Digiqole ad

‘Gushaka Gukira vuba, Ubusambo, kwigwizaho ibyarubanda,…’ Bituma imisoro inyerezwa – RRA

 ‘Gushaka Gukira vuba, Ubusambo, kwigwizaho ibyarubanda,…’ Bituma imisoro inyerezwa – RRA

Mwumvaneza Felicien ushinzwe imikorere myiza muri RRA avuga ko abatanga ruswa mu bucuruzi baba bashaka gukira vuga, abandi bashaka kwikubira ibya rubanda

*Mu myaka ibiri, RRA imaze kwirukana abakozi 28 bagaragaweho kwikubira imisoro,
*Ngo mu karere ka EAC, u Rwanda ruza ku isonga mu kwaka imisoro iri hasi,
*Komiseri Mukuru wa RRA avuga ko amafaranga ashyirwa mu ngengo y’imari yaturutse mu misoro akiri macye.

Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyahurije hamwe abafatanyabikorwa bacyo barimo abafite aho bahuriye na za Gasutamo kugira ngo barebere hamwe uko bahashya ruswa ikomeje kugaragara mu itangwa ry’imisoro, kuri uyu wa 02 Kamena, Komiseri ushinzwe imikorere myiza muri iki kigo avuga ko abahabwa n’abatanga iyi ruswa ari abashaka gukira vuba, ababaye imbata y’ubusambo n’abashaka kwigwizaho ibya rubanda. Avuga ko mu myaka ibiri hirukanywe abasoresha 28.

Mwumvaneza Felicien ushinzwe imikorere myiza muri RRA avuga ko abatanga ruswa mu bucuruzi baba bashaka gukira vuga, abandi bashaka kwikubira ibya rubanda
Mwumvaneza Felicien ushinzwe imikorere myiza muri RRA avuga ko abatanga ruswa mu bucuruzi baba bashaka gukira vuga, abandi bashaka kwikubira ibya rubanda

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahooro kivuga ko intego yacyo ari ukutihanganira na busa (Zero tolerance) abatanga n’abahabwa ruswa mu bucuruzi n’abakora ubucuruzi butemewe kuko binyereza imisoro y’igihugu bigatuma amajyambere y’u Rwanda adindira.

Komiseri ushinzwe imikorere myiza n’imyitwarire y’abakozi muri iki kigo, Mwumvaneza Felicien avuga ko mu bucuruzi bw’imbere mu gihugu n’ubwambukiranya imipaka hombi hagaragaramo iyi ruswa.

Mwumvaneza avuga ko abakeka ko ruswa yo mu bucuruzi itangwa kubera ko imisoro y’ibicuruzwa iri hejuru ari ukwibeshya kuko muri rusange, u Rwanda ari cyo gihugu kiza ku isonga mu gusoresha imisoro iri hasi ugereranyije n’ibindi bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba.

Komiseri Mwumvaneza uvuga ko ubunyangamugayo bucye ari yo ntandaro yo gutanga no kwakira iyi ruswa yo mu bucuruzi, avuga ko mu myaka ibiri ishize RRA yirukanye abakozi 28 bagaragaweho kurigisa imisoro.

Agaragaza bimwe mu biza ku isonga mu gutiza umurindi iyi ruswa, Mwumvaneza agira ati “Hari abashaka gukira vuba, abashaka kwigwizaho ibya rubanda, abafite umuco w’ubusambo,…”

Uyu muyobozi usa nk’ugira inama abasoresha bigize inkundamugayo bakumva ko bagomba gutungwa n’ibya rubanda, yagize ati “Bagomba kumva ko ibigirira umuntu akamaro ari ibyo yakoreye, kandi bakamenya ko umutungo atari uw’igihe gito, bakwiye kurenga inyungu z’igihe gito.”

Mwumvaneza wagarutse cyane ku bunyangamugayo, avuga ko ibikorwa byo kunyereza imisoro bigirwamo uruhare n’impande zombi haba ku bakozi ba RRA (Abasoresha) n’abacuruzi (abasoreshwa), akabagira inama yo kureba kure.

Ati “Kurangwa n’ubunyangamugayo bigirira akamaro u Rwanda rw’ejo, bage batekereza ejo habo,…wowe ushaka kwijandika mu bikorwa bya ruswa mu gihe uzaba utakiriho umwana wawe azaba ameze ate? Azaba ari mu gihugu kimeze gute…gifite ibihe bikorwa remezo?”

