Digiqole ad

Urukiko rukuru rutesheje agaciro ubujurire bw’abakekwaho gukorana na Islamic state

 Urukiko rukuru rutesheje agaciro ubujurire bw’abakekwaho gukorana na Islamic state

Mu cyumweru gishize ubwo imiryango y’abaregwa yari ije gukurikirana iburanisha

*Hari uvuga ko adakwiye gukurikiranwa hamwe n’aba,…ngo yabuzaga ko inyigisho z’amatora ya Referendum zitangwa mu misigiti,
*Uwafashwe ajya muri Syria we ngo ntiyumva uko yaregwa gukorana na Islamic State kandi uyu mutwe utagirana imishyikirano n’iki gihugu.

Urukiko Rukuru kuri uyu mugoroba rusomye urubanza ku bujurire bw’ifungwa ry’agateganyo ry’abakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State. Urukiko rwanzuye ko aba bafungwa by’agateganyo rutesha agaciro ubujurire bwabo.

Mu cyumweru gishize ubwo imiryango y'abaregwa yari ije gukurikirana iburanisha
Mu cyumweru gishize ubwo imiryango y’abaregwa yari ije gukurikirana iburanisha

Umucamanza wagiye agaruka ku myiregurire ya buri wese, yavuze ko uwitwa Kayiranga Yahya yavuze ko nta  shyirahamwe ry’iterabwoba azi ndetse ko nta n’iryo arabona. Ni igisobanuro ahuriyeho na benshi bisobanuye mu bujurire nk’uwitwa Kalisa Seif.

Mu bujurire, uwitwa Rutayisire Pamela wafatiwe ku kibuga cy’indege ajya muri Syria, yavuze ko yafungirwa ikindi kitari ukujya mu ishyirahamwe ry’iterabwoba kuko kujya muri iki gihugu bitavuze ko yari agiye muri iri shyirahamwe ry’iterabwoba.

Uyu Pamela ugarukwaho kenshi ko yagiye ashinja bagenzi be (mu bugenzacyaha) bagiye bamuha inyigisho z’ubuhezanguni, yavuze ko umutwe w’iterabwoba wa ‘Islamic State’ ukorera muri Syria utashyikiranye na Leta yaho ku buryo yajyayo yidegembya.

Umucamanza yavuze ko Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bamwe muri aba bemereye Ubugenzacyaha ko bari baratangiye gukurikirana inyigisho z’ubuhezanguni abandi bakiyemerera ko bari bagiye gutangira imyitozo y’intambara ntagatifu (bo bita Djihad).

Ubushinjacyaha  kandi bwavuze ko hari n’abandi barimo uwitwa Salim bari bagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushaka aho gukorera imyitozo bakaza gukurwayo n’ibibazo.

Sheikh Habimana Yassin we avuga ko atari akwiye gukurikiranwa hamwe n’aba bakurikiranyweho ubuhezanguni n’iterabwoba kuko we ibyaha aregwa birimo kuburira abasheikh kudatanga inyigisho z’amatora ya Referendum mu misigiti.

Umucamanza wagendeye ku buhamya bwatanzwe na ‘Sheikh’ Mugemangango Muhammed atarapfa, yavuze ko yashinje bamwe muri aba bantu gukorana n’imitwe y’iterabwoba nka ‘All Shabab’ na ‘Islamic State’ ndetse ko hari abo bafatanyaga gutanga inyigisho z’ubuhezanguni aho yakoreraga anatuye hafi y’umugisiti wa Kimironko mu kagali ka Nyagatovu.

Umucamanza yavuze ko impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho ibyaha atari ibimenyetso ahubwo ko ari ibyagezweho mu iperereza birimo ibi byatanzwe n’ubushinjacyaha.

Yahise atesha agaciro ubu bujurire yemeza ko icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 cyafashwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gasabo gifite agaciro.

Aba bantu 17 bakurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba, icyaha cy’ubugambanyi no gushishikariza gukora iterabwoba, icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi n’icyaha cyo kurwanya ububasha bw’amategeko.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

16 Comments

  • BARAGATOYE NIBAGENDE BABEBARYA KUMPUNGURE ZIMPANGA UBUNSI BAZANA ITERA BWOBA NKANDE MU RWANDA RWACU PU NDABAGAYE??????? Hhhhhhhh

  • nta nisoni barazana islamic state murwatubyaye . bahabwe gasopo ntihazagire nuwongera kubiteereza

  • HArimo abagabo babiri babanyamatikukuweeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
    ba hariya kwi posita

  • Wa munyamakuru wagiye wandika wabanje gutekereza koko no kubaza. Uriya mugabo wapfuye witwa MUGEMANGANGO Muhamed ninde wakubwiye ko ari umusheikh? kuki utavuga ko yari umukozi wa REB mu Ntara y’uburengerazuba?

