Digiqole ad

Iyo ndebye ku musaruro simbona undi Abanyarwanda bari guhitamo – Howard Buffet

 Iyo ndebye ku musaruro simbona undi Abanyarwanda bari guhitamo – Howard Buffet

Ikiganiro nyunguranabitekerezo cyarimo Tony Blair, Perezida Kagame na Howard Buffet

Camp Kigali – Mu nama mpuzamahanga ya World Economic Forum on Africa iri kubera i Kigali, uyu mugoroba habaye ikiganiro nyunguranabitekerezo cyari gifite intero ivuga ngo ‘Partnership and doing Business in Africa”. Cyari kiyobowe (Moderator) na Tony Blair naho abatanga ibitekerezo b’ibanze ari Perezida Paul Kagame n’umushoramari Howard Buffet washoye mu buhinzi mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Mu byo baganiriye banagarutse ku miyoborere, bavuga ku kuvugurura Itegeko Nshinga ryakwemerera mandat ya gatatu Perezida Kagame mu mpera z’umwaka ushize.

Ikiganiro nyunguranabitekerezo cyarimo Tony Blair, Perezida Kagame na Howard Buffet
Ikiganiro nyunguranabitekerezo cyarimo Tony Blair, Perezida Kagame na Howard Buffet

Tony Blair wari uyoboye iki kiganiro yagarutse ku cyo avuga ko cyanenzwe na bamwe mu bo mu mahanga, kijyanye no gusimburana k’ubuyobozi mu Rwanda n’amatora ya Referendum aherutse, abaza umunyamerika Howard Buffet  icyo agitekerezaho.

Buffet ntiyaciye ku ruhande, yavuze ko nka we kumubwira ko Kagame azayobora indi myaka irindwi ngo ntiyiriwe anabishidikanyaho kuko abikwiye.

Impamvu yabyo ngo ni uko abona bishekeje iyo bamwe babona ibintu byarabaye mu gihugu cyabo bakumva ahandi bitahaba.

Buffet ati “Iyo ndebye nko muri amwe mu mateka ya US usanga nk’ibi n’iwacu byarahabaye. Demokarasi yose ihura n’ibibazo n’impinduka nyinshi, twagize impinduka 27 mu Itegeko Nshinga iwacu, Itegeko Nshinga ry’ibihugu rishobora guhindurwa.

Ntekereza ko ibyo abanyarwanda bagera kuri 2/3 bakoze ni ibibareba ubwabo, ni ibireba ahazaza habo ntabwo ari bireba ahazaza hannjye cyangwa hawe (Blair), ni ahazaza h’abanyarwanda.

Niba barabonaga ibimenyetso bifatika ko bagana aheza kandi batahagejejwe n’amahanga bagombaga kwihitiramo. Icyo ndeba ahubwo nimureke turebe umusaruro wabyo. Nimureke turebe igifatika cyakozwe tureke kureba ku bavuga uko bikwiye gukorwa.

Twebwe abanyamahanga hari abibwira ko tuzi cyane icyo abanyarwanda bashaka imbere habo kurusha bo ubwabo. Ariko sibyo.

Nimurebe nk’ikintu cya Gender, uko byaba bimeze kose n’ukundi kose wabivuga…ariko nta handi ku Isi hari abagore bangana kuriya mu Nteko, hafi icya kabiri cy’Abaminisitiri ni abagore, hafi icya kabiri mu bucamanza ni abagore, nta handi biri ku Isi, nta handi rwose.

Dukomeze kureba ibyagezweho… imibare itwereka ako abantu barenga miliyoni bavuye munsi y’umurongo w’ubukene. Ibyo ni umusaruro.

Rero iyo ndebye ku musaruro simbona ikindi Abanyarwanda bari guhitamo, baracyerekanye kandi bafite iyo mpamvu yacyo.”

Abantu batandukanye bari bakurikiye iki kiganiro
Abantu batandukanye bari bakurikiye iki kiganiro

Tony Blair wari uyoboye ikiganiro yakomeje kuri iyi ngingo abaza Perezida Kagame iby’impungenge z’abavuga ko Manda ya gatatu ishobora guhindukamo ubuyobozi ‘bw’iteka ryose’

Perezida Kagame abivugaho, yavuze ko mubyo bavuze mbere bavuzemo no kutiga amasomo y’ibibera ku isi ngo kuko bisa n’aho hari abatigira ku biba ku isi bityo ibibazo bigakomeza kuba byabindi.

Perezida Kagame ati “Ariko hano ikibazo ni ese tugomba kwiga amasomo y’uko Politiki imeze ahandi? Kuko bamwe bo babyita ikosa abanyarwanda bakoze (mu guhitamo kuvugurura Itegeko Nshinga) kuko batabikoze uko ahandi babigenza.