 

Amafaranga aturuka imbere mu gihugu ashyirwa mu ngengo y’imari aracyari make

Komiseri mukuru w’ikigo cy’Imiroso n’amahoro, Richard Tushabe avuga ko intambwe yatewe ari nziza ukurikije imyaka 22 ishize u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Iyo urebye mu izamuka ry’ubukungu, mu guha amahirwe abaturage,…hari byinshi dukwiye kwishimira, ni urugendo rwiza cyane.”

Tushabe akomeza avuga ko n’ubwo hari aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze ariko ko umubare w’amafaranga aturuka mu misoro n’amahoro akiri macye ugereranyije n’uko bihagaze mu bindi bihugu ku isi.

Ati “Mu ngengo y’imari y’igihugu, uyu munsi dufitemo 55% by’amafaranga aturuka mu misoro n’amahooro, ibintu ubona ku ruhando mpuzamahanga bidashimishije.”

Komeseri Tushabe avuga ko ibi bigaragaza ko mu mikorere y’urwego rw’itangwa ry’imisoro n’amahooro hakwiye kongerwamo ingufu zirimo izo guhangana n’itangwa rya ruswa n’ubucuruzi butemewe.

Tushabe avuga ko amafaranga aturuka mu misoro ashyirwa mu ngengo y'imari akiri macye
Tushabe avuga ko amafaranga aturuka mu misoro ashyirwa mu ngengo y’imari akiri macye
Ikigo cy'Imisoro n'Amahooro cyunguranye ibitekerezo n'abafatanyabikorwa bayo
Ikigo cy’Imisoro n’Amahooro cyunguranye ibitekerezo n’abafatanyabikorwa bayo

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Rimwe na rimwe tuyobya nababifitemo inyungu.Twese tuziko mu Rwanda hageragezwa ibyo bita OGM za mbuto zabazungu zamaganwa yewe nokuzigaburira inka,ingurube iwabo.Ese tujya twibaza kirabiranya aho iva? Mpiswa da..

  • commissioner wa RRA azahindure abitwa ko aribo barwanya magendu muri customs i Gikondo Magerwa ( abo bita ba RPD) nibo bari kurya ruswa kandi bashinzwe kuyirwanya. Bwana Tushabe na Raphael icyo kintu muzacyigeho harimo ibisambo bikabije muri RPD cyane cyane ibihamaze imyaka. Muzabirebe aho muzabijyana muzabona impinduka izagaragara nyuma,

  • ikibazo ni RPD hARIMO IBISAMBO MAGERWA, iyo bafashe abashaka kurigisa imisoro babaha akantu bagaceceka, nta PV zigikorwa kereka izdafite amafaranga agaragara zo kujijisha. Muzahindure abitwa ba Dieudonne ikigo bakigize icyabo, Kanuma, Mayisala, John chefu wabo, nabandi muzaba mukoze

  • RRA harimo ibisambo byinshi hari hakwiye umweyo cyane cyane muri RPD.Nzi uwubatse etage ariko yahise avamo kugirango batazabimenya bakamukurikirana.

  • Gushaka gukira vuba ubanza ari n’umuco twatojwe n’abatuyoboye! K mu matora y’abadepite ndetse n’ay’umukuru w’igihugu badushishikariza gutora IGIPFUNSI ngo aha ABAGORE BABONE UBUKIRE! wabona ubukire ute utabuharaniye niyo waba uri umugore?!

    Ikindi aba batuzanaho za slogans so kurwanya ruswa no kwigwizaho imitungo ntibashobora kutubwira ukuntu Mayor ajya ku buyobozi agahita aba umukire w’umuherwe kimwe n’abo mu miryango ye bose! Abashinzwe kubikurikirana barahari, ariko nta raporo z’ubugenzuzi bashyira ahagaragara! wagira ngo sitwe bakorera! isi yameze amenyo!

  • Igitangaje ni uko ababuzwa amahwemo ari abiyemeje gukurikiza amategeko. Icyaha cyabo rukumbi ni u kwanga gutanga akantu (ruswa ).
    Inyangamugayo mu bafite ububasha muyigenzure.

Comments are closed.

en_USEnglish