Rwamagana: Bafashe ‘banderole’ yo ku Rwibutso bayijyana ku itongo ry’uwarokotse
Abantu/umuntu bataramenyakana mu ijoro ryo kuwa kane rishyira kuri uyu wa gatanu tariki 22 Mata 2016 bafashe igitambaro kiriho amagambo ajyanye n’ibihe byo kwibuka bakivana aho cyari kimanitse ku rwibutso rwa Ruhunda bakijyana ku itongo ry’uwarokotse Jenoside uherutse gutanga ubuhamya mu muhango wo gushyingura imibiri y’abantu batanu bishwe muri Jenoside aha mu murenge wa Gishari.
Jeanne Umutoni, umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabwiye Umuseke ko bamenye aya makuru kandi iperereza riri gukorwa ngo hamenyekana abantu cyangwa umuntu waba yabikoze.
Uyu muyobozi avuga ko kugeza ubu nk’ubuyobozi bw’Akarere bafashe iki gikorwa nk’icyakozwe hagamijwe guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ingengabitekereza ya Jenoside.
Iki gitambaro kuva ku rwibutso ujya aho bakijyanye ku itongo harimo urugendo ruri hagati ya 2 na 3Km.
Mutoni yagize ati “Tumaze kubimenya twahise dututumiza inama rusange y’abaturage izaba kuwa gatatu saa cyenda kugirango hamaganwe ibi byaraye bikozwe mu murenge wa Gishari”
Iyi banderole aho bayijyanye ni mu itongo uwarokotse jenoside yaje guhindura aho yororera inka, uyu warokotse akaba kuwa gatanu w’icyumweru gishize ubwo hashyingurwaga imibiri yabonetse yari yatanze ubuhamya bw’ubwicanyi ndekamere bwakorewe Abatutsi hano i Gishari.
Mu Karere ka Rwamagana mu cyumweru cyo kwibuka gusa hari habonetse abantu bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside bagera kuri 13, mu mirenge yose igize akarere, mu wa Gishari hagaragaye ibyaha nk’ibi bine(4) naho mu Ntara y’Iburasirazuba hose mu cyumweru cyo kwibuka hagaragaye ibyaha bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside 70 nk’uko byavuzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi Ntara mu muhango wo kwibuka i Rukumberi mu cyumweru gishize.
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
40 Comments
Aba bari gusuzugura ubuyobozi no kugumuka ndetse bapfobya jenoside nka gahunda ya leta.Babajyane 1930 batewe ipingu.
Hazageho Gahunda yo kwibuka n’ Abahutu bishwe n’ inkotanyi. Ibi turabirambiwe rwose.
ONU nibyemeza bazibukwa!gusa ntuzabyitiranye na genocide ubwicanyi bwose si genocide!!hagati aho mu gihe iyo genocide y abahutu itaremerwa wajya ujya kwifatanya n ababuka za belgique niba utahajya!wongere ushime ko abahutu batakicwa nyamara inkotanyi arizo zitegeka!!u Rwanda ruracyafite akazi!gira amahoro
IMANA iguhe umugisha muvandimwe,unsubirije neza uno muntu ntumuhutaje nubwo yari abikwiye,ariko mumbarize ibyo arambiwe ngo ni ibiki?gusa wowe wiyise kanyange jya wivuga ngo ibi jye kanyange ndabiramnbiwe woye kuvugira abatagutumye,sha ko nubwo abatutsi aribo byagezeho cyane, abahutu bo ntibagezweho ningaruka za genocide?nimureke twubake igihugu genocide uwo itishe yaramwambuye ,nimwihorere,,,,,,,
Iyo aba wowe ugasanga iwanyu nta n’iyonka, ufite imbunda wari kubigenza ute? Abaturanyi barahari baruzuye n’imbwa , n’ihene, n’ingurube, n’inkoko,… Ariko iwanyu n’inzu iri hasi, wakirwa n’umunuko,
Wari kubigenza ute?
Ariko kandi nkunda kwibaza ko abahutu bose tuziranye nsanga bagifite ababyeyi, n’abavandimwe, bo harya bishwe kuruhe rugero?
Ndabibaza kuko jye ntabwo génocide yabaye ndi mu Rwanda.
Eh, ko urimo ubaza ngo “…bishwe ku rugero rungana gute”, kandi narabonye mu mategeko ya UN na y’u Rwanda nta mubare wa ngombwa urimo ? Ku bwawe bisaba urugero rungana rute rw’abantu bishwe ? Urimo urapfobya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.
