Digiqole ad

Ruhango: Umusore yatemye nyina ARAMWICA

 Ruhango: Umusore yatemye nyina ARAMWICA

Amajyepfo – Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, umusore witwa Jimmy Twizeyimana w’imyaka 26 arashinjwa ko yatemye nyina akoresheje umupanga akamwica agahita ahunga. Byabereye mu rugo rwa nyina mu mudugudu wa Byabonyinka, Akagali ka Gikoma mu murenge wa Ruhango.

Nyina watemwe agapfa yitwa Pelina Mukamurangwa ubu umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Kinazi nk’uko abaturanyi b’uyu muryango babitangarije Umuseke.

Umwe mu batabaye kwa Pelina utifuje gutangazwa yabwiye Umuseke ko uyu musore witwa Jimmy watemye nyina akamwica yahise acika agahunga n’ubu akaba agishakishwa.

Umvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyepfo we yabwiye Umuseke ko amakuru bafite ari uko uyu musore uwo aregwa gutema agapfa ari umugore wa se wabo. Ngo akaba yamushinjaga amarozi.

Umuvugiz wa Police yemeje ko uyu musore, wari umaze igihe aba muri Uganda, ubu akiri gushakishwa ngo akurikiranwe ku bwicanyi.

Impamvu yamutemye ntabwo iramenyekana neza gusa ngo baracyekwa amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Mu ibara ritukura ni mu kagari ka Gikoma Umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango
Mu ibara ritukura ni mu kagari ka Gikoma Umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango
Mu ibara ritukura ni mu karere ka Ruhango
Mu ibara ritukura ni mu karere ka Ruhango

Umuseke uracyakurikirana iyi nkuru…

Elize MUHIZI
UM– USEKE.RW/Ruhango

15 Comments

  • ikigoryi gusa.ntabwo kiziko akabura ntikaboneke ari nyina w’umuntu

    • Uretse Yesu umwana w’Imana ushobora guhindura umuntu akagira ubumuntu naho ubundi umuntu aho ava akagera muriwe yuzuye ububi

    • JYE NKUMBUYE INKURU ZIFITE AKAMARO

      • Ujye ureka gusoma ubirekere twe byigisha

    • Birababaje kandi biteye agahinda, ariko sekandi nkubaze gatoya . ni abantu bangahe bamaze gutema bene wabo mumyaka itatu ishize ? uhereye kumusirwe wigeze kwitwikira igisenyi , ugashyiraho umugore uherutse kwicirwa nyabugogo , urebye neza , ufashe igihe ugacukumura amateka y urwanda . imibereho n9mibanire y abanya rwanda usanga rwose urqwanda ari umuryango uri psycological seek. nyamara hari ikibazo ikibazo kandi gikomeye mumibereho , imibanire , nimikurire y abanyarwanda . namwe muhugiye kubana bingagi . mukomeze mukomere ,

  • ibi binu birakabije umwana ageze aho yica umubyeyi ninkaho umubyeyi aba yarakuremye imana idutabare kandi leta ishyiremo imbaraga mukwigisha umuryango nyarwanda indangaciro za kinyarwanda

  • birakabije umwana ageze aho yica umubyeyi we imana idutabare kandi leta ishyiremo imbaraga mukwigisha umuryango nyarwanda indangagaciro nyarwanda

  • Imana imuhe ibiruhuko bidashira
    ariko tugeze mubihe byanyuma
    dushatse twamenya ko byose ko tuzabibazwa

  • Mbega bibi mana we ukwiye kureba abawe.

  • imana imwakire mubayo uwo musore wamwishe ashakishwe ahanwe

  • ibijya gucika, batangira bita banyina ngo ni abarozi umuco mubi wamatiku namafuti mabi akaviramo kwica umubyeyi umuhohoteye bene aka kagene,

    afatwe abihanirwe . pu

    • Ntabwo ari nyina umubyara ahubwo ni umugore wa se wabo.

  • Sha hari umuntuuvuze ngo akumbuye inkuru zifite akamaro!Bazihimbe se?Bavuge ko umwana yahaye inka Mama we kndi yamwishe?!Wapi.Reka babivuge tubimenye kuko si bo baba babikoze!

  • Buriya rero isi ifite ibibazo bitoroshye pe!uyu muryango nturanye nawo ariko ibyabaye byantunguye cyane,uyu muhungu yari yarahigiye uyu mucyecuru ko azamwica ngo kubera abaroga,buriya rero tujye dutinya icyo umuntu yagambiriye kuko ashyirwa akigezeho.uyu muryango ukomeze kwihangana.

  • Wasanga yabarogaga koko ! None se buriya niba uriya mukecuru yari yarabamaze kandi nuriya muhungu akaba yabonaga nawe ariko azamugenza,murabivugaho iki ! icyambere uburozi ntibugira ibihamya kandi ibibi byabwo bikagaragara,icya kabiri kwihanira ni icyaha gihanwa n’amategeko. Hari igihe umurozi ajujubya abantu bikabarenga pe ! Jye napfushije Data,bashiki banjye babiri;barumuna banjye babiri;imfura yanjye n’ubuheta ndetse n’umwana nareraga bose (8) barozwe.Nanjye ubwanjye narozwe inshuro 4 bituma mva mu cyaro mpungira i Kigali.Uretse mushiki wanjye umwe niwe baroze arapfa mu 1993 naho abandi bose babishe nyuma ya Genocide.Niba yarogaga koko jye uzi icyo byankoreye ntacyo nabivugaho pe.Gusa kumutema siwo muti ariko nanone kubaho akamara n’abasigaye ntacyo bimaze.Uwo musore nawe agiweho n’urubanza rwamaroso y’uwo yita umurozi ahindutse umwicanyi nawe

Comments are closed.

en_USEnglish