Ariko ndagirango mbwire abari muri iki cyumba ko njyewe ntigeze rwose nsaba icyo kintu (manda ya gatatu) nabwiye abanyarwanda inshuro nyinshinabwiye abo mu ishyaka ryanjye kenshi nti ‘ntabwo ibi ari ibyo mutekereza gusa nk’abanyarwanda ahubwo hari n’icyo abandi badutekerezaho.

Nageragezaga kubabwira ko hari n’uburyo babona undi muntu, ariko bakomeje kumbwira bati oya, ntabwo twiteguye kugerageza undi muntu turashaka kugumana wowe.”

Gusa abantu bari hanze y’u Rwanda hari abagaragaje ko badashaka ko agumaho, nyamara bamwe muri bo ngo baranareberaga ubwo igihugu cyariho gishya hafi kuba umuyonga.

Perezida Kagame yavuze ko nyuma yaje kumva ameze nk’uri mu keragati cyo kumenya ngo ese ndemerera aba basansaba kugumaho cyangwa ndemerera bariya bo hanze bansaba kugenda.

Tony Blair yahise avuga ko atekereza ko mu myaka 22 ishize aho u Rwanda rwari ruri habi cyane ntawibazaga ko aka kanya rwakwakira inama nka World Economic Forum.

Ati “Ndibaza ko buri wese byamutangaje. Nubwo ibitekerezo byanyurana cyane kuri iyi ngingo ariko iki ni igihugu cyagize iterambere ritangaje, ni k’ubw’ubuyobozi bwiza n’ibitekerezo byiza,  ibitekerezo nk’ibi bikwiye no gusakara Africa yose.”

Tony Blair wari uyoboye iki kiganiro yashoje avuga ko u Rwanda ari igihugu cyagize iterambere ritangaje
Tony Blair wari uyoboye iki kiganiro yashoje avuga ko u Rwanda ari igihugu cyagize iterambere ritangaje

Venuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

46 Comments

  • Mujye mwirira ifaranga ariko mujye mureka gukina kumubyimba wabanyarwanda.Ese kuki arimwe muzakubwira abanyarwanda kwariwe warukwiriye kubayobora? Murabazi? Mwababwiwe niki? harya Ronald Reagan iyo yakiraga Mobutu muri white house yabwiraga iki amahanga? ba gashakabuhake nta narimwe baba batagenzwa ninyungu zabo nyabuneka mujye mwitondera ibyo bavuga.

    • aba bagabo ahubwo bateye umujinya kuburyo dushatse twabakurikirana mu nkiko ku cyaha cy’isebanya. ubu rero barareba bagasanga abantu 12 millions ntawundi muntu ukwiye kuyobora uretse umuntu umwe? murumva batadusuzuguye ra? ahubwo baszuguje na Mzee Kagame kuko kugira ngo umare imyaka 15 kubutegetsi ube ntanumwe wateguye wo kugusimbura nabyo ni ikibazo.Aba bagabo ntabyabo rwose. bazi business ariko politics ashwi

      • Sha ni hahandi hanyu mwabyemera mwabyanga Perezida Kagame arashoboye kandi ntabwo dushaka kugerageza undi mu gihe tukimufite nawe abyemera.
        Ubwo se uravuga ngo baragusuzuguye wowe urashoboye ngo 2017 uziyamamaze tugutore? Duhereye kuki se? Uragirango se tuzatore Rukokoma niwe ushoboye? hehehehehe

        Bavandimwe nimureke Perezida Kagame ayobore ikindi gihe yemererwa n’Itegeko Nshinga rishya, yatugejeje kuri byinshi n’abatari abanyarwanda barabibona bikabashimisha urenze abanga u Rwanda bibabaza kuko bifuza ko rutari kuba ruri aho ruri ubu.

        Long Live Rwanda, long live our President

        • Alors, gutanga igitekerezo cyawe ni uburenganzira bwawe ariko hari ikibazo mbaza. Wowe ubwawe wumva uwaguha iki gihugu utakiyobora kandi ukabikora uharanira kurenza aho kiri uyu munsi? None se niba bishoboka kuki wakwizirika k’umuhoro? Ikindi P K abayeho mu myaka itagera kuri 60 muriyo ayoboye itarenga 22.

          None se tuvuge ko navaho u Rwanda ruzahita ruzima burundu ku ikarita ya Africa ndetse ni isi?? Nibaza ko U Rwanda ruzabaho nk’uko rwabayeho ahubwo iterambere ry’igihugu rijyana naho isi iba igeze m’umuvuduko w’iterambere buri gihugu kikishaka muri iryo terambere kugirango kitazima.

          Gutyo rero mbona nta muntu kamara mu gihugu kuko igikenewe ni sustained ideas kandi nibaza ko izo zihari mu gihugu ko atari PK utekerereza ministers zose icyo akora ni coordination ariko si kamara hari n’abandi bagabo benshi muri iki gihugu babikora kandi bakarenza aho igihugu kiri uyu munsi.