@Cacana ibyuvuga ndabyumva kandi warababaye, ariko kugirango ubyumve neza wagombye kuba warageze mu Rwanda kugeza nka 03/1994 kugirango umenye uko abanyarwanda bari babanye, hanyuma wongereho no guca umutwe leta (yo muri Africa) 6/4/1994.
Cacana mûri macye muracyayiikomeje, ubwo muzageraho mubaringanize , sinzi ko bizashoboka
Kanyange we uvuze ukuri burya hari byinshi bidasonutse muri iyi genocide ariko bitinde bitebuke bizasobanuka, nawe se ONU yemeje “genocide rwandais” Rwanda na yo ngo “genocide tutsi”wajjya mu mateka ugasanga yarahereye ku muhutukazi wari ministre w’intebe(AGATA)! Byose iba ari imipango ya mwene Rugigana ntitugapfe ubusa!
@bagabobarabona we tuvuga jenoside yakorewe abatutsi kuko aribo yapangiwe nyine aribo ishaka,ibya ONU ngo genocide Rwandais ni amaco yo kwihunza ukuri ngo uruhare rwayo muri iyi genocide rutitabwaho kuko ONU se ni iki? si ubufaransa se? sibwo bwateguye genocide yakorewe abatutsi bukayishyira mu bikorwa bwo na leta za hutu power n ababiligi batangiye ivanguramoko kera? kuvuga rero ngo genocide Rwandais ni ukuyobya uburari ngo ntihagire umenya uwashakagwa ni nde,uzumveko ari umunyarwanda gusa kandi ntawazise kuba umunyarwanda ahubwo yazize kuba umututsi,
bityo rero genocide rwandais ntizagaragaza uruhare rw ababiligi bazanye ivanguramoko,ntizazana uruhare rw abafaransa bicaga abatutsi kuko uwo uzabibwira azagira ati abahe batutsi se ko njye nzi genocidais rwandais,ubundi irizina rinahishe ko abahutu bishe abatutsi kuko nta moko rigaragaza,ubundi no guhakana genocide yakorewe abatutsi byorohe cyane kuko bazavuga bati abanyarwanda baricanye wumve ko buri bwoko bwishe ubundi bukabukorera genocide bityo ariyo mpamvu yo kubyita genocide rwandais ninabyo izo nterahamwe zifuza n abo bafaransa kuko irizina rizigira abere ziti natwe twarishwe ziti abahutu twakorewe genocide bityo bihwane kuko twese twishyuranye,no ukuri kugomba kuvugwa uko kuri.
bibatera ipfunwe bagahimbahimba impamvu y ubugome bwabo cg yahisha ubugome bwabo ariko ntayizigera iboneka na rimwe,kwica umuntu noneho ukamugerekaho ko ariwe wakwishe ni ugushinyagura birenze,niko iyo genocide y abahutu yakozwe nande yahagaritswe na nde? ko nuyu munsi wa none umuhutu afite umuryango we wose keretse wawundi wagiye tingitingi wishwe n amacinya,cg wawundi wari mu nkambi za loni aho interahamwe zitorezaga zigahabwa intwaro ngo zigaruke kurimbura abo zitarangije bityo mukotanyi akazisangayo akaziterera muri izo nkambi zitaramusanga imbete mu gihugu ubwose ninde uzabeshya ko RPF yakurikiranyeho umuhutu ngo imwice? yakurikiranyeyo izo nterahamwe na FAR bahabwaga imyitozo n imbunda ngo bagaruke,iyo loni izakugirira imbabazi izo mpunzi ntiyari kwemera ko inkambi yazo iba indiri y abicanyi ndetse bakahabonera imbunda n imyitozo ya gisirikare ngo bagaruke gutsemba,kandi loni yabyemeye gutyo kuko yumvaga RPF itazahatera kuko loni izitwaza ko ubwo nihatera bazayigerekaho ko yateye impunzi z aba civile,ariko RPF ntiyatewe ubwoba niyo mikino cg agakingirizo bari kwishyiraho yarahateye kandi byari bikwiye,ntiyateye impunzi z abuhutu yateye abicanyi bashaka kugaruka,birumvikana ko izo nkambi zabaye isibaniro ry imirwano bityo civilian waguyemo ntiyishwe kuko yatewe ahubwo yishwe kuko ari ahabereye urugamba,isasu ntiritoranya,ibi rero babica kuruhande iyo bashaka kuvuga ngo impunzi z abahutu barishwe ntibavuga isinzi ry abicanyi ryari rihari ko ari ryo RPF yarwanaga naryo,
burya mu mirwano ntihaburamo inzirakarengane ariko ntawakwibukwa ngo yishwe kuko ari umuhutu,bashaka kubisanisha na jenoside bakoreye abatutsi kandi ntaho bihuriye namba umututsi yasanzwe iwe atujwe ashyirwa hasi n umupanga ngo ni uko ari umututsi ibi ntawabizize ngo niko ari umuhutu,niyo mpamvu atakwibukwa nk umuhutu kuko atazize u uhutu bwe hanyuma agatha uvuze ntiyazize ubuhutu bwe ahubwo yazize kwanga ko abatutsi bicwa,
rero rwose hari abahutu bake b imfura bapfuye muri genocide yakorewe abatutsi bazize ko barwanya iyicwa ry abatutsi rero abo turabibuka nk abazize genocide yakorewe abatutsi ntitwabibuka nk abahutu kuko atari byo bazize,yego bari abahutu ariko sicyo bazize,tubibukira icyo bazize aricyo cyo kwitandukanya n ubugome bwa bene wabo bakaba baraguye muri genocide yakorewe abatutsi,na FARG rwose aba irabarihira ndabazi benshi kuko uwahizwe muri genocide yakorewe abatutsi bose utishoboye iramurihira.
