyobozi Mukuru wasimbuye James Kamanzi wari Umuyobozi Mukuru wa RBC by’Agateganyo.
Muri Rwanda Social Security Board (RSSB)
Dr. HAKIBA ITULINDE Solange: Umuyobozi Mukuru Wungirije
Muri MINISPOC
Lt. Col. RUGAMBWA Patrice: Umunyamabanga Uhoraho wasimbuye Eduard Kalisa
Muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge
Bwana NDAYISABA Fidèle: Umunyamabanga Nshingwabikorwa wasimbuye Dr. Jean Baptiste Habyarimana uherutse kugirwa Ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri Congo Brazzaville.
Muri MINECOFIN
Bwana RWAMUGANZA Caleb: Umunyamabanga Uhoraho wasimbuye Mme SAYINZOGA Kampeta.
Muri Primature
Madamu SAYINZOGA Kampeta: Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe
Madamu MIREMBE Alphonsine: Umunyamabanga Uhoraho
Iri tangazo rirambuye warisoma HANO
UM– USEKE.RW
14 Comments
Ese kuki tujya kuguza muri koweiti na saude arabiya? IMF na banque mondial ntabwo bakituguliza?
Ndayisaba se bamuvanyeho?
Ntabwo bishyura niyo mpamvu bagiye mu bayisilam kandi bitifashe neza iwacu
nuko muri koweit ariho bayaduha bitatugoye no kunyungu iri hasi
Ndayisaba harya siwe wavugaga ejo bundi ngo bazarasa abaturage nibanyura mu busitani bwa Kigali??????ikimbabaza ni uko abanyarwanda tutajya dukura isomo ku mateka .
Niyibeshya nawe akanyura murubwo busitani bazamuhanishe icyo gihano.
Abagiriwe icyizere tubifurije ibyiza byinshi… cyane cyane Dr. Jeanine Condo tumutegerejeho byinshi. numudamu wukozi numuhanga cyane. Ikaze muri RBC, aze ashyire ibintu kumurongo.
Pacifique wo ku Kimihurura wavugaga ko Fidèle Ndayisaba yiyitirira imihigo ya Shebuja se, Ubu aravuga iki ? Ntayoboye Commission y’Igihugu se? Mujye mureka iyo umuntu ahawe ubuyobozi hari impamvu iba itumye babumuha! Igihe Fidele yabereye Secrétaire Executif wa MVK, akajya kuyobora Intara y’amajyepfo, akagaruka akayobora Umujyi wa Kigali, ubwo muba mwumva abamukuriye bataramushimye koko!!
wenda rssb yajya yishyura amafaranga ya mituel yatabaye kuboroga kw’amavuriro
Twagiye twishimira impinduka…
Ndayisaba azasigara mu mateka nkumuntu wasinye isenywa ryinzu ya Rwigara Assinapoli.Twibutse abanyarwanda kuyu Rwigara yabaye umuherwe kubutegetsi bwa Habyarimana.
Ikaze k’Umuyobozi Mukuru Wungirije muri RSSB. Abari muri pansiyo tumutezeho byinshi afatanije n’Ubuyobozi bukuru mu gukorera ubuvugizi abahembwa pansiyo y’intica ntikize,5200Frw ku kwezi n’ibiciro biri ku isoko, ntibijyanye nagato. Baratakambye kuva kera, byaciye no mu Nama ya 11 y’Umushyikirano, ariko ntacyo byatanze. Dr Solange nadushyiriremo ingufu, turebe ko twacuma iminsi. AQkazi keza Dr. Solange.
None se ko nshimye ko ibyo bamaze kubyemeza iibirebana na ririya tegeko ry’ ikiruhuko cy’ abagore (ababyeyi) cy’ amezi atatu kizatangira gushyirw mu bikorwa ryari? mutubarize kuko hari abakoresha batarimo kubyumva kimwe nabo rireba bikaba bishobora gutera umwirysne mu kazi.
Ndayisaba Fidele iramuzengurutse pe!!! ibintu akoze we na Mukasonga muri Nyarugenge nibagende ntacyo bari bamaze,nabo gutera abaturage agahinda gusa, ariko narumvise ngo nawe baramusenyeye i Rusororo siwe wabona!! najye gusenya iriya Commission yo se azayiryamo iki? ko arabo kurya ibya rubanda gusa. Umva turamukize n’ubwo nugiye kuza nawe…….