          Icyo abantu tutazi kizwi n’Imana yaremye ijuru n’isi n’uko hari undi mugambi kandi uzajya ahagaragara nyuma mu gihe tutazi watumye hari abantu bamwe basaba ko itegeko nshinga rihindurwa kugirango PK agume gutegeka ariko mpamya ko n’igihe azaba atakiriho igihugu kizatera imbere kurusha uyu munsi.

          Hari ibyo Imana izahishura bizatangaza benshi.

          Ibihe byiza.

          • Amahoro dufite araduhagije. Ubundi natwe twige gukora twiteze imbere. Ni iki kiruta umutekano? Ni iki kiruta amahoro? Mwagiye mureka kwigizankana? Ibyo yatugejejeho ni byinshi kandi ni byiza. Kagame ni Mose w’abanyarwanda. Harya ubundi tugombagukora ibintu nkuko abandi babikora? Ko abanyarwanda bafashe intwaro bakica bagenzi babo, ibindi bihugu na byo byariho bibikora? Oya.
            Ku bibazo bidasanzwe, hakenewe ibisubizo bidasanzwe. Nuko nyine abantu bageraho bagahinduka, naho ubundi akomeje kutuyobora gutrya jyewe nakwifuza ko yatuyobora kugeza igihe azasazira.

      • Ariko muransetsa iyo muvuga ngo ntawe yateguye wo kumusimbura!!nonese we yateguwe nande???ntabwo ariwe utegura abamusimbura,jye kubwanjye mba numva atari inshingano ze zo gushaka umusimbura????kuko ntawe yafata ngo amutware mu mahugurwa yo gusimburana k’ubuyobozi!!!!!!!!!!

    • @Mugaruka, nabandi batekereza cyangwa se batanze ibitekerezo bisa nibyawe hano, abanyarwanda nitwe twagaragaje mbere yuko HE kagame ariwe muyobozi wtifuza binyuze muri refurendum bitewe nibikorwa byindashyikirwa yagaragaje mugihe cye yari agiye gusoza, turamwinginga turamusaba tuti niba bishoboka komeza utuyobore, nyuma yigihe aza kutubera infura arabyemera.

      Nturenganye abo bakurikiranira hafi ibyu rwanda kubera ko barukunda.

      • Referendum yemejwe na FPR igakorwa muminsi 10 urayita referendum? Ntugasetse abantu.

  • Birababaje kubona uyu mugabo Tony Blair azakwicara hariya nibyaha muri politiki yakoze.Ese Ageze muri Irak bamwakira? Ese akunda abanyarwanda akanga abanya Irak? Izo zaba arizabihehe.Harya kuba africanist bitwemerera kuyobora gutya?

  • Buffet se azi abanyarwanda bangahe yaheraho avuga ko Kagame ari we wenyine ushoboye? Ibyo bashaka muri Afrika bakoresheje Kagame birazwi. Kandi bitinde bitebuke ibya Buffet nabyo bizasobanuka, kandi hari ibyo azaryozwa.

    • bangamwabo!! nupinga urukwavu ujye unemera ko ruzi kwiruka sha H.E ndakwemeraaaaaaaaaaaaaaaaaa uri uwa 1!!!!!!

    • @Rabbadabba NDAKUMENYESHA KO BUFFET afite statistics nyinshi ku Rwanda kukurusha, ndetse niba utari unabizi ashobora kuba akurusha kumenya igihugu cyawe byimbitse( umbabarire niba nibeshye) ariko uyu ni umushoramari uzi icyo ashaka mu gihugu wabanje kukiga neza no kumenya impamvu yahashora za miliyoni $ ze.
      Kuvuga rero ngo abona Kagame ariwe wenyine ushoboye nibyo kuko abihera kuri statistics na recent history. Yashoye imari ye mu Rwanda imishinga y’ubuhinzi afite Iburasirazuba iri guha abana b’abanyarwanda akazi, ubu wasanga ifaranga rye ba Nyokowanyu cg ba Sowanyu cg babyara bawe bari kuriryaho bakiteza imbere, nawe uri aha kuri Internet uri muri bwebwe gusa ngo azabiryozwa, cg ahubwo niwe wabaryoza aye muri kurya nimudakora ibyo mwasezeranye?

      Abanyarwanda bamwe nka RABBADABBA baracyekeneye gutekereza bikwiye bakareka kureba imbere y’amano yabo gusa

      • Nagume hamwe uwo bifeti ntazamenya ikimukubise niduhagurukira rimwe.