Hahahaaa, ntako utagize, wakoze iyo bwabaga !
@Kanyange ubuvuze neza rwose nizereko batabyita gupfobya jenoside yakorewe abatutsi.
@ Kanyange
Uzayishyireho! Uzarambirwa, wongere urambirwe kuko abo bahutu bawe abantu nkawe muzajya mubibuka bucece,mu matamatama kugeza igihe iyo ngengabitekerezo muzayijyanira mu kuzimu no mu muriro utazima kuko Imana (niba muyemera) idashobora kwakira abajenosidaire mu ijuru!
Twibuka interahamwe ?
ntuzigera ubibona kuko abo muvuga bishwe nababaga barihaye gutwara intwaro ngo mugiye kurwana ninyenzi,wibukeko ari cyagihe mwavugaga ngo ntawukanda burende mutaziko RPG iyituritsa.
wavuga se ngo bakunve
Kanyange ararenzwe. Yarishe none aridegembya atangiye kuzana umurengwe. Ntawavuga amagambo ava mu kanywa ka Kanyange ari muzima. Afite amaraso mu biganza. Nuwari kwicira abo bahutu avuga ubwicanyi bakoze nibura. Leta y’u Rwanda igiye kuzazira kugira imbabazi zirenze iza Yezu. Abahutu 60% barishe ariko dufite inshingano zo kubigisha. Tunafite umutima wo kubaha imbabazi. Aba ba Kanyange ni amaraso abavugisha.
@ kanyange urabeshya ibyo usaba nta byo uzabona. Wari wumva hashyizweho gahunda yo kwibuka inkotanyi zishwe na FAR. Wabishaka utabishaka umenye ko ingengabitekerezo tuzayirwanya.
Totally right!
Inkotanyi zishwe na Ex FAR? nawe uri gusopanya kuko abatutsi bose bishwe kuva muri 1959 bose bakorewe jenoside nkuko bamwe mubayobozi babitwigisha kuko jenoside yatangiye kuva 1959 igashyirwa mubikorwa muri 1994, uwari warayiteguye Mbonyumutwa-Kayibanda-Habyarimana ibaheraho.Sibyo? ayo siyo mateka tuzi muri 2016?
urako muvandi kubwicyo gisubizo.
Ntawamenya kuko hari nabasigaye bahana isiri babene wabo canga amacuti yabo aba mugihugu byobahanze bakabibagereza za message zirimo mubutumwa bwuko bazabagirira nabi. Cyangwase nabanyeshuri buyandikiye za message ubuyobozi bwishuli bugasanga baraziyandikiye. Murebeneza hatagira ubigwamo byose birashoboka.
Ahubwo Kanyange, uzabaze bene wanyu icyo basaruye uretse ububwa, ubugwari, ikimwaro, isoni, guhunga no gutsindwa. Nago iyo double genocide mushaka ntayo muzabona, kandi abatutsi mwashakaga kumara barahari, batuye u Rwanda kandi batabibasaba noneho. Nurambirwa kubabona uziyahure. Kandi nimwongera gushaka kwica ibgaruka zizabageraho. Wumvise kimwe na bene wanyu? Abantu barabihoreye n’ubu barabihorera kubera ukuntu mwakoze amahano mungana no kugirango u Rwanda mwashenye rube igihugu kizima mukagira ngo! Ese ko mwishe n’impinja, mugafomoza ababyeyi, mugatera abagore ibisongo ; ibi byose mubigirira abatagize icyo babatwaye, iyo aba arimwe musanze babamariye imiryango mufite imbunda mwari bukore iki noneho mwa ndashima mwe?
