Digiqole ad

Karama: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 15, irimo n’iyabonywe n’ingurube

 Karama: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 15, irimo n’iyabonywe n’ingurube

Hashyinguwe imibiri y’abantu 15 babonetse mu bice bitandukanye by’Umuerenge wa Karama.

Mu muhango wo kwibuka abatutsi bishwe muri Jenoside mu murenge wa Karama mu karere ka Huye wabaye kuwa gatandatu tariki ya 23,hashyinguwe n’imibiri y’abantu 15 yabonetse ahantu hatandukanye muri uyu murenge harimo iyabonetse abo bakoraga amaterasi y’indinganire hamwe n’iyabonetse kubera ingurube zariho zishaka ibyo zirya.

Hashyinguwe imibiri y'abantu 15 babonetse mu bice bitandukanye by'Umuerenge wa Karama.
Hashyinguwe imibiri y’abantu 15 babonetse mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Karama.

Aba 15 bashyinguwe mu cyubahiro babonetse mu Murenge wa Karama, barimo 13 babonetse ahantu hasanzwe hakorwa amaterasi, n’abandi babiri (2) bagaragajwe n’ingurube yarimo icukura ishaka ibyo kurya igera ahajugumwe iyo mibiri.

Muri uyu muhango, Vice-Perezida wa Sena y’u Rwanda, Fatou Harerimana yavuze ko ari ikibazo gikomeye kuba abantu bishwe ku manywa y’ihangu, abantu bakaba bazi aho bajugunywe, ariko bakaba badashobora kuhavuga ngo bashyingurwa mu cyubahiro kugeza ubwo amatungo ariyo aberekana.

Hon. Harerimana yavuze ko iyi ari ingengabitekerezo mbi ikigaragara mu Banyarwanda bamwe na bamwe, kuko umuntu udafite ingengabitekerezo ya Jenoside ngo atakomeza guhisha ahajugunywe abantu.

Asaba abafite amakuru y’ahakiri imibiri y’abishwe kuhagaragaza kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro, kuko ngo ushobora gukomeza kwikorera uwo mutwaro uremereye kandi amaherezo abo bantu bakazaboneka.

Senateri Fatou Harerimana ati “Abacu ntibakwiriye guhishurwa n’ibibwana by’ingurube kandi hari abantu bazi aho bari.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene we yasabye umuntu wese wishe Abatutsi uyu munsi akaba azi aho bari mu ntoki no mu bisambu n’ahandi kubigaragaza.

Ati “Wowe uzi ko uwo muntu akiri aho ngaho uracyamutwaye, uramugendana kandi azakomeza kukubera umutwaro.”

Eugene Muzuka asanga ngo abasabye imbabazi ko bishe abantu ariko hakaba hakira abantu bakiri mu gasozi ahantu hadakwiriye kandi abizi, ngo izo mbabazi ntacyo zimaze kuko adashobora kubohoka.

Uyu muhango witabirwe n’abantu baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu higanjemo abafite ababo baguye i Karama ndetse n’abaharokoye.

Umurenge wa Karama ngo waguyemo abantu basaga ibihumbi 75 (bose ntibarashyingurwa), barimo abari bahatuye ndetse n’abari baturutse ahandi cyane cyene ibice byegereye n’uyu Murenge.

I Karama ngo Abatutsi batangiye kwicwa ku itariki ya 21 Mata 1994, ari nayo tariki ubusanzwe bibukiraho uretse ko uyu mwaka bibuka ku nshuro ya 22 bashatse kubishyira mu mpera z’icyumweru.