  • Nibareke Nyakubahwa perezida Kagame atuyobore kuko niwe uzi icyo abanyarwanda bashaka apana barutuku biyita abazubwenjye ngo kurusha abamyatwanda. uretse abashaka gutekerereza abanyarwanda iyo utebye nyakubahwa presida Kagame ahoyicaye arikumwe nabo urabona ko ari umuntu wumuhanga rwose sibikabyo namwe murareba. Niba harabazungu babona ibyiza tugezeho kuki nkatwe abanyarwanda tutabibona ngotubyungukiremo? Dukeneye umuyobozi nkuyu, wunva umuntu wohasi ntakandamizwe nibifi Bini bini ahubwowe arabikangavura maze ibintu bikagenda neza babandi bashaka kumuvangira bakabura uburyo arinayo mpanvu mubona iyerambere
    corruption zero tolerance, punishable by law. This is a huge credit! we can’t oversight the speedy economic development after 1914 genocide .Long live your excellence President Paul Kagame, we are behind you.

    • Eh, ko uri hatari ! Umeze nk’Imana yareme isi n’ijuru, wowe ushobora kureba umuntu aho yicaye hagati mu bandi ugahita umenya neza ko ari “umuntu w’umuhanga” ? Ni hatari kweri, kabisa ujye ubanza ugicemo uduce duto duto kitazajya kiniga abantu.

  • Umuseke muhindure, hari aho mbona mwibeshye mumutwe w’iyi nkuru. Muri sous titre harimo interuro igira iti:”BAVUGA KURI MANDAT YA GATATU PEREZIDA KAGAME YATOREWE UMWAKA USHIZE”. Keretse niba hari ibyo nibagiwe, ariko nzi neza ko nta mandat ya gatatu perezida kagame yigeze atorerwa muri 2015. Icyatowe n’itegekonshinga hakurwaho umubare ntarengwa wa za mandat. Naho amatora y’umukuru w’igihugu yo azaba muri 2017. Muhakosore’ Murakoze!

  • Ibi ni agasazuguro aba bazungu bazana ku Banyarwanda. Harya ubu bafashe abanyarwanda baduhindura ko turi ibicucu? Baribeshya cyane Abanyarwanda bazi ubwenge, naho ibyo kuza gusahurira mu nduru turabirambiwe ntibizongera. Kagame nawe abimenye ko bariya icyo bamukorera ari ukumushuka ngo bagumye bamurireho ari nako bamukoresha amakosa azishyura. Ibi jye iyo mbisoma bintera umutwe, buriya bazi ko barimo kwamamaza Kagame kandi nyamara baramwononera. Kagame nawe narekeraho kugurisha u Rwanda n’abanyarwanda kuri ba mpatsibihugu!

  • nuko nuko nyakubahwa , ubundi habaho umugabo nyamugabo hakabaho numugabo wicyitiriro(sinshatse kubivuga mu nvugo nyandagazi) . umugabo nyamugabo agira ibikorwa byiza bifatika babibona bakabibona abafite imitima myiza bakamushima kandi bakamuvuga uko ari, naho abafite imitima mibi bajya aho bagahakana ibyo babona ataruko batabibona ahubwo kubwikimwaro no kwikunda bikabije kuruta gukunda iterambere ryigihugu cg se urwango rubuzuyemo nibindi byose biva kuri sekibi biba birunze mu mitima yabo

    naho ubundi mwabazungu mwe nimwivugire kuko uwo mugabo mwicaranye njye mubona nkimpano yimana yihereye abanyarwanda ngo ibahoze amarira nyuma yagahomwa munwa twabonye mu wi 1994 nkuko mubivuga ntaburyarya ntanogukabya sinzi aho twari kuba turi iyo tutamugira ngo ahuze abirukankaga babera mu bihuru nibishanga akababanishi nababirukankagaho bitwaje imihoro namahiri ! tujye rwemera ukuri kuko ntaho twaguhungira

    njya ntangara iyo mbonye president kagame yuriye indege agiye mu nama nkiyi uburyo harabavuza induru ngo ataye igihugu cye ngo akunda kuzerera nibindi bisa nibyo biteye isoni bitaribyo kuvuga kumukuru wigihugu, none dore arabahinyuje inama ayizanye ikiri mu rwa gasabo ari nako utumiriyoni twamadorari tuhasigara kandi nizindi ziraje nkiya african union nizindi !

    njye rero nkunda umugabo ntacyo ampaye koko wa muririmbyi yavuze ukuri ngo ijya kumurema yari yaraye imurota, kandi nudashaka kubyemera suko atabibona

  • Hahaha…
    Vuga ko business zawe zirimo gucamo neza ..
    Ibindi ubyihorere Iminsi Niyo Izatwereka Uwo Mugabo Urata..

