Kubona ubushobozi bwo gushora mu bikorwaremezo dukeneye biratugora – Kagame
Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyateguwe mu rwego rw’Inama Mpuzamahanga ku bukungu muri Afurika (WEF) irimo kubera mu Rwanda, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byinshi bya Afurika bikigorwa no kubora ubushobozi bwo gushora mu bikorwaremezo biba bikenewe mu rwego rw’ingufu z’amashanyarazi, ubuhinzi n’izindi.
Iki kiganiro cyitabiriwe na Perezida Paul Kagame n’umuherwe w’Umunyamerika Howard Buffett, kikayoborwa na Tony Blair wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’Ubwongere, cyibanze ku nsanganyamatsiko y’Ubufatanye no gukorera ubushabitsi muri Afurika (Partnerships and Doing Business in Africa).
Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye ari ngombwa ku Rwanda kuko rubyungukiramo ubunararibonye n’ubushobozi bwo kuziba icyuho kiba gihari.
Kuba u Rwanda ari kimwe mu bihugu bishimwa mu gukoresha neza inkunga ndetse no korohereza ishoramari, Perezida Kagame yavuze ko hakozwe byinshi kugira ngo bigerweho.
U Rwanda nk’igihugu cyari cyasenyutse gikeneye ishoramari n’abaterankunga kugira ngo cyongere kwiyubaka, byabaye ngombwa ko hashyirwaho amategeko n’uburyo bw’imiyoborere butuma bigerwaho.
Kagame yavuze ko Ruswa no kunyereza umutungo ari bimwe mu bice byabanje gukemurwa kugira ngo imikoreshereze y’amafaranga igere kubyo yagenewe.
Ati “Ruswa ni ikintu uzasanga ku Isi hose, ariko ugomba gushyiraho imikorere (environment) izatuma abantu batishora muri ruswa kuko bazi ko hari ingaruka,…abantu bose bagomba kumva ko hari ingaruka zo kunyereza amafaranga yari agenewe ubuzima, ubuhinzi, uburezi, ibikorwaremezo,…twe ku gihugu cyacu ingaruka ziba ari nini cyane.”
Kubaka ibikorwaremezo n’imbogamizi zirimo
Perezida Kagame yavuze ko mu rugamba rwo kubaka ibikorwaremezo, Guverinoma yabanje kwibaza ngo “niba dukeneye ishoramari, icyo abashoramari bifuza kugira ngo bashore imari mu rwego rw’ingufu z’amashanyarazi, ubuhinzi n’ahandi ni iki? Ndetse n’impamvu yaza mu Rwanda, igihugu gito (nubwo ubu cyagutse kubera kwishyirahamwe n’ibindi bihugu byo mukarere)…”
Kagame yavuze ko ibibazo ahanini bizitira ishoramari mu bikorwaremezo ari Ubushobozi bw’amafaranga (resources) bukenewe bwo gushora muri iri shoramari ry’ibikorwaremezo nko mu ngufu z’amashanyarazi, ubuhinzi n’ahandi.
Ikindi kibazo gikomeye ngo abantu/abakozi baba bagomba gushyira mu bikorwa iryo shoramari (human resources)?
Ati “Niyo mpamvu ari ngombwa kubaka ubushobozi bw’abantu no gukomeza gushakisha ubushobozi bwo gushora, kuko Guverinoma yonyine idashobora kubona ubushobozi bwo gushora muri iri shoramari rinini.”
Aha, ngo niho ubufatanye bugira uruhare runini kuko Guverinoma, Sosiyete Sivile n’Abikorera bashyira hamwe ubushobozi bafite bagashora mu bikorwaremezo bikenewe, hanyuma hagakorwa ibishoboka kugira ngo abashoye bunguke nk’uko babyifuza.
Perezida ati “Hari ibintu byinshi bizira rimwe,…ariko tuzahora duhura n’ikibazo cy’ubushobozi dukeneye, ari nayo mpamvu tugomba gukora ibishoboka byose tukareshya abashoramari.”
Muri iki kiganiro Howard Buffett na Tony Blair bavuze ko impamvu bishimira gukorera mu Rwanda no kuhashora imari, ari uko ruyobowe neza kandi rukaba rukorera mu mucyo.
Buffet yavuze ko nubwo yari amaze igihe kinini akorera mu bihugu bya Afurika, imishinga amaze igihe gito atangiye mu mu Rwanda ngo imuha ikizere kurusha n’ahandi henshi yabanje.
Ati “…mu Rwanda hari amahirwe yo kugira icyo ugeraho (predictability) kubera uburyo igihugu gikora, nta mushoramari wifuza gushora imari ahantu hatari ituze n’amahirwe yo kugira icyo ugeraho.”
Tony Blair yasabye ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kujya bikora amahitamo meza y’ibyo bitaho cyane kurusha ibindi (prioritization), ndetse bigashyira imbaraga ku kwishyirahamwe kugira ngo birusheho gutera imbere.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW