Kigali – Graça Machel ati “gushyirahamwe kw’abagore nibyo bizazana impinduka”
Ku Isi abagore miliyari 1,1 ntabwo bakoresha uburyo buzwi bw’imari (Banki n’ibigo by’imari), muri Africa abagore 70% ntibashyirwa mu bijyanye n’imari, ibi ngo bidindiza cyane iterambere ryabo bigatuma benshi bahera mu bukene. Mu kiganiro nyunguranabitekerezo kigendanye kandi n’inama ya World Economic Forum in Africa itangira kuri uyu wa gatatu, Graça Machel yavuze ko ibi bibazo abagore bakirimo ku Isi no muri Africa by’umwihariko babivanwamo no gushyira hamwe bakabasha kwiteza imbere.
Muri iki kiganiro cyari gifite intego ivuga ngo “From financial inclusion to financial independence” Mme Graça Machel yari mu bakuru batumiwe gutanga ibitekerezo byabo muri iki kiganiro, yavuze ko kuva kera hari imyumvire ko umugore ari umunebwe, ko hari ibyo atashobora gukora, ibi ngo byatumye aheezwa muri byinshi cyane cyane ibimwerekeza ku iterambere.
Ati “Ndetse n’ubu hari ibihugu bimwe bigifata umugore gutya bikagera aho na bame bumva ari uko bameze koko. Ariko nasaba abagore bakiri inyuma muri iyo myumvire kurebera ku bagore bageze kubyo bavugaga ko badashobora gukora nabo bagahaguru. Abafite icyo bagezeho nabo bagafasha aba batarahindur aimyumvire.”
Graça Machel w’imyaka 70, yavuze ko buri mugore mu bihugu bitandukanye kandi mu mico itandukanyeaba afite impano ikomeye muri we. Asaba buri umwe kwishakamo iyo mpano buri wese akayihuza n’iz’abandi bagashyira hamwe mu guha umugore imbaraga bagahindura ariya mateka yo kubaheeza, yo kuvuga ngo umugore ntashoboye ibi cyangwa biriya.
Ati “Nizera ko gushyira hamwe kwacu bizazana impinduka, nizera ko ibiganiro nk’ibi bizagenda bizana impinduka nini ku ntego yacu, vuba cyangwa bitinze. Ndi hano rero ngo mbashishikarize cyane kujya hamwe mugaterana gutya mukaganira ku ntego nk’iyi yo kwigenga mu bukungu.”
Mme Monique Nsanzabaganwa Vice Governor wa Banki Nkuru y’u Rwanda, yavuze ku mushinga wo gutangiza ‘Women Investment Fund’ ugamije guteza imbere abagore mu ishoramari no gukorana n’ibigo by’imari hagamijwe kubateza imbere. Avuga ko kugira ngo bigerwe hari ibikenewe.
Guhindura imyumvire ni icya mbere, ngo abagore bakumva ko nabo bashobora gukorana n’ibigo by’imari ngo biteze imbere. Kuri uyu mushinga wa kiriya kigega avuga ko abagore bakeneye Banki, bakeneye igishoro ariko by’umwihariko bakeneye gukoresha neza ibyo babonye bikabyara inyungu ku bagore.
Mme Nsanzabaganwa ati “Cyane cyane turifuza ko umugore agera ku mafaranga agakora ishoramari mu mishinga mito n’iminini.
Ariko ibyo twabigeraho dushyize hamwe tugafashanya duhereye ku bushobozi bwacu tutabaye nk’ababikora kuko ari uburenganzira gusa, kugira ngo n’umushoramari wese atubonemo umufatanyabikorwa mwiza twicare tuganire ibikorwa.”
Mme Nsanzabaganwa avuga ko ari ibi bari gukora mu gutangiza Women Investment Fund kuko ngo guha umugore inguzanyo gusa bidahagije ahubwo akeneye no kugirwa inama, akeneye gufashwa gukora neza ibyo yateguye, akeneye n’amakuru ku ishoramari rye kugira ngo agere ku ntego ze.