  • Itegeko rirabakogota nyine umugizi wa nabi asa n’undi nta byiza byazanwa na Islamic State na Al-Shabab ariko muzi abanyarwanda bishwe n’interahamwe uko bangana ubwo rero ntimwanyuzwe, muhagarare rero !!!

  • mwagiye mutwiriza sha ko byose bizwi n’imana . ubuse nairobi, darsalam, kampala ko nta bene izi case zirahaboneka nuk kigali ariyo ifite umubara munini wa Muslims??? wamugani se uwarashwe ko hatavuzwe ko yari umukozi wa mineduc???? mwagiye mwituriza. baravuga ngo ntamutware utwarira inkoni ubusa , arayikwasa, nawe rero uri kuvuga ngo nibabajyane wasanga ejo ari wowe.

  • Rwasamirera kubanza ejo ari wowe ahubwo, Darlsalaam Mombasa kla bafite cases muri Guatanamo! wagiye ukurikira, hari Umuganda 1, Kenyans 2 naba TZ 3 muri guatanamo nawe ngo nta case urumva? Hanyuma natwe twari dusigaye nitubyumva dufate mamamama??? mwagiye mumenya aho igihugu cyavuye!!

  • nta ntambara y abahezanguni b aba musilman dukeneye dushaka… ibyo mubyikuremo. aho tuvuye ni habi… babafunge n uwabirose bamumenye…. ntago muri abizerwa… mufite intego zanyu zidahuye n icyerekezo cyacu abanyarwanda.basilamu mwinywere icyayi cyanyu gishyushye gitwike iyo migambi. mwishakire abagore mubagurire mukologo bisige amahina mugarukire aho…. ashwi da ntimuzabirote…

  • Uwiteka Isumba byose iborohereze, kdi ibayobore inzira y’ukuri, ibarinde kuzongera kugwa mumutego w’ibitekerezo nka biriya.

  • huuuuu!!! ndumiwe abantu nkaba bagitekereza ubuhezanguni mu Rwanda reach rwatubyaye! mureke inkoni ihana ibakubite kubibuno byabo no mu mitima ntibzongere kurota no gutekereza kujya kwifatanya nabicanyi ISiS. bica inzirakarengane gusa none ngobarashaka gukataza bigisha urubyiruko nyarwanda babica mumitwe, nibavayo nabo baze batoze bagenzibabo nabandi bsnyarwanda babyitirirako barwanirira Imana. Nina barwanirira Shatani marayika wumugome. Imana ntimena amaraso kandiyo yanakwirwanirira. wasomye bible uko byagendaga kuba Israel! Retayacu igendera kumategeko nihane yihanukiriyevntakujenjekera abobagambanyi. Ejo wajyakunva NGO bagambaniye teta yacu cg kurasa imiturirwa yacu yiterambere yo my mutwa wacu was kigari . tx

  • Hello Umuseke,. My name is Mohamed am Muslim as you see,. And am totally against terrorism and terrorists.. but honestly let us do analysis and every one wonders about this. Am saying:
    MUSLIMS ARE NOT TERRORISTS AND TERRORISTS ARE NOT MUSLIMS.”

    In the HISTORY of the world, who has KILLED maximum l INNOCENT human beings

    1) “Hitler”
    Do you know who he was?

    He was a Christian, but media will never call Christians terrorists.

    2) “Joseph Stalin called as Uncle Joe”.

    He has killed 20 million human beings including 14.5 million were starved to death.

    Was he a Muslim?

    3) “Mao Tse Tsung (China)”

    He has killed 14 to 20 million human beings.

    Was he a Muslim?

    4) “Benito Mussolini (Italy)”

    He has killed 400 thousand human beings.

    Was he a Muslim?

    5) “Ashoka” In Kalinga Battle

    He has killed 100 thousand human beings.

    Was he a Muslim?

    6) Embargo put by George Bush in Iraq,

    1/2 million children
    has been killed in Iraq alone!!! Imagine these people are never called terrorists by the media.

    Why?

    Today the majority of the non-muslims are afraid by hearing the words “JIHAD”.

    Jihad is an Arabic word which comes from root Arabic word “JAHADA” which means “TO STRIVE” or “TO STRUGGLE” against evil and for justice. It does not
    mean killing innocents.

    The difference is we stand against evil, not with evil”.

    You still think that ISLAM is the problem?

    1. The First World War, 17 million dead
    (caused by non-Muslim).

    2. The Second World War, 50-55 million dead (caused by non-Muslim).

    3. Nagasaki atomic bombs 200000 dead
    (caused by non-Muslim).

    4. The War in Vietnam, over 5 million dead (caused by non-Muslim).

    5. The War in Bosnia/Kosovo, over 5,00,000 dead (caused by non-Muslim).

    6. The War in Iraq (so far) 12,000,000 deaths
    (caused by non-Muslim).

    7. Afghanistan, Iraq, Palestine, Burma etc (caused by non-Muslim).

    8. In Cambodia 1975-1979, almost 3 million deaths (caused by non-Muslim).

    “MUSLIMS ARE NOT TERRORISTS
    AND
    TERRORISTS ARE NOT MUSLIMS.

    • @Muhamad, polisi nawe igukurikire. hariyindi religion wari wabona abantu bafata ibyuma bagakegeta amajoso yabantu bazima bagashyira video kuri youtube muri 2016?

    • Imana niyo irebibyihishe. Twekujya dukoresha fanatisme bitewe nidini dusengeramo kuko byose njye nsanga ari amashya idini its like political party so ntuka juge umuntu icyaha kitarahama kuko mubabikoze harimo ababikoze nabandj batabikoze nikokazi kubutabera kdi murwanda nizera ubutabera bwacu kuko bafite ubunararibonye nogusesengura nizeyeko ntawuzarenganywa.gusa bihangane abunvako barenganye igihe kizagera barenganurwe. Bibaho kushoboragufungwa urengana kubera iperereza. Ubuse genocide ko catholic yagizemo uruhare runini cyane muri genocide . ubuse tuvuge ko catholic yose ko ari abicanyi?kandi nabo barishwe muri jenocide. twitonde tujyetwirinda amarangamutima yafanatism kuko ariyo atuganisha ahantu habiiiiiiii .tureberehamwe icyaturindira igihugucyacu kuko ntafamille utasangamo umu Islam.catholic protestant nabandi kdi twese tuba amaraso. Ndunva ntawudatinya urupfu. Kdi ntawaremewe kwiyahura uretse ko aba arumurwayi.womumutwe.babapimye bariyabantu wasanga barangijwe mumitwe yabo. Mwisoko cg murusengero habayo ubwoko bumwe cg idini imwe ? Ibyose wabusangahe ? Cyeretse aridini ya shitani naho isengimana ntireba ubwoko

  • So,. I love my country and I can fight for peace among it children. anything which can disturb our security that’s evil. now Rwanda surprises everyone bcz of this Development.. and it’s based on security. Muslims in Rwanda we are not with ISIS, AL SHABAAB or Boko Haramu. We will always supporting our government.

  • Ngo: ‘Sheikh’ Mugemangango Muhammed atarapfa, yavuze ko yashinje bamwe muri aba bantu gukorana n’imitwe y’iterabwoba nka ‘All Shabab’ na ‘Islamic State’ Ariko polisi yacu ifata abanyarwanda nkibigoryi kweli.Ese kobamwushe, ibi ninde wabyemera? Ese atanga ubu buhamya muri interrogatoire hari avoca we waruhari? Ninde muntu wundi waruhari kugirango abishimangire? Mushobora kwivugira ibyo mushaka igihe cyose ntabwo mugemangango azabanyomoza nababwiriki.

  • Ndemeranya na muhamad niba bamwe muba Muslims bakoze ibyaha bagomba kubyirengera ariko ntibivugako aba lslam base twabashyiraho icyasha ngo tubateshe agaciro, cyaneko ntanaho bivugwako ba itumwe nidini. Ese umu christu ukoze icyaha byitirirwa idini akomokamo? Aba nibamwe bananiranye bafite imyumvire yabo mibi ariko njyewe kubwanjye ukombona aba lslam bo mu Rwanda sinabibagerekaho nuri rusange, ababikoze babihanirwe ariko ntibyitirirwe idini.

Comments are closed.

en_USEnglish