Digiqole ad

IPRC-South yahaye imiryango 20 amashanyarazi, TV na Radios

 IPRC-South yahaye imiryango 20 amashanyarazi, TV na Radios

Umupfakazi wa Jenoside wahawe Televiziyo yishimye cyane ko agiye kujya akurikirana amakuru ku mashusho

Huye – Ishuri rikuru ry’imyuga  n’ubumenyingiro ryo mu ntara y’amajyepfo (IPRC South) kuri uyu wa gatanu ryakoze umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abiciwe muri iki kigo ahahoze ishuri rya gisirikare ryitwaga ESO. Muri uku kwibuka iri shuri ryaremeye imiryango 20 y’abarokotse bo mu murenge wa Gikonko ribaha amashanyarazi y’imirasire y’izuba, televiziyo ndetse na Radio.

Umupfakazi wa Jenoside wahawe Televiziyo yishimye cyane ko agiye kujya akurikirana amakuru ku mashusho
Umupfakazi wa Jenoside wahawe Televiziyo yishimye cyane ko agiye kujya akurikirana amakuru ku mashusho

Uyu muhango wabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka kuva kuri iri shuri kugera ku rwibutso rw’i Ngoma ahashyizwe indabo ku mva z’abahashyinguye no kugaruka mukigo.

Abafashe umwanya bagarutse cyane ku bugwari bwaranze ingabo z’u Rwanda mu gihe cya Jenoside aho zishoye mu bwicanyi zikajya zizana Abatutsi bakicirwa muri iki kigo cyahoze ari ishuri rya gisirikare (Ecole des Sous-Officiers/ESO), ari nako bashima ingabo zahagaritse Jenoside.

Venantie Nyirabagire warokotse Jenoside yatanze ubuhamya bw’inzira ndende y’uko Abatutsi bishwe mu mujyi wa Butare kugeza ingabo za FPR-Inkotanyi zibarokoye. Ashishikariza urubyiruko kwirinda ikintu cyose cyabashora mu macakubiri n’ingengabitekerezo ya jonoside.

Dr. Twabagira Barnabé uyobora iri shuri yavuze ko Leta y’ubumwe yashyize imbaraga mu kwigishiriza imyuga n’ubumenyingiro kugirango abanyarwanda barusheho kwiyubaka nyuma ya Jenoside yashegeshe u Rwanda.

Uyu muyobozi yamaganye cyane ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ngo ariyo yabanje kubibwa mu banyarwanda imyaka myinshi mbere y’uko Jenoside nyirizina iba, nawe ashishikariza urubyiruko kwirinda ibikorwa byose biganisha ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Abayobozi, abakozi n'abashyitsi ba IPRC-South mu rugendo rwo kwibuka kuri uyu wa gatanu
Abayobozi, abakozi n’abashyitsi ba IPRC-South mu rugendo rwo kwibuka kuri uyu wa gatanu
Abayobozi ba IPRC-South n'abashyitsi bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside ruri i Ngoma mu mujyi wa Huye
Abayobozi ba IPRC-South n’abashyitsi bashyize indabo ku rwibutso rwa Jenoside ruri i Ngoma mu mujyi wa Huye
Nyirabagire Venantie yasabye urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ngo u Rwanda rutazasubira ahabi
Nyirabagire Venantie yasabye urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside ngo u Rwanda rutazasubira ahabi
Mu murenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara mu murenge wa Gikonko ahatuye aba bapfakazi bahawe amashanyarazi
Mu murenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara mu murenge wa Gikonko ahatuye aba bapfakazi bahawe amashanyarazi

Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW

en_USEnglish