  • Hahahaaaa! Mu bihe by’intambara y’ubutita(guerre froide/cold war) muri Africa Mobutu niwe wari kw’ibere. Yatukaga uwo ashatse akavuga ijambo isaha irenga muri UN abantu bagakangarana! Yavanyweho na ba Kadogo muntambara itararengeje umwaka umwe! Ndi umukuru w’igihugu imitako nk’iyi sinayemera. Cyane ko naba mfite amakuru ahagije y’uburyo abambanjirije bagiye bakurwa ku butegetsi. Mugabe ntiyavuzwe neza gacye none ubu aravumirwa ku gahera. Uwo ntazi se nzi nyina di!

  • ariko njyewe muransetsa cyane nukuri mwe mudashaka Kagame iterambere igihugu gifite ntimuribona usibye kwirengagiza,cg mwe murashaka impinduka zubuyobozi gusa mutitaye kungaruka,reka mbibutse muribuka kwa Ghadafi mbere yuko yicwa burikimwe cyari mumurongo,abadakora bahembwa,uwubyaye umwana agahembwa,ibikorwa remezo bimeze neza,kugeza naho yasaguriraga afric akaza akubaka imihanda amashuli amavuriro,ariko ibyo byose abaturage ntibareba kure ngo turashaka impinduka aricwa ariko nkubwireko igihugu cyabo byivanze ubukene imvururu nibindi,nzi neza ko abadashaka Kagame ubegereye ukababaza ngo ngaho mbwira impamvu utamushaka ko ayobora,ntampamvu nimwe yakubwira usibye kukubwira ko amurambiwe nareke nabandi bategeke,so ibyo twe twarabirambiwe icyo dushaka nibikorwa kandi turabibona,nanjye kubwanjye ntawundi mbona nukuri atari kagame,girinka,ubuvuzi,amashuli,ibikorwa remezo nkimihanda nibindi mwibuke kgl uko yasaga 1994 mwagiye mureka kwibagirwa vuba koko,niba atuyoboye neza ahubwo tumusigasire ntaducike.

    • KAGS, uvuze Kadafi mpita numva impamvu democracy ari UMUNTU WANA.
      None se kuba u Rwanda rudafite ba KAGAME nibura babiri, AFRIKA ntigire ba KADAFI nibura umwe n’igice, IBYO BIRAGUSHIMISHA NSHUTI?
      HE se we biramushimisha? Tujye dusimbuka bya bihe bya “Komera Habyarimana Komera!!!!!” ubwo se tuzajijuka ryari niba nta muntu uri mu Rwanda, nta muntu uri muri Afrika???

      Dore re? Buriya Besigye rero ni Umwanzi wa Uganda??? Ni aduwi wirirwa uteza imidugararo?? Icyo turusha abandi ni “KUNAMA UKARIRA ISAHANE MU MAGURU” kuko ibiryo byo birashakwa man.

      Rero iyo abantu batekereza ipiganwa ry’ibitekerezo mu nzego zihamye umugani wa Obama, bihinduka Ubwanzi, ubunyangarwanda n’ibindi bibi!! ariko Trump, Katumbi, Besigye n’abandi bakunda ibihugu byabo.

      Ko badasingiza Obama, Kabila na Museveni se? mystification abanyafurika turayikunda cyane. Ni byiza pe ko UMUPEREZIDA AKORA NEZA. Nyamara uwiruka wenyine nta mpamvu ataba uwa mbere. None se nta muperezida n’umwe muri Amerika, Tanzaniya, France n’ahandi ukora neza???nyuma y’imyaka 8 agikenewe????????DUKENEYE BANTU MUTEKEREZA ABANTU BENSHI BA ABALEADERS…

    • wabaretse se abo bavuga ngo nibamushaka ubwo nurwango bafite mumitima yabo bonse kuvakera. bareba ibyiza muburyo butambitse ( negative ideas being embedded within their heads) , babona ibibi gusa aho kubona ibyiza. abobitwa intashima. intashima yabuze uyiha.

      Abo bakeneye inkoni y’icyuma ngo batabona ubwinyagamburiro,nta Mutekano,nta mihanda myiza,kwiga nta wutsinda,igitugu,ntawucira nta n’ukorora ngo puu! ubwose koko presida wacu Niki mumunenga atakoze? kuzahura inzego zose zari zaramunzwe na ruswa n’ubwikanyize.

      Nyewe ndi umushomeri pe ntakakazi ariko ntibivuze ko ntazashyira ngo nkabone .umugisha wundi ntuwuwiruka inyuma ngo uwufate. Imana niyo yimika ika Nomura. mugihe Imana ikimuduhaye MWe kumutesha umutwe muzabaze Imana yamuduhaye ibinyujije mubanyarwanda bamutoye.

