Digiqole ad

Kuva uyu mwaka watangira hamaze kuba inkongi z’umuriro 30

 Kuva uyu mwaka watangira hamaze kuba inkongi z’umuriro 30

ACP Jean Baptiste Seminega

Imibare itangazwa na Police y’u Rwanda igaragaza ko inkongi z’umuriro zagabanutse ku buryo bugaragara mu mezi atandatu ashize ugereranyije n’umwaka ushize wa 2015. Kuva uyu mwaka watangira hamaze kuba inkongi 30.

ACP Jean Baptiste Seminega
ACP Jean Baptiste Seminega

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga, Assistant Commissioner of Police (ACP), Jean Baptiste Seminega, yavuze ko mu 2015 habaye inkongi z’imiriro 122 mu gihugu hose.

Nubwo uyu mubare atari muto ariko ACP Seminega avuga ko hose Police yatabaye ikazimya umuriro utarangiza byinshi.

Yemeza ko icyatumye inkongi zigabanuka ariko uko abantu bagiye basobanurirwa uko bazirinda.

ACP Seminega ati “Kuva  uyu mwaka utangiye hamaze kuba inkongi z’imiriro 30. Twizera ko uko turushaho gukangurira abaturarwanda gufata ingamba zo kuzirinda  bizatuma zirushaho kugabanuka.”

ACP Seminega avuga ko atanejejwe n’iriya mibare y’inkongi zabaye, avuga ko bahuguye abantu b’ingeri zinyuranye bagera ku 20,000 babaha ubumenyi mu bijyanye no kwirinda inkongi , ubumenyi ngo bwabaye butuma imibare yazo itagera kuri iriya.

Ati “Twe icyo tugamije ni ukuzikumira kurusha kurwana n’ingaruka izo nkongi ziba zateje.”

Iperereza ryakozwe mu 2015 ryagaragaje ko inkongi  zabaye muri uwo mwaka zatewe ahanini na ‘circuit electriques’ zatewe no gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, kandi ko abantu bamwe bagize uburangare bagasiga buji zaka bakajya kure yazo ku buryo zikongeza ibindi bintu biri hafi bigateza inkongi zangije ibintu, zikomeretsa abantu, ndetse zihitana abandi.

ACP Seminega yakomeje agira ati “Abantu bakwiye kugura kandi bagashyira mu nyubako zabo ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi z’imiriro kugira ngo niziramuka zibaye babashe kuzizimya zitarangiza ibintu byinshi mu gihe bategereje ubutabazi bwa Polisi y’u Rwanda.”

Inkongi ngo zakunze kuba nyinshi mu mezi ya Nyakanga na Kanama bityo abantu barasabwa kwigengesera cyane mu bikorwa byabo muri aya mezi y’impeshyi kugira ngo bidateza inkongi z’imiriro.

Yagize na none ati “Police y’u Rwanda ifite imodoka zigezweho zo kuzimya inkongi z’imiriro kandi ifite abapolisi bafite ubumenyi mu kuzikumira no kuzizimya. Kugeza ubu, muri buri Ntara hari imodoka ikoreshwa mu kuzimya inkongi  mu turere tuyigize, ariko biteganyijwe ko  mu minsi iri imbere buri karere kazaba gafite iyo modoka. Ibi bikaba bizakorwa ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze.”

Uyu muyobozi avuga ko Police y’u Rwanda ikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bwo kurwanya inkongi z’imiriro, aho yigisha abantu ikizitera, uko bazirinda, ndetse n’uko bazizimya bifashishije ibikoresho by’ibanze byabugenewe (Fire Extinguishers) cyangwa bakoresheje ibikoresho bisanzwe nk’umusenyi n’amazi.

************

1 Comment

  • Murakoze cyane Police fire Brigade ntako iba itakoze ariko ku bufatanye n’ abaturage bafite ubumenyi mu kwirinda no kurwanya inkongi bakwiye kuganira n’ abo bakabaha inama cyane yo kwigisha no guhugura mu kwirinda
    muraloze

Comments are closed.

en_USEnglish