Mu mujyi wa Karongi, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu umugabo w’ikigero cy’imyaka 35 witwa Mungwarareba bamufatanye umwana w’umuhungu w’imyaka 12 amaze kumukatishiriza ticket ngo amuzane i Kigali. Ababyeyi b’uyu mwana batabajwe bemeza ko umwana wabo yari yibwe. Jeanne Uwamahoro, umukobwa ucuruza Airtime imbere y’ahategerwa imodoka za Capital Express yabonye uyu mwana ari kumwe […]Irambuye
*Abahanzi Ngarambe Francois Xavier, Mariya Yohana na Muyango ubuhanzi bwe ngo bwabigishije byinshi. *Umuhungu we Olivier Rugamba asanga kugira Se Umutagatifu, byakwera imbuto ku muryango nyarwanda Kicukiro – Kuri uyu wa mbere tariki 15 Kanama 2016 hibutswe ku nshuro ya 22 umurage wa Rugamba Sipiriyani n’umuryango we, ahanini ngo mu mibereho ye umunsi w’ijyanwa […]Irambuye
*Kw’isoko rya Ndago imodoka ziraza gupakira ibijumba cyane *Bashonje cyane ibishyimbo, mironko ni 600Frw *Ibirayi by’ubwoko budahenda ni 250Frw/Kg Izuba rimaze iminsi rica ibintu ntiryoroheye n’Akarere ka Nyaruguru kuko ryarumbije ibishyimbo, ibirayi, imboga n’ibindi. Abaturage hano bavuga ko batabawe n’ibijumba kuko ubu ngo nibyo biryo benshi babona ndetse ngo basagurira n’utundi turere. Umusaruro w’ubuhinzi wagabanuwe […]Irambuye
*Bavuga ko UN yagize uruhare ruziguye muri ubu bwicanyi, ko ari na yo ikomeje gukingira ikibaba *Barasaba ko Depite Agathon Rwansa afatwa akaryozwa uruhare bamuvugaho… Mu muhango wo kwibuka ubwicanyi bwakorewe Abanyamurenge bo mu Gatumba, I Burundi, abafite ababo babuguyemo n’ababurokotse, bavuga ko ababiciye bakomeje kwidegemba bityo ko bafatwa bakabiryozwa by’umwihariko Depite Agaton Rwasa wanahawe […]Irambuye
Mu mirwano yashyamiranyije ingabo za Congo n’inyeshyamba za FDLR kuwa gatanu amakuru ava aho yabereye muri Rutchuru avuga ko umuyobozi w’aba barwanyi Gen Sylvestre Mudacumura yari ayifatiwemo hakabura gato acikishwa na bagenzi be. Iyi mirwano ngo yabereye ahitwa Rutare ni nayo yaje gufatirwamo Sabimana Iraguha Patrick allias Mugisha Vainqueur wari umuyobozi w’abarinda Sylvestre Mudacumura. Sabimana […]Irambuye
Karongi – Mu gitondo kuri uyu wa gatandatu, mu mudugudu wa Nyagahinga, Akagari ka Ruragwe, mu Murenge wa Rubengera, umugabo witwa Etienne Hanyurwimfura yitabye Imana aguye mu kagezi ka Kavungu. Aha niho na Se umubyara yaguye. Etienne Hanyurwimfura w’imyaka 58, nk’ibisanzwe ngo yari yagiye koga mu mazi y’aka kagezi kitwa Kavungu karamuherana. Abaturanyi b’uyu nyakwigendera […]Irambuye
Kuwa kabiri tariki 16 Kanama 2016 abaganga 64 b’inzobere barangije amasomo ya ‘specialisation’ baratangira akazi mu bitaro birimo n’ibyo mu Ntara n’uturere nk’uko byemezwa na Minisiteri y’ubuzima. Aba ni abaganga barangije amasomo barihiwe na Leta y’u Rwanda bigiye mu Rwanda bigishwa n’inzobere z’abarimu bo muri kaminuza zo muri Amerika. Malick Kayumba umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu, mu mujyi wa Gisenyi, Rubavu, Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagirana ibiganiro byanzuye biyemeje kuvugurura umubano mu bucuruzi na Politike, ndetse n’ubufatanye mu mishinga y’ingufu z’amashanyarazi. Soma inkuru: Nyuma y’imyaka 7, Perezida Kagame na Kabila wa DRC barahurira Gisenyi Itangazo ryashyizwe ahagaragara […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki 12 Kanama 2016, Urukiko rw’ibanze rwa Bwishyurwa rwanzuye ko umunyemari Aphrodis Mugambira nyiri Hotel Golf Eden Rock afungwa iminsi 30 by’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha akurikiranyweho byo gushora abakozi be mu busambanyi. Mugambira ashinjwa na bamwe mu bakozi be ko yabashoraga mu busambanyi ku bakiliya ba Hoteli ye. […]Irambuye
Inzobere zo mu bigo mpuzamahanga bya Kaspersky Lab na Symantec bagaragaje umushinga w’ikoranabuhanga wiswe “Project Sauron” ukoresha ikoranabuhanga mu butasi bw’ibanga, ukaba ngo utata u Rwanda, Uburusiya, Irani, Ubushinwa n’Ubutaliyani. U Rwanda rwatangiye iperereza kuri uyu mushinga. Project Sauron, ni umushinga ukoresha ikoranabuhanga ryo kwinjira muri mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga by’abandi nta burenganzira ubifitiye ukaba […]Irambuye