  • Uyu munyamakuru aratangaje,murebye mu itangiriro ry’iyi nyandiko ngo….”bavuga kuri Mandat yatorewe Perezida Kagame mu mpera z’umwaka us hire.”Banyarwanda Banyarwandakazi aho amatora ya Perezida wa Republic ntiyabaye yarabaye ntitubimenye?Icyabaye nziko ari ugutera ikiremo itegekonshinga.Naho ibya Buffet na Tony bari mu kazi kabo ko kumara abanyafurika.

  • Tony Blair we afite imishinga myinshi mu rwanda ari gucinya inkoro, uyu Buffet we ageze hehe ashora imari inaha?

  • Nibarize aba banyarwanda: ese ikibazo nuko hariho abanyamahanga babibona kimwe na benshi mu banyarwanda? Kuba wowe ubibona utyo nta gitangaza twese ntitwatekereza kimwe kuko tutifuza kimwe. Hariho abareba bugufi n’abareba kure.

  • Ariko abantu murihe munfashe gusubiza izi nyanagrwanda ziri gucomenting hano. Niko 98% batoye yego ni Tony Blair na Buffet bababwiye? kuki abantu nkaba bandika ubusa hano mugaceceka. nimuze dufatanye kurwanya ibibi bishaka kudutobera. KAGAME OYEE!!

    • @ Nkunda: Ibyo uvuga ni ukuri guhindura itegeko nshinga kwemerera Perezida Kagame ngo yongere yiyamamaze byasabwe n’abanyarwanda kandi byatowe n’abanyarwanda 98% ku manywa bose babireba na Human Right Watch irumirwa ibura icyo irenzaho iravuga ngo biragoye kumenya icyo abanyarwanda batekereza kandi nyamara bari bakigaragaje.

      Aba rero bavuga ibi birashoboka ko bari muri bariya 2% batoye oya muri Referendum kandi byari uburenganzira bwabo. Icyo bakwiye kumva rero ni uko bakwiye kubaha ijwi ry’abaturage 98% batoye yego mur Referendum.

      Tony Blair na Buffet icyo bagaragaje hano ni ibitekerezo byabo ku mahitamo y’abanyarwanda nk’uko n’abandi babigaragaje. Kuki iyo Amerika ivuze ko idashyigikiye mandat ya gatatu ya PK mubisamira hejuru ariko hagira uvuga ko abishyigikiye mukabibonamo ikibazo?

      Jye mbona byajyaga kuba ikibazo iyo baba atari abanyarwanda babihisemo cyangwa se uwo bahisemo ko akomeza kubajya imbere akaba ari umuntu udashoboye.

      • @Lily, ese niba mwemera ko byasabwe nabanyarwanda, iyo baza kubisaba muri 1988 abanyarwanda ntibari kubyemera, ese Zaire batoraga Mobutu kangahe kw’ijana? Mugabe atorwa angahe, Museveni atorwa angahe, Coimpaoré atorwa angahe? Ibyo se urabyemera? Mujye mureka kwivugira ibyo mushatse kuko amateka azabibabaza.Njyewe sinigeze nshyigikira Habyarimana kubera ikintu kimwe, kuniga demokarasi kuko ariyo abantu bavugiramo ibiubazo bafite, iyo impunzi zirukanwe muri Uganda dufite demokarasi ntabwo byari kugenda uko byagenze.Kimwe nuko ubu hari demokarasi haribibazo byagezwa muri debate mu Rwanda, Ikibazo cy’impunzi nicyo cyaza bwa mbere.Bityo rero ukibaza aho tuva naho tujya.Gusa abazavugako batabizi bazaba babeshya rubanda.

  • ngayo nguko. ikigaragara ni uko abanyafurika basekwa n’abazungu iyo babona amategeko ahindurwa ku nyungu z’umuntu umwe. igihe abantu batazubaha amategeko ntacyo tuzageraho.
    ni iyihe demokarasi itubahiriza amategeko?
    tujye tureka amarangamutima twubahe amategeko.

  • Erega mwe murwanya Kagame ntaco muza mutwara muribeshya. Reka nongere mbabwire ntaco muza mutwara. Ntimureba Kure kandi mwahoze mumeze gutyo muzapfa mumeze gutyo. Nka wamugani Ntimureba Kure. Amarangamutima nanyu araboze. Muziyahura

  • Ibyo TB na WB bavuga ntawe byagatangaje, abaye ari umuntu usobanukiwe n’icyo iyi World Economic Forum aricyo n’akazi ikora. Hari ikintu abantu batajya bamenya kuri those fat cats of Davos, ni uko mu myemerere yabo ntibemera imipaka y’ibihugu, bayifata nka barriers gusa zibabuza kugera kucyo bashaka, ntibemera ko habaho Leta, bo bemera ko za leta ari ibisigisigi by’imitegekere ya kera y’abantu kandi ishaje igomba kuvaho bwangu…babona abategetsi nk’agatsiko k’abantu bacye bari aho bashinzwe kurinda intego n’inyungu za WEF ngo bigerweho kuko kuri bo nta gihugu kibaho, habaho just ibintu 3: bo nyine (WEF), ressources and consummers.