Munega uvuze ukuri rwose!!! Iyo birirwa basakuza ngo habayeho génocide y’abahutu, iyo baza kuba aribo ibyo badukoreye byabayeho hari n’umwe bari gusigaza? Mujye mushima Leta yacu nicyo kikwereka imfura nyamfura babahaye rugari muririrwa musebanya gusa!!! Ubu aho u Rwanda rugeze mwakwifuza gusubura muri rya curaburindi benewanyu bari barabahejejemo? N’ubundi ngo ubuze icyo atuka inka anegura icebe ryayo ariko ntawabarenganya ibyo ni ibintu byanyu!!!
Umulisa we ntakabura imvano, abakongomani, abarundi,abagande nabo bababaye mwicuraburindi.Ese barijyanywemo nabahutu? Ese iryo curaburindi bari baririmo mbere ya 1/10/1990? Ese impunzi ziba hanze nizitera ntabwo iryo curaburundi rizagaruka? Ntabyo nifuriza u Rwanda ariko impamvu zimwe zigira ingaruka zimwe.Ibyo bavebaga Habyarimana mbere ya 1990 ubu icyo kibazo kiracyahari yewe nabavugagako Habyarimana yahejeje abatutsi hanze bose numwami wabo nawe ntarataha kandi nyakwigendera yaritabarukiye.Nzabandora nimwene kanyarwanda.
yewe ibintu ntibyoroshye.ukurikiye ibyandikwa abantu bameze nabi mu mitima.pe.gusa aba jenosideri bahinduye strategie.mwene samusure avukana isunzu.abanyarda bafite ubugome bukabije ntacyo bagitinya.mu mahanga aho uwitwa NGWIJE ELIEL we yahisemo gukora umushinga wo kubona amafaranga aroze uwo babyaranye.urwo ni urugero rwa hafi.ko abanyarda bakataje mu kugira nabi.urumvako basigaye barateye imbere mu bintu bibi.
Ni ryari batagize nabi, just duhe nibura igihe kimwe babayeho baticana ? Uyu munsi se ? Ejo se ? Ejobundi se ? Ryari ? Nkeka ko mufite genes zo kwica.
you have to say ”dufite genes zo kwamngana” a moins que tu ne soit pas rwandais.!!!!
Oya, yavuze izo kwica ntabwo yavuze izo kwangana… Hari abanyamahanga bavuga ikinyrwanda. You guessed wrong.
govt niyo i promotinga gupfobya genocide ….mago wabihatira ubwoko bumwe urigukoresha za intimidation
Udakangwa? Udakangwa ni iki? Uri inkoramaraso gusa. Ese niba uri umugabo washyizeho amazina yawe. Iyo ngengabitekerezo izababoreramo nkuko imyanda iborera mu ngarani.
ariko murapfa ubusa umugabo azibeshye agarure jenocide mugihugu arebe uko amererwa usubwo abavuga ibibyose murashaka kugerakucyi mwatewe ahubwo
@Kanyange. Uti bibuke abahutu bishwe n’Inkotanyi? abahutu bishwe n’Inkotanyi nibo bizize. uti gute? iyo mwamaraga guhaga isupu y’inyama z’inka z’abatutsi mwabaga mwishe, mwatyazaga imihoro mukavuga ko mugiye kurwana n’utunyenzi bakababeshya ngo dufite imbunda zitarasa. Kubera ko abenshi muri MWe mwari injiji mwarabyemeraga. Mwagera imbere y’Inkotanyi zikabamaramo ubugoryi mwatojwe. Nonese wifuzaga ko Inkotanyi zibategera ijosi ngo muriteme? kwibuka rero interahamwe ntabyo uzigera ubona uzarinda ujya mu nda y’isi ugifite ako gahunda.
bavandimwe banyarwanda banyarwandakazi twimakaze ubumwe na democracy tube bene kanyarwanda niba hari umuntu nka kanyange
mwicara mugatega amatwi ni amakosa kko uwo ntakwiriwe kwitabwaho ndaziko uwiyumvamo ubuhutu cg ubututsi azabipfana.twe abanyarwanda duharanire ubumwe kdi twirinde kko genocide yakorewe abatutsi ntacyo yasigiye abanyarwanda kiterambere.
