Digiqole ad

Unilever yumvikanye n’u Rwanda gushora M40$ mu buhinzi bw’icyayi i Nyaruguru

 Unilever yumvikanye n’u Rwanda gushora M40$ mu buhinzi bw’icyayi i Nyaruguru

Camille Chammas uhagarariye Unilever Tea Rwanda Limited, Minisitiri Dr Mukeshimana na Amb Francis Gatare umuyobozi wa RDB basinya kuri aya masezerano

Kigali – Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri Leta y’u Rwanda ihagarariwe na Minisiteri y’ubuhinzi yagiranye amasezerano na Kompanyi yitwa Unilever Tea Rwanda Limited yo kubyaza umusaruro ubuhinzi bw’icyayi buherereye ku Munini na Kibeho mu karere ka Nyaruguru.

Camille Chammas uhagarariye Unilever Tea Rwanda Limited, Minisitiri Dr Mukeshimana na Amb Francis Gatare umuyobozi wa RDB basinya kuri aya masezerano
Camille Chammas uhagarariye Unilever Tea Rwanda Limited, Minisitiri Dr Mukeshimana na Amb Francis Gatare umuyobozi wa RDB basinya kuri aya masezerano

Unilever Tea Rwanda Limited y’abashoramari b’abanyamahanga biyemeje gushora amadorari arenga miliyoni 40$ mu kubaka inganda ebyiri zo gutunganya icyayi cya Kibeho na Munini ku rwego rwifuzwa ku isoko mpuzamahanga, ibintu bizafasha kuzamura imibereho y’abahinzi b’icyayi ku Munini na Kibeho.

Unilever ni kompanyi mpuzamahanga ihuriweho n’Abongereza n’Abaholandi ikwirakwiza ibicuruzwa biribwa mu bihugu birenga 190 ku isi, ifite ikicaro gikuru i Rotterdam mu Buholandi n’i Londres mu Bwongereza.

Ishora imari mu bikorwa byo gutunganya ibiribwa, ibinyobwa, n’ibindi bintu byifashishwa n’abantu ku mubiri. Ku mibare yo mu 2012. Ni kompanyi nini ya gatatu ku isi mu bucuruzi nk’ubu inyuma ya Procter & Gamble na Nestlé.  Unilever izwi cyane mu gutunganya no gucuruza amavuta azwi cyane ya Margarine.

Muri iri shoramari Unilever igiye hazabonekamo imirimo 2 000 ku buhinzi bw’icyayi buzakorwa kuri hegitari 4 000, muri izi Hegitari 800 nizo izi nganda ebyiri zizahinga, izisigaye zijya zihingwa n’abaturage bagurishe umusaruro wabo izi nganda.

Dr Geraldine Mukeshimana Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda wasinye amasezerano y’ubufatanye ku ruhande rw’u Rwanda, yatangaje ko ibi bigendanye n’icyerekezo cy’igihugu cya 2020 mu kuzamura ubukungu bw’icyaro.

Dr Mukeshimana ati “Ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Unilever Group buzazamura ubukungu bw’abahinzi b’icyayi hariya kuko buzatanga akazi kuri benshi bakabona umutungo uvuye mu buhinzi bw’icyayi bakora.”

Minisitiri Mukeshimana yavuze ko ubu bufatanye buzaba ingirakamaro ku bahinzi b'icyayi muri Nyaruguru
Minisitiri Mukeshimana yavuze ko iri shoramari rizaba ingirakamaro ku bahinzi b’icyayi muri Nyaruguru

Minisitiri Dr Mukeshimana yavuze ko Leta aya masezerano azunganira gahunda isanzweho ya Leta yo kongera ubuso buhingwaho icyayi mu gihugu bukagera kuri nibura Hegitari 18 000, nyuma ya Nyaruguru ngo bakazakomereza mu karere ka Karongi mu murenge wa Rugarama.

Camille Chammas, umuyobozi wungirije wa Unilever Group yavuze ko ubu bufatanye buzafasha u Rwanda kubyaza umusaruro amahirwe rufite yo kuba rwatunganya icyayi kiza cyane gikenewe ku isoko mpuzamahanga no kugaragaza amahirwe y’ishoramari mu buhinzi u Rwanda rufite.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Barasinya banezerewe ukabona ari ibintu byiza rwose. N’ibisobanuro by’itangazamakuru ukumva byumvikana. Ariko iyo ubajije abaturage bo muri kariya karere bariho bimurwa na NAEB ibaha amafaranga y’intica ntikize, ngo babise imirima y’icyayi, ni bwo ubona ko ririya terambere ry’ubuhinzi bw’icyayi hari imiryango myinshi ririho risiga iheruheru, cyane cyane mu Ntara y’Amajyepfo.

  • Sha safi we uvuze ukuri pe!

  • munyarucyire uganda murebe aho companies z’ibyayi zinva mahanga zihinga ibyayi k’ubuso bungana na 1/5 cy’ubutaka bw’urwanda ariko abazituriye bakaba ntacyo bibamaririye uretse kubashyira mu gukora uburetwa gusa no kwinjiriza abashoramali gusa na ‘abayobozi ba leta gusa,nkaswe urwanda rungana urwara,mwitegure inzara ya rumanura no kwongera gusuhucyira mu bihugu bituranyi ku bwinshi

  • Nari nzi ko ibyayi dufite mu RWANDA bihagije , none baracyimura abaturage. Harya ntakindi cyafasha abaturage mu mirire kandi cyikazamura ubukungu bwacu cyahingwa hariya hantu. Icyayi tu. Nyabuneka. None se ubwo abo bimurwa babaye Abande.

Comments are closed.

en_USEnglish