  • Kuva Prezida Kagame yatangira imirimo ye muri uwo mwanya, mu Rugwiro rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House) hasimburanyeyo abaprezida batatu, bagiye gutora uwa kane. Ubwo se Buffet hari ikibazo abibonamo? Iby’u Rwanda ni byo byiza? Ubu se ayobewe impamvu nka Prezida wabo wa mbere George Washington abaturage bamusabye gukomeza kubategeka akabangira hakajyaho undi?

  • Urumva ikindi bavuga ari iki? Igihe cyose abafasha gusahura umutungo wa Afurika bazamushyigikira. Twaragowe pe. Nta mutegetsi ushishikajwe n’iterambere rya Africa umara kabiri, murebe uko bagize Lumumba, Kaddafi, Sankara … Ariko uyidurumbanya, akayisahura abashyira baramushyigikira.

  • Tony Blair ahora avuga ibyiza nkibi kuri Nyakwigendera KADDAFI ariko icyo yamucaga kirangiye baramubamba. Utazi RUGIGANA aramubarirwa !?!?!?

  • Muhakane cyangwa mwemere H.E Kagame arashoboye pe! mwe nka ba Mugarura nabandi mufite za munyangire, mumenyeko Kagame ntaho ahuriye na ba Habyarimana ninko kugerereranya amashu n’indege pe , mba ndoga RWUBUSISI twataramye.

    Ibyo byose mubivuga kuko mwize neza ntavangura, murabivuga kuko mwivuza neza mutuelle yarashyizwemo ingufu murabivuga kuko mufite umutekano, murabivuga kuko ntawe ubabaza amoko mukazi nahandi nibindi n’iterambere rirambye sha mu mwanjye ariko yarabahaye. mukomeze mumwange abahe ibyiza naho abandi babaga bari kwica gusa, mwarangiza ngo ngwiki! IBIKORWA BIRIVUGIRA!!

  • Ntabwo ntugurwa n’ibitekerezo bihabanye n’ibyanjye hano kuko twese tutakumva ibintu kimwe. Ariko ibyo twagezeho n’aho twavuye ntawe utabibona. Kandi amaso areba kure n’umutima ushyira mu gaciro ntibyagatwikiriwe n’ama “theories” y’ibyitwa democracy. Ese kuki ibihugu byinshi by’I burayi nk’ubwongereza bifite abami bibatwaye iki?Abayobozi dutora n’ibyo batugezaho bidufitiye umumaro cyane kuruta izo formule zo gusimburana. Sinshyigikiye ko umuntu asazira ku butegetsi ariko igihe agishoboye gukomezanya nawe ntako bisa.

  • MURAHO
    Amagambo yanjye ni aya;
    – Iterambere u Rwanda rwagezeho mu myaka 22 ruvuye muri Jenoside riratangaje
    – Uwo ridatangaza ni udashaka kubibona kubera impamvu we ubwe azi neza
    – Umuyobozi ni ushoboye, nta mpamvu yo kugerageza undi ushoboye agihari
    – Abazungu banenga ngo Kagame yagumyeho, ntacyo bavuga kuri Merkel nawe wagumyeho
    Mandat z’umukuru w’igihugu bamwe muri abo ba Rugigana nta limit zigira bareba umusaruro we
    – Umusaruro wa Kagame twarawubonye, na H.Buffet wa za Oklahoma yarawubonye bituma aza gushora imari ye mu Rda
    – Nibyo ntawakekaga ko WEF on Africa yabera mu Rwanda juste nyuma y’imyaka 22, abaturanyi nabo iyi nama ntibanze kuyakira ariko kuyiha u Rwanda sinibaza ko ari ruswa u Rwanda rwatanze.
    – Ibindi abapinga mwivugisha biterwa n’amateka y’iki gihugu kandi rimwe na rimwe ndabumva.
    -Igikwiye nidushyire hamwe dukomeze twubake igihugu, Kagame nyuma y’imyaka 7 uhereye 2017 tuzareba umusaruro we tubone kumushimira agende nawe aruhuke haze undi

    MWIRIRWE NEZA

  • Ubuse arabaha inka zo guha abaturage mukazikubita iryinyo ,haza VUP mukavunagurira mu mifuka yanyu,ikije cyose muramira harya ubwo ubundi azahangana namwe agezehe!!!ariko iyo inda ibasumbye ubwonko bwo bujyahe??muramurushya gusa akomakoma nkukomakoma abana nabo b’ibitambambuga.Ariko sha yego sinabigeraho ngo mube munshingano zanjye ariko mwabona isomo kweli kweli.I can never tolerate this kind of selfishness.