Banki Nkuru y’u Rwanda yashyizeho intego itoroshye yo kuva ku mibare ya 36% y’abagore bakorana n’ibigo by’imari n’amabanki ikagera kuri 72% mu 2016.
Graça Machel
Graça Machel ni umunyaMozambique wamenyakanye cyane ku isi kubera kuba ariwe mugore wa mbere ku Isi wabaye ‘first lady’ w’ibihugu bibiri bitandukanye. Mozambique (1975-1986) ubwo yari umugore wa Samora Machel na South Africa (1998 – 1999) ubwo yari umugore wa Nelson Mandela.
Ubu ni umugore uzwi cyane nano mu guharanira uburenganzira n’iterambere ry’umugore n’uburenganzira bw’abana ku isi.
Uyu mugore w’imyaka 70 avuga neza indimi z’igifaransa, Igispanyole, Igitaliyani, Igiportugal n’Icyongereza.
Photos/Evode Mugunga/UM– USEKE
Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW
11 Comments
iki kiganiro nikiza cyane cyane ko gikangurira abagore kwiteza imbere, ariko ikibabaza nuko abagore bafite uko bamaze(bakize cy bafite ubushobozi) batamenya ko hari bagenzi babo baba badafite uko bigira kugirango nabo babagezeho ibyo byiza bafite, kuko bose biyitirira abagore ariko mubyukuri hari abagore bakora, ariko ubukene buriho ntabwo butuma atera imbere, rero mu kifuzo naha abagore bafite uko bameze, bajye bibuka nabagenzi babo ko batamerewe neza.murakoze kandi mujye mutwibuka.
Ntekereza ko uburenganzira bwo gutekereza no gutanga ibitekerezo ari ryo shingiro ryo kwigenga mubukungu niterambere . niba umuntu atemerewe gutekereza cyangwa kugaragaza ibitekerezo bye iterambere kurigeraho birakomeya kuko ibyo ikiremwa muntu gikora byose bituruka kubitekerezo . harumuntu wigeze kuvuga ati i dont want money i want freedom to make money . amafaranga abantu bashobora kuyatora , kuyiba , ndetse hari nabacuruza ibiyobyabwenge ngo bayagwize . hari abica abandi ngo bayabone . hari abacuruza intwaro bakayabona.yewe hari nabacuruza abantu utaretse nabicuruza . abo bose iyo ubarebye ubita abakire . ok were is no freedom of taught, freedom of assemble it’s very difficult for many people to reach this so called economic freedom . how can you develop your self wile you are scared ? where is inequality . ubusumbane muri byose ni isoko yubukene kuri benshi . uburezi. bamwe barigira ubusa cyangwa ubuntu abandi bakishyura ibihumbi amagana. kwisoko rymurimo bazagira gute amahirwe angana mugihe bahabwa uburezi butandukanye.uramponda sinoga
Fist off all let freedom flow , let freedom reign.let love be there , let there be justice for all, let they be peace for all , let the mind the soul an the body be free to fulfill themselves . let they be work . water , salt sugar bread and dignity for all above all let there be love
Npnese gracia machel yamaranye na nelson mandela umwaka umwe gusa? Mukosore inyandiko!
Ntabwo bamaranye umwaka 1 gusa ahubwo bashakanye Mandela abura umwaka umwe ngo ave ku bu Prezida that why bavuga ko yabaye First lady wa S.A 1998-1999 si non bamaranye umyaka irenga 11.
ok thanks.
Tunihanangirije abantu bamwe babona abagore bamwe bikorera ibikorwa byiterambere bagashaka kubapyinagaza cga babagendaho bakabashyiraho amananiza ngo babace intenge mu bitekerezo byabo by’iterambere. Ahandi baha agaciro ku muntu w’umudamu cga umukobwa ufite ukuntu ashoboye kwiteza imbere ahubwo bakamushyigikira bamuha courage ariko abandi tubona iwacu aha, ntibibareba, bakugendaho mpaka. Buri wese agomba gushyigikirwa iyo afite ububasha n’ubushake bwo kwiteza imbere mureke kujya mucana integer cga ngo mumudindize mu bikorwa bye kdi abifitiye uburenganzira bwose bushoboka.
Umulisa ibyo uvuga ni ukuri. Nk’umwe uherutse guhondagura wa mutega rugori warwanaga k’umuryango we akoresheje uburyo bumwe yabonye bwatuma yiteza imbere, ni imyumvire iciriritse rwose. Buriya si uriya mudamu gusa yishe ahubwo n’abana be yari afitiye akamaro yabishe bahagaze. Gukubita umugore kugeza avuyemo umwuka! Nibigaragara ko uriya mwicanyi yari afite uburwayi bwo mu mutwe, umukoresha we azite ku mpfubyi yasize.
Mumbabarire natandukiriye ariko mbitewe n’iyi nkuru ivuga ku kamaro k’umutega rugori mu majyambere y’igihugu.Abagore tugomba kububaha kuko Imana yabahaye imirimo itoroshye, ariko na none ibaha impano nyinshi cyane abagabo benshi badakunda kubona. Burya uzarebe iyo umuntu bamusuzugura cyane, impano ze hari ubwo azishyira mu kabati da!
Nitubahe uburyo rero ubundi impano zabo zake. Mbese nabo bayobore isi. Wenda n’intambara zaba nkeya ku isi kuko umugore burya niwe uzi cyane akamaro k’umwana. Ntashobora kumwohereza k’urugamba gutyo gusa. Muti ese mu Rwanda nta bagore bakoze jenoside n’ubundi bwicanyi? Igisubizo ni barahari rwose.
K’urundi ruhande ariko, navuga ko bashyize mu bikorwa igitekerezo batagizemo uruhari,ndetse ko n’abandi bibonaga nk’abagabo. Twizere ko uyu mudamu wa nyakwigendera Mandela azasiga avuganiye bagenzi be bari mu gihome kubera wenda impamvu za politike.
Akandi gasomo numva uyu mudamu yasigira bagenzi be bo mu Rwanda, ni ugutinyuka rwose basaza babo ntibajye babanigana ijambo cyangwa ngo babe nk’ibiragi mu myanya bahawe ifatirwamo ibyemezo. Ibi nta numwe wabyita gushyira isoni!
Yego JJM, iyaba bose babyumvaga nkawe ngo baduhe agaciro kacu cga ngo barekeraho kutujujubya, nibareke tujye twirwariza wenda niba umushinga adakoze neza batugire inama ariko kukudeviyisha siyo solution. Biratubabaaaaza. Ariko burya nk’umugore udindizwa mubikorwa bye abariza he bahu? Ko ubu ntamuntu ukizerwa? Hari nabatinya kugaragaza akarengane ngo atavutswa umugati. Aha niho hari ikibazo, kutavugisha ukuri, kutagaragaza ukuri ngo hehe batavugango nabivangiye murigahunda zabo. kdi iri ceceka abenshi tubihomberamo, ubundi tukumirwa gusa. ya liberté d’expression ihora ivugwa ubanza igira umupaka da. Gupfana ukuri birutwa no kutaba umuntu kabisa.
Mulisa ibyo uvuga nukuri pee ariko njye nsiganye mbona han uwacu muri iyi myaka bitazashoboka kuko munyagire iri hano niyatuma utera imbere.
ikindi nuko amafaranga atangwa yo kuzamura abagore nimeshi ariko agera kuri beneyo ni bande? hehese? ikindi kandi ugasanga bakwa ingwate kandi arubufasha bahawe namahanga byagera kuri twe ngo ingwate nkibaza ese bo uwayabahaye yabasabye ingwate?
nsiko iyi gahunda ntcyo izageraho pee kandi muzabibona
Comments are closed.