Umusasirodoti yasabiye abashyungu mu rwibutso bose.
Umusasirodoti yasabiye abashyungu mu rwibutso bose.
Umusasirodoti asabira aba 15 bazize uko baremwe mbere yuko bashyirwa mu mva.
Umusasirodoti asabira aba 15 bazize uko baremwe mbere yuko bashyirwa mu mva.
Kayiranga Muzuka Eugene na Col. Ruzibiza bari abashyitsi muri uyu muhango
Kayiranga Muzuka Eugene na Col. Ruzibiza bari abashyitsi muri uyu muhango
Bafashwe umunota wo kwibuka abazize genocide bose.
Bafashwe umunota wo kwibuka abazize genocide bose.
Ababuriye ababo aha, abarokokeye aha n'abandi bitabiriye uyu muhango wo kwibuka abatutsi baguye I Karama bafashe umunota wo kubibuka.
Ababuriye ababo aha, abarokokeye aha n’abandi bitabiriye uyu muhango wo kwibuka abatutsi baguye I Karama bafashe umunota wo kubibuka.
Abadepite bamaze gushyira indabo ku mva ibitse imibiri y'abazize genoside babunamiye.
Abadepite bamaze gushyira indabo ku mva ibitse imibiri y’abazize genoside babunamiye.
Abandi basenateri bashyize indabo ku rwibutso
Abandi basenateri bashyize indabo ku rwibutso
 Col Ruzibiza amaze gushyira indabo kumva yabahaye icyubahiro
Col Ruzibiza amaze gushyira indabo kumva yabahaye icyubahiro
Hon. Fatou n'umugabo we bashyira indabo ku rwibutso
Hon. Fatou n’umugabo we bashyira indabo ku rwibutso
Umuyobozi w'akarere ka Huye yavuze ko abizi aho abantu bishwe bari bakabahisha bazakomeza kubagendana ari umutwaro kuri bo.
Umuyobozi w’akarere ka Huye yavuze ko abizi aho abantu bishwe bari bakabahisha bazakomeza kubagendana ari umutwaro kuri bo.
Visi perezida wa Sena Fatou Harerimana yavuze ko abantu bazo ahantu hajugunywe abantu ntibahavuge bakomeza kwikorere umutwaro batakagombye kuba bikoreye aho imyaka igeze.
Visi perezida wa Sena Fatou Harerimana yavuze ko abantu bazo ahantu hajugunywe abantu ntibahavuge bakomeza kwikorere umutwaro batakagombye kuba bikoreye aho imyaka igeze.

Photos/C.Nduwayo/Umuseke

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Aya makuru yuko ingurube zabonye imirambo ntiyari akwiye kuvugwA. Ni ugutesha agaciro

  • Nkunda ikinyamakuru umuseke ariko hari zimwe mu nkuru mwandika zitarimo ikinyabupfura. Ntibyari ngombwa gutangaza ko imibiri yabonywe n’ingurube bikaba numutwe winkuru. Duhe agaciro abacu!!
    The Editor’s fault.

    • @John icyo wita ikinyabupfura sinkizi, kuba ingurube yarabonye ibice by’imibiri y’abacu ikabyerekana mu gihe abantu babishe babicecetse ntabwo byari gutangazwa ngo ni uko ari ingurube? Kuko Imana yakoresheje iyi nyamaswa ngo imibiri yabo iboneke ishyingurwe ku mu cyubahiro ndumva nta kinyabupfura gicye kirimo.

      Ingurube ni itungo nk’andi yose, nubwo bwose hari aba Islam bayinena kubera imapmvu zabo, ariko iyi yarushije akamaro abishe cga abari bafite amakuru y’aho abacu bari irabagaragaza. IMANA YO MU IJURU ISHIMWE.

      Njye ntacyo mveba Umuseke kuko n’aho twari turi bashyingura banenze abantu barushijwe umumaro n’ingurube naho iby’ikinyabupfura ndumva ntazi

      • Nibyo ibyo uvuze. Birababaje cyane ukuntu abantu bicecekera. Bagomba kubigayirwa. Barutwe n’inyamaswa koko?

    • Wowe Gusa na John sinzi icyo mushatse kuvuga, ahubwo mwari mukwiriye kugaya abatuye aho bashobora kuba bari banabizi neza ko izo nzirakarengane ziciwe aho nimibiri yazo ariho ijugunywe bakabivuga igashyingurwa mucyubahiho none uragaya ikinyamakuru? ubwose ushingiye kuki? ubwosw baba barushije iki abo batatanze amakuru kandi bayazi?

  • Ntabwo arugutesha agaciro. Niba ababibonye bicwa nababishe batavuga aho imibiriyabo iherere, Inyamanswa zizabivuga!!! nimutavuga amabuye azavuga,unuyaga uvuge ninyamanswa zivuge. ubwo nikimwaro cyuko ingurube yabivuze abantu mwicecekeye! Imana izakoresha ibyaremwe mugushinja ikiremwa muntu ibyo bakoreye kwisi.

  • Ntihagire unyumva nabi ngo anshinze ingengangabitekerezo!Ndasobanuza!Amagufa yabazize genocide yakorewe Abatutsi atandukanywa ate n’amagufa y’Abahutu bazize kwihorera n’urugomo nyuma ya genocide?

    • @ gasaza n’ubwo wisabiye kudafatwa nk’ufite ingengabitekerezo ya genocide ndasanga niba koko ntayo ufite ukwiye kwegerezwa abajyanama b’ihahamuka.

  • GASAZA we ahubwo wabuze aho ubivugira ariko ingengabitekerezo yo urayifite bazaguhe icyuma kiyapima umenye ayo wita ay’abahutu maze ubashe gutandukanya Jenoside yakorewe Abatutsi n’izindi mpfu.
    Imana igufashe

    • Gilbert n’umusaza ikibazo cyange mwagihunze muhisemo kunyitirira “ingengabiterezo no kuba narahahamutse”!Murakoze Nyagasani abane namwe!

Comments are closed.

en_USEnglish