  • Tony Blair yabivuze neza ati ” Nubwo ibitekerezo byanyurana cyane kuri iyi ngingo ariko iki ni igihugu cyagize iterambere ritangaje, ni k’ubw’ubuyobozi bwiza n’ibitekerezo byiza”

  • Njyewe nashimishwa n’uko H.E yemeye kuyobora U Rwanda akageza ku myaka ya ba NELSON MANDELA maze ibirura birekereje bikamwara
    kuko abo bose bavuga nabi igihugu cyacu ntacyo batumarira. Ntabwo bumva ahu tuvuye bityo rero ntibanamenya aho tugana!

    • Kadali burya ntabwo ukunda perezida kuko ushakako azavaho nkuko nabandi bavuyeho

  • Twumve neza suko yabura umusimbura ahubwo nuko harikindi cyiciro abanyarwanda dushaka kugeramo twararebye tubona ariwe wacyitugezamo vuba tudatinze.kandi tuzakomeza tumufashe igihe nikigera tumubwire tuti ruhuka abana wigishije buse ikivi.

    • Abo ari bo bose, ibyo bavuga byose, aho bavugira hose, igihe cyose bavugira, uburyo ubwo aribwo bwose bavugamo. Ntabwo bizahagarika amahitamo y’abanyarwanda! Ubumwe bwacu, gahunda y’iterambere rirambye ry’igihugu, imiyoborere myiza ihamye kuri ubu izwi no ku hose, n’ibindi. Tuzigeza aho dushaka kuko tuzi aho tugana. Muyobozi utayobya, komeza inzira nziza.

  • Bavandimwe mwe murekere aho kuko abantu bafite ibiganza byuzuye amaraso y’abanyaziya,abanyafrika ndetse n’ahandi ntibagakwiye guhabwa ikicaro n’ijambo mu gihugu cyacu!

    Tony Blair wamaze abantu! ibiganza byawe byuzuye amaraso y’abanyarwanda, abanyekongo,abarundi,abanya irak, abanyalibya,abanyasiliya, abanyepalesitina,abanyepakistani,abanyafuighanistani n’abandi benshi bapfa kdi bakinapfa na nubu kubera ngo wigize umujyanama muri politiki zawe za mpatse ibihugu ugenda ukwirakwiza mu bana babandi ngo uri umujyanama! rwose uri fake cyane kuko nuguha ijambo warangije kumwica mu mutwe usigaje kumwica mu mubiri ukamushyingura!

    Genocide yakorewe abatutsi wariho ukomeye mu bwami bw’ubwongereza iba ureba ntiwatabara urangije uza uzanye ubunyamaswa bwawe uje kudusahura no kudutaba turi bazima ngo ni inama utugira!

    Rwose Nyakubahwa Perezida wacu dukunda kdi twitoreye ku bushake ntawe udushyizeho agahato kuko tuzi imigabo n’imigambi byawe byiza, rwose rekana niyo nkora maraso rukarabankaba ngo ni Tony Blair kujko nawe akari kera ugendana n’indaya bikarangira ubaye yo!

    Ufite ubwenge karemano! ubu twakugize imwe mu nshinga( Verbs) zizajya zikoreshwa hatangwa icyerecyezo,ikigisho n’ibindi mu bijyanye no kuyobora ibihugu! (VERB TO KAGAME) for egs: The african leaders must Kagame their countries! please ndakwinginze rekana nuwo muntu wuzuye amaraso !

    Kagame turagukunda kdi turagushyigikiye% ariko reka tugende uko tubishaka twe kugenda uko abandi babishaka !

    Kubijyanye no kuyobora u Rwanda byo Kagame nayobore ariko natwe duteganya kuzayobora nyumaye kdi tunaharanire kuzayobora kumurenza kuko natwe ubwacu turashoboye kdi twibuke ko u Rwanda rudashingiye kuri Kagame gusa ahubwo rushingiye ku banyarwanda bose ndetse na Kagame arimo!

    naho mwe mutera itiku ngo ni uko bavuze ngo Kagame atayoboye u Rwanda rwagwa hasi ,ndagira ngo mbamare amatsiko n’ingingimira ko Kagame ayoboye u Rwanda kubera abanyarwanda atari ku bwe kdi ikindi abanyarwanda badahari ntiyakwitwa Perezida w’U Rwanda

    Bravo to our Proudly President H.E Paul Kagame.

  • ariko ge muransetsa abashaka ko hatozwa undi ahh ninko gukura ho ikipe itsinda ninko ubu barca izirukane naimar messi na suarez kuko babimariye mo bashake abandi? mujye mugira logic mugihe mzee agishoboye murasha undi wiki byaba ari ukuba ntamunoza numugani wiwacu

Comments are closed.

en_USEnglish