Ngo kwibuka abahutu??? Bishwe nande se?? Bazize iki se??? Uwagumye iwe akituriza ntage kuba inkoramaraso ntawamukozeho…nka ba barore…hhmmm…ariko ntimuzi na bene wanyu batakoze genocide ko ntawabavuze ntibirirwa batanga ubuhamya mwumva se..babutanga se bariho amapingu cg babutanga kuko arukuri kwabo…abatutsi batotejwe kuva muri1959…umugambi usozwa nezaaaa 1994 none ngo hibukwe abahutu…..kuko babaye impunzi imyaka 30 ikarenga seeeeeeee?????kuko batotejweee seeeeeeeee???? Kuko babaye iki….kanyange sha ubwo urahaze kuko ufite bene wanyu nibyanyu….iyo uba uhagaze kwisi wenyine nta hepfo nta ruguru ntiwakavuze gutyo….nabandi batekereza bakavuga nkawee…ubwo murahaze…ngo nyakwigendera Habyarimana???hhmmm…hagiye data..
Harya ubwo mwashakaga kumara abatutsi mwarangiza bakajya birirwa bababyinirira?????? Ntabyo mubonye ntanibyo muzabona nubwo kwisi hasigara umutusi umwe…genocide izaguma ari genocide yakorewe abatutsi…..ako gahinda kazakwice urinde ubasanga aho mwabashyize
Turacyafite urugendo mba ndoga data. Imana irinde u Rwanda n abanyarda.
Ariko ye mugira ubwenge buke koko,muragapfe ni ingengangabitekerezo zanyu muranduza isi murayinutsa,munyumve neza nimwongera muzabyibonera muzabaze ibyabaye i Rukumberi mwivugana Murasira ,nta bwoba tubafitiye isyi weee
Mukomere banyarwanda duhurira kururu rubuga. Buriya wa mugani w’uyumugenzi wacu 4785 ubu tuba turi mubiki?
Ntitureba uyu wakoze ibi kimwe na wawundi watemye ya n’a ejobundi aba bombi nabandi bakora nkibyabo ntago babikora batunguwe babikora muri ibi bihe byo kwibuka baba bafite ibyo bashaka kugeraho
Baratuzi neza baratwitegereje baratwumva bazi uko duteye KO tutigira ku mateka kandi nibitubaho nta somo biduha . Ibyo baba bashaka kugeraho baba babigezeho ku rugero rubashimishije . Ngaho niturebe izi commentaires twandika hano hanyuma twibaze iyo tugana .
Wowe ukiriho uyu munsi shima Imana ikikurinze cyane cyane Niba wari mu Rwanda muri 94 ibuka y’a Mana yakurinze ikagukura ahakomeye .
Hari abavandimwe nincuti wabuze wowe urasigara uwabishe uwo ari we wese si impuwe yakuguriye kuko kubaho kw’imishwi atari umpuwe zagaca. Ahubwo ni Imana yakwirokoreye. Igihe cyose umuntu asumbirijwe akenshi yiragiza Imana akavuga ATI mana nunkiza irya none nzagira ntya…..zirikana ibyo wabwiye Imana icyo gihe Abe aricyo ukora niba ari kizima izagiha umugisha
Muntu wese uwo uriwe wese wufuza kugirira abandi inabi icyo waba ubahoye cyose zirikana KO atari wOwe mana ishobira byose kdi KO nayo ubwayo igihe cyose yarimburaga isi ibibyabuzima bitigeze bipfira gushira no mû nkuge yashyizemo bibiri bibiri ngo byongere byororokr kandi byuzure isi. Zirikana KO imbaraga zose wakoresha utakwicira abantu kubamara
Ugira neza ukayisanga imbere wagira nabi nabwo ukayisanga imbere.
Guhora tujya impaka za ngo turwane ku bintu nubundi tutari bwumvikaneho rimwe na rimwe nkana ntacyo byatugezaho . Ukuli kuba guhari ibyo aribyo byose kuba waguhakana ntago biguhindura gukomeza kuba ukuli.
Twebwe ubwacu ibyo tubiba nibyo dusarura nubiba inabi uzasarura inabi nubiba ineza uzasarura ineza
Mugire amahoro!
nabura nawe rata ndumva wowe ushobora kuba waba uri umu Kristo naho abandi bose bariyanduza
Imana niyo izaca amateka kandi izahana buri wese bitewe n’ibyo yakoze!
nabura nawe rata ndumva wowe ushobora kuba waba uri umu Kristo naho abandi bose bariyanduza
Imana niyo izaca amateka kandi izahana buri wese bitewe n’ibyo yakoze!ni mukizwe!
Comments are closed.