Abanyamategeko 428 barangije muri ILPD, 118 ni abanyamahanga
*u Rwanda ngo rwungutse ba Ambasaderi benshi muri aba banyamahanga
Nyanza – Kuri Stade ya Nyanza ishuri ryigisha rikanateza imbere amategeko (ILPD) uyu munsi ryatanze impamyabumenyi ku barangije ikiciro cyisumbuye mu by’amategeko bagera kuri 428, muri bo harimo abavuye mu bindi bihugu 118 baje gushaka ubumenyi hano. Minisitiri w’Ubutabera akaba n’umwarimu w’iri shuri yavuze ko abarangije bitezweho itandukaniro kandi u Rwanda rwungutse ba ambasaderi benshi mu banyamahanga barangije hano.
Iyi ni inshuro ya gatandatu Institute of Legal Practice and Development (ILPD) itanze impamyabumenyi kuri iri shuri ryatangiye babona ari nk’inzozi nk’uko Minisitiri w’ubutabera yabivuze. Icyari inzozi ubu ngo cyavuyemo ishuri mpuzamahanga.
Abarangije bigaga Legal Practice ni abasanzwe ari abanyamategeko, ni abakozi mu nzego za Leta, ni abakozi bikorera ku giti cyabo muri za Cabinet, ni abarangije kwiga licence ya mbere bakajya muri iri shuri bataratangira umwuga w’amategeko n’abandi….
Minisitiri Johnston Busingye abwira abarangije yagize ati “igihugu kibitezeho umusaruro uvuguruye. Muri iri shuri bahigiye gutyaza umwuga wacu w’abanyamategeko, bahigiye indangagaciro uburyo tutazivuga gusa, ahubwo tuzigaragaza mu mirimo dukora, bahigiye guhindura imikorere , bahigiye kwihutisha akazi.”
Kuba mu barangije iri shuri harimo abanyamahanga benshi ngo ni indi nyungu ku Rwanda.
Minisitiri Busingye ati “Turi kubaka ba ambasaderi b’iri shuri. Urangije hano akajya mu kazi iwabo, azaba ambasaderi w’iri shuri azarivuga ibyiza, ariko azanaba ambasaderi w’igihugu cyacu. Iri shuri rero riraduhesha ishema.”
Abanyeshuri 118 bo mu mahanga barangije hano ni abo mu bihugu icyenda (9) byo muri Africa.
Minisitiri Busingye avuga ko bisobanuye ko iri shuri rimaze kuba mpuzamahanga.
Ati “ Bivuze ko umunyeshuri ashobora kuva aho ariho hose yujuje ibisabwa akaza mu Rwanda, akiga kuburyo bumworoheye, ku buryo bumuhendukiye, akabona ireme ry’uburezi ryuzuye yarangiza agataha iwabo.”
Denis Abeho wo muri Uganda urangije hano we yavuze ko hari icyo agiye gukorera u Rwanda.
Abeho ati “Hari byinshi cyane twungutse ubu dutahanye cyane cyane ibyo gushyira mu bikorwa ibyo twize muri za Kaminuza. Ikindi kandi twigiye k’u Rwanda ibintu byinshi nk’igihugu cyabayemo Jenoside ariko hakabasha kwibonera ubutabera mu gihe gito. Kwigira muri iri shuri numva bizadufasha no guharanira ko abakoze ibyaha mu Rwanda bagezwa mu butabera aho bari hose kuko ibyo bakurikiranweho tubizi neza.”
Aimable Havugiyaremye umuyobozi wa ILPD avuga ko ari abari basanzwe mu mirimo y’amategeko n’abagiye kuyitangira bushya bose hari impamba bavanye muri iri shuri.
Ati “Abo bose icyo tubitezeho ni ugukorera abaturage. Bose turababwira ngo nimugende mugaragaze itandukaniro, mukoreshe ubumenyi muvanye aha ariko cyane cyane mwita ku baturage muharanira ubutabera bwa bose.”
Abanyeshuri barangije uyu mwaka muri iri shuri ni abo mu bihugu bya; Cameroon, Gambia, Kenya,Malawi, Sudan, South Sudan Uganda, Zambia, Rwanda na Burundi.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW