Huye: Impanuka y’ikamyo yahitanye abantu bane i Save
Mu gitondo ahagana saa moya z’igitondo kuri uyu wa gatanu ikamyo ya ‘dix pneus’ yarekezaga i Rusizi ivuye i Kigali biravugwa ko yacitse feri maze igonga abanyegare batatu barapfa yitura hasi n’umushoferi wayo akahasiga ubuzima. Yabereye ahitwa mu cyapa mu murenge wa Mbazi.
Iyi mpanuka yabereye hepfo gato y’amasangano y’umuhanda werekeza ku mashuri na Kiliziya y’i Save ahakunze kuba haparitse amagare na moto zitwara abantu.
Claire Umutoni wabonye iyi mpanuka ikimara kuba yabwiye Umuseke ko iyi kamyo yari yikoreye amakaro n’amavuta ariyo yagonze aba banyegare isanze bahagaze itaye umuhanda kuko yasaga n’iyacitse feri.
Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko iyi kamyo yari yikoreye toni 40 z’amavuta na toni eshanu z’amakaro, amavuta akaba hariho ayamenetse atari macye.
Ubutabazi bwahise bukorwa byihuse, Police izana kandi imodoka izimya umuriro, umubare w’abakomeretse nturamenyekana neza, abapfuye n’inkomere bahise bajyanwa ku bitaro bya CHUB mu mujyi wa Huye.
Mu ikamyo umushoferi yitabye Imana ariko umufasha we bita ‘umutandiboy’ we yarokotse nubwo yakomeretse.
Umuseke uracyakurikirana iyi nkuru….
Photos/G.Danton
UM– USEKE.RW
4 Comments
Baruhukire mu mahoro birababaje.
Nta mahoro. Njya numirwa iyo muvugango baruhuke mumahoro. Imirimo yabo yarangiye Imana niyo mucamanza uzi ibyo bapfanye. Icyo twavuga njksihanganisha abasigaye
hhhhh ni ko bimeze Mazembe
Iyo ni myemerere ifutamye yazanywe n’abashaka kwigarurira rubanda ngo babcuze utwabo, bakoresheje iterabwoba. Iyo umuntu apfuye atangira urugendo rwo gusanga umuremyi, ibyo by’imanza na za purugatori ni ibinyoma byambaye ubusa, nta bibaho.
Comments are closed.